Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize

Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize

Umuteguro wa Yehova wo ku isi uhora ujya mbere! Turagutumirira gusoma ibintu by’ingenzi byabaye mu mezi ashize.

Aho icyicaro gikuru kizimukira

Muri Nyakanga 2009, Abahamya ba Yehova baguze ikibanza muri leta ya New York muri Amerika, akaba ari ho bateganya kwimurira icyicaro cyabo gikuru. Icyo kibanza cya hegitari 102 giherereye ku birometero 80 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’aho basanzwe bakorera i Brooklyn ho muri New York kuva mu mwaka wa 1909.

Abagize umuryango wa Beteli bagera kuri 800 bazakorera muri ayo mazu mashya azaba agizwe n’inzu y’ibiro, inzu ikorerwamo imirimo itandukanye, amazu akorerwamo imirimo yo kwita ku mazu n’ibikoresho, n’amazu ane y’amacumbi. Hateganyijwe n’inzu ndangamurage yoroheje izaba yerekana amateka yo muri iki gihe y’Abahamya ba Yehova.

Amazu y’icyo cyicaro azubakwa ku buso bwa hegitari 18, ahandi hasigare ishyamba n’igishanga bihasanzwe. Icyo cyicaro ntikizagira ubusitani bugari. Ahubwo amazu azubakwa ku buryo atazangiza ishyamba rihasanzwe. Ba injenyeri bakoze igishushanyo mbonera, bateganyije ko izo nyubako zitazakoresha umuriro mwinshi w’amashanyarazi n’umutungo kamere mwinshi, ibyo bikaba bitazangiza ibidukikije, kandi kuzitaho ntibitware amafaranga menshi. Urugero, igisenge cy’amazu kizaba kiriho ibyatsi bidakenera kwitabwaho cyane, bifata amazi y’imvura kandi bigatuma ubushyuhe bwo mu mazu budahindagurika. Inzu y’ibiro izajya imurikirwa n’urumuri rusanzwe rw’izuba. Nanone hazabaho uburyo bwo kubika amazi.

Ni iki cyatumye duteganya kwimuka? Ubu ibiro by’Amashami by’Abahamya ba Yehova mu tundi duce tw’isi, na byo bisigaye bicapa za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kandi mbere byose byaracapirwaga i Brooklyn. Mu wa 2004, imirimo yo gucapa ibitabo no kubyohereza hirya no hino muri Amerika yimuriwe Wallkill ho muri New York, ku birometero 145 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Brooklyn. Ikiguzi cyo kwita ku mazu na cyo cyitaweho. Kwita ku mazu ashaje kandi atatanye y’i Brooklyn, birahenze cyane. Ariko nitwimukira mu mazu yegeranye, bizadufasha gukoresha neza amafaranga y’impano.

Ibiro by’amashami bihurizwa hamwe

Byageze muri Nzeri 2012, ubuyobozi bw’ibiro by’amashami y’Abahamya ba Yehova birenga 20 bwarimuriwe mu mashami manini. Hari impamvu ebyiri z’ibanze zatumye habaho iryo hinduka:

1. Ikoranabuhanga ryoroheje akazi. Mu myaka ya vuba aha, itarambere mu by’itumanaho no gucapa ibitabo ryatumye umubare w’abakozi bari bakenewe ku biro by’amashami binini ugabanuka. Kubera ko kuri ibyo biro by’amashami binini hasigaye abantu bake, habonetse umwanya wo gucumbikiramo bamwe mu bakoraga ku biro by’amashami bito byo mu bindi bihugu.

Ubu, Abahamya b’inararibonye bakorera ahantu hatoranyijwe, bakita ku murimo wo kwigisha Bibiliya. Urugero, umurimo wo kubwiriza muri Kosita Rika, Saluvadoru, Gwatemala, Hondurasi, Nikaragwa no muri Panama usigaye ugenzurwa n’ishami ryo muri Megizike. Ibyo byatumye ibiro by’ishami byo muri ibyo bihugu bitandatu bifungwa. Abakozi ba Beteli bagera kuri 40 bo muri ibyo biro by’amashami bagiye gukorera ku biro by’ishami byo muri Megizike. Abandi bagera kuri 95 bagumye mu bihugu byabo, aho bakorera umurimo w’igihe cyose.

Abandi bo mu bihugu byo muri Amerika yo Hagati bakomeje gukorera mu biro by’ubuhinduzi bigenzurwa n’ibiro by’ishami bya Megizike. Urugero, abahinduzi bagera kuri 20 bo muri Panama bahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi z’abasangwabutaka. Muri Gwatemala, Abahamya 16 bahindura ibitabo mu ndimi enye. Muri Amerika yo Hagati, iryo hinduka ryatumye abagize umuryango wa Beteli bagabanuka bava kuri 300 bagera kuri 75.

