JEWORUJIYA | 1991-1997
“Imana ni yo yakomeje gukuza.”—1 Kor 3:6.
JEWORUJIYA yabonye ubwigenge mu mwaka wa 1991, igihe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyukaga. Ariko impinduka mu bya politiki n’imyivumbagatanyo y’abaturage, byateye ubukene mu gihugu. Genadi Gudadze, wari umugenzuzi w’akarere, yibuka ko abantu bamaraga hafi umunsi wose batonze umurongo kugira ngo bahabwe umugati.
Muri icyo gihe, Abahamya bagezaga ubutumwa bwo muri Bibiliya ku babaga batonze umurongo bategereje umugati. Genadi agira ati “muri iyo myaka itari yoroshye, wasangaga abantu bose biteguye kumva ukuri. Abantu benshi bandikaga basaba kwiga Bibiliya.”
Buri gihe iyo amateraniro yarangiraga, abavandimwe babishinzwe basomaga amazina na aderesi by’abantu bifuzaga kwiga Bibiliya. Ababwiriza na bo babaga biteguye kubasura.
Levani Sabashvili wari umusaza mu itorero ry’i Tbilisi, yibuka ko hari umugabo n’umugore we bifuzaga gusurwa. Agira ati “ababwiriza batoranyije abo bazajya gusura, ariko nta n’umwe wemeye kujya gusura uwo mugabo n’umugore we kubera ko bari batuye kure. Uretse n’ibyo, ababwiriza benshi bari bafite abantu benshi bigishaga Bibiliya.”
Hashize amezi make, uwo mugabo n’umugore bongeye gusaba gusurwa. Bongeye kubisaba ku ncuro ya gatatu, ariko noneho binginga Abahamya ngo bikureho umwenda w’“amaraso” (Ibyak 20:26, 27). Levani agira ati “hari mu minsi mikuru y’ubunani kandi akenshi twirindaga gusura abantu muri icyo gihe. Icyakora twumvaga tudashobora gusubika iyo gahunda yo kubasura.”
Igihe uwo mugabo witwaga Roini Grigalashvili n’umugore we Nana babonaga Levani n’undi muvandimwe baje kubasura, bagize ngo bararota. Bahise batangira kwiga Bibiliya, none ubu bo n’abana babo ni abapayiniya b’igihe cyose.
Bihatiraga kugera ku bashimishijwe
Abemeraga ukuri, bagaragaje ko bashimira bakoresha igihe cyabo, imbaraga n’ubutunzi bwabo batizigamye kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bandi. Nubwo Badri Kopaliani n’umugore we Marina bari bafite inshingano z’umuryango, bakundaga gusura abantu b’imitima itaryarya bo mu midugudu yitaruye.
Mu mpera z’ibyumweru, Badri na Marina n’abahungu babo, Gocha na Levani, bajyaga kubwiriza mu karere k’imisozi miremire ka Dusheti, mu majyaruguru ya Tbilisi. Hari igihe bagendaga ibirometero 150 bagiye kubwiriza mu midugudu yitaruye.
Umunsi umwe, hari umugore watumiye Badri n’umugore we aho yakoreraga. Badri agira ati “twahasanze abantu basaga 50 badutegereje! Byarantunguye, ariko maze gusenga nagiranye na bo ikiganiro gishingiye muri Matayo igice cya 24, kivuga ibimenyetso biranga iminsi y’imperuka. Hari umuntu watangaye maze arabaza ati ‘kuki abapadiri batatubwira ibi bintu?’”
Urwibutso rwashishikaje benshi
Kwizihiza Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu byatumye Abanyajeworujiya benshi bumva ukuri. Urugero, mu mwaka wa 1990, Urwibutso rwabereye kwa mushiki
wacu Ia Badridze w’i Tbilisi, rwatumye abaturanyi be bashishikazwa n’ukuri.Mushiki wacu Badridze yemeye ko Urwibutso rubera iwe, maze abana be bamufasha kuvana ibintu muri salo kugira ngo haboneke umwanya. Ariko se yari gukura he intebe zihagije? Muri Jeworujiya bamenyereye gukodesha intebe n’ameza iyo bafite abashyitsi benshi. We yakodesheje intebe gusa maze uzimukodesheje aramubaza ati “ese nta meza mukeneye? Muzarira ku ki?”
Abantu bagera kuri 200 baje mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu, kandi bose Badridze yababoneye aho bicara. Birumvikana ko abaturanyi be babajije ibibazo byinshi ku byerekeye Abahamya ba Yehova.
