Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JEWORUJIYA | 1924-1990

Amateraniro yabafashije kugira ukwizera gukomeye

Amateraniro yabafashije kugira ukwizera gukomeye

Amateraniro ya gikristo yafashije cyane abashya kugira ukwizera gukomeye. Abakristo bari bamaze igihe gito babatijwe n’abari bamaze imyaka myinshi, bose babaga biteguye gutanga ingo zabo ngo ziberemo amateraniro. Abazaga mu materaniro bose bakiranwaga urugwiro, kandi ibyo na byo byatumaga barushaho gukundana.

Hamaze kuboneka abigishwa benshi biteguye kubatizwa, bateguye amateraniro yihariye mu ibanga. Muri Kanama 1973, abavandimwe bagize ayo materaniro hanze y’umugi wa Sokhumi, hafi y’Inyanja Yirabura. Icyakora abapolisi basheshe ayo materaniro, bafata abavandimwe bamwe na bashiki bacu, harimo na Vladimir Gladyuk, bituma abantu 35 bari biteguye kubatizwa batabona uko babatizwa.

Vladimir n’abandi bavandimwe bamaze gufungurwa, bongeye kuvugana na ba bantu bose bari biteguye kubatizwa. Nyuma y’iminsi ibiri bose barabatijwe. Vladimir agira ati “twumvaga ko Yehova ari ku ruhande rwacu. Bamaze kubatizwa, twese twasengeye hamwe, dushimira Yehova.”

Kurwanywa byatumye ubutumwa bwiza bukwirakwizwa

Hashize iminsi ibiri abo bantu babatijwe, Vladimir Gladyuk, Itta Sudarenko na Natela Chargeishvili barafashwe bakatirwa imyaka myinshi. Nubwo ababwiriza bababajwe n’uko abo bavandimwe bafunzwe, biyemeje gukomeza umurimo, ariko bakarushaho kugira amakenga.

Ababwiriza bajyaga kubwiriza mu yindi migi kugira ngo bakwepe abategetsi. Mu by’ukuri, kuba bararwanyijwe byatumye bageza ubutumwa bwiza mu turere twinshi.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abakomunisiti, ababwiriza bo mu migi minini babwirizaga mu mihanda no mu busitani igihe habaga hatarimo abantu benshi. Incuro nyinshi babwirizaga abantu babaga bavuye mu yindi migi baje gusura bene wabo cyangwa baje guhaha. Iyo umuntu yashimishwaga, ababwiriza bamusabaga aderesi kugira ngo bazongere kumuganiriza.

Babutsa Jejelava ni umwe mu bakoze ingendo nyinshi muri Jeworujiya y’iburengerazuba. Agira ati “kubera ko nari mfite bene wacu mu turere twinshi, nta n’umwe wigeze yibaza impamvu nahoraga mu ngendo. Nyuma y’imyaka igera hafi kuri ibiri, nigishaga Bibiliya abantu basaga 20 mu mugi wa Zugdidi n’abandi 5 mu mugi wa Chkhorotsku, kandi bose barabatijwe.”

Hari hakenewe cyane ibitabo mu kinyajeworujiya

Bidatinze, byaragaragaye ko hari hakenewe cyane ibitabo mu kinyajeworujiya. Iyo ababwiriza babaga bigisha abantu Bibiliya, bakeneraga Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho mu rurimi abantu bumva neza. *

Babutsa yibuka ukuntu kwigisha umuntu Bibiliya nta gitabo na kimwe ufite mu kinyajeworujiya byari bigoye. Agira ati “nari mfite Bibiliya yonyine n’ibindi bitabo mu kirusiya. Ubwo rero nagombaga kubanza guhindura mu kinyajeworujiya ibyo nabaga ngiye kwigisha.” Yahinduye mu kinyajeworujiya ingingo zo mu magazeti, yifashishije inkoranyamagambo gusa. Nanone yahinduye Ivanjiri yose ya Matayo.

Abahamya b’intwari bakoreshaga imashini nto bagakorera ibitabo mu ngo zabo

Abantu benshi bakundaga izo ngingo zahinduwe mu rurimi rwabo, ku buryo bazandukuraga kugira ngo batunge kopi zabo. Hari n’Abigishwa ba Bibiliya biyemeje kwandukura Ijambo ry’Imana, kubera ko kubona kopi za Bibiliya mu kinyajeworujiya bitari byoroshye.

“Namaraga umunsi wose nandukura”

Abavandimwe n’abandi bantu bishimiraga ukuri, bahererekanyaga inyandiko zihinduye mu kinyajeworujiya kugira ngo buri wese azisome. Buri wese yahabwaga iminsi mike cyangwa se ibyumweru ngo abe yarangije kuzisoma. Hari umuryango wabonye kopi y’Ibyanditswe by’ikigiriki mu kinyajeworujiya cyo muri iki gihe, wiyemeza kuyandukura.

Raul Karchava yari afite imyaka 13 gusa igihe se yamusabaga kwandukura Ibyanditswe by’ikigiriki. Agira ati “papa yaguze ipaki y’amakaye n’amakaramu y’amoko yose. Nubwo numvaga bingoye, narabyemeye. Namaraga umunsi wose nandukura, nkaruhuka akanya gato ngiye kunanura amaboko.”

