Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JEWORUJIYA

Numvaga narageze iyo njya

Madona Kankia

Numvaga narageze iyo njya
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1962

  • ABATIZWA MU WA 1990

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yahoze mu ishyaka ry’Abakomunisiti muri Jeworujiya, kandi yafashije abantu benshi kumenya ukuri. Mu mwaka wa 2015, yize mu Ishuri rya mbere ry’Ababwiriza b’Ubwami ryabereye i Tbilisi.

IGIHE numvaga ukuri ko muri Bibiliya mu mwaka wa 1989, nari nkomeye mu ishyaka ry’Abakomunisiti mu mugi w’iwacu wa Senaki, kandi nari mu Nama Nkuru y’Abasoviyeti ya Jeworujiya, twagereranya n’Inteko Ishinga Amategeko y’ubu. Nanone nari mfite fiyansi, kandi numvaga narageze iyo njya.

Data na mama bantoje gukunda Imana, akaba ari yo mpamvu nemeraga ko Imana ibaho nubwo nari Umukomunisiti. Igihe natangiraga kwiga Bibiliya, nabonye ibisubizo by’ibibazo byose nibazaga, maze mfata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova. Ariko bene wacu, incuti, abo twakoranaga na fiyansi wanjye, ntibemeye uwo mwanzuro.

Imyizerere yanjye mishya yatumye bene wacu bampa akato bitewe n’uko naretse kwivanga muri politiki. Nabonye ko nta kundi nari kubigenza, mva mu rugo, ntandukana n’umusore wandambagizaga, nsezera ku kazi no mu ishyaka ry’Abakomunisiti n’Inama Nkuru y’Abasoviyeti. Maze kubatizwa, bene wacu n’incuti barushijeho kundwanya. Kubera ko nari nzwi cyane mu mugi w’iwacu, byabaye ngombwa ko nimukira mu mugi wa Kutaisi, ntangira umurimo w’ubupayiniya.

Iyo abantu bambajije niba byari ngombwa ko nyura mu bibazo bingana bityo hejuru y’idini, mbasubiza ntajijinganyije ko nshimishwa cyane n’imyanzuro nafashe. Nubwo ababyeyi banjye batigeze bemera imyanzuro nafashe, mbashimira ko bantoje gukunda Imana na bagenzi banjye. Byaramfashije cyane.