IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE
Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi ku Isi Hose
UMURYANGO w’abagaragu ba Yehova ukomeje kwaguka mu buryo bwihuse, kandi ibyo bituma mu turere dutandukanye hakenerwa Amazu y’Ubwami menshi, Amazu y’Amakoraniro, amazu y’amashuri ya gitewokarasi, ibiro by’ubuhinduzi mu turere twitaruye n’amazu y’ibiro by’ishami. Ni yo mpamvu mu kwezi k’Ukwakira 2013, Inteko Nyobozi yashyizeho urwego rushya kugira ngo imirimo yo gukora ibishushanyo mbonera, ubwubatsi, kuvugurura no kwita ku mazu ikorwe mu buryo bwiza kurusha ubundi kandi budatwara amafaranga menshi. Urwo rwego rushya rwitwa Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi ku Isi Hose. Rukorera ku cyicaro cyacu gikuru
i Brooklyn muri New York, kandi ruyoborwa na Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Gusohora Ibitabo.Urwo rwego rugenzura Inzego z’Uturere Zishinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi zikorera ku biro by’amashami muri Ositaraliya, mu Budage, muri Afurika y’Epfo no muri Amerika. Izo nzego zihuriza hamwe imirimo yo gutegura ibishushanyo mbonera, kubaka no kwita ku mazu mu turere zishinzwe. Intego yazo ni iyo kwihutisha ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami. Mbere y’uko urwo rwego rushyirwaho, Amazu y’Ubwami yubakwaga na Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi cyangwa akubakwa muri gahunda yo kubakira ibihugu bifite amikoro make. Ubu izo gahunda zombi zahurijwe hamwe kugira ngo hakoreshwe uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kwihutisha imirimo y’ubwubatsi.
Muri buri biro by’ishami hashyizweho Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi kugira ngo ruhuze imirimo y’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro agenda arushaho gukenerwa. Urwo rwego rugenzurwa na Komite y’Ibiro by’Ishami. Ikintu gishishikaje iryo hinduka ryazanye, ni uko ubu amashami yose ashobora gushyiraho abakozi b’igihe cyose bafasha abavandimwe kubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro.
Muri Mata 2014, hari imishinga minini isaga 270 yagombaga kurangira, hakubiyemo no kubaka ibiro by’ubuhinduzi 90 mu turere twitaruye, Amazu y’Amakoraniro 35 n’imishinga 130 y’ibiro by’amashami. Nanone hakenewe mu buryo bwihutirwa Amazu y’Ubwami asaga 14.000 agomba kubakwa cyangwa gusanwa.
Kubona ukuntu abagize ubwoko bwa Yehova bunze ubumwe barenga imipaka y’ibihugu, imico n’indimi bakubaka amazu ahesha ikuzo n’icyubahiro izina rye ryera, impano batanga zo gushyigikira umurimo. Ariko dushimira cyane abavandimwe na bashiki bacu bitanga babikunze bakaza gukora muri iyo mishinga.”
bikomeza ukwizera rwose! Dan Molchan wo muri Komite Ishinzwe Abakozi ku cyicaro cyacu gikuru agira ati “haracyari byinshi bigomba gukorwa, kandi kubera iyo mpamvu twishimira amasengesho y’abavandimwe na bashiki bacu hamwe n’