Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Svaneti ya Ruguru

JEWORUJIYA

Icyo twavuga kuri Jeworujiya

Icyo twavuga kuri Jeworujiya

Basarura imizabibu bishimye

Igihugu: Jeworujiya ni igihugu cy’imisozi miremire iriho amasimbi, imwe ikaba ifite ubutumburuke bwa metero zisaga 4.500. Imiterere y’icyo gihugu igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi, icy’iburasirazuba n’icy’iburengerazuba. Buri gice kigizwe n’uturere dufite umwihariko mu birebana n’amateka, ikirere, imigenzo, umuzika, imbyino n’ibyokurya.

Abaturage: Mu baturage 3.700.000, abenshi ni abo mu bwoko bw’Abanyajeworujiya.

Idini: Abaturage benshi bavuga ko ari Abakristo b’Aborutodogisi. Abagera ku 10 ku ijana ni Abisilamu.

Ururimi: Ikinyajeworujiya nta ho gihuriye n’izindi ndimi zivugwa mu bihugu by’abaturanyi. Abahanga mu by’amateka bavuga ko inyuguti zihariye z’ikinyajeworujiya zahimbwe kera cyane mbere ya Yesu.

Imibereho: Hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage batunzwe n’ubuhinzi. Mu myaka ya vuba aha, ubukerarugendo bwatangiye kugira uruhare rukomeye mu bukungu bwa Jeworujiya.

Ikirere: Mu burasirazuba bw’igihugu hari ikirere mberabyombi. Ku nkombe z’Inyanja Yirabura, mu burengerazuba bwa Jeworujiya, harashyuha kandi hera indimu nyinshi.

Basarura imizabibu mu karere ka Kakheti

Ibyokurya: Iyo Umunyajeworujiya atabonye umugati yumva ko atariye. Ubusanzwe umugati bawotsa mu ifuru y’ibumba. Bakunda isupu ifashe irimo imboga n’ibirungo. Kuva kera bengaga divayi, bakayitara mu bibindi binini akaba ari na ho bayibika. Ingo nyinshi ziba zifitiye uruzabibu zikiyengera divayi. Muri Jeworujiya hari amoko y’imizabibu agera kuri 500.

Uko bakora umugati