Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

B1

Ubutumwa bwo muri Bibiliya

Yehova Imana afite uburenganzira bwo gutegeka. Uburyo bwe bwo gutegeka ni bwo bwiza kurusha ubundi. Umugambi afitiye isi n’abayituye uzasohozwa.

Nyuma y’umwaka wa 4026 M.Y.

“Inzoka” yashidikanyije ku burenganzira Yehova afite bwo gutegeka, inashidikanya ku buryo bwe bwo gutegeka. Yehova yasezeranyije kuzashyiraho “urubyaro” rwari kuzamenagura inzoka ari yo Satani (Intangiriro 3:1-5, 15). Icyakora, Yehova yahaye abantu igihe cyo kwitegeka bayobowe n’iyo nzoka.

Mu mwaka wa 1943 M.Y.

Yehova yabwiye Aburahamu ko “urubyaro” rwasezeranyijwe rwari kuzamukomokaho.—Intangiriro 22:18.

Nyuma y’umwaka wa 1070 M.Y.

Yehova yijeje Umwami Dawidi n’umuhungu we Salomo ko urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuzakomoka mu muryango wabo.—2 Samweli 7:12, 16; 1 Abami 9:3-5; Yesaya 9:6, 7.

Mu mwaka wa 29 N.Y.

Yehova yagaragaje ko Yesu ari we ‘rubyaro’ rwasezeranyijwe kandi ko ari we wari kuzahabwa ubwami bwa Dawidi.—Abagalatiya 3:16; Luka 1:31-33; 3:21, 22.

Mu mwaka wa 33 N.Y.

Satani ari we nzoka yakomerekeje “urubyaro” rwasezeranyijwe igihe yicishaga Yesu. Yehova yazuye Yesu kugira ngo ajye kuba mu ijuru, yemera agaciro k’ubuzima bwe butunganye, bityo haba habonetse uburyo bwo kubabarira abantu bakomoka kuri Adamu ibyaha byabo no kuzabaha ubuzima bw’iteka.—Intangiriro 3:15; Ibyakozwe n’Intumwa 2:32-36; 1 Abakorinto 15:21, 22.

Ahagana mu wa 1914 N.Y.

Yesu yajugunye ku isi inzoka, ari yo Satani kugira ngo ihamare igihe gito.—Ibyahishuwe 12:7-9, 12.

Mu gihe kizaza

Yesu azafunga Satani mu gihe cy’imyaka 1.000 hanyuma amurimbure, ari byo bigereranywa no kumumenagura umutwe. Umugambi Yehova yari afitiye isi n’abantu uzaba ushohojwe, izina rye rivanweho umugayo kandi abe agaragaje ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga.—Ibyahishuwe 20:1-3, 10; 21:3, 4.