Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kolombiya

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Umurimo wo kubwiriza washyizwe mu mwanya wa mbere

Umurimo wo kubwiriza washyizwe mu mwanya wa mbere

KUWA gatatu tariki ya 23 Nzeri 2015, Inteko Nyobozi yamenyesheje Beteli zo ku isi hose ko hari ibintu byari bigiye guhinduka, kugira ngo impano zirusheho gukoreshwa neza. Kuwa gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2015, Inteko Nyobozi yasobanuye impamvu igira iti “mu Bafilipi 1:10, hatubwira ko tugomba ‘kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’ Dushingiye kuri iyo nama ihuje n’ubwenge, twifuza guteza imbere umurimo wo kubwiriza ku isi hose no gushyira mu mwanya wa mbere imirimo ituma abagize ubwoko bw’Imana bamererwa neza mu buryo bw’umwuka.”

Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yatanze ibindi bisobanuro mu kiganiro cyo kuri Televiziyo ya JW, agira ati “Inteko Nyobozi ifatana uburemere umurimo wo kubwiriza. Bityo rero, twasuzumye uko twagabanya amafaranga akoreshwa ku biro by’amashami byose agafasha muri uwo murimo. Urugero, imirimo yari imaze igihe kinini ikorerwa kuri Beteli yaragabanyijwe cyangwa ivanwaho. Ibyo byatumye abakenewe mu muryango wa Beteli baba bake.”

Guhera muri Nzeri 2015, abakozi ba Beteli 5.500, basubiye mu ifasi. Nubwo ibyo byabasabye guhindura ibintu byinshi, Yehova yabahaye imigisha kandi umurimo wo kubwiriza warushijeho gutera imbere.

Hari umugabo n’umugore we bo muri Siri Lanka, bavuye kuri Beteli basubira mu ifasi. Babona ko ibyo byabahaye uburyo bwo kugaragaza ko bizera Yehova n’umuryango we. Baranditse bati “ntitwari tuzi neza icyari kidutegereje. Ariko twari tuzi neza ko Yehova atari kudutererana. Bityo twasenze Yehova tumusaba ko yadufasha guhangana n’ubuzima twari guhura na bwo, kugira ngo tubashe gukora ubupayiniya. Tukiva kuri Beteli twari dufite udufaranga duke cyane. Icyakora, twiboneye ukuntu Yehova yakomeje kutwitaho abigiranye urukundo, kandi ubu dufite akazi kadufasha kwishyura ibyo dukeneye. Tuba tugomba kwita ku byo mu rugo, tukajya ku kazi ndetse tugakora ubupayiniya. Ariko imyitozo twaherewe kuri Beteli, idufasha gukoresha neza igihe cyacu. Nta kintu gitera ibyishimo nko gufasha abantu kumenya ukuri, kandi twishimira ko tubikora turi abapayiniya.”

Bamwe mu bahoze bagize umuryango wa Beteli yo muri Kolombiya, bize urundi rurimi maze bajya kubwiriza abantu batuye mu duce twitaruye two muri icyo gihugu. Abo bavandimwe na bashiki bacu bafashije cyane amatorero bimukiyemo. Hari umugenzuzi usura amatorero wanditse avuga ko hari umugabo n’umugore we bimukiye mu itorero ryo mu karere ke. Yaravuze ati “abagize itorero bishimira ukuntu babafasha. Byatumye barushaho gukora umurimo wo kubwiriza, kandi abavandimwe bo muri iryo torero barimo baratozwa gusohoza inshingano zitandukanye.” Hari abandi bahoze bakora kuri Beteli, bitanga bakaza gukora kuri beteli iminsi mike mu cyumweru.

Hari umuvandimwe wari umaze imyaka 31 kuri Beteli yo mu Buyapani, woherejwe mu itorero ryari rifite abasaza babiri gusa. Uwo muvandimwe yiyemeje kudashaka akazi mu byumweru bibiri kugira ngo afashe iryo torero ryateganyaga kuvugurura Inzu y’Ubwami. Ariko mbere y’uko imirimo itangira, mu karere ka Kumamoto aho iryo torero riherereye, habaye umutingito ukomeye. Kubera ko uwo muvandimwe yari atarashaka akazi, yafashe iya mbere mu bikorwa by’ubutabazi no guhumuriza abagize itorero. Agira ati “mbona ko Yehova yanyohereje aho ubufasha bwari bukenewe kurusha ahandi.”

Phil na Sugar bakoraga ku biro by’ishami byo muri Aziya na Ositaraliya, bagira bati “igihe twavaga kuri Beteli twiyemeje gukomeza koroshya ubuzima. Twasenze Yehova tumusaba ko atuyobora tugafata imyanzuro myiza kandi akaduha imigisha. Twifuzaga gukorera umurimo mu kindi gihugu. Yehova yaduhaye umugisha rwose, dushobora kumukorera n’ubugingo bwacu bwose.” Ubu bari mu itorero ry’icyongereza ryo ku kirwa cya Samal mu ntara ya Davao, muri Filipine, rifite ababwiriza 34 n’abapayiniya b’igihe cyose 9. Ubu bafite aderesi zigera ku 120 z’abantu bagomba gusura. Bakomeza bagira bati “hari umurimo ushimishije tugomba gukora. Twishingikirije kuri Yehova mu buryo bwuzuye, kandi byatumye turushaho kumwizera no kumukunda!”

Mushiki wacu w’umuseribateri wo mu Burusiya wabaye umupayiniya wa bwite agira ati “umurimo w’ubupayiniya utuma nkora umurimo w’ingenzi cyane utazongera gukorwa ukundi, wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana. Nshimishwa cyane n’uko Yehova ankoresha.” Ubu yigisha Bibiliya abantu batandatu, bakomoka muri Iraki, Nijeriya, Siri Lanka, Siriya na Zambiya.

Zambiya: Abari bagize umuryango wa Beteli bakiranwa urugwiro mu itorero rishya

Abari bagize umuryango wa Beteli wo muri Zambiya, bagiye kuba abapayiniya b’igihe cyose, bashimishwa n’uko ubu bamara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Andrew n’umugore we ni abapayiniya. Bagira bati “nyuma y’igihe gito tuvuye kuri Beteli, twafashije abantu babiri batari bazi gusoma no kwandika. Hari umwana w’umuhungu ufite imyaka icumi twigisha Bibiliya, kandi vuba aha azatanga ikiganiro cye cya mbere mu materaniro. Hari umugabo n’umugore twabwirije, baza ku Rwibutso kandi kuva icyo gihe ntibarasiba amateraniro. Bakomeje kwiga Bibiliya neza. Dutekereza ko ibyo bitari gushoboka iyo tudakurikiza ubuyobozi bwa Yehova, ngo twemere ko adufasha. Iyo ataduha imigisha, ibyo ntibyari gushoboka.”

Edson na Artness, na bo bo muri Zambiya, bavuye kuri Beteli bamaze amezi make gusa bashyingiranywe. Artness agira ati “imyitozo twaherewe kuri Beteli yadufashije gukoresha neza amafaranga make twabonaga, dukomeza kurangwa n’ibyishimo kandi twirinda imyenda. Ntitwicuza ko twakoze kuri Beteli. Twitoje kugira ibyo duhindura kugira ngo tugere ku ntego zacu zo mu buryo bw’umwuka kandi Yehova yaradufashije. Twarushijeho kwizera Yehova, kandi twiteguye gukomeza kumubera indahemuka.”