Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishuri ry’Abapayiniya ryabereye hafi y’i Zugdidi

JEWORUJIYA | 1998-2006

Imigisha “mu gihe cyiza no mu gihe kigoye.”—2 Tim 4:2.

Imigisha “mu gihe cyiza no mu gihe kigoye.”—2 Tim 4:2.

MU MPERA z’imyaka ya 1990, ababwiriza bo muri Jeworujiya n’abari bashimishijwe bariyongereye cyane. Mu mwaka wa 1998, abantu 32.409 bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo.

Icyakora ababwiriza benshi, hakubiyemo n’abasaza, bari bataraba inararibonye kuko bari bashya mu kuri. Bari bakeneye gutozwa. Ariko se bari gutozwa bate?

Umuryango wa Yehova warabafashije

Muri Werurwe 1998, abamisiyonari babiri, ari bo Arno na Sonja Tüngler, bari bavuye mu Ishuri rya Gileyadi ryabereye mu Budage, boherejwe muri Jeworujiya. Muri uwo mwaka, Inteko Nyobozi yashyizeho ibiro by’igihugu muri Jeworujiya byagenzurwaga n’ibiro by’ishami byo mu Burusiya.

Bidatinze, Komite y’Igihugu yatangiye kugenzura umurimo wo kubwiriza. Tumaze kubona ubuzima gatozi, twatangiye gutumiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu Budage. Nanone twashoboye kugura ibibanza byo kubakamo Amazu y’Ubwami n’ibiro by’ishami.

Batozwa

Mu myaka myinshi umurimo wamaze warabuzanyijwe n’Abasoviyeti, ababwiriza benshi ntibashoboraga kubwiriza ku nzu n’inzu. Arno Tüngler agira ati “abenshi babwirizaga mu mihanda, ariko si ko bose bajyaga ku nzu n’inzu gusura abashimishijwe.”

Arno na Sonja Tüngler

Davit Devidze watangiye gukora ku biro by’igihugu guhera muri Gicurasi 1999, yagize ati “hari hakenewe gukorwa byinshi mu murimo wo kubwiriza no kuri Beteli. Hari ibintu twari twaragiye twumva ariko tutazi uko bikorwa. Bityo twigiye byinshi ku bavandimwe b’inararibonye boherejwe n’Inteko Nyobozi.”

Abavandimwe bo muri Jeworujiya batangiye gutozwa mu buryo bwimbitse. Ariko nk’uko bigenda ku babwiriza bimukira aho ubufasha bukenewe mu bindi bihugu, abatozwa si bo bonyine babona imigisha (Imig 27:17). Abaje gutoza na bo bigiye byinshi ku bavandimwe na bashiki bacu bo muri Jeworujiya.

Abahamya bo muri Jeworujiya bagaragaje imico myiza

Arno na Sonja bibuka ukuntu bakiranywe urugwiro bageze muri Jeworujiya. Abahamya baho bakoze ibishoboka byose kugira ngo babafashe kuhamenyera.

Sonja yibuka ukuntu bagiraga ubuntu. Yagize ati “umugabo n’umugore twari duturanye, batuzaniraga ibyokurya biryoshye. Hari mushiki wacu waduherekezaga mu murimo wo kubwiriza, akatwereka abagize itorero kandi akadusobanurira umuco w’Abanyajeworujiya. Hari undi mushiki wacu watwigishije ikinyajeworujiya yihanganye.”

Warren na Leslie Shewfelt bo muri Kanada, boherejwe muri Jeworujiya mu wa 1999. Baravuze bati “abavandimwe bacu bo muri Jeworujiya batugaragarije urukundo bidukora ku mutima, kandi batwigishije kwicisha bugufi. Buri wese muri bo ndetse n’abana bato, bagaragarizanya urukundo rwa kivandimwe batishishanya.”

Abavandimwe bo muri Jeworujiya bakoranaga n’abamisiyonari ku biro by’igihugu

Abagiye boherezwa muri Jeworujiya, bagiye bita cyane ku mico myiza y’abavandimwe baho, bituma batita cyane ku ngorane bahuraga na zo. Nanone abavandimwe bo muri Jeworujiya bakundaga cyane abamisiyonari kubera ko bicishaga bugufi kandi bakishyikirwaho.