2. Kongera umubare w’abakozi b’igihe cyose bakora umurimo wo kubwiriza. Kubera ko ibiro by’amashami byahurijwe hamwe, abavandimwe bari basanzwe bakorera ku biro by’amashami bito ubu bibanda ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Umuvandimwe wo muri Afurika woherejwe mu murimo wo kubwiriza yaranditse ati “mu mezi ya mbere byabanje kuntonda. Icyakora, gukora umurimo wo kubwiriza buri munsi byaranshimishije kandi byatumye mbona imigisha itagereranywa. Ubu mfite abantu 20 nigisha Bibiliya kandi bamwe muri bo baraterana.”

Icyapa kimaze igihe kinini i Brooklyn

Ubu hashize imyaka isaga 40 abaturage bo mu mugi wa New York babona ku manywa na nijoro inyuguti zitukura za metero 4,6 hejuru y’inzu yo ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova. Benshi muri bo barebera kuri icyo cyapa igihe n’ubushyuhe.

Icyo cyapa cyashyizweho n’uwahoze ari nyir’iyo nzu ubu hakaba hashize imyaka 70. Abahamya ba Yehova bamaze kugura iyo nzu mu mwaka wa 1969, bahinduye icyo cyapa bagiha isura gifite muri iki gihe.

Abavandimwe bamanika inyuguti z’icyapa cya “Watchtower” mu mwaka wa 1970

Icyo cyapa cyagiye gihindurwa incuro nyinshi kugira ngo gitange amakuru y’ingirakamaro kandi ahuje n’ukuri. Mu myaka ya 1980 rwagati, icyo cyapa cyagaragazaga igihe n’ubushyuhe muri dogere za Fahrenheit, cyaravuguruwe kikajya kinagaragaza ubushyuhe muri dogere za Celsius.

Eboni ureba kuri icyo cyapa ari mu cyumba cye i Brooklyn, yagize ati “biranshimisha kurebera mu idirishya nkamenya igihe n’ubushyuhe mbere y’uko njya ku kazi. Bituma ntakererwa kandi bimfasha kwambara imyenda ihuje n’igihe.”

Ese icyo cyapa kizaba kigihari mu yindi myaka 40 iri imbere? Kubera ko Abahamya ba Yehova bateganya kwimura icyicaro cyabo gikuru, uwo mwanzuro ureba abazagura ayo mazu.

Kwamamaza Ijambo

Agashya i Manhattan

Mu kwezi k’Ugushyingo 2011, itsinda ry’Abahamya ba Yehova ryatangiye kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu b’i Manhattan ryifashishije ameza n’utugare bashyiragaho ibitabo. Iyo gahunda ibera mu majyepfo ya Manhattan, mu gace k’umugi wa New York kabamo abantu b’urujya n’uruza. Ako gace bakagabanyijemo amafasi ane. Buri fasi iba ifite ahantu hatandukanye hashyirwa ameza n’utugare, aho abahisi n’abagenzi banyura. Ayo meza aba ariho ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, hari n’umupayiniya ushinzwe kwakira abantu. Ameza menshi ashyirwa ahantu bategera imodoka, aho abantu babarirwa mu bihumbi mirongo banyura buri munsi.

Umugabo n’umugore we b’abapayiniya batanga amagazeti ku meza y’ibitabo ari i Grand Central Station mu mugi wa New York

Aho hantu, abantu bashobora kuhabonera ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo byinshi bibaza. Abihuta bashobora gufata igitabo, bakaza kugisoma nyuma. Ibyo bitabo biboneka mu ndimi zitandukanye. Iyo umuntu atabonye igitabo cyo mu rurimi yifuza ashobora kugisaba, akazaza kugifata nyuma yaho.

Abantu benshi, harimo n’abayobozi, bishimiye iyo gahunda. Hari umukuru w’abapolisi wavuze ati “kuki mwari mwaratinze? Uzi ko mufite ibintu byose dukeneye!” Hari undi muntu wabonye igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? yihitira, maze arahagarara. Yavuze ko yari yabonye abantu mu muhanda basoma icyo gitabo, yibaza aho bagikuye. Icyo gihe yari abonye aho ibyo bitabo byavaga.

