Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Bafungwa n’umurimo wabo ukabuzanywa

Bafungwa n’umurimo wabo ukabuzanywa

Bafungwa bazira kutabogama

Enrique Glass na gereza yafungiwemo ibyumweru bibiri

Ku itariki ya 19 Kamena 1949, Abanyadominikani babaga mu buhungiro bafashe indege basubira mu gihugu bashaka guhirika ubutegetsi bw’umunyagitugu Rafael Trujillo. Nubwo icyo gitero cyahise gikumirwa, leta ya Trujillo yafunze abantu bose bangaga kujya mu gisirikare n’abandi bose yabonaga ko ari abanzi bayo. Mu Bahamya bafunzwe ku ikubitiro bazira ko banze kujya mu gisirikare, harimo León, Enrique na Rafael Glass, na bamwe mu bakozi b’Abahamya bakoranaga na León.

León asobanura ibyababayeho agira ati “abamaneko b’abasirikare baradufashe [jye n’abakozi twakoranaga] baduhata ibibazo. Bamaze kudutera ubwoba, baraturekuye ariko nyuma y’iminsi mike bongera kuduhamagara ngo tujye mu gisirikare bitanyuze mu nzira zisanzwe. Twanze ibyo badusabaga maze baradufunga. Muri gereza twahasanze abandi Bahamya bane, umwe akaba yari mukuru wanjye undi ari murumuna wanjye. Tumaze gufungurwa, twarongeye turafungwa. Ibyo byabaye incuro eshatu, tukamara umunsi umwe gusa cyangwa iminsi mike hanze tukongera tugafungwa. Twamaze muri gereza imyaka igera hafi kuri irindwi, igifungo twakatiwe bwa nyuma kikaba cyari icy’imyaka itanu.”

“Niyo badukubitaga inkoni, ibiboko n’imbunda, twarabyihanganiraga kubera ko Yehova yaduhaga imbaraga zo kwihangana”

Abavandimwe bahoraga bahanganye n’ikigeragezo cyo gufungwa. Imfungwa n’abarinzi ba gereza babatotezaga amanywa n’ijoro. Umuyobozi wa gereza ya Fort Ozama babanje gufungirwamo, yaravuze ati “mwa Bahamya ba Yehova mwe, igihe muzaba abahamya ba Satani muzambwire mbarekure.” Icyakora, abarwanyaga abo bavandimwe bizerwa, ntibashoboye gutuma bateshuka ku budahemuka bwabo. León yasobanuye impamvu agira ati “buri gihe Yehova yaduhaga imbaraga zadufashaga kwihangana, kandi twiboneraga ko no mu tuntu duto duto yagiraga icyo akora akaturengera. Niyo badukubitaga inkoni, ibiboko n’imbunda, twarabyihanganiraga kubera ko Yehova yaduhaga imbaraga zo kwihangana.”

Abahamya ba Yehova bacibwa

Mu gihugu hose, abanzi b’ugusenga k’ukuri bakajije ibitotezo. Nubwo byari bimeze bityo ariko, byageze muri Gicurasi 1950, muri Repubulika ya Dominikani hari ababwiriza 238 biyongera ku bamisiyonari. Abapayiniya b’igihe cyose bari 21.

Ikinyamakuru cyatangaje ibihano byo gufungwa abavandimwe bacu bakatiwe bazira kutabogama

Hagati aho, hari umumaneko wandikiye Umunyamabanga muri perezidansi ati “abayoboke b’agatsiko k’idini ry’Abahamya ba Yehova bakomeje ibikorwa byabo bashishikaye mu duce twose tw’uyu mugi [wa Ciudad Trujillo].” Yakomeje avuga icyakorwa, agira ati “nongere mbivuge, Abahamya ba Yehova bagomba gufatirwa ingamba zihariye kubera ko umurimo wabo wo kubwiriza n’ibikorwa byabo biyobya abantu, cyane cyane abo muri rubanda rwa giseseka, bagahindura imitekerereze.”

Umunyamabanga wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Polisi witwaga J. Antonio Hungría, yasabye umuvandimwe Brandt kwandika ibaruwa asobanura uko Abahamya babona umurimo wa gisirikare, kuramutsa ibendera no kwishyura imisoro. Yanditse iyo baruwa ashyiramo ibitekerezo biboneka mu gitabo cyavugaga ko Imana ari inyakuri. Nyamara ku itariki ya 21 Kamena 1950, uwo munyamabanga Hungría yaciye iteka ribuzanya umurimo w’Abahamya ba Yehova muri Repubulika ya Dominikani. Umuvandimwe Brandt yatumijwe mu biro bya Hungría kugira ngo yiyumvire iryo teka. Umuvandimwe Brandt yamubajije niba abamisiyonari baragombaga kuva mu gihugu. Hungría yamwijeje ko bashoboraga kuguma mu gihugu igihe cyose bari kuba bubahiriza amategeko ntibabwire abandi ibyerekeye idini ryabo. *

^ par. 1 Mu byumweru byabanjirije iryo teka, abapadiri bo muri Kiliziya Gatolika banditse mu binyamakuru inkuru ndende zamagana Abahamya ba Yehova kandi bababeshyera ko bakoranaga n’Abakomunisiti.