Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

“Mwatubereye abaturanyi beza”

“Mwatubereye abaturanyi beza”

KU ITARIKI ya 7 n’iya 8 Gicurasi 2016, abantu benshi bari baje ku cyicaro gikuru i Brooklyn muri leta ya New York. Nubwo ubusanzwe nta bantu basura Beteli mu mpera z’icyumweru, icyo gihe abatuye hafi ya Beteli bari batumiwe kugira ngo baze mu imurika rya Bibiliya.

Gahunda yo gutumira yagize icyo igeraho, kandi abayifatanyijemo byabagiriye akamaro mu buryo bw’umwuka. Byari bishimishije kumva ukuntu abaturanyi bacu badushimiraga.

Hari umugabo wavuze ati “natuye muri aka gace guhera mu myaka ya 1960, kandi ni ukuri mwatubereye abaturanyi beza. Rwose tuzabakumbura, ntitwifuzaga ko mwimuka.”

Hari umugore wavuze ati “iyo muza kuba mudahari, aka gace ntikari gutera imbere nk’uko bimeze ubu. Twishimira ko twaturanye namwe muri iyi myaka yose ishize.”

Abapayiniya benshi batangajwe n’ukuntu abo baturanyi babakiriye neza. Hari umugabo wavuze ko adukunda cyane, ariko yababajwe n’uko iyo gahunda yo gusura Beteli yari kuba adahari.

Iyo gahunda yageze ku bintu bishimishije kandi biteye inkunga. Muri iyo minsi ibiri gusa, abantu 48 batari Abahamya baje kureba iryo murika ry’amateka ya Bibiliya. Hari abagize umuryango wa Beteli bari biteguye guha ikaze abo bashyitsi kandi bakabaganiriza.

Sally uri mu kigero cy’imyaka hafi 30, yamaze iminota nka mirongo itatu asura iryo murika. Igihe yazaga, yasanze abapayiniya bari baramutumiye bahari. Sally yababwiye ko atari azi ko iryo murika ryarimo Bibiliya. Bamubwiye ko bishimiye kubona umuntu ukiri muto waminuje ushishikazwa na Bibiliya. Sally yarabashubije ati “Bibiliya ni ingenzi. Ni yo yonyine ishobora kutugezaho ubutumwa bw’Imana. Ni inyandiko iyobora ubuzima bwacu.”

Sally yavuze ko akunda Bibiliya cyane, ku buryo yize ikilatini n’ikigiriki, kandi yashishikazwaga n’ubuhinduzi butandukanye bwa Bibiliya. Yumvaga ko ubuhinduzi bwiza ari ingenzi kugira ngo hatagira umuntu usobanura ubutumwa bwo muri Bibiliya akurikije ibyo ashaka. Igihe abo bapayiniya babwiraga Sally ko urubuga rwacu rwa jw.org ruriho Bibiliya ziri mu ndimi zirenga 800, Sally yaratunguwe cyane. Abo bashiki bacu bamusobanuriye ko abahinduzi bamwe bakuye izina rya Yehova muri Bibiliya, arababaza ati “none se kuki bakuye muri Bibiliya izina rya Yehova?” Mbere y’uko agenda, Sally yaravuze ati “aka ni ko gace konyine natuyemo, kandi mwambereye abaturanyi beza.”

Iyo gahunda irangiye, hari umuyobozi w’idini waje ku kagare k’ibitabo kuwa mbere, ahasanga umuvandimwe ukora kuri Beteli witwa John. Yabwiye John ko yari yaraje muri gahunda yo gusura Beteli kandi ko yari yashimishijwe n’uko twubaha Bibiliya. Bamaze umwanya baganira, yaramubwiye ati “jye narakariye Abahamya!” John yamubajije impamvu. Yaramushubije ati “ni ukubera ko mugiye kugenda! MUGUME HANO! Wenda mugure izindi nzu nini, mwubake ibyo mushaka, ariko mugume hano. Erega mutuma aka gace kagira umutekano. Birambabaje rwose kuba mugiye kugenda!”

Gahunda yo gutumira abantu no gusura iryo murika rya Bibiliya, byakoze abaturanyi bacu ku mutima, kandi byatumye barushaho gusobanukirwa izina ry’Imana.