REPUBULIKA YA DOMINIKANI
Umutingito muri Hayiti
Ukwiyongera mu ifasi ikoresha igishinwa
Mu mwaka wa 2005, ibiro by’ishami byohereje umuvandimwe uvuga igishinwa wakoraga kuri Beteli witwa Tin Wa Ng ngo ajye kuba umupayiniya wa bwite, abwirize Abashinwa benshi bari mu gihugu. Yavukiye muri Repubulika ya Dominikani kandi aba ari na ho akurira. Ababyeyi be bari baravuye mu Bushinwa bajya gutura mu mugi wa Santo Domingo.
Ku itariki ya 1 Mutarama 2008, mu mugi wa Santo Domingo hashinzwe itorero rikoresha igishinwa cy’ikimandari, naho mu mwaka wa 2011 mu mugi wa Santiago hashingwa itsinda. Buri kwezi, ababwiriza bagera kuri 70 hakubiyemo abapayiniya b’igihe cyose 36 n’abapayiniya
b’abafasha benshi, bigisha Bibiliya abantu bagera kuri 76.Bashakisha abigishwa bavuga icyongereza
Byageze mu mwaka wa 2007 hari ababwiriza 27.466 bibumbiye mu matorero 376, kandi bigishaga Bibiliya abantu 49.795. Icyakora nta torero ry’icyongereza ryari rihari nubwo hari abantu benshi bavuga icyongereza. Ni yo mpamvu muri Mata 2008, ibiro by’ishami byohereje abamisiyonari Donald na Jayne Elwell mu mugi wa Santo Domingo gutangiza itsinda rikoresha icyongereza. Itsinda rito ry’ababwiriza barangwa n’ishyaka ryabanje kureba aho abantu bavuga icyongereza bari batuye. Hanyuma bateguye ikarita y’ifasi kugira ngo bashobore kuyibwirizamo mu buryo bunonosoye.
Iyo mihati yatumye itsinda rikoresha icyongereza ryo muri Santo Domingo rikomeza kwaguka, ku buryo muri Nyakanga 2009 hashinzwe itorero ry’ababwiriza 39. No mu tundi turere tw’igihugu hafashwe ingamba nk’izo. Byageze mu kwezi k’Ugushyingo 2011 mu gihugu hose hari amatorero arindwi akoresha icyongereza n’itsinda rimwe.
Umugore utumva kandi utabona ayoboka Yehova
Lorys wavukanye indwara itera ubuhumyi no kutumva, yakuze ari imfubyi. Yavukanye ubumuga bwo kutumva, kandi amaze kugira imyaka 16 yatangiye kugenda ahuma. Ku manywa ashobora kureba gake, ariko nijoro aba yahumye burundu. Iyo bumaze kwira, ashyikirana n’abandi akoresheje amarenga yo mu biganza gusa.
Umugabo n’umugore we b’abapayiniya bahuye na Lorys ubwo yari afite imyaka 23. Icyo gihe yabanaga n’umugabo na we ufite ubumuga bwo kutumva, n’umukobwa wabo wumva wari ufite umwaka umwe. Lorys yemeye kujya mu materaniro y’itorero, kandi yakozwe ku mutima n’ibyo yahigiye.
Lorys yahise agira ihinduka mu mibereho ye. Urugero, amaze kumenya ko bitari bikwiriye ko akomeza kubana
n’uwo mugabo batarashyingiranywe, yabimuganirijeho amwumvisha akamaro ko gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi amusobanurira ko atashoboraga guteshuka ku mahame mbwirizamuco ya Bibiliya. Uwo mugabo yatangajwe n’ubushizi bw’amanga bwe, yemera ko bashyingiranwa.Bamaze gushyingiranwa, Lorys yabaye umubwiriza utarabatizwa, kandi nyuma y’igihe gito yarabatijwe. Hagati aho,
yamenye ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika kubera ko yiganaga Bibiliya n’Abahamya. Kuva icyo gihe yatangiye kwigisha umukobwa we ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika, akamwigisha n’ukuri.Umutingito ukaze uyogoza Hayiti
Abanyadominikani n’Abanyahayiti ntibazibagirwa umunsi wo kuwa kabiri tariki ya 12 Mutarama 2010. Kuri uwo munsi, umutingito ukaze wibasiye Hayiti. Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yahise yemerera ibiro by’ishami byo muri Repubulika ya Dominikani koherereza ibiro by’ishami byo muri Hayiti amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’ubutabazi. Kubera ko amafaranga bohereje yari menshi, umuganga wa Beteli w’ibigango witwa Evan Batista, ufite uburebure bwa metero 1 na santimetero 90 n’ibiro 127, ni we washinzwe kuyajyana.
