Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

“Ibyirigiro by’Ubwami si inzozi”

Efraín De La Cruz

“Ibyirigiro by’Ubwami si inzozi”
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1918

  • ABATIZWA MU WA 1949

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Nubwo yafungiwe muri gereza ndwi kandi agakubitwa cyane, ntiyigeze atezuka ku cyemezo yari yarafashe cyo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.

MU MWAKA wa 1948, jye n’umugore wanjye Paula n’umukobwa wacu, twatangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova mu mugi wa Blanco Arriba. Twakoraga urugendo rw’ibirometero 40 ku maguru kugenda no kugaruka, ariko ntitwigeze dusiba iteraniro na rimwe. Jye na Paula twabatijwe ku itariki ya 3 Mutarama 1949.

Hashize amezi atandatu, abantu bamwe bo mu itorero ryacu barafashwe bakatirwa gufungwa amezi atatu. Twaryamaga hasi kandi batugaburiraga rimwe ku munsi, bakaduha ibitoki na mukaru. Tumaze gufungurwa, abategetsi badushyizeho iterabwoba bibwira ko twari guhagarika umurimo wo kubwiriza. Ariko tumaze gusubira imuhira, twahise dusubukura amateraniro n’umurimo wo kubwiriza ariko tukabikora rwihishwa. Twateraniraga mu ngo, mu mirima y’ikawa cyangwa y’ibindi bihingwa, kubera ko abamaneko ba leta baduhozagaho ijisho. Aho kugira ngo duteranire ahantu hamwe twikurikiranya, iyo amateraniro yarangiraga, twatangazaga aho ay’ubutaha azabera. Iyo twajyaga kubwiriza, buri muntu yagendaga ukwe, tukambara imyenda y’akazi kandi ntitwakoreshaga ibitabo cyangwa Bibiliya. Nubwo byari bimeze bityo ariko, hagati y’umwaka wa 1949 n’uwa 1959, nafungiwe muri gereza ndwi, muri buri gereza nkaba narabaga nakatiwe igifungo kiri hagati y’amezi atatu kugera kuri atandatu.

Nagombaga kugira amakenga cyane kubera ko bamwe mu bantotezaga bari bene wacu. Nubwo najyaga njya kurara mu misozi cyangwa mu mirima kugira ngo batambona, ni ha handi rimwe na rimwe narafatwaga. Ubwo nari maze gufatwa incuro nyinshi, noherejwe muri gereza yitwaga La Victoria yo mu mugi wa Ciudad Trujillo, aho nabaga mu kumba karimo imfungwa ziri hagati ya 50 na 60. Muri iyo gereza twaryaga kabiri ku munsi. Mu gitondo baduhaga ibigori saa sita bakaduha uturyo duke tw’umuceri n’ibishyimbo. Birumvikana ko Abahamya bose babwirizaga izindi mfungwa, kandi twagiraga amateraniro buri gihe, tugasubiramo imirongo ya Bibiliya twafashe mu mutwe kandi tukabwirana inkuru z’ibyatubayeho mu murimo wo kubwiriza.

Igihe nafungwaga ku ncuro ya nyuma, umusirikare yankubise ikibuno cy’imbunda mu mutwe no mu mbavu. Nubwo ngifite ubumuga natewe n’inkoni nakubiswe n’ibindi bikorwa bya mfura mbi nakorewe, ibyo bigeragezo byakomeje ukwizera kwanjye, bintoza kwihangana kandi ndushaho gukomera ku cyemezo nafashe cyo gukorera Yehova.

Ubu mfite imyaka 96 kandi ndi umukozi w’itorero. Nubwo ntakibasha kugera kure, nicara imbere y’inzu yanjye nkabwiriza abahisi n’abagenzi. Ibyiringiro by’Ubwami si inzozi kuri jye. Ibyo byiringiro ni ukuri kandi maze imyaka isaga 60 mbibwira abandi. Ubu mbona ko isi nshya izabaho koko, nk’uko byari bimeze igihe numvaga ubutumwa bw’Ubwami ku ncuro ya mbere. *

^ par. 3 Efraín De La Cruz yapfuye igihe iyi nkuru yategurwaga.