Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Igitero gikaze

Igitero gikaze

“Bazaba batsembwe bose”

Borbonio Aybar yabatijwe ku itariki ya  19 Mutarama 1955, mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe. Amaze kubatizwa yigishije abantu benshi Bibiliya mu mugi wa Monte Adentro n’uwa Santiago. Mu mwaka wa 1956 igihe itegeko ribuzanya umurimo ryakurwagaho, bamwe mu bo yari yarigishije Bibiliya barabatijwe, hakubiyemo n’umugore we.

Muri Nyakanga 1957, abategetsi bakuru bahuriye mu mugi wa Salcedo kugira ngo bamagane Abahamya ba Yehova. Umuvandimwe Aybar agira ati “Francisco Prats-Ramírez ni we wari umushyitsi mukuru. Prats-Ramírez yaravuze ati ‘mu minsi mike gusa bazaba batsembwe bose.’ ” Mu minsi mike yakurikiyeho, ku itariki ya 19 Nyakanga 1957, abapolisi bafashe Abahamya ba Yehova bose bari mu mugi wa Blanco Arriba, uwa El Jobo uwa Los Cacaos n’uwa Monte Adentro.

Umuvandimwe  Aybar agira ati “nanjye nari mu bafashwe. Batujyanye mu kigo cya gisirikare i Salcedo. Tukihagera umukoroneri witwaga Saladín yarankubise. Yadushyizeho iterabwoba yazabiranyijwe n’uburakari. Hanyuma badushyize ku mirongo ibiri, umwe w’abagabo n’undi w’abagore. Abarinzi batangiye gukubita abagabo babatera n’imigeri, bagakubita n’abagore inkoni, ibyo byose bakabikora bigamba bati ‘ndi Umugatolika kandi ndica.’ ”

“Nasomye Bibiliya, kandi namenye ko Yehova ari Imana”

Umuvandimwe Aybar yaciwe amande kandi akatirwa gufungwa amezi atatu. Akomeza agira ati “igihe twari muri gereza, umujenerali witwaga Santos Mélido Marte yaje kudusura. Yaratubwiye ati ‘nasomye Bibiliya, kandi namenye ko Yehova ari Imana. Nta cyo mwakoze gikwiriye kubafungisha, ariko nta cyo nabamarira kubera ko abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ari bo babafungishije. Nta wundi ushobora kubafungura uretse abo basenyeri cyangwa shefu Trujillo.’ ”

“Ni wowe mutware wabo?”

Mu bafashwe harimo umukobwa wa Fidelia Jiménez n’abakobwa ba murumuna we, bose akaba yari yarabigishije Bibiliya. Nubwo ku ikubitiro Fidelia atari yafashwe, yishyiriye abategetsi ngo bamufunge, bityo abone uko atera inkunga abari muri gereza. Muri icyo gihe, umusirikare mukuru witwaga Ludovino Fernández wari warigize ruharwa kandi wari uzwiho ubugome no kwiyemera, yaje gusura gereza. Yatumije Fidelia maze aramubaza ati “ni wowe mutware wabo?”

Fidelia yaramushubije ati “oya nyakubahwa. Ahubwo mwebwe mwese muri abatware.”

Fernández yaramubwiye ati “noneho uri pasiteri.”

Fidelia yaramushubije ati “oya. Yesu ni we pasiteri.”

Fernández yaramubajije ati “none se si wowe watumye aba bose bafungwa? Si wowe wabigishije?”

Fidelia yaramubwiye ati “oya. Aba bantu bafunzwe bazira Bibiliya. Bashyira mu bikorwa ibyo bize muri Bibiliya.”

Mu gihe bari bakivugana, abavandimwe babiri bari barafashwe, ari bo Pedro Germán na Negro Jiménez wari mubyara wa Fidelia, banyuze mu kirongozi. Bari babavanye muri kasho ya bonyine bajyanywe aho imfungwa zisanzwe zifungirwa. Ishati ya Negro yari yarumiyeho amaraso kandi ijisho rya Pedro ryari ryarabyimbye cyane. Fidelia abonye ukuntu bari barakubiswe bya kinyamaswa, yabajije uwo musirikare mukuru ati “ni kuriya mugenza abantu beza b’inyangamugayo batinya Imana?” Fernández abonye ko adashobora gutera ubwoba Fidelia, yategetse ko bamusubiza muri kasho.

Abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagombaga kugira ubutwari mu gihe bari bahanganye n’ibyo bitotezo bikaze, kandi koko babaye intwari! N’abategetsi ba leta barabyiyemereraga. Urugero, ku itariki ya 31 Nyakanga 1957, Luis Arzeno Colón wari umugenzuzi w’ibiro bya perezida, yandikiye umunyamabanga wa leta yitotomba ati “nubwo itegeko riheruka gutorwa n’Inteko Ishinga amategeko rivuga ko ibikorwa by’agatsiko k’idini ry’Abahamya ba Yehova binyuranyije n’amategeko, abayoboke bako hafi ya bose bakomeje gushikama mu murimo wabo.”