KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE
Amerika
-
IBIHUGU 57
-
ABATURAGE 998.254.087
-
ABABWIRIZA 4.154.608
-
ABIGISHIJWE BIBILIYA 4.353.152
“Tuzafatanya kuyiga”
Ismael wo muri Megizike, yiyemeje gusoma Bibiliya yose. Mu mwaka umwe, yari amaze kuyisoma incuro ebyiri, ariko nyuma yaho yaje guhuma. Hashize igihe, Umuhamya wa Yehova witwa Ángel yahuye na Ismael amubwira amasezerano y’Imana. Ismael yifuzaga kumenya byinshi, aramubwira
ati “urabona ko nahumye, sinshobora gusoma Bibiliya.”Ángel yaramushubije ati “humura nzakwigisha gusoma inyandiko y’abatabona.”
Ismael yaramubajije ati “none se uzi gusoma iyo nyandiko?”
Ángel yaramushubije ati “sinzi kuyisoma, ariko tuzafatanya kuyiga.” Ismael ntiyemeraga ko Ángel yari kwiga iyo nyandiko agamije gusa kumufasha. Ángel yaratashye yiga uko basoma inyandiko y’abatabona, ategura inyuguti z’iyo nyandiko ku gikarito. Hanyuma yatangiye kujya yigisha Ismael gusoma iyo nyandiko. Bidatinze Ismael yamenye inyuguti zose, ajya mu materaniro kandi yasomaga ibitabo byacu byanditswe mu nyandiko y’abatabona. Ubu Ángel yigisha Bibiliya abantu bane batabona. Bakunda kuvuga ukuntu muri Paradizo bazongera kureba.
Yaramuyobewe
Mushiki wacu ufite imyaka 14 witwa Viannei aba muri Amerika. Yaranditse ati “mu isomo ry’ubumenyi rusange, mwarimu yadusabye kuvuga iby’amadini, mvuga Abahamya ba Yehova. Abanyeshuri bose barasetse bavuga ko tubatesha igihe, ko turi imburamukoro, kandi ko ibitabo tubaha babijugunya. Na mwarimu yatuvuze nabi.
“Nahise nsenga Yehova musaba kumpa imbaraga zo kubabwiriza. Nababwiye ko tutajya mu ngo zabo tugiye kubatesha igihe, ahubwo ko ari Yehova uba adutumye ngo tubagezeho inama zishingiye kuri Bibiliya. Nabasabye ko batazajya bajugunya ibitabo byacu, kuko bishobora guhindura imibereho yabo kandi bikabakiza. Mwarimu yasabye imbabazi, ambwira ko Abahamya nibagaruka kumusura azabatega amatwi kandi agasoma ibitabo byacu. Sinari nzi ko yari akomeje.
“Nongeye kumubona hashize amezi ane, ntangazwa n’uko yari asigaye yiga Bibiliya. Hashize andi mezi atandatu, yaje kunshaka ku ishuri anshimira ko namubwirije. Naramuyobewe kubera ko yari yarogoshe umusatsi n’ubwanwa. Ubu ni umubwiriza utarabatizwa.”
Babwirije muri Amazone
Mu mwaka ushize, abagaragu ba Yehova bo muri Burezili babwirije cyane muri Amazone. Abantu benshi bo muri ako karere, bari batarigera bumva ubutumwa bwiza. Ni yo mpamvu Inteko Nyobozi yemeye ko habaho gahunda y’umwaka wose, yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi batuye mu midugudu yitaruye yo mu karere ka Amazone.
Ibiro by’ishami byatoranyije imidugudu 53 itatanye yo mu karere k’uruzi rwa Amazone ababwiriza b’Ubwami bari kubwirizamo. Mu mezi ane gusa, ababwiriza basaga 6.500 bari bamaze kwitabira iyo gahunda.
Hari ababwiriza icumi bagiye mu mudugudu witaruye wa Anamã utaragiraga ababwiriza b’Ubwami, bamarayo iminsi 11. Batanze inyandiko zicapye zisaga 12.500 kandi batangira kwigisha Bibiliya abantu 200, none ubu bakomeza kubigisha bakoresheje telefoni. Icyo gihe abavandimwe bateguye amateraniro, kandi bashimishijwe n’uko mu materaniro ya nyuma bagize mbere y’uko bataha, hateranye abantu 90. Igihe ni cyo kizatwereka ibyo iyo gahunda yagezeho byose.
Bashishikariza abantu gukoresha urubuga rwa jw.org
Mu myaka itandatu ishize, Jehizel na Mariana bariganaga mu ishuri rimwe muri Venezuwela. Mariana yahoraga annyega Jehizel amuziza ko ari Umuhamya wa Yehova. Mariana yavugaga ko Jehizel atari azi kurya ubuzima. Umunsi umwe, yaramuserereje cyane, Ingimbi n’abangavu.’”
bigeze aho Jehizel aramubwira ati “Mariana, uzasure urubuga rwacu rwa jw.org. Uzarebe ahanditse ngo ‘Videwo,’ ukande ahanditse ‘Uwo munsi nyuma ya saa sita, Mariana yahamagaye Jehizel, aramubwira ati “ubu noneho menye impamvu mukora ibi byose.”
Jehizel ntiyamenye icyo ashatse kuvuga, maze aramubaza ati “urongeye kandi kunserereza?”
Mariana yaramushubije ati “oya, sinzongera kuguserereza. Wamfashije kumenya ko ibyo nitaga ‘kurya ubuzima,’ mu by’ukuri byantezaga ibibazo byinshi.” Mariana yatangiye kwiga Bibiliya buri gihe, none ubu asigaye ajya mu materaniro yose.
Yabajije Pasiteri
Gérole yari umunyamabanga mu idini rye muri Hayiti. Yatangajwe n’uko Abahamya bamushubije ibibazo byose bakoresheje Bibiliya. We n’umukobwa we bemeye kwiga Bibiliya. Ibyo bize byabakoze ku mutima cyane, ku buryo basabye kujya biga Bibiliya kabiri mu cyumweru.
Bamaze amezi atatu biga, Gérole yabajije pasiteri ibibazo bine, ati “Yesu yimitswe mu wuhe mwaka? Abantu beza bajya he iyo bapfuye? Ababi bo bajya he? Ese Yesu yapfiriye ku musaraba cyangwa yapfiriye ku giti gisanzwe?” Pasiteri yamubwiye ko yashoboraga gusubiza ikibazo cya kabiri n’icya gatatu gusa. Yaramubwiye ati “Abahamya ba Yehova bavuga ko abantu 144.000 ari bo bonyine bazajya mu ijuru. Ariko jye mvuga ko abakora ibyo Imana ishaka bose bazajya mu ijuru. Naho ababi bazahira mu muriro utazima.” Gérole yamubajije aho byanditse muri Bibiliya arahabura. Gérole yarababaye, ariko byatumye yiyemeza gukomeza kwiga Bibiliya. Yasezeye mu idini rye, kandi avuga ko mu mezi atatu yari amaze yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, yamenye ibintu byinshi kurusha ibyo idini rye ryari ryaramwigishije mu myaka isaga 30. Gérole n’umukobwa we baherutse kubatizwa, kandi bigisha Bibiliya abantu 23 bo mu mudugudu wabo.