Inyandiko zandikishijwe intoki z’Umunara w’Umurinzi n’agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi mu kinyajeworujiya

Bene wabo ba Raul barishimye cyane igihe bamenyaga ko abavandimwe bari bemeye kubongerera ibyumweru bike, kugira ngo Raul arangize uwo murimo utoroshye. Mu mezi abiri gusa, yari arangije kwandukura ibitabo 27 byose bigize Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo.

Nubwo abo bandukuzi bashyiragaho iyo mihati yose, Abigishwa ba Bibiliya bakomezaga kwiyongera cyane, ku buryo batashoboraga kubona inyandiko zibahagije. Ni yo mpamvu abavandimwe na bashiki bacu b’intwari biyemeje gucapira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ngo zabo, nubwo bashoboraga kubizira.

Umurimo wo kubwiriza wakomezaga kujya mbere mu burengerazuba bwa Jeworujiya. Ariko se byari byifashe bite mu burasirazuba? Ese mu murwa mukuru wa Tbilisi haba hari umuntu washoboraga gufasha abantu b’imitima itaryarya bashakishaga ukuri, urugero nka Vaso Kveniashvili, twavuze tugitangira?

Ukuri kugera mu murwa mukuru

Mu myaka ya 1970, abategetsi b’Abasoviyeti bagerageje guca intege Abahamya babirukana mu ngo zabo. Uko ni ko byagendekeye Oleksii Kurdas n’umugore we Lydia. Bavuye muri Ukraine bimukira mu mugi wa Tbilisi. Bari barafunzwe imyaka myinshi bazira imyizerere yabo.

Larisa Kessaeva (Gudadze) mu myaka ya 1970

Kurdas n’umugore we bigishije ukuri Zaur Kessaev n’umugore we Eteri, bashishikazwaga n’iby’idini cyane. Umukobwa wabo Larisa icyo gihe wari ufite imyaka 15, avuga uko byagenze igihe bahuraga na Oleksii na Lydia. Agira ati “twagerageje kubemeza ko idini ry’Aborutodogisi ari ryo dini ry’ukuri ryonyine. Twagiye impaka incuro nyinshi, amaherezo tubura icyo twongeraho, ariko bo bakomeje kutugezaho ibitekerezo byo mu Byanditswe.”

Larisa akomeza agira ati “iyo twajyaga mu kiliziya, buri gihe nasomaga Amategeko Icumi, yabaga yanditse ku rukuta hagati y’ibishushanyo bibiri. Icyakora kuri uwo mugoroba, ubwo Oleksii yadusomeraga mu Kuva 20:4, 5, naratangaye. Iryo joro sinasinziriye kuko nakomezaga gutekereza nti ‘ese koko iyo dusenga ibishushanyo, tuba twica itegeko ry’Imana?’”

Larisa yiyemeje gushaka igisubizo cy’icyo kibazo, maze azinduka kare mu gitondo ajya mu kiliziya arongera asoma rya tegeko rigira riti ‘ntukiremere igishushanyo kibajwe. Ntukacyikubite imbere.’ Yari asanzwe asoma ayo magambo, ariko noneho yari ayasobanukiwe. Amaherezo Larisa n’ababyeyi be barabatijwe kandi bari mu ba mbere babaye Abahamya muri Tbilisi.

Yashakishije ubutabera arabubona

Nyuma y’imyaka hafi 20 Vaso Kveniashvili amenye ukuri, yahuye n’umuntu wajyaga ajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova muri Tbilisi. Vaso yishimiye cyane ko yongeye guhura n’Abahamya. Yari amaze igihe kirekire cyane abategereje!

Nyuma y’imyaka 24 Vaso Kveniashvili amenye ukuri, yabaye Umuhamya

Mu mizo ya mbere Abahamya bari baturanye na Vaso babaye boroheje kumutumira mu bikorwa byabo, kubera ko yari umugizi wa nabi ruharwa. Hari n’abakekaga ko ashobora kuba yari intasi y’Abasoviyeti. Ibyo byatumye Vaso amara imyaka ine ataremererwa kujya mu materaniro.

Bamaze kubona ko Vaso yashakishaga ukuri koko, bamwemereye kubatizwa atangira kwifatanya n’itorero ryo muri ako gace. Icyo gihe noneho Vaso yashoboraga kwegera “Imana ica imanza zitabera” yari yarashakishije kuva akiri muto (Yes 30:18). Yakomeje gukorera Yehova mu budahemuka kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 2014.

Mu wa 1990, umurimo wo kubwiriza wari waramaze gushinga imizi mu burengerazuba no mu burasirazuba bwa Jeworujiya. Icyo gihe hari ababwiriza 900 bigishaga Bibiliya abantu 942. Iyo yari intangiriro y’ukwiyongera gutangaje kwari kugiye gukurikiraho.

^ par. 12 Nubwo mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatanu hari ibitabo bya Bibiliya byari byarahinduwe mu kinyajeworujiya, mu gihe cy’Abakomunisiti kubona Bibiliya ntibyari byoroshye.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Bibiliya mu kinyajeworujiya.”