Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Fiji

KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE

Oseyaniya

Oseyaniya
  • IBIHUGU 29

  • ABATURAGE 41.051.379

  • ABABWIRIZA 98.574

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 67.609

Umwarimu we yitabiriye ubutumire nyuma y’imyaka icyenda

Igihe Olivia wo muri Ositaraliya yigaga mu kiburamwaka, yatumiye umwarimu we ku Rwibutso. Mu myaka umunani yakurikiyeho, Olivia yakomeje kujya amutumira. Amaherezo mu mwaka wa 2016, uwo mwarimu yaterefonnye avuga ko yari kuza. Yavuze ko yakozwe ku mutima n’uko Olivia yamutumiraga buri mwaka. Uwo mwarimu yaje mu Rwibutso ari kumwe n’umugabo we. Umugabo we yibutse iyo Nzu y’Ubwami, kuko igihe yubakwaga yakoreraga njyanama y’umugi. Yabwiye abavandimwe ko yatangajwe n’ukuntu abubakaga iyo Nzu y’Ubwami, bakoreraga kuri gahunda. Uwo mwarimu n’umugabo we barishimye cyane ku buryo bari mu bahavuye nyuma y’abandi.

Ositaraliya: Ubutumire bwa Olivia bwitabiriwe nyuma y’imyaka icyenda

Yasomye igitabo incuro eshatu

Jacintu n’umugore we ni Abagatolika bakomeye ku idini batuye muri Timoru y’Iburasirazuba. Igihe umuhungu wa mukuru wa Jacintu yabaga Umuhamya, bababajwe cyane n’uko yari ataye idini ry’umuryango. Jacintu yiyemeje gusoma igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Yari agamije gutahura inyigisho z’ikinyoma muri icyo gitabo, akereka uwo mwana ko yayobye. Hanyuma yabwiye umugore we ati “nasomye iki gitabo, ariko nasanze ari cyiza cyane.”

Umugore we yaramubwiye ati “ubwo wagisomye uhushura. Ongera ugisome, ariko noneho witonze.”

Jacintu yongeye kugisoma, abwira umugore we ati “ni cyiza cyane! Kandi ibirimo byose biboneka muri Bibiliya. N’ibyo kivuga ku birebana no kwambaza abapfuye, biboneka muri Bibiliya.”

Umugore we yaramubwiye ati “ongera ugisome bwa gatatu, noneho ugende uca akarongo kuri buri paragarafu. Ucyige ubyitondeye, kigomba kuba kirimo ibintu bibi.”

Jacintu yize icyo gitabo abyitondeye, akagenda aca akarongo kuri buri paragarafu. Amaze kugisoma yitonze ku ncuro ya gatatu, yaravuze ati “ibirimo byose ni ukuri. Uriya mwana afite ishingiro.” Ubu Jacintu yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.

Umukobwa we yaramubwirije

Mushiki wacu w’umupayiniya utuye muri Gwamu, yasuye umugore uvuga igiponape amwereka videwo ifite umutwe uvuga ngo Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya? Mushiki wacu yamubwiye ko azagaruka kumusura. Yagiye agaruka ariko agasanga uwo mugore atari imuhira. Umunsi umwe yasanzeyo umukobwa w’uwo mugore, amwereka imwe muri videwo za Kalebu. Uwo mukobwa yarayikunze cyane. Mushiki wacu agarutse kubasura, yasanzeyo uwo mugore, kandi yakiriye neza ubutumwa bwo muri Bibiliya. Uko bigaragara, umukobwa we yari yamubwiye ko bagomba kujya gusengera mu idini ry’umugore wamweretse videwo. Ibyo bishobora kuba ari byo byatumye ashimishwa. Mushiki wacu yamweretse uko biga Bibiliya, kandi bashyizeho gahunda yo gukomeza kwiga.

“Bameze nk’intama zitagira umwungeri”

Umugenzuzi w’akarere witwa Terence n’umugore we Stella, bagiye mu ifasi idakunze kubwirizwa ya Inakor muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Terence agira ati “ku munsi wa mbere mu gitondo cya kare, ubwo twari tukiryamye, twumvise umuntu akomanga. Abantu benshi bari badutegerereje hanze, duhita dutangira kubigisha Bibiliya, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa sita. Tugize ngo duhagarike tujye gukaraba, twabonye ko hari abandi bari badutegereje. Na bo twarababwirije guhera saa munani kugeza mu gicuku.” Bazindutse bajya kubwiriza mu kandi karere. Na bwo abantu baje kubareba ku icumbi ryabo, ariko basanga bagiye kare. Terence agira ati “bamenye aho twari twerekeje, baradukurikira. Nanone twarabwirije tugeza saa sita. Dusubiye ku icumbi, twahasanze abandi bantu badutegereje. Buri munsi ni uko byagendaga. Abantu bo muri ako karere ‘bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.’”—Mat 9:36.

Papouasie-Nouvelle-Guinée: Abantu bari bategereje Terence na Stella

Yahaye muganga impano

Umupayiniya witwa Agnès utuye muri Nouvelle-Calédonie, yarwaye ukuboko ajya kwa muganga. Igihe umuganga yavuraga Agnès, yamubwiye ko yari yarabonye abantu benshi bababara, kandi yibazaga niba Imana ari ingome. Agnès yasenze Yehova bucece amushimira ko abonye uburyo bwo kumuvuganira. Yeretse muganga inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Ese imibabaro yose izashira? maze amusomera mu Byahishuwe 21:3, 4.

Uwo muganga yaramubwiye ati “sinzi niba uwo murongo uvuze uri muri Bibiliya yanjye; irimo Amavanjiri gusa.” Hanyuma yamenye ko Agnès ari Umuhamya wa Yehova, amubwira ko yari yarigeze guhura n’Abahamya mu gihugu avukamo cya Shili.

Agnès yibutse ko kuri televiziyo ya JW hari haraciyeho raporo y’umurimo ukorerwa muri Shili. Agarutse kwa muganga yazanye tabuleti, yereka muganga videwo y’iyo raporo. Muganga yarishimye cyane abonye Beteli n’Inzu y’Amakoraniro byo muri Shili. Hanyuma Agnès yaramubwiye ati “hari ikindi kintu nakuzaniye, ni Bibiliya yuzuye. Uzasome wa murongo nagusomeye mu cyumweru gishize wo mu Byahishuwe 21:3, 4!” Muganga yarishimye cyane, ahaguruka ku ntebe ye, ahobera Agnès aramubwira ati “urakoze cyane kubera izi mpano nziza umpaye!”

Nouvelle-Calédonie: Muganga yarishimye cyane

Agnès agarutse kwa muganga, yamuzaniye igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? amusobanurira impamvu ku isi hari imibabaro. Uwo muganga yamubwiye ko yari agiye kujya muri Shili mu biruhuko, kandi ko azajyana icyo gitabo akagisoma cyose.