Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Yehova yuguruye imitima ya benshi

Leonardo Amor

Yehova yuguruye imitima ya benshi
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1943

  • ABATIZWA MU WA 1961

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yize ukuri akiri ingimbi, kandi amaze imyaka isaga 50 akorera Yehova umurimo w’igihe cyose.

NABATIJWE mu mwaka wa 1961 ubwo nigaga amategeko muri kaminuza, hakaba hari hashize nk’ukwezi Trujillo yishwe. Data yifuzaga ko naba umucamanza, ariko nabonye ko inyigisho ziva ku Mana ari zo zisumba izindi zose. Bityo, navuye muri kaminuza nubwo data atabishakaga. Nyuma yaho gato, nabaye umupayiniya wa bwite.

Hamwe mu ho nakoreye umurimo, ni mu mugi wa La Vega, aho Kiliziya Gatolika yari imaze igihe kirekire yarahashinze ibirindiro. Mu gihe nahamaze, nta muntu n’umwe wigeze yemera ukuri. Iyo natangaga disikuru z’abantu bose, nta wundi muntu wabaga uhari uretse mugenzi wanjye twakoranaga umurimo w’ubupayiniya. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Yehova yankomeje binyuze ku cyigisho cya bwite, kujya mu makoraniro no gusenga nshyizeho umwete. Nasengaga Yehova mubaza niba mu mugi wa La Vega hari kuzigera haba itorero. Ariko nshimishijwe no kubabwira ko ubu hari Amazu y’Ubwami 6, amatorero 14 n’ababwiriza b’Ubwami basaga 800.

Mu mwaka wa 1965 nashyingiranywe na Ángela, kandi mu wa 1981 twagiye gukora kuri Beteli. Igihe nabatizwaga, mu gihugu hose hari ababwiriza 681 gusa. Ariko ubu hari abasaga 36.000, kandi abantu babarirwa mu bihumbi byinshi baza mu makoraniro anyuranye. Iyo nshubije amaso inyuma, ntangazwa no kubona ukuntu Yehova yuguruye imitima y’abantu benshi bakemera ukuri kwa Bibiliya.

Abagize komite y’ibiro by’ishami, uhereye ibumoso ugana iburyo: Reiner Thompson, Juan Crispín, Thomas Dean, Leonel Peguero, Leonardo Amor na Richard Stoddard