Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JEWORUJIYA

Bibutse Umuremyi wabo Mukuru

Bibutse Umuremyi wabo Mukuru

Benshi mu bavugwa mu nkuru twasomye mu mapaji abanza, ni abantu ‘bibutse Umuremyi wabo Mukuru mu minsi y’ubusore bwabo’ (Umubw 12:1). Koko rero, kimwe cya gatatu cy’abapayiniya 3.197 bo muri Jeworujiya bafite imyaka 25 cyangwa munsi yayo. None se ni iki gituma abakiri bato benshi bagira amajyambere?

Hari impamvu nyinshi. Iya mbere ni uko akenshi imiryango yo muri Jeworujiya iba yunze ubumwe. Konstantine wareze abana batanu akabigisha ukuri, agira ati “icyatumye nkunda ukuri, ni uko namenye ko Yehova ari Data udukunda. Maze kubyara, nishyiriyeho intego yo gufasha abana banjye kumva banyisanzuyeho.”

Malkhazi n’umugore we, bafite abana batatu, kandi yihatira gutuma abagize umuryango we bunga ubumwe. Agira ati “hari igihe dusaba abana bacu gutekereza icyo badukundira n’icyo bakundira abo bavukana. Hanyuma tubasaba kuzabivuga muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Ibyo byabatoje kubona ibyiza mu bandi no kubishimira.”

“Ubu noneho ndishimye rwose!”

Abasaza na bo bunganira ababyeyi, bakagerageza gutuma abana bagira uruhare mu bikorwa by’itorero kuva bakiri bato. Nestori wabatijwe afite imyaka 11 agira ati “kuva nkiri muto abasaza bampaga inshingano zoroheje. Ibyo byatumaga nisanzura mu itorero.”

Kugira abantu batanga urugero rwiza n’inkunga z’abasaza na byo ni iby’ingenzi. Umwe mu bavandimwe ba Nestori witwa Koba agira ati “jye nari ntandukanye n’abo tuvukana. Imyaka y’amabyiruka yarangoye ariko hari umusaza wari ukiri muto wambaye hafi. Buri gihe yageragezaga kunyumva kandi ntiyigeze ancira urubanza. Yaramfashije cyane ngarukira Yehova.”

Ubu Nestori na Koba, hamwe na mushiki wabo Mari, bakorana umurimo mu ifasi yitaruye. Koba agira ati “ubu noneho ndishimye rwose!”

“Abana banjye bakomeza kugendera mu kuri”

Ibiro by’ishami byihatira kunganira ababyeyi, bigatumirira Abakristo bakiri bato kwifatanya mu mishinga ya gitewokarasi. Umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami yagize ati “dukunda abakiri bato kandi tugerageza kubashyigikira mu gihe baba bahatanira kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka.”

Abahamya bo muri Jeworujiya bakorana n’abubatsi mpuzamahanga igihe bubakaga Inzu y’Amakoraniro i Tbilisi

Iyo abakiri bato bakorana n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bibakora ku mutima. Mamuka wakoranye n’abubatsi mpuzamahanga igihe bubakaga Inzu y’Amakoraniro y’i Tbilisi, agira ati “umushinga nk’uwo watumye nigira byinshi ku bandi. Nahigiye kubaka kandi mpigira imico myinshi ya gikristo.”

Abakiri bato benshi bo muri Jeworujiya bagize amajyambere bitewe n’uko imiryango yabo yari yunze ubumwe, abasaza bakabatera inkunga kandi bakabaha urugero rwiza. Ababyeyi babo bunga mu ry’intumwa Yohana wanditse ati “nta mpamvu ikomeye yantera gushimira, iruta kuba numva ko abana banjye bakomeza kugendera mu kuri.”—3 Yoh 4.

