Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JEWORUJIYA

Urukundo rwarenze imipaka

Urukundo rwarenze imipaka

MBERE y’uko Sanel avuka, abaganga babwiye ababyeyi be ko nanavuka ari muzima, azagira ibibazo by’uburwayi bukomeye. Akimara kuvuka, yagombaga kubagwa. Ababyeyi be bari batuye mu ntara ya Abkhazia, yari yaritandukanyije na Jeworujiya, babuze umuganga wari kubaga Sanel atamuteye amaraso.

Ababyeyi be babimenyesheje Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. * Abavandimwe bo muri iyo komite bahise babona umuganga w’i Tbilisi mu murwa mukuru wa Jeworujiya wemeye kumubaga. Ariko nyina wa Sanel yari ataratora agatege kandi ntiyashoboraga gukora urwo rugendo. Ba nyirakuru wa Sanel bombi, bakaba bari Abahamya, bajyanye urwo ruhinja mu bitaro i Tbilisi.

Uwo mwana yabazwe adatewe amaraso. Nyuma yaho ba nyirakuru baranditse bati “twamaze iminsi isaga 20 mu bitaro. Abavandimwe benshi bo muri Jeworujiya baradusuye, baradufasha, kandi rwose bishyiraga mu mwanya wacu. Twari twarasomye inkuru zivuga iby’urukundo rwa kivandimwe, ariko twararwiboneye.”

^ par. 4 Muri Jeworujiya, abasaza bo muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga bakorana n’abaganga basaga 250 bemera kubaga hadakoreshejwe amaraso.