Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Bavandimwe dukunda,

Data wo mu ijuru Yehova yatanze urugero ruhebuje mu birebana n’urukundo. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yoh 4:8). Nubwo Yehova ari Imana Ishoborabyose, nta na rimwe Ijambo rye rivuga ngo “Imana ni imbaraga.” Ubutegetsi bwe bushingiye mbere na mbere ku rukundo. Ibyo bituma twifuza kumuyoboka.

Igishimishije ni uko Yehova ataduhatira kumukorera. Ntategekesha igitugu. Yifuza ko tumukorera tubitewe n’urukundo ruvuye ku mutima. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko twifuza ubutegetsi bwe bitewe n’uko twemera ko burangwa n’urukundo kandi bukiranuka. Ibyo byagaragaye kuva mu ntangiriro z’amateka y’abantu.

Aho kugira ngo Yehova ahatire Adamu na Eva kumwumvira, yabahaye uburyo bwo kwihitiramo. Iyo baza kuba barakundaga Yehova by’ukuri kandi bakamushimira ku bw’ibyo yabakoreye, ntibari kwemera ko Satani abashuka ngo bamwigomekeho.

Nyuma yaho, mu magambo Mose yavuze asezera ku Bisirayeli yarababwiye ati “dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubuzima n’ibyiza, urupfu n’ibibi” (Guteg 30:15). Abisirayeli bari bafite umudendezo wo kwihitiramo uko bifuzaga kubaho. Mu buryo nk’ubwo, Yosuwa yabwiye Abisirayeli ati “niba mubona ko gukorera Yehova ari bibi, uyu munsi nimwihitiremo uwo muzakorera.” Abisirayeli bashubije Yosuwa bati “ntibikabeho ko duta Yehova” (Yos 24:15, 16). Natwe ni uko tubyumva muri iki gihe. Kubera ko dukunda Yehova, “ntibikabeho” ko tumutera umugongo.

Mu itorero rya gikristo, dusobanukiwe neza icyo umudendezo usobanura. Nubwo abasaza bafite uburenganzira bwo kutugira inama ndetse bakaducyaha, ntibatwaza igitugu cyangwa ngo bategeke ubuzima bw’abandi cyangwa ukwizera kwabo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ibyo ntibishaka kuvuga ko dutegeka ukwizera kwanyu, ahubwo turi abakozi bakorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo, kuko ukwizera kwanyu ari ko mushikamyemo.”—2 Kor 1:24.

Twese turishima iyo dukoze ikintu bitewe n’uko twifuza kugikora aho kugikora tubihatiwe. Yehova adusaba gukora ibyiza tubitewe n’urukundo. Impamvu ibyo ari ingenzi igaragazwa n’amagambo yahumetswe y’intumwa Pawulo agira ati “niyo natanga ibyo ntunze byose kugira ngo ngaburire abandi, ndetse niyo natanga umubiri wanjye kugira ngo mbone uko nirata, ariko singire urukundo, nta cyo byanyungura.”—1 Kor 13:3.

Kubona abavandimwe na bashiki bacu babarirwa muri za miriyoni bakorera Yehova n’umutima wabo wose bitewe n’urukundo bamukunda, biramushimisha cyane kandi bikamuhesha ikuzo.

Yehova na we, akunda cyane abagaragu be bose, hakubiyemo namwe mwese abakiri bato n’urubyiruko mugaragaza ko mumukunda aho gukunda isi n’ibinezeza byayo. Mwiringire ko natwe tubakunda cyane.—Luka 12:42, 43.

Mu mwaka ushize, mwebwe bavandimwe na bashiki bacu namwe abakiri bato, mwamaze amasaha 1.748.697.447 mutangaza ubutumwa bwiza mubitewe n’urukundo mukunda Yehova. Abantu bagera kuri 7.782.346 bifatanyije mu murimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose, babitewe n’urukundo. Twishimira ko abantu 268.777 bashya, hakubiyemo n’abakiri bato benshi, bagaragaje ko biyeguriye Yehova babatizwa mu mazi. Ibyo bisobanura ko ugereranyije buri cyumweru habatizwaga abantu 5.168. Ibyo byadukoze ku mutima rwose.

Muri iyi minsi y’imperuka, abagize ubwoko bw’Imana bahanganye n’ibibazo byinshi, ingorane, ibitotezo, uburwayi kandi bamwe bahanganye n’ibibazo by’izabukuru. Ariko twiyemeje kutazigera ‘dusubira inyuma’ cyangwa ngo ‘ducogore.’ Mwese turabakunda cyane.—Heb 10:39; 2 Kor 4:16.

Abavandimwe banyu,

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova