JEWORUJIYA | 1924-1990
Ababanje gushakisha ukuri
MU NTANGIRIRO z’imyaka ya 1920, Abigishwa ba Bibiliya bihatiraga kugera ku bantu bo muri Jeworujiya bashakishaga ukuri. Mu mwaka wa 1924, bashinze ibiro i Beirut muri Libani, kugira ngo bigenzure umurimo muri Arumeniya, Jeworujiya, Siriya na Turukiya.
Icyo gihe imbuto z’ukuri zabibwe muri Jeworujiya, ariko ntizahise zitanga umusaruro ugaragara (Mat 13:33). Icyakora nyuma y’igihe, ubutumwa bw’Ubwami bwarakwirakwiriye kandi buhindura imibereho y’abantu benshi.
Yifuzaga ubutabera
Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yabaga, Vaso Kveniashvili yari afite imyaka 14. Se yahise ajyanwa mu
gisirikare kubera ko Jeworujiya yari kimwe mu bihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Icyo gihe nyina wa Vaso yari yarapfuye. Vaso yatangiye kwiba kugira ngo abone ikimutunga we na barumuna be.Vaso yinjiye mu gatsiko k’amabandi, akajya akora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Agira ati “numvaga mu bagizi ba nabi haba ubutabera kuruta muri leta.” Icyakora Vaso ntiyatinze kubona ko yifuzaga ikintu abantu badashobora gutanga. Agira ati “nifuzaga ibintu biciye mu mucyo.”
Vaso yaje gufatwa azira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, yoherezwa mu nkambi yakorerwagamo imirimo y’agahato muri Siberiya. Agezeyo yahahuriye n’Umuhamya
wa Yehova wari warafunzwe azira ukwizera kwe. Vaso agira ati “amaherezo nabonye icyo nashakaga. Nta bitabo twagiraga, ariko nakoze uko nshoboye nsobanukirwa ibyo uwo muvandimwe yambwiraga.”Vaso yafunguwe mu wa 1964, asubira muri Jeworujiya maze ashakisha Abahamya ba Yehova. Hagati aho, yakomeje kwandikirana na wa muvandimwe bari barafunganywe. Ikibabaje ni uko uwo muvandimwe yaje gupfa, Vaso akabura uko yongera gushyikirana n’abagize ubwoko bw’Imana. Yamaze imyaka igera hafi kuri makumyabiri atarongera kubonana n’Abahamya ba Yehova. Inkuru ye turaza kuyigarukaho.
Ibigeragezo byavuyemo imigisha
Umukobwa witwa Valentina Miminoshvili, yafungiwe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’Abanazi, ariko byatumye abona imigisha myinshi. Aho ni ho yahuriye
n’Abahamya ba Yehova ku ncuro ya mbere. Yabonye ukuntu bari bafite ukwizera kutajegajega kandi inyigisho zo muri Bibiliya bamwigishije zamukoze ku mutima.Intambara irangiye Valentina yaratashye, ageze iwabo atangira gusobanurira abandi imyizerere ye. Ariko abayobozi bahise babona ibyo yakoraga, bamukatira imyaka icumi mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato mu Burusiya. Agezeyo yongeye guhura n’Abahamya ba Yehova, aranabatizwa.
Mu mwaka wa 1967 Valentina yarafunguwe, maze ajya mu burengerazuba bwa Jeworujiya yongera kubwiriza mu ibanga. Ntiyari azi ko yari hafi kuba igisubizo cy’isengesho rivuye ku mutima.
Yehova yashubije amasengesho ye
Mu mwaka wa 1962, mushiki wacu witwa Antonina Gudadze yavuye muri Siberiya yimukira muri Jeworujiya kubera ko umugabo we utarizeraga yari agarutse mu gihugu cye. Antonina yakomokaga muri Siberiya kandi yari yarabwirijwe n’Abahamya bari baraciriweyo. Ariko ageze mu mugi wa Khashuri uri mu burasirazuba bwa Jeworujiya, ntiyongeye kubona Abahamya.
Antonina yibuka uko Yehova yashubije amasengesho ye. Agira ati “umunsi umwe mama wabaga muri Siberiya yanyoherereje ibintu, nsanga yahishemo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Mu myaka itandatu yakurikiyeho, yakomeje kunyoherereza ibitabo. Iyo nabonaga ibyo bitabo, nashimiraga Yehova ukuntu yanyoboraga, akantera inkunga kandi akanyitaho.”
Icyakora Antonina yari wenyine. Agira ati “nakomezaga gusenga Yehova musaba kumpuza n’abavandimwe. Umunsi umwe, abagore babiri baje mu iduka nakoragamo, barambaza bati ‘ni wowe Antonina?’ Nabonye ukuntu bari bakeye mu maso, mpita menya ko ari Abahamya. Twarahoberanye, maze turarira.”
Umwe muri bo yari Valentina Miminoshvili. Antonina yarishimye cyane amenye ko mu burengerazuba bwa Jeworujiya haberaga amateraniro. Nubwo kugera aho amateraniro yaberaga byamusabaga gukora urugendo rw’ibirometero 300, yajyagayo nibura rimwe mu kwezi.
Ukuri gushinga imizi mu burengerazuba bwa Jeworujiya
Mu myaka ya 1960, bamwe mu Bahamya batotezwaga n’abategetsi b’Abasoviyeti, bimukiraga mu tundi turere aho abayobozi batabatotezaga cyane. Umwe muri bo ni umuvandimwe Vladimir Gladyuk warangwaga n’ishyaka. Mu mwaka wa 1969, yavuye muri Ukraine yimukira mu mugi wa Zugdidi, mu burengerazuba bwa Jeworujiya.
Abimukiraga muri Jeworujiya bagiraga amateraniro mu kirusiya. Ariko Abanyajeworujiya batangiye kuza mu materaniro ari benshi, byabaye ngombwa ko bagira amateraniro mu kinyajeworujiya. Umurimo wo kubwiriza wageze kuri byinshi ku buryo muri Kanama 1970, habatijwe abantu 12.
Mu mwaka wa 1972, Vladimir n’umuryango we bimukiye mu mugi wa Sokhumi uri ku nkombe y’Inyanja Yirabura. Vladimir agira ati “twashimiraga Yehova ko yaduhaga imigisha myinshi. Abagize itorero bariyongereye cyane.” Muri uwo mwaka, mu mugi wa Sokhumi habereye Urwibutso ku ncuro ya mbere, haterana abantu 45.
“Nateze amatwi n’umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose”
Babutsa Jejelava ubu ufite imyaka isaga 90, ni umwe mu bantu ba mbere bo mu mugi wa Sokhumi bahise
bemera ukuri mu wa 1973. Agira ati “umunsi umwe, nabonye abagore bane barimo bajya impaka. Babiri bari ababikira, abandi babiri naje kumenya ko bari Abahamya ba Yehova.” Umwe muri bo yari Lyuba, umugore wa Vladimir Gladyuk. Undi yari Itta Sudarenko, akaba yari umupayiniya warangwaga n’ishyaka wo muri Ukraine.Babutsa yibuka uko byagenze igihe yumvaga ikiganiro cyabo. Agira ati “nateze amatwi n’umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.” Igihe yumvaga ko Imana ifite izina bwite, yahise abasaba ko barimwereka muri Bibiliya. Bamaze amasaha atatu yose baganira kuko yabazaga ibibazo byinshi.
Babutsa yatinyaga ko atari kuzongera kubona Abahamya, maze arababaza ati “ese ubu mugiye kwigendera munsige aha jyenyine?”
Abo bashiki bacu baramushubije bati “oya. Tuzagaruka kugusura kuwa gatandatu.”
Bagarutse kumusura kuwa gatandatu, arishima cyane. Bahise batangira kumwigisha Bibiliya. Benda kurangiza kwiga, Babutsa yumvise agomba kumenya neza niba koko atazageraho akaburana n’abo bagaragu b’Imana. Yaribwiye ati “nagize Imana mbona aba bantu. Ngomba kuba maso kugira ngo batancika.”
Babutsa yiyunguye igitekerezo. Agira ati “nari nzi ko Lyuba yashatse. Ubwo rero nabajije Itta niba na we yarashatse. Itta yambwiye ko nta mugabo afite. Nahise mubwira nti ‘uzaze tubane! Iwanjye hari ibitanda bibiri, kandi hagati yabyo hari itara. Dushobora kujya tuganira
kuri Bibiliya nijoro!’” Itta yarabyemeye, ajya kuba kwa Babutsa.Babutsa agira ati “hari igihe nararaga ijoro ryose ntekereza ku byo nabaga nize. Iyo nagiraga ikibazo, nakanguraga Itta nkamubwira nti ‘Itta we, fata Bibiliya, ngize ikibazo!’ Itta yarakangukaga akabyiringira amaso, akambwira ati ‘nta kibazo ncuti.’ Hanyuma yakoreshaga Bibiliya akansubiza.” Nyuma y’iminsi itatu gusa Itta yimukiye kwa Babutsa, Babutsa yari asigaye abwiriza ubutumwa bwiza!
Babutsa yari afite incuti yitwaga Natela Chargeishvili. Babutsa agira ati “natekerezaga ko atari kwemera ukuri kubera ko yari umukire. Ariko naribeshyaga. Nabaye nkibimubwira, ahita yemera ukuri abishishikariye.” Bidatinze, bombi bakoranaga ishyaka bageza ibyiringiro byabo ku ncuti zabo, abo bakoranaga n’abaturanyi.