Abantu batinya Imana bemeye ukuri

Mu myaka ya 1990, abantu benshi b’imitima itaryarya bemeye ukuri. Mu mwaka wa 1998 wonyine, habatijwe abantu 1.724. Ni iki cyatumye Abanyajeworujiya benshi bemera ukuri?

Tamazi Biblaia wamaze igihe ari umugenzuzi usura amatorero, yagize ati “muri rusange Abanyajeworujiya bakunda Imana. Iyo twabagezagaho ubutumwa bwo muri Bibiliya, bahitaga babwakira neza.”

Davit Samkharadze wigisha mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, agira ati “iyo umuntu atangiye kwiga Bibiliya, akenshi bene wabo cyangwa abaturanyi bashaka kumenya ibyo ari byo. Hari benshi bagerageza kumubuza kwiga Bibiliya, bikarangira na bo batangiye kuyiga!”

Ubutumwa bw’Ubwami bwarakwirakwiriye kandi bwahinduye imibereho ya benshi. Muri Mata 1999, abateranye ku Rwibutso bari 36.669.

‘Abaturwanya ni benshi’

Igihe Pawulo yabwirizaga muri Efeso, yagize ati “nugururiwe irembo rigari rijya mu murimo; ariko abandwanya ni benshi” (1 Kor 16:9). Amagambo ye ahuza neza n’ibyabaye ku Bahamya bo muri Jeworujiya nyuma y’urwo Rwibutso rudasanzwe rwo mu wa 1999.

Muri Kanama uwo mwaka, agatsiko k’intagondwa z’Aborutodogisi kari kayobowe n’uwahoze ari padiri witwaga Vasili Mkalavishvili, kateguye igiterane mu mugi wa Tbilisi, maze batwika ibitabo by’Abahamya. Hakurikiyeho ibitotezo bikaze byamaze imyaka ine.

Guhera mu wa 1999, Abahamya bo muri Jeworujiya bararwanyijwe, barakubitwa kandi ibitabo byabo biratwikwa

Ku itariki ya 17 Ukwakira 1999, intagondwa z’Aborutodogisi zakoranyije insoresore zigera kuri 200 bajya kudurumbanya amateraniro yari ayobowe na Gldani mu itorero ry’i Tbilisi. Bakubise abari mu materaniro amahiri n’imisaraba y’ibyuma, babagira intere.

Ikibabaje ni uko izo nkozi z’ibibi zitigeze zifatwa ngo zifungwe, kandi Abahamya bakomeje kwibasirwa. Abategetsi ndetse na Perezida Shevardnadze, bamaganye ibyo bikorwa, ariko nta cyo babikozeho. Abapolisi batindaga gutabara, bakahagera ari uko byarangiye.

Nanone umudepite witwaga Guram Sharadze, yatangije gahunda yo guharabika Abahamya, abashinja ko ari abantu bateje akaga. Byasaga n’aho ‘igihe cyiza’ cyo kubwiriza ubutumwa bwiza cyari cyararangiye.

Uko umuryango wa Yehova wahanganye n’ibyo bitotezo

Umuryango wa Yehova wahise utabara Abahamya bo muri Jeworujiya. Abavandimwe bahawe inama zuje urukundo z’uko bakwitwara mu gihe batewe. Nanone bibukijwe impamvu Abakristo b’ukuri bagombaga guhura n’ibitotezo.—2 Tim 3:12.

Umuryango wa Yehova wiyambaje inkiko kugira ngo urengere abavandimwe bo muri Jeworujiya. Umuvandimwe wakoraga mu Rwego Rushinzwe iby’Amategeko ku biro by’ishami byo muri Jeworujiya, agira ati “muri iyo myaka ine, twatanze ibirego 800 byose, turega agatsiko kayobowe na Vasili Mkalavishvili. Twasabye abayobozi b’igihugu n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu kudufasha. Icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova cyatangije gahunda yo kwamagana ibyo bikorwa, ariko biranga birakomeza.” *

^ par. 30 Ku birebana n’intambara barwanye kugira ngo babone ubuzima gatozi, reba Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Mutarama 2002, ku ipaji ya 18-24, mu gifaransa.