Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
1 Kor 15:58). Inkuru zikurikira zigaragaza ukuntu Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bihatira ‘kwiringira Yehova, bagakora ibyiza kandi bakaba indahemuka mu byo bakora.’—Zab 37:3.
NUBWO isi ya Satani igenda irushaho kugarizwa n’ibibazo, abasenga Yehova by’ukuri bo ‘bafite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (Kwimura Icyicaro Gikuru n’Ibiro by’Ishami
Imirimo yo kwagura inyubako z’i Wallkill muri leta ya New York, yarangiye ku itariki ya 1 Gashyantare 2016, maze Komite y’Ibiro by’Ishami, Urwego Rushinzwe Umurimo n’izindi nzego zo ku biro by’ishami, birahimukira. Nanone imirimo yo kubaka icyicaro gikuru i Warwick irangiye, abagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn batangiye umurimo utoroshye wo kwimuka bava i New York.
Biteganyijwe ko kuva kuwa mbere tariki ya 3 Mata 2017, abantu bazaba bashobora gusura icyicaro gikuru cy’i Warwick. Bazahabwa ababatembereza, kandi hazaba hari ahantu hatatu bazatembera ku giti cyabo.
-
“Bibiliya n’izina ry’Imana”: Aho hazaba hari Bibiliya zidapfa kuboneka n’ibindi bimenyetso bigaragaza neza ko izina ry’Imana riboneka mu Byanditswe.
-
“Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova”: Aho uzahasanga amashusho yerekana amateka y’Abahamya ba Yehova. Uzabona ukuntu Yehova yagiye ayobora abagize ubwoko bwe, akabigisha kandi akabaha umurongo bagenderaho kugira ngo bakore ibyo ashaka.
-
“Icyicaro Gikuru
—Kugaragaza ukwizera”: Uzabona ibyo komite z’Inteko Nyobozi zikora kugira ngo abagaragu ba Yehova bashobore guteranira hamwe, bahindure abantu abigishwa, babone amafunguro yo mu buryo bw’umwuka kandi bagaragarizanye urukundo.
Aho hantu abantu bashobora gutembera ku giti cyabo hazaba hafunguwe kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, guhera saa mbiri kugeza saa kumi. Nanone abashyitsi bazajya bahabwa umuntu ubatembereza mu minota 20, abereke inzu y’ibiro bya beteli n’ahandi. Iyo gahunda izajya ikorwa kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, guhera saa mbiri kugera saa tanu no guhera saa saba kugera saa kumi.
Mbere yo guteganya kuhasura, banza ujye ku rubuga rwa jw.org/rw urebe ahanditse ngo ABO TURI BO > GUSURA IBIRO BYACU > Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
IBIRIMO
Umurimo wo kubwiriza washyizwe mu mwanya wa mbere
Ni mu buhe buryo abakoraga kuri Beteli bimenyereje ubuzima bwo hanze ya Beteli?
“Mwatubereye abaturanyi beza”
Ku itariki ya 7 n’iya 8 Gicurasi 2016, habaye imurika rigaragaza amateka ya Bibiliya, kandi ryakoze ku mutima abaturiye Beteli y’i Brooklyn.
Iteraniro rishya ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo
Muri Mutarama 2016, hari ibyahindutse ku bihereranye n’amateraniro.
Televiziyo ya JW ‘Iraduhumuriza kandi ikadukomeza!’
Televiziyo ya JW yatangiye mu wa 2014 none isigaye isohora ibiganiro byayo mu ndimi zisaga 90. Abayireba babyakira bate?
Kwegurira Yehova ibiro by’amashami
Kwegurira Yehova amazu yo muri Arumeniya no muri Kirigizisitani byashimishije Abahamya baho.
Raporo z’ibyerekeye amategeko 2016
Ni ibihe bibazo byerekeye amategeko Abahamya bahuye na byo mu mwaka wa 2016?
Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi
Amakuru mashya y’ibyo Abahamya ba Yehova bakoze muri Arijantine, Belize, mu Burundi, Kongo (Kinshasa), mu Budage, mu Butaliyani, Nepali, Papouasie-Nouvelle-Guinée, no muri Uganda.