IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE
Iteraniro rishya ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo
MU NAMA ngarukamwaka y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania yabaye ku itariki ya 3 Ukwakira 2015, Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko amateraniro y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, Iteraniro ry’Umurimo n’Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero, yari agiye gusimburwa n’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Umuvandimwe Morris yavuze ko Umurimo Wacu w’Ubwami wari gusimburwa n’agatabo k’amapaji umunani kitwa Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Ako gatabo kaba karimo gahunda y’amateraniro ya buri cyumweru n’amashusho afasha umuntu gusobanukirwa neza ibyo yasomye muri Bibiliya.
Iryo teraniro rishya rigizwe n’ibyiciro bitatu by’ingenzi:
-
Ubutunzi bwo mu Ijambo ry’Imana. Muri iki cyiciro, habanza disikuru y’iminota icumi, iba ishingiye ku byasomwe muri Bibiliya muri icyo cyumweru no ku mashusho aba ari mu gatabo k’iteraniro ry’umurimo. Hakurikiraho ikiganiro cy’iminota umunani cyo “Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana.” Abateranye basubiza ibibazo bishingiye ku byasomwe muri Bibiliya muri icyo cyumweru. Icyo kiganiro gikurikirwa no gusoma Bibiliya mu minota ine.
-
Jya urangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Muri iki cyiciro, abanyeshuri batatu bagaragaza uko waganira n’umuntu ku ncuro ya mbere, uko wasubira gusura n’uko wayobora icyigisho cya Bibiliya.
-
Imibereho ikwiriye Abakristo. Iki cyiciro kigaragaza uko twashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Nanone tugira Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero mu bibazo n’ibisubizo.
Ababwiriza bo hirya no hino ku isi, bishimira iyo myitozo baherwa muri ayo materaniro. Umuvandimwe wo muri Ositaraliya yaranditse ati “Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo ni ryiza cyane! Ibyo twigamo bihuje n’ibyo tuba dukeneye mu buzima bwa buri munsi, kandi ibyerekanwa biba byoroshye. Iryo teraniro ntiriturambira, kuko ibiganiro biba ari bigufi, bigusha ku ngingo kandi bishishikaje, cyane cyane za videwo n’ibiganiro abana bagiramo uruhare.”
Inteko y’Abasaza y’itorero ryo mu Butaliyani yaranditse iti “iteraniro rishya, ryatumye twese turushaho gutegura tubyitondeye, kandi ibyo byatumye turushaho kwigisha
neza. Iri teraniro ni ikindi kimenyetso kigaragaza neza ko Yehova akomeje kunonosora uburyo akoresha yigisha ubwoko bwe. Umubwiriza ufite imyaka 15 yaravuze ati ‘mbere amateraniro yarandambiraga. Ariko iri teraniro rishya ryo ndikurikira bitangoye kandi no kuritegurira mu rugo biranyorohera.’”Umugabo n’umugore bo muri Otirishiya baranditse bati “gusomera hamwe Bibiliya n’umukobwa wacu w’imyaka icumi byajyaga bitugora. Ariko icyiciro cy’‘Ubutunzi bwo mu Ijambo ry’Imana,’ cyadushishikarije gusubiza mu materaniro. Ubu twese twishimira gusomera hamwe Bibiliya buri cyumweru. Iyo tubonye ukuntu umukobwa wacu akomeje kugira amajyambere, biradushimisha cyane.”
Ines wo mu Budage yagize ati “nsigaye nshimishwa no gutegura amateraniro kandi ngatekereza ku byo nize. Ubu nsigaye nkora ubushakashatsi kandi mfitanye na Yehova ubucuti bukomeye. Isi ya Satani iratunaniza, ikaduhabya ariko amateraniro ansubizamo intege, ngakomeza gushikama.”
Abagize amatorero yo mu Birwa bya Salomo bakunda cyane iryo teraniro rishya, kandi bakora ibishoboka byose ngo ribagirire akamaro. Amatorero menshi ari mu byaro bitagira amashanyarazi cyangwa interineti kandi abavandimwe baho bafite ubuzima buciriritse. None se bakura he videwo zikoreshwa mu materaniro n’ibikoresho byo kuzireba? Ababwiriza bo mu itorero ryo ku kirwa cya Malaita, bishyize hamwe bagurisha imbuto z’imikindo. Amafaranga babonye bayaguze igikoresho cyerekana videwo gikoreshwa n’izuba. None se videwo bazikura he? Buri kwezi, abavandimwe bajya mu gace bashobora kubonamo
interineti bagakura videwo ku rubuga, maze bakaziha abagize itorero.Hari umuvandimwe wo muri Amerika wavuze ati “kwiga ibintu ndeba biranyorohera. Nari maze imyaka isaga 40 ngorwa no gusoma kandi byansabaga gusoma ibintu incuro nyinshi kugira ngo mbashe kubisobanurira undi. Ni yo mpamvu nifuzaga gushimira Inteko Nyobozi kubera videwo itugezaho. Videwo zivuga incamake ya buri gitabo cya Bibiliya ni nziza cyane. Amafoto aba ari mu gatabo k’iteraniro ry’umurimo, ni yo nari nkeneye rwose! Sinshidikanya ko Yehova yabahaye imigisha kubera ibyo mukorera ubwoko bwe. Mwarakoze cyane rwose.”