Hari umusore wamaze ukwezi n’igice aca iruhande rw’ayo meza buri munsi agiye ku kazi, maze umunsi umwe ahageze arahagarara, aravuga ati “ndifuza ko mumfasha.” Abari bashinzwe kwakira abantu bishimiye kumufasha. Bamuhaye Bibiliya maze banamwereka uko yayifashisha ikamugirira akamaro. Abagenzi bagiye bahaca maze bagahagarara, bakaganira n’abo bantu ku ijambo ry’Imana. Mu mezi umunani, abantu 1.748 bagaragaje ko bifuza kwiga Bibiliya. Kugeza muri Kamena 2012, iyo gahunda yatumye abantu bahabwa amagazeti 27.934 n’ibitabo 61.019.

Amagazeti yacu azagira amapaji make ariko aboneke mu ndimi nyinshi

Guhera muri Mutarama 2013, amapaji y’igazeti ya Nimukanguke! n’igazeti y’abantu bose y’Umunara w’Umurinzi yaragabanutse, ava kuri 32 aba 16. Kubera ko ayo magazeti arimo ibintu bike, amakipi y’ubuhinduzi azashobora kuyahindura mu ndimi nyinshi. Ubu Nimukanguke! ihindurwa mu ndimi 98 naho Umunara w’Umurinzi ugahindurwa mu ndimi 204. Igazeti yo kwigwa y’Umunara w’Umurinzi izakomeza kugira amapaji 32.

Ingingo zimwe zari zisanzwe zisohoka muri ayo magazeti ubu ziboneka gusa ku rubuga rwa www.pr418.com. Izo ngingo zikubiyemo “Urubuga rw’abakiri bato,” “Ibyo niga muri Bibiliya” na raporo y’abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Gileyadi zasohokaga mu igazeti y’abantu bose y’Umunara w’Umurinzi, hamwe n’“Urubuga rw’abagize umuryango” n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza” zasohokaga muri Nimukanguke!

Nanone ubu hari ingingo ziboneka ku rubuga rwa interineti gusa zitanga ibisubizo bigufi kandi byumvikana neza by’ibibazo abantu bibaza kuri Bibiliya no ku Bahamya ba Yehova. Nanone ibitabo byacapwe bishobora no kuvanwa kuri interineti. Abantu bafite orudinateri cyangwa ibikoresho bigendanwa bashobora kubona ibitabo byacu ku rubuga rwa www.pr418.com mu ndimi zisaga 440.

Urubuga rwacu rwa interineti rwaravuguruwe

Mu mezi ashize, itsinda ry’Abahamya ba Yehova bo ku cyicaro gikuru i New York batunganyije urubuga rwa www.pr418.com kugira ngo rurusheho gushishikaza abantu, kandi babone ibiruriho mu buryo bworoshye bakoresheje orudinateri cyangwa ikindi gikoresho kigendanwa. Nanone bavuguruye urwo rubuga bafite intego ebyiri:

1. Guhuriza hamwe imbuga zacu. Imbuga eshatu z’Abahamya ba Yehova zahurijwe hamwe ziba www.pr418.com. Izindi ebyiri, ari zo www.watchtower.org na www.jw-media.org zarafunzwe. Guhuriza hamwe izo mbuga bituma abantu bashaka amakuru yerekeye Abahamya ba Yehova bayabona ahantu hamwe. Urugero, ushobora gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo mu ndimi nyinshi, ukumva ibyafashwe amajwi cyangwa ukabicapa.

Ku itariki ya 28 Kanama 2012, urubuga ruvuguruwe rwa www.pr418.com rwatangiye gukora

2. Kongera amakuru. Urwo rubuga rwavuguruwe ruriho ibisubizo by’ibibazo abantu bibaza kuri Bibiliya n’amakuru arebana n’umurimo wo kubwiriza, ibiro by’amashami, Amazu y’Ubwami n’amakoraniro y’Abahamya ba Yehova. Igice kivuga ngo “Amakuru” kivugwamo ibintu biba ku bavandimwe bacu bo hirya no hino ku isi. Nanone hari ibice bivuga ibyerekeye umuryango, urubyiruko n’abana.

Hari abantu babarirwa mu bihumbi amagana basoma ibitabo byacu kuri urwo rubuga buri munsi. Bavanaho fayili zigera hafi ku bihumbi magana atanu z’amajwi, EPUB, PDF, cyangwa videwo zo mu rurimi rw’amarenga. Buri munsi, abantu bagera ku ijana basaba ko hagira ubigisha Bibiliya.

