Ibyo wakenera kumenya
ABASHINZWE KWAKIRA ABANTU: Abashinzwe kwakira abantu bashyiriweho kugufasha. Jya ufatanya na bo wumvira amabwiriza baguha ahereranye n’aho guhagarika imodoka, aho abantu banyura, gufata imyanya n’ibindi.
UMUBATIZO: Imyanya y’abitegura kubatizwa izaba iri imbere ya platifomu, keretse niba hari ukundi byateganyijwe. Abiteguye kubatizwa bagomba kuba bicaye hamwe mu myanya yabateganyirijwe, mbere y’uko disikuru y’umubatizo yo ku wa Gatandatu mbere ya saa sita itangira. Buri wese agomba kuzaza yitwaje igitambaro cy’amazi n’imyambaro ikwiriye azajyana mu mazi.
IMPANO: Hakoreshejwe amafaranga menshi kugira ngo haboneke imyanya ikwiriye yo kwicaramo, indangururamajwi, ibikoresho byo kwerekana videwo hamwe n’indi mirimo myinshi yakozwe kugira ngo duteranire muri iri koraniro twishimye kandi turusheho kwegera Yehova. Impano mutanga ku bushake zigira uruhare mu kwishyura ayo mafaranga kandi zigashyigikira umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose. Kugira ngo biborohere, hari udusanduku tw’impano twanditseho amagambo agaragara neza twashyizwe mu mpande zose. Mushobora no gutanga impano munyuze ku rubuga rwa donate.pr418.com. Impano zose zirishimirwa cyane, kandi Inteko Nyobozi ibashimiye inkunga mutangana umutima mwiza mushyigikira inyungu z’Ubwami.
UBUFASHA BW’IBANZE: Zirikana ko ubufasha bw’ibanze bwo kuvura butangwa igihe byihutirwa gusa.
IBYATAKAYE N’IBYATORAGUWE: Ibyatakaye byose bigomba gushyikirizwa Urwego Rushinzwe Ibyatakaye n’Ibyatoraguwe. Niba hari icyo wataye, gana abashinzwe urwo rwego maze ubibamenyeshe. Abana baburanye n’ababyeyi babo bagomba gushyikirizwa urwo rwego. Icyakora, muzirikane ko urwo rwego rudashinzwe kurera abana. Musabwe kwita ku bana banyu kandi mukagumana na bo.
IMYANYA YO KWICARAMO: Jya uzirikana abandi. Wibuke ko abo ushobora gufatira imyanya ari abo mu muryango wanyu, abo mwazanye mu modoka, abo mubana mu rugo cyangwa abo uyoborera ikigisho cya Bibiliya. Ntukagire ibintu urambika mu myanya yo kwicaramo kandi utayifashe.
ABITANGIRA GUKORA IMIRIMO: Niba wifuza gufasha mu mirimo ikorerwa aho ikoraniro ribera, bimenyeshe Urwego Rushinzwe Abitangiye Gukora Imirimo n’Urwego Rushinzwe Amakuru bakwereke aho ubufasha bukenewe.
INAMA YIHARIYE
Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami Abapayiniya bafite imyaka iri hagati ya 23 na 65 bifuza kwagura umurimo wabo, batumiwe mu nama ibateganyirijwe izaba ku Cyumweru, mu kiruhuko cya saa sita. Isaha n’aho izabera bizavugwa mu matangazo.
Ryateguwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova
© 2020 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania