KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE
Afurika
-
IBIHUGU 58
-
ABATURAGE 1.109.511.431
-
ABABWIRIZA 1.538.897
-
ABIGISHIJWE BIBILIYA 4.089.110
Yasenze asaba kubona umuntu ufite ubumuga bwo kutumva
Umumisiyonari witwa Crystal uri mu ifasi ikoresha ururimi rw’amarenga muri Siyera Lewone, yigeze gusenga asaba ko yabona umuntu ufite ubumuga bwo kutumva. Uwo munsi igihe yari asubiye gusura umuntu ushimishijwe, yanyuze indi nzira atari akunze gucamo. Yabajije abaturanyi niba nta muntu bazi wo muri
ako gace ufite ubumuga bwo kutumva, maze bamwereka aho yari atuye. Ahageze yabonye umukobwa ukiri muto, wahise wakira neza ubutumwa bwiza kandi yemera kuzaza mu materaniro y’amarenga. Abantu bo muri ako gace babajije Crystal niba yarifuzaga kubona undi muntu ufite ubumuga bwo kutumva. Bamweretse undi washakaga kumenya ukuri. Nubwo atari ubwa mbere yari anyuze muri uwo muhanda, ntiyari yarigeze ahura n’abo bantu yabonye muri icyo gitondo. Crystal yavuze ko iyo Yehova atamufasha, atari kubona abo bantu bari bashimishijwe.“Ni ukuri, iyi disikuru ni jye yari igenewe!”
Igihe kimwe Emmanuel wo muri Liberiya yari atwaye imodoka agiye mu materaniro. Yanyuze ku musore wari wambaye neza ariko ubona yashobewe! Emmanuel yarahagaze ngo arebe niba hari icyo yamufasha. Uwo musore witwaga Moses yashakaga kwiyahura kubera ko bari baraye bamwibye amafaranga ye yose. Emmanuel yamuteze amatwi yitonze, maze amubwirana impuhwe ati “ndakwinginze, ngwino tujyane ku Nzu y’Ubwami.” Bombi bahise bajyana. Ibyo Moses yahumviye byamukoze ku mutima, amarira amuzenga mu maso. Amaze kumva disikuru y’abantu bose, yaravuze ati “ni ukuri, iyi disikuru ni jye yari igenewe! Abahamya ba Yehova
barihariye.” Amateraniro arangiye, Moses yemeye kwiga Bibiliya kandi ubu ajya mu materaniro yose.“Si ndi umupagani”
Aminata ni umwana w’imyaka 15 wo muri Gineya-Bisawu. Igihe yari afite imyaka 13, mwarimu wamwigishaga isomo ryo gushushanya, yasabye abanyeshuri bose gushushanya ibintu bikoreshwa mu munsi mukuru w’abapagani. Icyakora, Aminata we yashushanyije ahantu hari inyamaswa n’ibiti, maze yandikaho ngo “Paradizo.” Mwarimu yabwiye Aminata ko yashushanyije ibitandukanye n’ibyo yababwiye maze amuha zeru izinze. Nyuma y’amasomo, Aminata yegereye mwarimu aramubaza ati “uriya munsi mukuru ni uwa ba nde?”
Mwarimu yaramushubije ati “ni uw’abapagani.”
Aminata yaramubwiye ati “si ndi umupagani. Ni yo mpamvu ntajya muri uwo munsi mukuru. Nizera ko vuba aha Imana izahindura isi paradizo, kandi ni byo nashushanyije.” Mwarimu yamwemereye ko azongera agatanga ibindi bibazo kandi Aminata yarabitsinze abona amanota 18 kuri 20.
Haje abantu benshi
Hari itsinda rigizwe n’ababwiriza barindwi, riri mu mudugudu muto wo muri Malawi. Bateranira mu gisharagati. Umugenzuzi usura amatorero yabateye inkunga maze batumira abantu mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo babigiranye ishyaka. Bumvise disikuru y’Urwibutso
bamurikiwe n’amatara ya peteroli. Ariko uwatangaga disikuru ntiyashoboraga kwinyagambura kubera ko yari akikijwe n’abantu benshi. Tekereza ukuntu ba babwiriza 7 bishimye, igihe bamenyaga ko hari hateranye abantu 120!Agatabo kamufashije gukemura ibibazo byo mu rugo rwe
Kubwiriza mu ruhame bigera kuri byinshi nubwo bidahita bigaragara. Mu murwa mukuru wa Togo ari wo Lomé, hari umugore wegereye akagare k’ibitabo maze atwara agatabo Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo. Ababwiriza bamusobanuriye ibivugwa mu Befeso 5:3, maze bahana nomero za telefoni. Nyuma y’ibyumweru bibiri, wa mugore yarabahamagaye arababwira ati “ubundi sinakundaga Abahamya ba Yehova. Ariko nasomye ka gatabo kandi nasanze ari keza cyane. Kamfashije gukemura bimwe mu bibazo by’urugo rwanjye, kandi hari n’indi miryango ibiri nafashije. Nari naribeshye ku Bahamya. Ndabinginze, muzaze munyigishe Bibiliya!” Uwo mugore n’umwe muri ya miryango ibiri yafashije, bahise batangira kwiga Bibiliya.
Yahinduye agatabo mu rundi rurimi
Ankasie ni umugi muto wo muri Gana. Hari abacuruzi bake batandika ibicuruzwa byabo ku muhanda. Ariko buri wa mbere, haba hari akagare gashyirwaho ibitabo byacu. Igihe Enoch yari amaze kuganira n’Umuhamya witwa Samuel, yemeye agatabo, abaza Samuel niba nta gitabo cyo mu rurimi rw’igikusali afite.
Samuel yaramushubije ati “rwose utwihanganire nta cyo dufite, ariko dufite icyo mu rurimi rw’igifurafura,”
akaba ari ururimi bisa. Mbere y’uko Enoch asubira iwabo mu majyaruguru, yabasabye ibindi bitabo azaha abo mu muryango we.Igihe yagarukaga muri Ankasie, yazanye inyandiko azihereza Samuel. Enoch yari yarahinduye ka gatabo mu gikusali. Akomeje kwiga Bibiliya kandi aza mu materaniro yose.