JEWORUJIYA
“Uwo ni wo murage w’abagaragu ba Yehova.” —Yes 54:17.
ABAGARAGU ba Yehova bo muri Jeworujiya babwirije ubutumwa bwiza nta gucogora kandi Yehova yabahaye umugisha. Ubutumwa bwiza bwageze mu bice byose by’igihugu.
Icyakora mu myaka ya vuba aha, ababwiriza n’abapayiniya barushijeho kwibanda ku bantu bo mu mafasi atabwirizwamo cyane. Kugira ngo umuntu agere mu
midugudu yitaruye yo mu karere k’imisozi miremire, bisaba imodoka ishoboye imihanda mibi cyangwa ugatega utumodoka tugendera ku migozi.Kuva mu mwaka wa 2009, buri mwaka ibiro by’ishami byo muri Jeworujiya biha amatorero yose urutonde rw’amafasi atarabwirizwamo, bigasaba ababwiriza kujya kuyabwirizamo. Ababwiriza benshi bagiye bigomwa byinshi kugira ngo bashyigikire uwo murimo.
Temuri Bliadze na Ana bakiri abageni, bamenye ko mu karere k’imisozi miremire ya Ajaria hari hakenewe ababwiriza benshi. Bari bamaze kugura ikibanza kugira ngo bubake inzu. Ariko icyo gihe bari babonye uburyo bwo kwagura umurimo.
Babanje kumara icyumweru mu karere ka Ajaria. Temuri agira ati “ababwiriza baho bakoraga urugendo rurerure n’amaguru kugira ngo bagere mu midugudu mito. Kubera ko twari dufite imodoka ishoboye imihanda mibi, twahise tubona ko yadufasha cyane.”
Ana yongeyeho ati “kwimuka byaratugoye kubera ko twakundaga cyane itorero ryacu n’umuryango wacu. Ariko twiboneye ko Yehova yaduhaye imigisha.” Ubu hashize imyaka isaga itatu Temuri na Ana bafasha itsinda ry’i Keda, mu karere ka Ajaria.
Abapayiniya bihangiye imirimo
Abapayiniya ba bwite b’igihe gito bagize uruhare rukomeye cyane mu murimo wo kubwiriza mu mafasi yitaruye. Iyo igihe babaga bahawe cyabaga kirangiye, benshi muri bo biyemezaga kuguma mu mafasi kugira ngo bakomeze kwita ku bantu bigishaga Bibiliya.
Bashiki bacu babiri b’abapayiniya, bombi bitwa Khatuna, bahawe ifasi mu mugi wa Manglisi. Nta muhamya wahabaga, ariko abo bashiki bacu bahakoze umurimo uhambaye. Mu kwezi kwa mbere bigishije Bibiliya abantu 9, mu gukurikiyeho bigisha 12, ukundi bigisha 15, nyuma yaho bigishaga 18. Biyemeje kuguma i Manglisi kugira ngo bite kuri abo bantu.
Kugira ngo abo bashiki bacu babone ikibatunga, batangiye kwihangira imirimo. Abantu benshi basura umugi wa Manglisi bakunda ibyokurya by’umwimerere w’ako karere bikorwa mu mbuto z’ibiti bya pinusi, bikungahaye ku ntungamubiri. Ubwo rero, abo bashiki bacu basoromaga izo mbuto zikiri mbisi bakazikoramo ibyokurya, bakabigurisha ku isoko. Ariko nyuma yaho babonye ahandi bari kujya bavana amafaranga.
Umunsi umwe, umuntu bigishaga Bibiliya yabazaniye imishwi. Yababwiye ko hari inkoko ye yari yarateye amagi ahantu atazi, imaze guturaga izana imishwi. Uwo mugore yifuzaga guha abamwigishaga Bibiliya iyo mishwi yari yabonye mu buryo butunguranye. Umwe muri abo bashiki bacu yari yarigeze korora inkoko. Ubwo rero batangiye kujya borora inkoko kugira ngo babone ibyo babaga bakeneye.
Umwe muri abo bashiki bacu yaravuze ati “Yehova, abavandimwe n’abantu twigishaga Bibiliya baradufashije, maze tumara i Manglisi imyaka itanu.” Ubu muri uwo mugi hari abavandimwe na bashiki bacu barangwa n’ishyaka.
Babwiriza mu ifasi ikoresha urundi rurimi
Mu myaka ya vuba aha, muri Jeworujiya haje abimukira benshi. Abapayiniya benshi bahise babona ko babonye uburyo bushya bwo gukora umurimo. Batangiye kwiga izindi ndimi, urugero nk’icyarabu, icyongereza, igiperesi, igishinwa, igiturukiya n’ikinyazeribayijani.
Abapayiniya benshi bimukiye mu matsinda n’amatorero akoresha indimi z’amahanga, abandi bajya gukorera mu mafasi akeneye cyane ababwiriza. Umuvandimwe Giorgi n’undi muvandimwe witwa Gela bari mu kigero cy’imyaka 20, bimukiye mu gihugu gihana imbibi na Jeworujiya. Giorgi agira ati “twifuzaga guha Yehova ibyiza kurusha ibindi, maze twimukira ahantu hashoboraga kudufasha kubigeraho.”
Gela agira ati “kuba umusaza mu ifasi nk’iyo byanyigishije byinshi. Iyo Yehova agukoresheje ugafasha ‘abana b’intama’ be, ni ibintu bihebuje rwose!”—Yoh 21:17.
Giorgi yongeraho ati “twahuraga n’ibibazo, ariko twibandaga ku murimo, kandi ntitwigeze twicuza. Twumvaga twarakoze ibyo twagombaga gukora.”
Undi muvandimwe na we witwa Gela, yamaze imyaka mike akorera muri Turukiya. Agira ati “mu mizo ya mbere, sinishimaga cyane kuko nari nkirwana no kumenya ururimi rwaho. Ariko maze kumenya kuganira n’abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abantu bo mu ifasi, nahoranaga ibyishimo.”
Nino umaze imyaka isaga icumi akorera umurimo w’ubupayiniya Istanbul muri Turukiya, agira ati “kuva nkigerayo niboneye ukuntu Yehova yakomeje kunshyigikira. Gukorera umurimo w’ubupayiniya mu ifasi ikoresha urundi rurimi, bituma buri munsi wibonera ibintu bisa n’ibivugwa mu Gitabo nyamwaka.”