Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

“Narwanye nk’intare”

Luis Eduardo Montás

“Narwanye nk’intare”
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1906

  • ABATIZWA MU WA 1947

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yari umuyobozi mu ishyaka rya Rafael Trujillo. Yamenye ukuri kwa Bibiliya, kandi akorera Yehova ari indahemuka kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 2000.

LUIS wari mwene wabo wa Trujillo, yari umubitsi w’ishyaka ryari ku butegetsi muri Repubulika ya Dominikani. Icyakora Luis yaterwaga ishozi na politiki ya Trujillo kandi incuro nyinshi yashatse gusezera ku mwanya we, ariko uwo munyagitugu aramwangira.

Igihe Trujillo yicishaga bakuru ba Luis babiri, Luis na we yagerageje kwica uwo munyagitugu incuro ebyiri. Icyakora ntibyigeze bimenyekana ko ari we wabipangaga. Luis yagiye no mu bapfumu ngo bamufashe kwica uwo mugabo yavugaga ko “yitwaraga nk’inyamaswa kandi akibwira ko asumba abandi bose.” Igihe yari yagiye ku mupfumu, yabonye ku meza igitabo cyasobanuraga ukuntu ukuri kubatura abantu, maze atangira kugisoma. Icyo gitabo cyaramushimishije cyane, ku buryo yakijyanye iwe, kandi nyuma yaho yaje kubona ko cyarimo ukuri ko mu rwego rw’idini yashakishaga.

Igihe Luis yajyaga mu mugi wa Ciudad Trujillo, yagiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, bamuha ibindi bitabo n’amagazeti. Yaraye asoma ibyo bitabo, kandi nyuma yaho abasaba ko bamwigisha Bibiliya. Amaze kugira amajyambere, yiyemeje kuva mu butegetsi bwa Trujillo. Igihe uwo munyagitugu yabimenyaga, yahaye Luis umwanya w’icyubahiro wo kujya guhagararira Repubulika ya Dominikani muri Poruto Riko. Ariko Luis yarabyanze, nubwo yari azi ko ibyo byari gutuma atotezwa.

Luis yaravuze ati “natotejwe mu buryo bushoboka bwose, kandi ubutegetsi bwanteze imitego yose ishoboka. Ariko nari nariyemeje kuzibukira ibinezeza by’iyi si.” Luis yabwirizaga ubutumwa bwiza ashize amanga, ku buryo abapadiri b’iwabo bari baramuhimbye “umubwiriza.” Luis yabatijwe ku itariki ya 5 Ukwakira 1947, hashize amezi atandatu agiye mu materaniro bwa mbere.

Luis amaze kubatizwa yahizwe bukware afungirwa muri kasho ya wenyine. Bagerageje kumwica incuro nyinshi. Ariko iyo yafatwaga akajyanwa mu rukiko, yaboneragaho uburyo bwo kubwiriza. Luis yaravuze ati “narwanye nk’intare ndwanirira ukwizera kwanjye, kandi ndacyabyibuka bikanshimisha.”

Abantu bo mu karere yari atuyemo na bo biboneye ko Luis yakoreraga Imana mu budahemuka. Mu mwaka wa 1994, hari ikinyamakuru cyo muri Repubulika ya Dominikani (El Siglo) cyavuze ibya Luis kigira kiti “abantu bo mu mugi wa San Cristobal bazi ko Bwana Luis Eduardo Montás ari umugabo ufite ibitekerezo bihamye. Ni impano abantu bo muri uwo mugi bifitiye, ni umugabo wicisha bugufi kandi wishyira mu mwanya w’abandi. Ibintu byose uwo mugabo azwiho mu mateka ya San Cristobal bifitanye isano n’uko ari umugabo w’Umukristo wiyeguriye Imana.”