Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibireba ababyeyi

Ibireba ababyeyi

Ni iyihe mpano nziza kurusha izindi mushobora guha abana banyu? Hari ibintu byinshi bakeneye: bakeneye ko mubakunda, mukabaha ubuyobozi kandi mukabarinda. Ariko kandi, impano y’agaciro kenshi iruta izindi zose mushobora kubaha ni ubumenyi ku byerekeye Yehova n’ukuri kuboneka mu Ijambo rye Bibiliya (Yohana 17:3). Ubwo bumenyi bushobora gufasha abana banyu gukura bakunda Yehova no kumukorera n’umutima wabo wose, ndetse kuva bakiri bato.—Matayo 21:16.

Ababyeyi benshi babonye ko abana bato bishimira cyane amasomo magufi n’imyitozo migufi. Ni yo mpamvu twishimiye kubagezaho aka gatabo gafite umutwe uvuga ngo Ibyo niga muri Bibiliya. Buri somo ryagenewe kwigisha abana mu buryo bworoheje. Amashusho hamwe n’umwandiko uyaherekeje, byateguriwe cyane cyane abana batarengeje imyaka itatu. Nanone harimo imyitozo mushobora gukorera hamwe. Aka gatabo Ibyo niga muri Bibiliya si igikinisho cy’abana. Ahubwo, kagenewe kubafasha gusomera abana banyu, bityo kakabafasha gushyikirana na bo.

Twiringiye ko aka gatabo kazabafasha kwigisha abana banyu ukuri ko muri Bibiliya ‘uhereye mu bwana bwabo.’—2 Timoteyo 3:14, 15.

Abavandimwe banyu,

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova