Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 17

Bibiliya yafasha ite umuryango wawe?

ABAGABO/ABABYEYI B’ABAGABO

“Uko ni na ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawitaho cyane . . . Buri mugabo wese ajye akunda umugore we nk’uko yikunda.”

Abefeso 5:28, 29, 33

“Namwe ba papa, ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mujye mukomeza kubarera mubahana nk’uko Yehova abishaka.”

Abefeso 6:4

ABAGORE

“Umugore na we ajye yubaha cyane umugabo we.”

Abefeso 5:33

“Bagore, mujye mwubaha cyane abagabo banyu, nk’uko abigishwa b’Umwami bakwiriye kubigenza.”

Abakolosayi 3:18

ABANA

“Bana, mujye mwumvire ababyeyi banyu nk’uko Umwami abishaka kuko ari byo bikwiriye. ‘Ujye wubaha papa wawe na mama wawe,’ kuko ari ryo tegeko rya mbere riri kumwe n’isezerano. Iryo sezerano rigira riti: ‘bizatuma uba ku isi igihe kirekire kandi ubayeho neza.’”

Abefeso 6:1-3

“Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo bishimisha Umwami.”

Abakolosayi 3:20