Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Bahangana n’ukwiyongera

Bahangana n’ukwiyongera

‘Abantu b’ingeri zose bazakizwa’

Yehova yifuza ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:4). Mu buryo buhuje n’uko Imana ibona ibintu, Abahamya ba Yehova bo muri Repubulika ya Dominikani bashyizeho imihati itagabanyije kugira ngo bagere ku bantu aho bari hose mu gihugu, hakubiyemo n’abari muri za gereza z’igihugu.

Mu mwaka wa 1997, igihe abapayiniya ba bwite babiri bari muri gahunda yabo ya buri cyumweru yo gusura gereza ya Najayo yo mu mugi wa San Cristóbal, bahuye n’umukobwa w’Umunyakolombiya w’imyaka 23 wari warafunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge. Yari yaraganiriye na mushiki wacu wari warafunzwe arengana. Kugira ngo abavandimwe bamusubize ibibazo yari afite, bamushyiriye igitabo gifasha abantu gutekereza ku Byanditswe n’ibindi bitabo. Kuba yari ashishikajwe no kumenya ibintu byinshi n’ishyaka yari afite byafashije izindi mfungwa, bituma abari bagize iryo tsinda ryasurwaga buri cyumweru bakomeza kwiyongera.

Ukuri kwatumye Gloria ahindura imibereho mu buryo butangaje, maze mu mwaka wa 1999 yuzuza ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa. Buri kwezi yamaraga amasaha arenga 70 abwiriza muri gereza, kandi yigishije Bibiliya izindi mfungwa esheshatu zigira amajyambere. Hanyuma, mu mwaka wa 2000 yandikiye perezida amusaba imbabazi kandi yarababariwe kubera ko yitwaraga neza. Yarafunguwe, yoherezwa muri Kolombiya. Nubwo umuryango we wamurwanyije cyane, yabatijwe mu mwaka wa 2001, nyuma gato y’uko asubiye mu gihugu cye.

Gloria Cardona yamenyeye ukuri muri gereza. Ubu we n’umugabo we ni abapayiniya

Gloria amaze kubatizwa yatangiye umurimo w’ubupayiniya. Yashakanye n’umusaza w’itorero kandi bombi ni abapayiniya b’igihe cyose. Ubu bakorera umurimo muri Kolombiya, mu karere ababwiriza bakenewe cyane. Gloria yafashije abantu benshi biyegurira Yehova kandi barabatizwa. Avuga ko yumva afitiye umwenda Yehova, kandi uburyo bwiza bwo kuwishyura ni ugukorera abandi ibyo na we yakorewe, ni ukuvuga kubafasha bakamenya ukuri.

Nk’uko inkuru ya Gloria ibigaragaza, uburoko ntibwigeze bubuza imfungwa kumenya ukuri kurokora ubuzima. Abavandimwe bahagarariye ibiro by’ishami babonanye n’abayobozi b’Urwego Rushinzwe Amagereza basabira abavandimwe uruhushya rwo kubonana n’imfungwa nyinshi kugira ngo bazigishe Bibiliya. Ibyo byatumye abavandimwe 43 na bashiki bacu 6 bahabwa uruhushya rubemerera kubwiriza muri gereza 13.

“Rega imigozi y’ihema ryawe”

Ikinyejana cya 20 cyagiye kurangira Repubulika ya Dominikani ifite ababwiriza b’ubutumwa bwiza 21.684 bibumbiye mu matorero 342 kandi bigishaga Bibiliya abantu 34.380. Abateranye ku Rwibutso bari 72.679. Uko kwiyongera kwatumye abagaragu ba Yehova babona ko amagambo ya Yesaya yihutirwa. Ayo magambo agira ati “agura ikibanza cy’ihema ryawe. Nibarambure imyenda y’ihema ryawe rihebuje. Ntiwifate. Rega imigozi y’ihema ryawe.”​—Yesaya 54:​2.

Ikibazo cyari ukubona Inzu y’Amakoraniro ishobora kwakira umubare w’ababwiriza utarasibaga kwiyongera. Mu mwaka wa 1996, i Santo Domingo hubatswe Inzu y’Amakoraniro iteganye n’ibiro by’ishami, ikaba yarakoreshwaga n’Abahamya bo mu murwa mukuru n’abo mu turere tuwukikije. Icyakora Inzu y’Amakoraniro y’i Villa González, yakoreshwaga n’Abahamya bo mu tundi turere dusigaye tw’igihugu, yari ikeneye cyane gusanwa cyangwa igasimbuzwa indi.

Mu mwaka wa 2001, Inteko Nyobozi yemeye umushinga wo kubaka Inzu y’Amakoraniro y’imyanya 2.500 mu kibanza cy’i Villa González. Abavandimwe bashimishijwe cyane no kumva ko nanone hari hagiye kubakwa amazu y’Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo (ubu ryasimbuwe n’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami). Ryari kuba riteganye n’Inzu y’Amakoraniro kandi rikabamo ibyumba by’amacumbi, ishuri, isomero, igikoni n’icyumba cyo kuriramo. Mu mwaka wa 2004, Theodore Jaracz wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu mashya. Kuva icyo gihe, amashuri 15 amaze kubera muri ayo mazu.