REPUBULIKA YA DOMINIKANI
Barihanganye babona ihumure
Babwirizaga babigiranye amakenga
Rafael Pared ukorana n’umugore we Francia kuri Beteli, yabaye umubwiriza mu mwaka wa 1957, ubwo yari afite imyaka 18. Yibuka ukuntu abapolisi b’abamaneko bamukurikiraga agiye kubwiriza, bashakisha uburyo bwo kumufata
n’abo babaga bari kumwe. Rafael agira ati “hari igihe byabaga ngombwa ko twirinda guca mu mihanda no mu nzira, tukurira ingo kugira ngo tudafatwa.” Andrea Almánzar asobanura icyo we na bagenzi be bakoraga kugira ngo badafatwa, agira ati “twagiraga amakenga. Iyo twabaga tumaze kubwiriza urugo rumwe, twarengaga ingo icumi tukabona kongera kubwiriza.”Bongera kubona ihumure!
Mu mwaka wa 1959, Trujillo yari amaze ku butegetsi imyaka igera hafi kuri 30, kandi politiki yo mu gihugu yarimo ihinduka. Ku itariki ya 14 Kamena 1959, Abanyadominikani bari barahunze bateye Repubulika ya Dominikani bashaka guhirika ubutegetsi bwa Trujillo. Nubwo icyo gitero cyakumiriwe n’abagambanyi bakicwa abandi bagafungwa, abarwanyaga Trujillo barushagaho kwiyongera, kandi batangiye kubona ko burya bwose bashobora guhangamura ubutegetsi bwe, nuko bakaza umurego mu kumurwanya.
Ku itariki ya 25 Mutarama 1960, nyuma y’imyaka myinshi Kiliziya Gatolika ikorana n’ubutegetsi bwa Trujillo, abayobozi bayo bashyize umukono ku nyandiko yamaganaga ibikorwa byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Umuhanga mu by’amateka w’Umunyadominikani witwa Bernardo Vega agira ati “igitero cyo muri Kamena 1959 n’ibikorwa byo gukandamiza abakigizemo uruhare, hamwe n’ibikorwa byakurikiyeho byo kurwanya abarwanyaga ubutegetsi rwihishwa, byatumye Kiliziya Gatolika ihatirwa kwamagana ku ncuro ya mbere ubutegetsi bwa Trujillo.”
Igishishikaje ni uko muri Gicurasi 1960 leta yakuyeho itegeko ryabuzanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova. Nyuma y’imyaka myinshi umurimo ubuzanyijwe, ihumure ryaturutse ahantu hatari hitezwe. Trujillo amaze gushwana na Kiliziya Gatolika, we ubwe yakuyeho iryo tegeko.