Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isomo ry’umwaka wa 2015

“Mushimire Yehova kuko ari mwiza.” Zaburi 106:1

Isomo ry’umwaka wa 2015

Abisirayeli bari bafite impamvu zo gushimira Yehova igihe yari amaze kubakiza Farawo n’ingabo ze ku Nyanja Itukura. Natwe dushobora gushimira Yehova. Mu by’ukuri, iyo duhanganye n’imimerere igoranye, dushobora gucika intege mu buryo bworoshye. Mu bihe nk’ibyo, dushobora guhumurizwa kandi tugakomezwa no gutekereza ku migisha dufite.

Imwe mu migisha ihebuje dufite ni ibyiringiro bihamye by’uko tuzakizwa ibintu byose bidutera imibabaro n’imihangayiko. Tuzi ko Yehova atazadutererana, uko ingorane twahura na zo zaba ziri kose. Umwungeri wacu wuje urukundo aduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tumukorere mu budahemuka. Ntiyigeze areka kutubera ‘ubuhungiro, imbaraga n’umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba’ (Zab 46:​1). Nidukomeza kwibanda kuri iyo migisha, bizadufasha guhangana n’ibigeragezo bibabaje kuruta ibindi byose. Nimucyo muri uyu mwaka dutangiye, tujye dutekereza twishimye ku migisha dufite kandi bidutere ‘gushimira Yehova kuko ari mwiza.’​—Zab 106:​1.