Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
Yehova Imana yahumekeye umuhanuzi Yesaya, maze arahanura ati “mu cyimbo cy’umuringa nzazana zahabu, mu cyimbo cy’icyuma nzane ifeza; mu cyimbo cy’igiti nzazana umuringa, naho mu cyimbo cy’amabuye nzane icyuma” (Yes 60:17). Mu mwaka ushize, twiboneye ko ubwo buhanuzi bukomeje gusohozwa. Muri iyi minsi y’imperuka, Abahamya ba Yehova bagize ibyo banonosora mu mikorere yabo, mbese nk’uko abantu basimbuza ibikoresho ibibirusha agaciro.—Mat 24:3.
IBIRIMO
Imirimo ikomeje kwihuta i Warwick
Menya ukuntu abakorera ahubakwa icyicaro gikuru gishya cy’Abahamya ba Yehova baba bishimye.
Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi ku Isi Hose
Uru rwego rushya rufite umurimo utoroshye wo kwihutisha imishinga y’ubwubatsi isaga 13.000.
Bibiliya ikomeye
Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yo mu mwaka wa 2013 ni nziza kandi irakomeye.
Ikoraniro rinini ry’Abahamya ba Yehova
Abantu benshi cyane kuruta mbere hose, bakurikiranye inama ya buri mwaka ya 129 y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania.
Ibiro by’ishami byo muri Siri Lanka byegurirwa Yehova
Iyo porogaramu yakurikiranywe kuri videwo n’abantu bari bateraniye ahantu habiri.
Raporo z’ibyerekeye amategeko
Abahamya ba Yehova bakomeje kurwanirira uburenganzira bwo kugira umudendezo mu by’idini.
Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi
Ni iki cyatumye abana babiri b’abakobwa bo muri Jeworujiya batanga amafaranga bari barazigamiye kugura telefoni?
“Twabonye ibintu bidasanzwe”
Ni ibihe bintu bibaho muri iki gihe twagereranya n’ibitangaza byo mu gihe cya Yesu?