Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Kiliziya Gatolika na Trujillo

Kiliziya Gatolika na Trujillo

UMUBANO wa Trujillo na Kiliziya Gatolika wari umubano bwoko ki? Umuhanga mu gusesengura politiki yaravuze ati “mu gihe kirekire ubutegetsi bwa Trujillo bwamaze (1930-1961), Kiliziya na leta zari inzego magirirane muri Repubulika ya Dominikani. Uwo munyagitugu yatoneshaga Kiliziya, Kiliziya na yo igashyigikira ubutegetsi bwe.”

Mu mwaka wa 1954, Trujillo yagiye i Roma ashyira umukono ku masezerano yagiranye na Papa. Umuntu wahoze ari inkoramutima ya Trujillo, witwaga Germán Ornes, yaranditse ati “ayo masezerano yateye inkunga ikomeye ‘Shefu’ [Trujillo], kubera ko Kiliziya yo muri Dominikani hafi ya yose yari ishyigikiye Trujillo. Abayobozi ba Kiliziya, bari barangajwe imbere na ba Arikiyepisikopi Ricardo Pittini na Octavio Beras, ni bo bari ku isonga mu gukwirakwiza poropagande y’ubutegetsi.”

Ornes akomeza agira ati “igihe cyose habonekaga uburyo, Papa yohererezaga Trujillo ubutumwa bwo kumusuhuza. . . . Muri Kongere y’Umuco Gatolika yabereye i Ciudad Trujillo mu mwaka wa 1956 ku nkunga ya [Trujillo], Karidinali Francis Spellman yaje ari intumwa yihariye ya Papa, azanye ubutumwa bususurutsa umutima. Karidinali Spellman yavuye i New York yakirwa nk’intwari na Shefu mukuru [Trujillo]. Bukeye bwaho, ibinyamakuru byose byo muri Dominikani byari byashyize ku ipaji ya mbere amafoto yabo baramukanya bahuje urugwiro.”

Mu mwaka wa 1960, hari ikinyamakuru (Time) cyagize kiti “kugeza ubu, Trujillo na kiliziya babanye neza. Arikiyepisikopi Ricardo Pittini, ukuriye Abepisikopi bo muri Amerika yo Hagati, ubu afite imyaka 83 kandi yarahumye, ariko mu myaka ine ishize yashyize umukono ku ibaruwa yohererejwe ikinyamakuru (New York Times) ashimagiza Trujillo, agira ati ‘uwo “munyagitugu” akunzwe n’abaturage be kandi baramwubaha.’ ”

Icyakora nyuma y’imyaka igera kuri 30 Kiliziya Gatolika ishyigikira mu budahemuka ubutegetsi bw’igitugu bwa Trujillo, yatangiye guhindura umurongo bitewe n’uko umwuka wa politiki na wo wagendaga uhinduka. Umuhanga mu gusesengura politiki yaravuze ati “Kiliziya yari imaze imyaka myinshi icuditse na Trujillo, yahatiwe guhindura uko yabonaga ibintu, kuko abantu benshi bagendaga barushaho kurwanya ubutegetsi bw’igitugu na nyuma yaho bakagerageza kuzana demokarasi mu gihugu.”

Amaherezo, mu mwaka wa 2011, Kiliziya yahatiwe gusaba imbabazi Abanyadominikani. Ibaruwa y’Abepisikopi yandukuwe mu kinyamakuru cyo muri Dominikani (Dominican Today), yagiraga iti ‘turemera ko twakoze amakosa, kandi ko twagiye duteshuka ku kwemera kwacu, umuhamagaro wacu n’inshingano zacu. Ni yo mpamvu dusaba imbabazi, kandi turinginga Abanyadominikani bose ngo batwumve kandi batwihanganire.’