Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

A7-A

Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi (Ibyabaye kugeza igihe Yesu yatangiriye umurimo)

Uko ibivugwa mu Mavanjiri ane bikurikirana hakurikijwe igihe byabereye

Imbonerahamwe zikurikira, zifite amakarita bijyanye agaragaza ingendo Yesu yakoze n’aho yagiye abwiriza. Utwambi turi ku makarita ntitugaragaza inzira nyayo Yesu yaciyemo, ahubwo ahanini tugaragaza icyerekezo. Akamenyetso “ah.” gasobanura “ahagana.”

Ibyabaye kugeza igihe Yesu yatangiriye umurimo

IGIHE

AHANTU

IBYABAYE

MATAYO

MARIKO

LUKA

YOHANA

Mu mwaka wa 3 M.Y.

Yerusalemu, mu rusengero

Marayika Gaburiyeli ahanurira Zekariya ivuka rya Yohana Umubatizo

   

1:5-25

 

ah. mu wa 2 M.Y.

Nazareti; Yudaya

Marayika Gaburiyeli ahanurira Mariya ko azabyara Yesu; ajya gusura Elizabeti

   

1:26-56

 

Mu mwaka wa 2 M.Y.

Mu misozi y’i Yudaya

Yohana Umubatiza avuka, akitwa izina; Zekariya ahanura; Yohana mu butayu

   

1:57-80

 

Mu mwaka wa 2  M.Y., ah.  ku ya 1 z’ukwa 10

Betelehemu

Yesu avuka; “Jambo aba umuntu”

1:1-25

 

2:1-7

1:14

Hafi y’i Betelehemu; Betelehemu

Umumarayika atangariza abashumba ubutumwa bwiza; abamarayika basingiza Imana; abashumba basura uruhinja

   

2:8-20

 

Betelehemu; Yerusalemu

Yesu akebwa (ku munsi wa 8); ababyeyi be bamujyana mu rusengero (nyuma y’iminsi 40)

   

2:21-38

 

Mu mwaka wa 1 M.Y. cg mu wa 1 N.Y.

Yerusalemu; Betelehemu; Egiputa; Nazareti

Asurwa n’abaragurisha inyenyeri; umuryango we uhungira muri Egiputa; Herode yica abana b’abahungu; umuryango we uva muri Egiputa ugatura i Nazareti

2:1-23

 

2:39, 40

 

Mu mwaka wa 12, Pasika

Yerusalemu

Yesu afite imyaka 12 akajya mu rusengero maze akabaza ibibazo abigisha

   

2:41-50

 
 

Nazareti

Asubira i Nazareti, agakomeza kumvira ababyeyi; yiga ububaji; Mariya arera abandi bahungu bane hamwe n’abakobwa (Mt 13:55, 56; Mr 6:3)

   

2:51, 52

 

Mu mwaka wa 29, ah. mu kwa 3 no mu kwa 4

Ubutayu, Uruzi rwa Yorodani

Yohana Umubatiza atangira umurimo we

3:1-12

1:1-8

3:1-18

1:6-8