Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JEWORUJIYA

Nasabye Yehova ko anyobora

Tamazi Biblaia

Nasabye Yehova ko anyobora
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1954

  • ABATIZWA MU WA 1982

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yacapaga ibitabo rwihishwa kandi yabaye umugenzuzi wa mbere usura amatorero muri Jeworujiya, ari na ko arera abana bane.

IGIHE jye n’umugore wanjye Tsitso twabaga Abahamya ba Yehova, mama yararakaye cyane. Umunsi umwe yahuruje bene wacu bose yizeye ko bari kunyemeza kureka kuba Umuhamya. Bansabye kureka kuba Umuhamya, bitaba ibyo bakanca mu muryango.

Niyemeje kuva mu mugi w’iwacu. Nimukiye mu mugi wa Kutaisi, wari uwa kabiri mu bunini muri Jeworujiya, kuko ari ho nashoboraga kubona akazi bitangoye. Nanone nari nzi ko muri uwo mugi hari hakenewe ababwiriza. Ubwo rero nasabye Yehova ko anyobora.

Nyuma yaho gato, nahuye n’umuntu nigishaga Bibiliya wabaga mu mugi muto wa Jvari. Igihe yumvaga ko nashakaga kwimukira mu mugi wa Kutaisi, yaranyinginze ngo njye gutura mu mugi yabagamo. Yarambwiye ati “dufite inzu. Jye n’umugore wanjye n’abana tuzaba mu cyumba kimwe, nawe n’umugore wawe mube mu kindi.”

Kubera ko nari nabwiye Yehova icyo kibazo, nabwiye uwo mwigishwa ko nari kwemera ibyo ansaba ari uko gusa mbonye akazi n’inzu yo gukodesha muri uwo mugi wa Jvari. Natangajwe n’uko yagarutse nimugoroba anzaniye urutonde rw’abantu bifuza abakozi.

Nyuma y’iminsi mike twimukiye i Jvari. Nahise ntangira akazi kandi nahembwaga amafaranga menshi. Umukoresha wanjye yampaye icumbi mu nzu nini y’ikigo nakoreraga. Bidatinze, nasabwe kugira uruhare mu mirimo yo gucapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya rwihishwa. Jye n’umugore wanjye twemeye ko inzu twabagamo ikoreshwa kuko yari nini.

Twamaze imyaka myinshi Urwibutso n’andi materaniro yihariye bibera mu nzu yacu nini. Abantu basaga 500 babatirijwe iwanjye! Nishimira cyane ko Yehova yanyoboye.