Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Discovery

Discovery

Batangira kuvumbura

Ku cyumweru tariki ya 1 Mata 1945, abamisiyonari bize mu Ishuri rya Gileyadi, ari bo Lennart na Virginia Johnson, bageze mu murwa mukuru wa Repubulika ya Dominikani (icyo gihe witwaga Ciudad Trujillo ariko ubu witwa Santo Domingo). Ni bo Bahamya ba mbere bari binjiye muri icyo gihugu cyaranzwe n’imvururu n’imyiryane. * Igitabo nyamwaka cyo mu wa 1946 cyaravuze kiti “iyo ifasi yari itarabwirizwamo, kandi abo bamisiyonari bagombaga gutangira kuyibwiriza bundi bushya.” Tekereza nawe: nta biro by’ishami byari bihari, nta Mazu y’Ubwami, nta matorero, kandi nta muntu n’umwe bari bazi muri icyo gihugu. Abo bamisiyonari bari bazi icyesipanyoli gike cyane, kandi nta nzu yo kubamo n’ibikoresho byo mu nzu bari bafite. Bari gukora iki?

Lennart yaravuze ati “twagiye gucumbika muri Hoteli Victoria, twembi baduca amadorari atanu ku munsi harimo n’ibyokurya. Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita twatangiye kwigisha Bibiliya umuntu wa mbere. Dore uko byagenze: abagore babiri bo muri Repubulika ya Dominikani twari twariganye Bibiliya i Brooklyn baduhaye amazina ya bene wabo n’abandi bantu bari baziranye, umwe muri abo akaba ari Dr. Green. Igihe twamusuraga, nanone twahuye n’umuturanyi we Moses Rollins. Bamaze kumenya uko twamenye amazina yabo na aderesi zabo, bateze amatwi ubutumwa bw’Ubwami bashishikaye kandi bemera kwiga Bibiliya. Bidatinze Moses yabaye umubwiriza w’Ubwami wa mbere wo muri icyo gihugu.”

Abandi bamisiyonari bane bahageze mu ntangiriro za Kamena 1945, kandi mu gihe gito bari bamaze gutanga ibitabo byinshi, baratangiye no kwigisha Bibiliya abantu benshi. Byageze mu kwezi k’Ukwakira bimaze kugaragara ko bari bakeneye ahantu ho guteranira. Bityo, abo bamisiyonari bagize icyo bahindura ku ruganiriro n’icyumba cyo kuriramo by’inzu bari bacumbitsemo, babigira Inzu y’Ubwami. Abantu bagera kuri 40 bazaga mu materaniro.

Umwe mu bantu ba mbere bemeye ukuri ni uwitwa Pablo Bruzaud, bakundaga kwita Palé. Yakoraga kuri bisi yahuzaga umugi wa Santiago na Ciudad Trujillo, bityo akaba yarakundaga kuza mu murwa mukuru. Umunsi umwe igihe Palé yari i Ciudad Trujillo yavuganye n’Abahamya, bamuha igitabo cyasobanuraga ukuntu ukuri kubatura abantu. Batangiye kumwigisha Bibiliya buri munsi. Bidatinze, Palé yatangiye kujyana n’abo bamisiyonari kubwiriza, akabatwara mu modoka. Nyuma yaho, yahuye na Lennart Johnson barajyana, bava i Ciudad Trujillo berekeza i Santiago, barenga imisozi bagera mu mugi wa Puerto Plata uri ku nkombe z’inyanja, basura itsinda ry’abantu bashimishijwe bari barandikiye icyicaro gikuru cy’i Brooklyn i New York basaba ibisobanuro.

Abavandimwe Knorr na Franz bahasura

Muri Werurwe 1946, Nathan Knorr na Frederick Franz bo ku cyicaro gikuru basuye Repubulika ya Dominikani. Urwo ruzinduko rwari rwitezweho byinshi kandi abantu bashimishijwe 75 biyongera ku bavandimwe, baje kumva disikuru y’umuvandimwe Knorr. Icyo gihe, umuvandimwe Knorr yashyizeho gahunda yo gutangiza ibiro by’ishami muri Repubulika ya Dominikani.

Abavandimwe Knorr na Franz bari ku Nzu y’Ubwami ya mbere yo muri icyo gihugu, i Ciudad Trujillo

Haje n’abandi bamisiyonari kandi byageze mu mpera z’umwaka w’umurimo wa 1946, muri icyo gihugu hari ababwiriza 28. Kubera ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ari bwo warimo utangizwa muri icyo gihugu, abamisiyonari bamaraga imigoroba myinshi batunganya ikarita y’ifasi kugira ngo bazashobore kuhabwiriza kuri gahunda kandi mu buryo bunonosoye.

Umurimo waguka

Mu mwaka wa 1947, hari ababwiriza bagera kuri 60 bakoraga umurimo wo kubwiriza. Muri uwo mwaka hari abamisiyonari bari barakoreye umurimo muri Kiba boherejwe muri Repubulika ya Dominikani. Muri bo harimo Roy na Juanita Brandt. Umuvandimwe Brandt yabaye umukozi w’ibiro by’ishami kandi yakomeje gusohoza iyo nshingano mu myaka icumi yakurikiyeho.

Byageze mu mpera z’umwaka w’umurimo wa 1948, hari ababwiriza bagera ku 110 babwirizaga ubutumwa bwiza bafatanyije n’abamisiyonari barangwaga n’ishyaka. Icyakora, abo babwiriza barangwaga n’ishyaka ntibari bazi ko ibihe biruhije byari bibategereje.

^ par. 1 Ibitabo by’Abahamya byari byaratanzwe muri Repubulika ya Dominikani guhera mu mwaka wa 1932, ariko umurimo wo kwigisha Bibiliya abantu bashimishijwe buri wese ku giti cye watangiye mu mwaka wa 1945, igihe ba Johnson bahageraga.