Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Nta ho bazajya

Nta ho bazajya

Babonye ukuri

Juana Ventura yatangiye kwiga Bibiliya igihe umurimo wari ubuzanyijwe, kandi yabatirijwe mu ruzi rwa Ozama mu mwaka wa 1960. Hari igihe umupasiteri wo mu mugi wa Santo Domingo yashatse gufungisha Juana, amushinja ko “yamwibaga abayoboke.” Pasiteri yashatse gukoza isoni Juana no kugaragaza ko Abahamya ba Yehova ari abanyabinyoma, maze amutumira mu rusengero kugira ngo asubize ibibazo bihereranye n’imyizerere ye mishya.

Juana agira ati “yambajije ibibazo bitatu: ‘kuki mudatora? Kuki mutajya mu ntambara? Kuki mwiyita Abahamya ba Yehova?’ Igihe nasubizaga buri kibazo nifashishije Bibiliya, abayoboke be bose barebaga imirongo muri Bibiliya maze bagatangazwa n’ibyo basomye. Benshi muri bo biboneye ko bari babonye ukuri. Bose batangiye kwiga Bibiliya kandi amaherezo 25 muri bo biyeguriye Yehova.” Icyo kintu gitangaje cyongereye imbaraga mu murimo wo kubwiriza mu mugi wa Santo Domingo.

Abahamya ba Yehova nta ho bazajya

Trujillo amaze kwicwa hakurikiyeho ibibazo bikomeye bya politiki. Igitabo nyamwaka cyo mu mwaka wa 1963 cyaravuze kiti ‘abasirikare babaga buzuye mu mihanda kandi ku manywa habaga hari imyigaragambyo n’urugomo.’ Icyakora nubwo hari imivurungano, umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa wakomeje kujya mbere, kandi byageze mu mpera z’umwaka w’umurimo wa 1963 ababwiriza bamaze kugera ku 1.155.

Igihe Nathan Knorr wo ku cyicaro gikuru yasuraga Repubulika ya Dominikani mu mwaka wa 1962, yashyizeho gahunda yo kugura ikindi kibanza kugira ngo hubakwe amazu manini yo kwita ku murimo wo kubwiriza wateraga imbere mu buryo bwihuse. Muri icyo kibanza hubatswemo inzu y’amagorofa abiri hamwe n’Inzu y’Ubwami. Kuwa gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 1963, Frederick Franz, na we wo ku cyicaro gikuru, yatanze disikuru yo kwegurira Yehova amazu mashya y’ibiro by’ishami. Byarigaragazaga ko Abahamya ba Yehova bari bafite umugambi wo kuguma muri Repubulika ya Dominikani. Nyuma gato yo kwegurira Yehova ayo mazu, Harry na Paquita Duffield barahageze, akaba ari bo bamisiyonari ba nyuma b’Abahamya birukanywe muri Kiba.

Bariyongereye nubwo hariho imvururu z’abaturage

Ku itariki ya 24 Mata 1965, mu gihugu hatangiye imvururu z’abaturage. Mu minsi y’imidugararo yakurikiyeho, abagize ubwoko bwa Yehova bakomeje gusagamba mu buryo bw’umwuka. Mu mwaka wa 1970, hari ababwiriza 3.378, bibumbiye mu matorero 63. Abasaga kimwe cya kabiri cyabo, bari baratangiye kwifatanya n’umuryango w’abagaragu ba Yehova mu myaka itanu yari ishize. Igitabo nyamwaka cyo mu mwaka wa 1972 cyaravuze kiti “bakomokaga mu nzego zose z’imibereho: bamwe bari abakanishi, abahinzi, abashoferi, abacungamari, abubatsi, ababaji, abavoka, abaganga b’amenyo, n’abahoze ari abanyapolitiki, bose bakaba bari bahujwe n’urukundo bakundaga ukuri n’urwo bakundaga Yehova.”