Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

A3

Uko twabonye Bibiliya

Uwaduhaye Bibiliya, ni na we Mwanditsi wayo, kandi ni we wayirinze. Ni we wandikishije aya magambo agira ati:

“Ijambo ry’Imana yacu rihoraho iteka ryose.”Yesaya 40:8.

Ayo magambo ni ukuri, nubwo muri iki gihe udashobora kubona inyandiko za mbere za Bibiliya zandikishijwe intoki, zo mu Giheburayo, mu Cyarameyi a cyangwa iz’Ikigiriki za Gikristo. None se ubwo, twakwizera tudashidikanya ko ibiri muri Bibiliya dufite muri iki gihe bijuje koko n’ibyari mu nyandiko zahumetswe Bibiliya yanditswemo bwa mbere?

ABANDUKUYE BIBILIYA BATUMYE IJAMBO RY’IMANA RIKOMEZA KUBAHO

Ku birebana n’Ibyanditswe by’Igiheburayo, igisubizo cy’ikibazo kimaze kubazwa, tugisanga mu mugenzo wa kera wari warashyizweho n’Imana. Yari yaravuze ko Ibyanditswe bigomba kwandukurwa. b Urugero, Yehova yari yarategetse abami ba Isirayeli kwandukura kopi zabo z’Amategeko (Gutegeka kwa Kabiri 17:18). Ikindi kandi, Imana yari yarahaye Abalewi inshingano yo kurinda Amategeko no kuyigisha abantu (Gutegeka kwa Kabiri 31:26; Nehemiya 8:7). Igihe Abayahudi bari barajyanywe i Babuloni ku ngufu bari bamaze kuvayo, hashyizweho itsinda ry’abandukuzi cyangwa abanditsi (Abasoferimu) (Ezira 7:6, ibisobanuro). Nyuma y’igihe, abo banditsi bandukuye kopi nyinshi cyane z’ibitabo 39 bigize Ibyanditswe by’Igiheburayo.

Mu gihe cy’imyaka myinshi ibarirwa muri za magana, abo banditsi bandukuraga ibyo bitabo babyitondeye. Mu myaka iri hagati ya 500-1500, itsinda ry’Abanditsi b’Abayahudi bitwaga Abamasoreti ni bo bakomeje kujya bandukura Ibyanditswe. Inyandiko ya kera yuzuye y’Abamasoreti yandikishijwe intoki, ni Kodegisi y’i Leningrad yo mu mwaka wa 1008 cyangwa 1009. Icyakora, ahagana mu mwaka wa 1950, hari kopi zandikishijwe intoki zigera kuri 220 z’umwandiko wuzuye wa Bibiliya cyangwa ibice byawo, zabonetse mu mizingo yavumbuwe ku Nyanja y’Umunyu. Izo nyandiko za Bibiliya zandikishijwe intoki zandukuwe mu myaka 1.000 mbere ya Kodegisi y’i Leningrad. Iyo ugereranyije imizingo yo ku Nyanja y’Umunyu na Kodegisi y’i Leningrad ubona uku kuri kw’ingenzi: Nubwo mu mizingo yo ku Nyanja y’Umunyu harimo amagambo amwe n’amwe yagiye ahinduka, usanga muri rusange adahindura ubutumwa burimo.

Twavuga iki se ku bitabo 27 bigize Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo? Ibyo bitabo byanditswe bwa mbere na bamwe mu bari bagize intumwa za Yesu Kristo hamwe n’abigishwa bake bo mu kinyejana cya mbere. Abakristo ba mbere na bo biganye umugenzo w’abanditsi b’Abayahudi, maze bakajya bandukura ibyo bitabo (Abakolosayi 4:16). Nubwo Umwami w’Abami witwa Dioclétien n’abandi bantu bagerageje guca izo nyandiko zose za gikristo, izibarirwa mu bihumbi zandikishijwe intoki ziracyariho kugeza n’ubu.

Nanone Ibyanditswe bya gikristo byagiye bihindurwa mu zindi ndimi. Muri Bibiliya zahinduwe mbere, harimo izahinduwe muri izo ndimi za kera: Icyarumeniya, Igikobute, Ikinyetiyopiya, Ikinyajeworujiya, Ikilatini no mu nyandiko y’Igisiriyake.

GUTEGURA UMWANDIKO W’IGIHEBURAYO N’UW’IKIGIRIKI KUGIRA NGO UHINDURWE MU ZINDI NDIMI

Inyandiko za kera zandikishijwe intoki si ko zose zifite amagambo asa. None se ubwo, twabwirwa n’iki ibyari biri mu mwandiko Bibiliya yabanje kwandikwamo?

Reka dufate urugero rwadufasha kubyumva. Tuvuge ko umwarimu asabye abanyeshuri 100 kwandukura ibintu biri mu gice kimwe cy’igitabo. Nubwo umwandiko w’umwimerere w’icyo gice watakara, kugereranya kopi 100 zakozwe bishobora kugaragaza uko umwandiko w’umwimerere wari umeze. Nubwo abo banyeshuri bakora amakosa mu gihe bandukura uwo mwandiko, birumvikana ko batahuriza ku ikosa rimwe. Mu buryo nk’ubwo, iyo abahanga bagereranyije kopi za Bibiliya za kera zibarirwa mu bihumbi, bashobora kumenya amakosa abandukuye umwandiko wa Bibiliya bashyizemo kandi bakamenya uko umwandiko w’umwimerere wari umeze.

“Umuntu ashobora kwemeza ko nta kindi gitabo cya kera nk’icyo kirimo ubutumwa bwagiye buhererekanywa neza nta kwibeshya”

Ni iki cyatwemeza ko ibitekerezo byo muri Bibiliya dufite ubu bihuje n’ibyo mu mwandiko wa mbere wa Bibiliya? Umuhanga witwa William H. Green yagize icyo avuga ku Byanditswe by’Igiheburayo agira ati: “Umuntu ashobora kwemeza rwose ko nta kindi gitabo cya kera nk’icyo kirimo ubutumwa bwagiye buhererekanywa neza nta kwibeshya.” Ku birebana n’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, ari na byo byitwa Isezerano Rishya, umuhanga witwa F. F. Bruce yaranditse ati: “Ibihamya byemeza ko umwandiko w’Isezerano Rishya uhuje n’ukuri birasobanutse cyane kurusha iby’izindi nyandiko nyinshi zanditswe kera, ku buryo nta wabona aho ahera ashidikanya ko atari ukuri.” Nanone yaravuze ati: “Niba Isezerano Rishya ryari rigizwe n’inyandiko zisanzwe, muri rusange nta muntu washidikanya ku bivugwamo avuga ko bidahuje n’ukuri.”

Igice cya 40 cy’igitabo cya Yesaya cyanditse ku Mizingo yo ku Nyanja y’Umunyu (ahagana mu mwaka wa 125-100 M.Y.)

Igihe bagereranyaga Ibyanditswe by’Igiheburayo byandikishijwe intoki byo mu myaka igihumbi mbere yahoo, babonye itandukaniro rito cyane, na bwo ahanini ari udukosa tw’imyandikire

Igice cya 40 cy’igitabo cya Yesaya cyo muri Kodegisi yo mu mujyi wa Aleppo; iyo Kodegisi ni inyandiko y’ingenzi y’Ibyanditswe by’Igiheburayo, Abamasoreti bandikishije intoki. Ni iy’ahagana mu mwaka wa 930.

Umwandiko w’Igiheburayo: Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Igiheburayo (yo mu mwaka wa 1953-1960) yakozwe hifashishijwe Bibiliya yitwa Biblia Hebraica, yahinduwe na Rudolf Kittel. Kuva icyo gihe hakozwe ubushakashatsi ku nyandiko za kera zandikishijwe intoki no ku Mizingo yavumbuwe ku Nyanja y’Umunyu, maze uwo mwandiko w’Igiheburayo uravugururwa usohoka muri Bibiliya yitwa Biblia Hebraica Stuttgartensia n’indi yitwa Biblia Hebraica Quinta. Muri ibyo bitabo byandikanywe ubuhanga, bakoresheje umwandiko wo muri Kodegisi y’i Leningrad bongeramo n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji. Muri ibyo bisobanuro bagaragaje aho amagambo yavuzwe mu mwandiko ahuriye n’ibivugwa mu zindi nyandiko, urugero nk’ibivugwa muri Pantateki y’Abasamariya, ibivugwa mu Mizingo yo ku Nyanja y’Umunyu, ibivugwa muri Bibiliya y’Ikigiriki yitwa Septante, ibiri mu nyandiko y’Icyarameyi yitwa Targum, ibiri muri Bibiliya y’Ikilatini yitwa Vulgate, no muri Bibiliya y’Igisiriyake yitwa Peshitta. Igihe rero Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yari igiye kuvugururwa, hifashishijwe izo Bibiliya zombi, ni ukuvuga Biblia Hebraica Stuttgartensia na Biblia Hebraica Quinta.