Umwanzuro wo kohereza umuvandimwe Batista wabaye
ingirakamaro cyane, kubera ko akigera ku mupaka yamenyeshejwe ko hari hakenewe abaganga mu buryo bwihutirwa. Hari abantu benshi bari bakomerekejwe cyane n’umutingito bazanwaga ku Nzu y’Amakoraniro iteganye n’ibiro by’ishami byo muri Hayiti kugira ngo bavurwe. Igihe abavandimwe bo muri Hayiti bamenyaga ko uwari wazanye amafaranga yari umuganga w’ibiro by’ishami, baterefonnye ibiro by’ishami byo muri Repubulika ya Dominikani basaba ko umuvandimwe Batista yaguma muri Hayiti. Birumvikana nyine ko bamwemereye kuhaguma, maze nyuma y’amasaha make gusa umutingito ubaye, hatangira gahunda yagutse y’ibikorwa by’ubutabazi byo gufasha abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka bo muri Hayiti.Urwego Rushinzwe Kugura Ibintu rwo ku biro by’ishami byo muri Repubulika ya Dominikani rwahise ruvugana n’abari basanzwe baruzanira ibiribwa. Ibyo byatumye haboneka toni zisaga 6,8 z’umuceri, ibishyimbo n’ibindi biribwa by’ibanze, byoherezwa muri Hayiti kuwa kane tariki ya 14 Mutarama saa munani n’igice z’ijoro, uko bigaragara iyo ikaba ari yo mfashanyo ya mbere yageze ku mupaka iturutse hanze y’igihugu. Nyuma yaho kuri uwo munsi, abandi baganga bo muri Repubulika ya Dominikani bakoze urugendo rw’amasaha 7 mu modoka berekeza ku biro by’ishami byo muri Hayiti. Bahageze bwije, ariko aho guhita berekeza ku macumbi yabo, bahise bajya kureba inkomere bakomeza kuzivura kugeza mu gicuku. Bukeye bwaho, abandi baganga bane n’abaforomokazi bane bahageze baturutse ku biro by’ishami byo muri Repubulika ya Dominikani. Babagaga abakomeretse mu mimerere igoranye cyane, bakababagira mu cyumba bari batunganyije mu Nzu y’Amakoraniro. Mu cyumweru cyakurikiyeho, abo baganga 12 bavuye inkomere zisaga 300.
Buri munsi boherezaga muri Repubulika ya Dominikani abarwayi barembye cyane bakajya kuvurirwayo. Hari igihe
imodoka zabaga zajyanye imfashanyo muri Hayiti zahitaga zijyana ku bitaro bitandukanye byo muri Repubulika ya Dominikani abavandimwe babaga bakomeretse. Ibiro by’ishami byashyizeho Amatsinda yo Gusura Abarwayi kwa Muganga kugira ngo inkomere zihabwe ihumure, imiti n’ibindi byangombwa zari zikeneye. Amatorero yo muri Repubulika ya Dominikani yacumbikiraga ababaga baherekeje bene wabo bakomeretse kandi akabaha ibyokurya.Abahamya ba Yehova batanze imfashanyo ibarirwa mu matoni menshi, hakubiyemo n’ibyokurya bingana n’amasahani 400.000
Imihati izira ubwikunde abagaragu ba Yehova bashyizeho nta kudohoka nyuma y’ibyo byago, igaragaza ukuri kw’amagambo atanga icyizere aboneka mu Migani 17:17, agira ati “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.” Hari inkuru nyinshi cyane zigaragaza ukuntu Yehova yakomeje indahemuka ze zari zihanganye n’urupfu, akoresheje umwuka we n’umuryango w’abavandimwe b’Abakristo. Ibikorwa by’ubutabazi byarakomeje bimara amezi menshi. Abahamya ba Yehova batanze imfashanyo ibarirwa mu matoni menshi, hakubiyemo n’ibyokurya bingana n’amasahani 400.000. Abavandimwe na bashiki bacu b’abaganga bagera kuri 78 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bitanze babikunze, batanga igihe cyabo n’ubuhanga bwabo, bafatanyije n’abandi benshi cyane bitangiye gukora ibikorwa by’ubutabazi. *
^ par. 1 Niba wifuza inkuru irambuye, reba Nimukanguke! yo muri Mutarama-Werurwe 2011 ku ipaji ya 10-15.