Urwibutso rutazibagirana
Mu mwaka wa 1992, hirya no hino mu gihugu hakodeshejwe amazu manini kugira ngo aberemo Urwibutso. Davit Samkharadze, wari utuye mu mugi wa Gori, yibuka ko umugenzuzi usura amatorero yababajije uko biteguraga Urwibutso.
Uwo mugenzuzi amaze kumenya ko ababwiriza bateganyaga guteranira mu ngo zabo, yarabajije ati “ese nta nzu iri mu mugi mwakodesha?” Ababwiriza bumvaga atari ngombwa gukodesha inzu yakiraga abantu basaga 1.000 kandi bo barageraga mu 100 gusa.
Uwo mugenzuzi yarababwiye ati “buri mubwiriza aramutse atumiye abantu icumi, imyanya yose yakuzura.” Ababwiriza bihatiye gukurikiza iyo nama nubwo bumvaga bitazashoboka. Batunguwe n’uko abantu 1.036 baje mu Rwibutso, birabashimisha cyane. *
Abapayiniya barangwa n’ishyaka bagera mu mafasi mashya
Mu mwaka wa 1992, muri Jeworujiya hari hakiri uturere twinshi abagaragu ba Yehova bari bataragezamo ubutumwa bwa Bibiliya. None se ayo mafasi mashya yari kugerwamo ate kandi ubukungu bwari bwifashe nabi?
Tamazi Biblaia icyo gihe wari utuye mu burengerazuba bwa Jeworujiya agira ati “twakoranye inama n’umugenzuzi usura amatorero, kugira ngo turebere hamwe icyakorwa. Ntitwari tuzi neza uko abapayiniya ba bwite bakora. Ariko twari tuzi ko tugomba kubwiriza tuzirikana ko ibintu byihutirwa” (2 Tim 4:2). Hatoranyijwe abapayiniya 16 bahabwa amafasi hirya no hino mu gihugu.—Reba ku ikarita.
Muri Gicurasi 1992, i Tbilisi habaye inama yamaze amasaha atatu cyangwa ane, yahuje abo bapayiniya bagombaga kubwiriza ayo mafasi mu gihe cy’amezi atanu.
Buri kwezi, abasaza barabasuraga bakabaha n’ubundi bufasha babaga bakeneye.Bashiki bacu babiri b’abapayiniya, ari bo Manea Aduashvili na Nazy Zhvania, boherejwe mu mugi wa Ozurgeti. Manea, icyo gihe wari ufite imyaka 60, yibuka uko byagenze agira ati “twari tuzi ko hari umugore wari utuye hafi y’umugi wa Ozurgeti wifuzaga kumenya ukuri. Tuhageze, twashakishije uko twabonana na we. Igihe twageraga iwe, twasanze adutegereje ari kumwe n’abantu bagera kuri 30 yari yatumiye. Uwo munsi twatangiye kwigisha Bibiliya abantu benshi.”
Mu mezi yakurikiyeho, twageze kuri byinshi. Nyuma y’amezi atanu gusa, hari abantu 12 bari biteguye kubatizwa!
Bitanze batizigamye baragororerwa
Abavandimwe babiri b’abapayiniya, Pavle Abdushelishvili na Paata Morbedadze, boherejwe mu mugi wa
Tsageri. Uwo mugi wari uherereye mu karere gatsimbarara ku migenzo ya kera ivanze n’inyigisho zo mu madini yiyita aya gikristo.Amezi atanu bagombaga kumarayo yarangiye igihe cy’ubukonje bukabije cyegereje. Paata yasabwe gufasha mu murimo w’ubuhinduzi. Bityo, Pavle we yagombaga gufata umwanzuro. Agira ati “nari nzi neza ko kuguma i Tsageri muri icyo gihe cy’ubukonje, bitari byoroshye. Ariko abo twigishaga Bibiliya bari bagikeneye gufashwa. Ubwo rero niyemeje kuhaguma.”
Pavle agira ati “hari abantu bo muri ako karere bancumbikiye. Nabwirizaga iminsi hafi ya yose. Ku mugoroba nabaga ndi kumwe n’abagize uwo muryango muri salo twota. Iyo najyaga kuryama, nambaraga ingofero yanjye ishyuha nkiyorosa ikiringiti.”
Igihe abasaza basuraga Pavle, basanze hari abantu 11 bari bujuje ibisabwa kugira ngo babe ababwiriza. Bidatinze, bose barabatijwe.
^ par. 20 Mu wa 1992 Jeworujiya yari ifite ababwiriza 1.869, kandi abateranye ku Rwibutso bari 10.332.