Umwandiko w’Ikigiriki: Hagati y’umwaka wa 1853 n’uwa 1881, umuhanga witwa Brooke Westcott n’undi witwa Fenton Hort bagenzuye inyandiko za kera zandikishijwe intoki bari bafite n’uduce twazo, maze bakora umwandiko batekerezaga ko wegereye cyane umwandiko w’umwimerere w’Ikigiriki. Ahagana mu mwaka wa 1950, abagize Komite y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya, bakoresheje uwo mwandiko igihe bahinduraga iyo Bibiliya. Izindi nyandiko zakoreshejwe za mbere yaho zari zanditswe ku bintu bikozwe mu mfunzo, batekereza ko ari izo mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu, Nyuma ya Yesu. Kuva icyo gihe, hari izindi nyandiko zanditse ku bintu bikozwe mu mfunzo zagiye ziboneka. Ikindi kandi, hari indi myandiko y’Ikigiriki, urugero nk’umwandiko wa Nestle afatanyije na Aland hamwe n’umwandiko wakozwe n’Imiryango ya Bibiliya, yari irimo ubushakashatsi bwari buherutse kuvumburwa. Bimwe mu byavuye muri ubwo bushakashatsi byashyizwe muri iyi Bibiliya ivuguruye.

Igihe iyo myandiko y’Ikigiriki yagenzurwaga, byaje kugaragara ko imwe mu mirongo y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo dusanga muri Bibiliya za kera, urugero nko muri Bibiliya yitwa King James Version, yongewemo nyuma, yongerwamo n’abandukuye umwandiko w’Ikigiriki, ariko mu by’ukuri ugasanga itari iri mu Byanditswe byahumetswe. Ni yo mpamvu hari Bibiliya nyinshi zayivanyemo. Icyakora kubera ko iyo mirongo na yo yari yashyizwe muri Bibiliya, igihe ibice n’imirongo bya Bibiliya byashyirwagaho, ahagana mu mwaka wa 1550, aho bayivanye hasigaye ubusa. Iyo mirongo ni iyo muri Matayo 17:21; 18:11; 23:14; Mariko 7:16; 9:44, 46; 11:26; 15:28; Luka 17:36; 23:17; Yohana 5:4; Ibyakozwe n’Intumwa 8:37; 15:34; 24:7; 28:29; no mu Baroma 16:24. Muri iyi Bibiliya ivuguruye, kuri iyo mirongo yakuwemo hari akanyenyeri kariho ibisobanuro bigaragaza impamvu yakuwemo.

Ku birebana n’umusozo muremure wo muri Mariko 16 (umurongo wa 9-20), umusozo mugufi wo muri Mariko 16, hamwe n’amagambo yo muri Yohana 7:53–8:11, byaragaragaye ko iyo mirongo ntaho yabonetse mu byanditswe by’Ikigiriki byandikishijwe intoki bya kera. Ubwo rero iyo mirongo ishidikanywaho, ntiyashyizwe muri iyi Bibiliya ivuguruye. c

Hari n’izindi mvugo zagiye zinonosorwa, hagakoreshwa igitekerezo abashakashatsi bemeza ko ari cyo gihuje n’umwandiko w’umwimerere kurusha ibindi. Urugero, inyandiko zimwe zandikishijwe intoki muri Matayo 7:13 zigira ziti: “Nimunyure mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari n’inzira ngari bijyana abantu kurimbuka.” Muri Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya zasohotse mbere, “irembo” ntiryari riri mu mwandiko. Ariko hari ubushakashatsi bwakozwe biza kugaragara ko ijambo “irembo” ryari mu mwandiko w’umwimerere. Ni yo mpamvu muri iyi Bibiliya ivuguruye ryashyizwemo. Hari n’izindi ngero nyinshi z’ibyanonosowe wabona. Icyakora ibyo bintu byanonosowe biroroheje cyane, ku buryo nta na kimwe gihindura ubutumwa bw’ibanze bwo mu Ijambo ry’Imana.

Ni inyandiko y’ahagana mu mwaka wa 200, yanditse ku bintu bikoze mu rufunzo, yo mu 2 Abakorinto 4:13–5:4.

a Turi buze kujya dukoresha gusa Ibyanditswe by’Igiheburayo.

b Imwe mu mpamvu zatumaga Ibyanditswe bigomba kwandukurwa, ni uko byari byanditswe ku bikoresho byangirika.

c Ibisobanuro birambuye ku birebana n’iyo mirongo ishidikanywaho wabisanga mu bisobanuro byo muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yasohotse mu mwaka wa 1984 yitwa New World Translation of the Holy Scriptures—With References (Rbi8)