Bongera imbaraga mu murimo w’ubuhinduzi

Mu mwaka wa 2013, Inteko Nyobozi yasabye ibiro by’amashami byose kureba niba bagomba guhindura ibitabo mu zindi ndimi zivugwa mu ifasi yabyo. Intego yari iyo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose.

Ibiro by’ishami byo muri Jeworujiya byafashe umwanzuro wo guhindura ibitabo bimwe na bimwe mu gisivani no mu kimingereli, izo ndimi zikaba zisa cyane n’ikinyajeworujiya, ku buryo hari abatekereza ko ari amashami yacyo.

Abapayiniya barangwa n’ishyaka bo mu karere ka Svaneti baranditse bati “Abasivani bakunda Imana kandi bubaha cyane Bibiliya. N’abajyaga banga gufata ibitabo byacu, ubu basigaye babifata kubera ko biri mu rurimi rwabo kavukire.”

Igihe ababwiriza bose bavuga ikimingereli batangiraga kugira amateraniro mu rurimi rwabo kavukire, barushijeho kwishimira ukuri. Umupayiniya ukiri muto witwa Giga yagize ati “ubu nshobora gusubiza mu magambo yanjye. Iyo ngiye gusubiza mu materaniro simbanza guhindura ibitekerezo mu rundi rurimi.”

Zuri ni umusaza mu itorero ryo mu karere ka Tkaia rikoresha ikimingereli. Agira ati “hari ibintu byinshi byagiye bimbaho, byaba ibyiza n’ibibi. Ariko nta na kimwe cyigeze gituma ndira. Nyamara igihe twaririmbaga bwa mbere indirimbo z’Ubwami mu kimingereli, twese twararize.”

Ibintu bitazibagirana biheruka kuba

Ikintu gikomeye mu mateka y’Abahamya bo muri Jeworujiya cyabaye kuwa gatandatu tariki ya 6 Mata 2013. Icyo gihe umuvandimwe David Splane wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru yo kwegurira Yehova amazu y’ibiro by’ishami yaguwe, Inzu y’Amakoraniro n’amazu mashya aberamo amashuri ya Bibiliya. Abahamya benshi bakiranye urugwiro abashyitsi 338 bari baturutse mu bihugu 24.

Bukeye bwaho, umuvandimwe Splane yatanze disikuru yakurikiranywe n’abantu 15.200, bari aho amateraniro abera hirya no hino mu gihugu. Bwari ubwa mbere abagaragu ba Yehova bo muri Jeworujiya bagira ikoraniro ryahuje abantu benshi bakomoka mu bihugu byinshi. Kubona ukuntu abavandimwe bari bishimye baterana inkunga, byakoraga ku mutima rwose. Umuvandimwe ukiri muto yaravuze ati “ubu noneho nzi uko isi nshya izaba imeze.”

Begurira Yehova ibiro by’ishami i Tbilisi, mu wa 2013

Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye, ubu ryitwa Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, ryagiriye akamaro cyane abagaragu ba Yehova bo muri Jeworujiya. Guhera mu mwaka wa 2013, abanyeshuri basaga 200 bize iryo shuri. Bishimira inyigisho bahawe kandi biteguye gukorera umurimo aho bakenewe hose.

‘Bahatanira gusingira ibiri imbere’

Imihati ababwiriza b’Ubwami ba mbere bashyizeho, yatumye ubutumwa bwiza bugera muri Jeworujiya hose. Yehova yabahundagajeho imigisha kubera ko bakunze Imana na bagenzi babo urukundo ruzira ubwikunde bakagira n’ubutwari.

Abavandimwe na bashiki bacu basaga 18.000 bo muri Jeworujiya bishimira gukomeza umurimo bagenzi babo batangije, no gufasha abaturanyi babo kwibonera imbaraga z’Ijambo ry’Imana.—Fili 3:13; 4:13.

Abagize Komite y’Ibiro by’Ishami muri Jeworujiya: Wayne Tomchuk, Levani Kopaliani, Joni Shalamberidze, Michael E. Jones