Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Abantu makumyabiri na babiri bavuye mu idini

Abantu makumyabiri na babiri bavuye mu idini

GERMAN GOMERA ni umwana wa 10 mu bana 11. Se na bashiki be babiri bamaze gupfa, nyina witwa Luisa yimuriye umuryango mu mugi. Bagezeyo, bagiye mu idini ry’Abamenoni basaza ba Luisa n’imiryango yabo basengeragamo.

German agira ati “mu mwaka wa 1962, umugabo n’umugore we b’abapayiniya ba bwite bageze mu mugi w’iwacu. Abantu bavugaga ko badurumbanyaga abatuye mu mugi babigisha ‘inyigisho z’abadayimoni.’ Ariko igihe abo Bahamya bageraga mu rugo rwo kwa Piña, bahawe ikaze. Umuryango wo kwa Piña wari ugizwe n’abantu benshi. Bakozwe ku mutima no kubona ukuntu abo bapayiniya bari bafite ikinyabupfura kandi ari abagwaneza, maze babatega amatwi bitonze. Ibyo byatumye abagize umuryango wa Piña na bashiki banjye batatu batangira kwiga Bibiliya.”

German akomeza agira ati “umunsi umwe ubwo abo bapayiniya bari baje kwa Piña, mama na we yaratumiwe. Basomye imirongo yo muri Bibiliya igaragaza ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Mama yarabajije ati ‘none se kuki mu idini ryacu batwigisha ko tuzajya mu ijuru?’ Umuvandimwe amaze kumusubiza akoresheje Bibiliya, kandi akamusobanurira icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’umuzuko uzaba ku isi, mama yabyakiriye neza kandi atangira kubwira abandi ibyo yari amaze kumenya.

“Abapasiteri bo mu idini ry’Abamenoni bamaze kumenya ko abayoboke babo biganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, bagerageje kubabuza gukomeza kwiga. Icyakora bakoreshaga urugomo n’iterabwoba. Umugore wa Piña witwa Maximina, yarababwiye ati ‘murareba uko ngana! Ndi mukuru kandi ni jye wifatira imyanzuro.’

“Amaherezo abantu 22 bavuye mu idini ry’Abamenoni batangira kujya mu materaniro y’itorero yaberaga mu nzu bakodeshaga. Mama yabatijwe mu mwaka wa 1965, nanjye mbatizwa nyuma y’imyaka ine, mu mwaka wa 1969, ubwo nari mfite imyaka 13.”

German ari kumwe na bashiki be muri iki gihe. Bose bakorera Yehova mu budahemuka