Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Babona umudendezo, bakongera kuwamburwa

Babona umudendezo, bakongera kuwamburwa

Babona umudendezo mu buryo butunguranye

Manuel Hierrezuelo was killed during questioning by authorities

Muri iyo myaka yose iruhije igihe umurimo wari warabuzanyijwe, Lennart na Virginia Johnson na Roy na Juanita Brandt bagumye mu gihugu aho bari baroherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari. Lennart yagize ati “abategetsi badutumyeho jye na Roy Brandt kugira ngo baduhate ibibazo. Abategetsi bo muri leta ya Trujillo bari baratumyeho umuvandimwe Manuel Hierrezuelo ngo ajye kubareba.” Ikibabaje ni uko uwo muvandimwe yishwe igihe bamuhataga ibibazo, akaba yarakomeye ku budahemuka bwe kugeza ku iherezo. None se byari kugendekera bite Lennart na Roy? Lennart yakomeje agira ati “tukihagera, batubajije umwe ukwe undi ukwe, kandi uko bigaragara bafataga amajwi ibisubizo twatangaga. Nta kindi cyabaye, ariko hashize amezi abiri nyuma yaho, ibinyamakuru byatangaje ko leta ya Trujillo yari yakuyeho itegeko ryabuzanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova kandi ko twashoboraga gusubukura ibikorwa byacu.”

Mbere y’uko umurimo ubuzanywa mu mwaka wa 1950, muri Repubulika ya Dominikani hari ababwiriza 261. Igihe iryo tegeko ryabuzanyaga umurimo ryakurwagaho muri Kanama 1956, hari ababwiriza 522 batangazaga ubutumwa bwiza. Abavandimwe bashimishijwe cyane n’uko noneho bashoboraga kubwiriza ku mugaragaro nyuma y’imyaka itandatu leta ibafunga, ikababuza uburyo kandi ikabahozaho ijisho.

None se abagaragu ba Yehova bakoze iki ibintu bimaze guhinduka mu buryo butunguranye? Bahise batangira gushyira umurimo kuri gahunda. Bashatse ahantu amatorero azajya ateranira kandi bakora amakarita mashya y’amafasi n’inyandiko z’amatorero. Abavandimwe bashimishijwe n’uko bashoboraga gutumiza ibitabo bakabibona. Bakoresheje neza uwo mudendezo bari babonye bakora umurimo wo kubwiriza babigiranye ishyaka. Ibyo byatumye mu mezi atatu gusa, ni ukuvuga mu kwezi k’Ugushyingo 1956, hari hamaze kuboneka ababwiriza 612 bakoraga umurimo wo kubwiriza.

Ibikorwa byuzuye urwango by’abayobozi ba kiliziya

Inyandiko ya Toledano yasobanuraga imigambi yo kubuza ibitabo byacu kwinjira mu gihugu

Icyakora, abayobozi ba Kiliziya Gatolika bahise batangira gucura imigambi yo guharabika Abahamya. Bishingikirije ku masezerano y’ubufatanye Trujillo yari yaragiranye na Vatikani, maze bakaza umurego mu migambi yo gushuka abategetsi ngo batsembe Abahamya. Umupadiri witwaga Oscar Robles Toledano yandikiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, witwaga Virgilio Álvarez Pina, asaba leta kumushyigikira mu mugambi yari afite wo “gukangurira Abanyadominikani kwitondera akaga gakomeye bashobora gutezwa n’agatsiko k’idini ry’ ‘Abahamya ba Yehova.’ ”

Toledano yasobanuye ko intego ye y’ibanze yari iyo “kuburizamo umurimo w’Abahamya ba Yehova wo gushaka abayoboke.” Ibaruwa ya Toledano yanasabaga ko ibitabo byacu byacibwa mu gihugu, cyane cyane igitabo cyasobanuraga ukuri kubatura abantu n’igazeti y’Umunara w’umurinzi.”

Umurimo wongera kubuzanywa

Abayobozi b’amadini n’ibyitso byabo byari mu butegetsi bwa Trujillo na byo byagize uruhare muri uwo mugambi wo kwibasira Abahamya. Muri Kamena 1957 Francisco Prats-Ramírez wari perezida w’Ishyaka rya Dominikani, yandikiye Trujillo, ati “ndateganya gukora inama zitandukanye zigamije kurwanya imyitwarire y’Abahamya ba Yehova iteje akaga kandi ibangamiye igihugu.”

Iyo gahunda yo guharabika Abahamya yahise igira ingaruka nk’uko bisobanurwa mu gitabo cyavugaga iby’ubutegetsi bwa Trujillo, kigira kiti “mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1957, ibinyamakuru byo muri Repubulika ya Dominikani byanditse inkuru zarimo ibirego abategetsi bo mu nzego zo hejuru baregaga Abahamya ba Yehova ko ibikorwa byabo ‘bigandisha abaturage kandi biteje akaga.’ Ibikorwa byo kubibasira byatangiye ku munsi umupadiri w’Umuyezuwiti witwaga Mariano Vásquez Sanz yamaganaga ako gatsiko kuri radiyo ya Trujillo yitwaga Ijwi rya Dominikani (La Voz Dominicana), avuga ko abayoboke bako ari abakozi b’Abakomunisiti, kandi ko ari ‘abantu bononekaye, b’incakura, b’abagizi ba nabi, b’abanzi bagambana.’ Hakurikiyeho ibaruwa yashyizweho umukono na ba Arikiyepisikopi Ricardo Pittini na Octavio Antonio Beras yasabaga abapadiri kurinda abantu bo muri paruwasi zabo ubwo ‘buhakanyi buteye ubwoba.’ ”​​—⁠Trujillo​​—⁠Little Caesar of the Caribbean.

Uwo mugambi wari uhuriweho na Kiliziya na Leta wageze ku ntego yawo. Muri Nyakanga, Inteko Ishingamategeko ya Repubulika ya Dominikani yatoye itegeko ribuzanya umurimo w’Abahamya ba Yehova. Bidatinze abavandimwe bacu batangiye gukubitwa kandi bagahohoterwa n’abapolisi. Abavandimwe bagera ku 150 barafashwe barafungwa.