Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Umuntu utaremeraga ko Imana ibaho, yabaye umugaragu w’Imana

Juan Crispín

Umuntu utaremeraga ko Imana ibaho, yabaye umugaragu w’Imana
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1944

  • ABATIZWA MU WA 1964

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Kera ntiyemeraga ko Imana ibaho ariko ubu amaze imyaka 50 akorera Yehova mu budahemuka.

IGIHE nari nkiri umwana, nari naranze idini bitewe n’amateka agaragaza ukuntu ryaranzwe n’urwango. Nanone siniyumvishaga impamvu Imana itari yarakuyeho ubukene n’akarengane, n’impamvu abayoboke benshi b’amadini badakurikiza ibyo Bibiliya ivuga. Bityo rero nahisemo kubaho ntemera ko Imana ibaho, ahubwo nkizera ko impinduramatwara yo mu rwego rwa politiki ari yo yonyine izakemura ibibazo byo ku isi.

Mu mwaka wa 1962, natangiye gusoma igazeti ya Nimukanguke! Hanyuma mu mwaka wa 1963, nemeye ko Abahamya ba Yehova banyigisha Bibiliya. Ibyo nize byankoze ku mutima cyane. Nasobanukiwe ko Imana atari yo igomba kuryozwa ibikorwa by’agahomamunwa bikorwa mu madini atandukanye, ahubwo ko ifitiye abantu umugambi wuje urukundo. Hashize amezi abiri ntangiye kwiga Bibiliya, natangiye kubwira abandi ko Ubwami bw’Imana buzasimbura iyi si yononekaye. Nabatijwe mu mwaka wa 1964 kandi mu mwaka wa 1966 nabaye umupayiniya wa bwite. Ntekereza ko ukuri kwarokoye ubuzima bwanjye kubera ko benshi mu rubyiruko twari kumwe bapfuye bishwe, abandi barafungwa cyangwa bahunga igihugu. Nshimira Yehova ko yampinduye nkareka kuba umuntu utemera ko Imana ibaho nkaba umugaragu w’Imana isezeranya isi nshya ikiranuka.

Umuvandimwe Crispín ayobora isomo ry’umunsi kuri Beteli