Igiteranyo cyose 2022
Ibiro by’Amashami by’Abahamya ba Yehova: 86
Umubare w’ibihugu byatanze raporo: 239
Amatorero yose: 117.960
Abateranye ku Rwibutso ku isi hose: 19.721.672
Abariye ku mugati bakanywa no kuri divayi ku Rwibutso ku isi hose: 21.150
Ababwiriza a: 8.699.048
Mwayeni y’ababwiriza babwiriza buri kwezi: 8.514.983
Ijanisha ry’ukwiyongera ugereranyije n’umwaka wa 2021: 0,4
Ababatijwe b bose hamwe: 145.552
Mwayeni y’abapayiniya c buri kwezi: 1.489.252
Mwayeni y’ababwiriza bakoze ubupayiniya bw’ubufasha buri kwezi: 381.310
Amasaha yose ababwiriza bamaze babwiriza: 1.501.797.703
Mwayeni y’abigishijwe Bibiliya d buri kwezi: 5.666.996
Mu mwaka w’umurimo wa 2022, e Abahamya ba Yehova bakoresheje miriyoni zisaga 242 z’amadorari y’amanyamerika bita ku bapayiniya ba bwite, abamisiyonari n’abagenzuzi b’uturere mu gihe basohozaga inshingano zabo. Ku isi hose, hari abakozi 21.629 bakorera ku biro by’amashami. Bose bagize Umuryango w’Abakozi b’Igihe Cyose Bihariye b’Abahamya ba Yehova bo ku Isi Hose.
a Umubwiriza ni umuntu ubwiriza cyangwa wigisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’uko tumenya umubare w’ababwiriza, reba ingingo yo ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo: “Ku isi hose hari Abahamya ba Yehova bangahe?”
b Niba wifuza kumenya ibyo umuntu asabwa kugira ngo abatizwe abe Umuhamya wa Yehova, reba ingingo yo ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo: “Nakora iki ngo mbe Umuhamya wa Yehova?”
c Umupayiniya ni Umuhamya w’intangarugero wabatijwe uba wariyemeje kumara amasaha runaka buri kwezi, abwiriza ubutumwa bwiza.
d Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo yo ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo: “Kwiga Bibiliya bikorwa bite?”
e Umwaka w’umurimo wa 2022 watangiye ku itariki ya 1 Nzeri 2021, urangira ku itariki ya 31 Kanama 2022.