Gufasha abantu b’ingeri zose

Bibiliya ya metero ebyiri

Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu nyandiko y’abatabona, iboneka mu cyongereza, mu cyesipanyoli no mu gitaliyani. Igizwe n’imibumbe iri hagati ya 20 na 28, ku buryo ugomba kuyitereka muri etajeri ireshya nibura na metero 2. Hari ubundi bwoko bw’izo Bibiliya bushobora gufata umwanya muto kurusha Bibiliya yandikwa ku mpapuro zabigenewe. Hari utumashini dufasha abatabona kugira icyo bandika, no kumenya ibyanditse ku bikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki bifashishije agakoresho kagendanwa gafite utuntu tumeze nk’udushinge tugenda tuzamuka tukanamanuka kugira ngo dukore inyuguti zo mu nyandiko y’abatabona. Nanone umuntu utabona ashobora kumenya aho ibitabo biri akanabyumva, yifashishije porogaramu ya orudinateri ifata umwandiko ikawusoma.

Abahamya bamaze imyaka irenga 100 basohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu nyandiko y’abatabona, ku buryo ubu biboneka mu ndimi 19. Nubwo abatabona bashobora kubona ibyo bitabo nta kiguzi, abenshi batanga impano ku bushake.

Umuvandimwe Anthony Bernard wo muri Siri Lanka akoresha Bibiliya y’icyongereza y’inyandiko y’abatabona mu gihe ayobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango

Nanone Abahamya ba Yehova bakoze porogaramu ya orudinateri ishobora gufata umwandiko ikawuhindura mu nyuguti zo mu nyandiko y’abatabona mu ndimi nyinshi. Iyo hamaze gukorwa imbonerahamwe y’inyuguti z’ururimi uru n’uru n’inyuguti z’inyandiko y’abatabona, iyo porogaramu iba ishobora gufata umwandiko ikawuhindura mu nyuguti z’abatabona. Nanone iyo porogaramu itunganya amapaji ku buryo abatabona bayasoma bitabagoye. Iyo porogaramu izatuma haboneka ibitabo byo mu nyandiko y’abatabona hakubiyemo na Bibiliya mu ndimi hafi ya zose, ndetse no mu ndimi zifite inyuguti zitari iz’ikiromani.

Mu gihe cyashize, iyo habaga hasohotse igitabo mu ikoraniro ry’Abahamya, ababaga bateranye babwirwaga ko abifuza icyo gitabo mu nyandiko y’abatabona bari kuzagitumiza nyuma yaho. Mu mwaka ushize, ibiro by’ishami byo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika byabajije amatorero kugira ngo bimenye amakoraniro yari kuba arimo abantu batabona, n’ubwoko bw’inyandiko bifuza (iziri ku mpapuro zabigenewe, utumashini dufasha abatabona kugira icyo bandika, cyangwa ibyuma bifata umwandiko bikawusoma).

Inyandiko zagenewe abatabona zoherejwe ahabereye amakoraniro yari yateranyemo abantu batabona, ibyo bituma babonera rimwe n’abandi ibitabo byasohotse. Ibyo mu rwego rwa elegitoroniki baje kubyohererezwa nyuma y’icyumweru ikoraniro ribaye, binyujijwe kuri aderesi yabo yo kuri interineti.

Hari mushiki wacu utabona wagize ati “kuba naraboneye rimwe n’abandi ibitabo byasohotse, byatumye numva ko ari imigisha itagereranywa. Muri Zaburi 37:​4, havuga ko Yehova azaduha ibyo umutima wacu wifuza. Muri izi mpera z’icyumweru, yarabiduhaye pe!” Hari undi Muhamya utabona wasutse amarira y’ibyishimo, aravuga ati “ndashimira Yehova cyane kuko natwe atwitaho.”

Abantu babarirwa mu bihumbi bize gusoma no kwandika

Mu mwaka wa 2011, Abahamya ba Yehova bigishije gusoma no kwandika abantu basaga 5.700. Dore ibyakozwe mu bihugu bimwe na bimwe:

Gana: Mu myaka 25 ishize, twafashije abantu basaga 9.000 bamenya gusoma no kwandika.

Ishuri ryo gusoma no kwandika muri Zambiya

Mozambike: Mu myaka 15 ishize, abantu basaga 19.000 bize gusoma no kwandika. Umunyeshuri witwa Felizarda yaravuze ati “nshimishwa n’uko ubu nshobora gusomera abandi Bibiliya. Mbere byarangoraga cyane.”

Ibirwa bya Salomo: Ibiro by’ishami byaranditse biti “mu myaka yashize, abantu benshi batuye mu duce twitaruye ntibajyaga mu ishuri. Nanone abakobwa bize ni mbarwa. Ni yo mpamvu abagore ari bo ahanini bungukiwe n’ayo mashuri yo gusoma no kwandika. Iyo abenshi bamaze kubimenya, usanga bararushijeho kwigirira icyizere.

Zambiya: Kuva mu mwaka wa 2002, abantu bagera ku 12.000 bamenye neza gusoma no kwandika. Umukecuru witwa Agnes ufite imyaka 82, yaravuze ati “mu itorero bakimara gutangaza ko hagiye gutangira amashuri yo gusoma no kwandika, nahise niyandikisha. Ku ncuro ya mbere, natashye nzi kwandika izina ryanjye!”

Indirimbo zo gusingiza Yehova mu ndimi nyinshi

Abahamya ba Yehova bahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zigera kuri 600. Guhindura igitabo cyose cy’indirimbo 135 ni umurimo utoroshye. Nyamara mu gihe cy’imyaka itatu gusa, igitabo gishya cy’indirimbo Turirimbire Yehova, cyose cyahinduwe mu ndimi 116. Izindi ndimi zigera kuri 55, zifite icyo gitabo kirimo indirimbo 55 kandi kirimo kirahindurwa mu zindi ndimi nyinshi.

Mu Birwa bya Salomo: Abagize itorero baririmba mu rurimi rwaho

Abahindura indirimbo bihatira gukoresha amagambo asobanutse, anogeye amatwi kandi adapfa kwibagirana. Nanone amagambo akoreshwa mu ndirimbo yo gusingiza Imana, yagombye kuba yoroheje ku buryo uririmba ahita yiyumvisha icyo buri mukarago usobanura n’icyo ugamije. Muri buri rurimi, amagambo y’indirimbo n’injyana yayo bigomba kuba bihuje n’imiterere y’urwo rurimi, ku buryo uririmba yumva ayo magambo ari aye.

None se abahinduzi babigeraho bate? Aho kugira ngo bahindure imikarago yo mu gitabo cy’indirimbo Turirimbire Yehova ijambo ku rindi, bandika amagambo mashya ajyanye n’umuzika akubiyemo ibitekerezo byo mu ndirimbo y’icyongereza. Abahinduzi bihatira kumvikanisha igitekerezo gishingiye ku Byanditswe gikubiye muri buri ndirimbo, bakoresheje amagambo abavuga urwo rurimi bamenyereye kandi bashobora gusobanukirwa no kwibuka bitabagoye.

Babanza guhindura indirimbo yo mu cyongereza ijambo ku rindi. Hanyuma, Umuhamya ufite ubuhanga mu muzika, yifashisha amagambo yahinduwe akayasimbuza amagambo anogeye amatwi ariko yumvikana, mu rurimi rwe. Hanyuma, ikipi y’abahinduzi igenzura ko ibyo uwo muhanga mu by’umuzika yakoze byumvikanisha igitekerezo gishingiye ku Byanditswe kiri mu ndirimbo y’umwimerere. Nubwo guhindura igitabo cy’indirimbo bigoye, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bishimiye cyane kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana mu ndimi zabo kavukire.

Ibiro by’ubuhinduzi mu turere twitaruye

Igitabo cy’Ibyahishuwe cyahanuye ko abasutsweho umwuka muri iki gihe bari gutumira abantu ngo baze ‘bafate amazi y’ubuzima ku buntu’ (Ibyah 22:17). Iryo tumira ryari kugezwa ku bantu bo “mu moko yose n’indimi zose” (Ibyah 7:9). Kugeza mu myaka ya vuba aha, abahinduzi hafi ya bose bakoreraga ku biro by’ishami ryabo, kabone n’iyo ururimi bahinduramo rwabaga ruvugwa mu tundi turere. Bahuraga n’ikibazo cyo kugendana n’ururimi rwabo no kugera ku mutima abasomaga ibitabo bahinduraga. Ariko noneho ubu amakipi menshi y’abahinduzi arimo arimurirwa mu biro biri mu turere ururimi rwabo ruvugwamo. Ibyo byagaragaye ko ari imigisha mu buryo bwinshi nk’uko byagaragajwe mu magambo akurikira yavuzwe n’abahinduzi.

Umuhinduzi w’Umumaya muri Megizike yaravuze ati “numvise meze nk’ikimera gito bongeye gutera mu butaka bwacyo.” Umuhinduzi wo mu majyepfo y’u Burusiya yaravuze ati “abahinduzi bumva bameze nk’abari muri paradizo iyo ibiro by’ubuhinduzi biri mu karere ururimi rwabo ruvugwamo. Uko ururimi rukoreshwa kuri televiziyo, mu bitabo no kuri interineti bitandukanye n’uko abantu bavuga mu buzima bwa buri munsi. Kugira ngo duhindure neza, tugomba kumva uko abantu bavuga.”

“Numvise meze nk’ikimera gito bongeye gutera mu butaka bwacyo”

Umuhinduzi wo mu rurimi rw’igiciluba muri Kongo yaravuze ati “tuvuga ururimi rwacu buri munsi; turuvuga mu byo dukora mu buzima bwa buri munsi, urugero nk’iyo tugiye guhaha, tuganira n’abaturanyi, turi mu murimo wo kubwiriza ndetse no mu materaniro ya gikristo. Twiga ibyo tuba twahinduye, kandi dukoresha ibitabo byo mu giciluba mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bituma dushobora kumenya niba abantu bumva ururimi abahinduzi bakoresha.”

Umuhinduzi wo mu rurimi rw’ulukonzo muri Uganda yaravuze ati “iyo tugiye mu materaniro aba mu rurimi tuvuga kandi duhinduramo biradushimisha cyane. Nanone turushaho kwishimira umurimo wo kubwiriza, kuko tuba tubwira abantu mu rurimi rwacu kavukire.”

Nanone amatorero abahinduzi bateraniramo yarungukiwe cyane. Hari mushiki wacu wavuze iby’abahinduzi b’Abamaya agira ati “abahinduzi badutera inkunga binyuze ku magambo meza n’urugero batanga. Twumva ari nk’aho Beteli yadusanze, kandi ibyo ni ibintu bidushimisha cyane.”

Ikipi y’abahinduzi mu rurimi rw’ikiluwo i Kisumu muri Kenya

Bose baterana inkunga. Umuhinduzi wo muri Kenya yaravuze ati “kubera ko ibitabo byandikwa mu kiluwo ari bike cyane, abantu b’ino aha ntibatekerezaga ko bashobora kubona ibitabo byanditse neza cyane mu rurimi rwabo. Bityo rero benshi bishimira ibyo bitabo. Iyo mbonye ukuntu abantu babyishimira, bintera inkunga kandi bigatuma nifuza gukomeza umurimo wanjye no gukora uko nshoboye kose.”

Benshi muri abo bahinduzi bamaze imyaka myinshi, ndetse hari n’abamaze ibarirwa muri za mirongo bakorera ku biro by’amashami. Bashimirwa cyane umwuka mwiza bagaragaza n’ukuntu baba biteguye gushyira inyungu z’intama za Yehova imbere y’izabo, kandi ibyo bituma babona imigisha. Umuhinduzi wo mu rurimi rw’ikizosa muri Afurika y’Epfo yagaragaje ibyiyumvo ahuriyeho n’abandi benshi agira ati “umwanzuro Inteko Nyobozi yafashe wo gushyiraho ibyo biro by’ubuhinduzi ni umwanzuro mwiza rwose. Twari twishimye tukiri kuri Beteli, ariko ubu ku biro by’ubuhinduzi twarushijeho kwishima.”

Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi

“Abavandimwe batwitayeho”

Ku cyumweru tariki ya 3 Kamena 2012, muri Nijeriya habaye impanuka y’indege iteye ubwoba. Indege yari itwaye abantu 153 yarahanutse igwa hejuru y’agace gatuwe cyane ko mu mugi wa Lagos, ari na wo munini muri Nijeriya, ihitana abantu bose bari bayirimo n’abandi yasanze hasi batazwi umubare.

Lagos muri Nijeriya: Nyuma y’impanuka y’indege

Collins Eweh n’umuryango we bari batuye mu igorofa ryo hejuru mu nzu y’amacumbi y’amagorofa atatu yagonzwe n’iyo ndege. Igihe iyo mpanuka yabaga, bari bagiye mu materaniro y’itorero mu Nzu y’Ubwami.

Ahagana mu ma saa cyenda n’iminota 35, ubwo bari mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, Collins n’umugore we Chinyere babonye abantu benshi babahamagara kuri telefoni zabo ariko ntibabitaba. Amateraniro akimara kurangira, Chinyere yitabye telefoni ye. Abaturanyi bamubwiye ko inzu yabo yarimo ishya. Abagize umuryango wa Eweh bageze imuhira, basanze indege yagonze inzu babagamo, iragenda igwa hejuru y’inzu baturanye itangira gushya.

Chinyere agira ati “iyo tuza kuba turi imuhira, twari gupfa nta kabuza. Nyuma y’iyo mpanuka, nta kindi twari dusigaranye uretse imyenda twari twajyanye mu materaniro, ariko twari bazima. Umugenzuzi w’akarere yahise ashyiraho komite y’ubutabazi, kandi abavandimwe batwitayeho. Turabashimira cyane ibyo badukoreye.”

Collins yaravuze ati “bene wacu bandwanyaga bampora ko ndi Umuhamya wa Yehova bahinduye uko babonaga ibintu. Umwe muri bo yarambwiye ati ‘Yehova wanyu asubiza amasengesho. Mukomere ku Mana yanyu kuko ibafasha.’ Hari undi wavuze ati ‘ibyo mwari musanzwe mukorera Imana byose mukomeze mubikorane ubugingo bwanyu bwose.’ Rwose twiboneye ukuboko kwa Yehova, kandi ndishimye cyane.”

Inteko Ishinga Amategeko yatanze ubuzima gatozi

I Budapest muri Hongiriya: Abavandimwe bacu babwiriza ba mukerarugendo aho bashobora kuboneka

Ku itariki ya 27 Gashyantare 2012, leta ya Hongiriya yatoye itegeko riha Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi. Ibyo bizabafasha mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bakorera muri Hongiriya. Nanone iryo tegeko risonera Abahamya ba Yehova imisoro kandi ribemerera kwakira impano no gusura abantu muri gereza no mu bitaro.

Urwibutso rwabaye mu mimerere yihariye

Umupayiniya wa bwite wo mu karere ka Rundu muri Namibiya, avuga uko Urwibutso yateraniye mu mudugudu wo hafi aho rwagenze. Muri ako karere habonetse abantu bashimishijwe, maze abavandimwe biyemeza kuzahateranira Urwibutso ku ncuro ya mbere mu rurimi rw’urumanyo ruvugwa muri ako karere. Yaranditse ati “Urwibutso rwabereye mu mimerere myiza cyane, twicaye hanze ku kwezi kw’inzora, ducanye amatara ya peteroli n’amatoroshi abiri.” Ibyo byatumye bumva begereye Yehova. Umubwiriza umwe rukumbi wo muri ako karere yatangiye kuhabwiriza muri Werurwe, ariko ku Rwibutso hateranye abantu 275!

Kwegurira Yehova ibiro by’amashami bimuhesha icyubahiro

Itariki ya 19 Ugushyingo 2011 ntizibagirana mu mateka y’Abahamya ba Yehova muri Repubulika ya Santarafurika na Cadi. Kuri uwo munsi, abavandimwe na bashiki bacu 269 bateraniye imbere y’amazu mashya y’ibiro by’ishami. Bashimishijwe no kuba bari kumwe na Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi, wari waje kwegurira Yehova amazu mashya ya Beteli azakoreshwa mu murimo we. Muri iyo porogaramu havuzwe amateka y’umurimo wo kubwiriza muri ibyo bihugu byombi. Muri Santarafurika uwo murimo watangiye mu mwaka wa 1947, naho muri Cadi utangira mu wa 1959. Hakurikiyeho amakuru y’uko imirimo y’ubwubatsi yagenze n’ibyakozwe byose kugira ngo ayo mazu yuzure. Abari bateranye bamaze kumva intashyo zaturutse mu bihugu binyuranye, bashimishijwe no gutega amatwi disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu yatanzwe n’umuvandimwe Herd. Abagize umuryango wa Beteli uko ari 42, bishimira ko bafite ibiro by’ubuhinduzi umunani, igikoni, icyumba cyo kuriramo n’imesero bihuje n’ibyo bari bakeneye. Ubu bashobora gukora akazi kabo neza kuko bafite ibyumba byo kuraramo 22 n’andi mazu, urugero nk’aho bakirira abashyitsi, ibiro n’aho boherereza ibitabo.

Bwari ubwa mbere ibiro by’ishami byo muri Kongo byeguriwe Yehova

Umuvandimwe Jackson atanga disikuru yo kwegurira Yehova ibiro by’ishami i Kinshasa muri Kongo

Kuwa gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2012, wari umunsi w’ibirori ku Bahamya ba Yehova bo muri Kongo (Kinshasa). Ayo mazu y’ibiro by’ishami yari amaze imyaka umunani yubakwa andi asanwa, yeguriwe Yehova. Uwo munsi wari wihariye bitewe n’uko nubwo Kongo yari imaze imyaka igera kuri 50 ifite ibiro by’ishami, bwari ubwa mbere muri icyo gihugu haba porogaramu yo kwegurira Yehova ibiro by’ishami. Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi ni we watanze disikuru yo kwegurira Yehova amazu y’ibiro by’ishami imbere y’abantu 2.422, benshi muri bo bakaba bamaze imyaka isaga 40 babatijwe. Hari abashyitsi 117 baturutse mu bihugu 23. Bamwe mu bamisiyonari bakoreye umurimo muri Kongo imyaka myinshi mbere yaho, babwiye abari aho inkuru ziteye inkunga. Bose bari bishimye cyane kandi biyemeje kuzakoresha ayo mazu muri gahunda yo gusenga Yehova gusa.

Raporo z’ibyerekeye amategeko

Ku itariki ya 30 Kamena 2011, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro w’uko leta y’u Bufaransa yarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova igihe yabacaga imisoro ingana na 60 ku ijana by’impano zose zirebana n’iby’idini zahawe Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa hagati y’umwaka wa 1993 n’uwa 1996. Nubwo urwo rukiko rwari rwasabye impande zombi gukemura icyo kibazo mu bwumvikane, leta y’u Bufaransa yakomeje gutsimbarara ivuga ko iyo misoro ikabije itanyuranyije n’amategeko, bituma gukemura icyo kibazo mu bwumvikane bidashoboka. Bityo, ku itariki ya 5 Nyakanga 2012, Urukiko rw’u Burayi rwategetse leta y’u Bufaransa kuvanaho “ingaruka zose” zatewe n’uwo musoro. Uretse kuba leta igomba gusubiza amayero 4.590.295 (amadolari y’amanyamerika 5.749.440) yafatiriye igihe yacaga uwo musoro (ikongeraho n’inyungu zayo), igomba nanone kwishyura Abahamya andi mayero 55.000 (amadolari 68.890) y’ikurikiranarubanza.

Abagaragu ba Yehova b’indahemuka bo muri Eritereya bambuwe ubwenegihugu bazira ko banze kugira aho babogamira (Yes 2:4). Mu myaka 17 ishize, benshi muri bo bagiye bafatwa, kandi ubu hari abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 50, hakubiyemo abakecuru n’abana b’imyaka ibiri, bari muri gereza. Ikibabaje ni uko muri Nyakanga 2011, umuvandimwe Misghina Gebretinsae ari we Muhamya wa mbere waguye muri Gereza zo muri Eritereya. Mbere y’uko apfa yamaze icyumweru muri kasho ya wenyine muri kontineri y’ibati; bavuga ko yapfuye urupfu “rutazwi.” Abavandimwe bacu bakomeje gushyiraho imihati kugira ngo babonane n’abayobozi babasobanurire ko kuba turi abanyamahoro kandi twifuza gukomeza kutagira aho tubogamira bidashaka kuvuga ko tutubaha leta ya Eritereya.

Mu Buhindi: Umuvandimwe wacu ahagaze inyuma y’urukiko mbere y’uko ajyanwa muri gereza

Abahamya ba Yehova bo mu Buhindi bakomeje kugirirwa ibikorwa by’urugomo iyo bari mu murimo wo kubwiriza. Abagabo, abagore, abana, ndetse n’umukecuru w’imyaka 60 n’uruhinja rw’amezi 18 baratutswe kandi barakubitwa. Hari abakuwemo imyenda kandi babakangisha kubica. Kuba abapolisi barebera gusa nta cyo bakora hamwe n’urwikekwe, bikomeje gutuma Abahamya ba Yehova bibasirwa. Aho kugira ngo abapolisi bakurikirane abakoze ibyo bikorwa by’urugomo, bafata Abahamya bakabarega ibinyoma hanyuma bakabafunga. Akenshi abafashwe basabwa gutanga amafaranga menshi y’ingwate kandi abapolisi barabatuka, bakabakubita, bakabima imiti, ibyokurya n’amazi. Hanyuma bamara imyaka myinshi basiragizwa mu nkiko biregura mbere y’uko bahanagurwaho icyaha. Ibirego byinshi byamagana ako karengane byashyikirijwe Komisiyo y’Igihugu Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, tukaba twiringiye ko izafasha abavandimwe bacu.

Turukiya: Nubwo umuvandimwe Feti Demirtaş yahuye n’ingorane zikomeye, aracyakomeza kubwiriza abigiranye ishyaka

Mu kwezi k’Ugushyingo 2011, abacamanza bose b’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu bafashe umwanzuro w’uko Turukiya yarengereye uburenganzira bw’Umuhamya wa Yehova witwa Yunus Erçep wafunzwe bitewe n’uko umutimanama we utamwemereraga gukora umurimo wa gisirikare. Kuva muri Werurwe 1998, umuvandimwe Erçep yahamagajwe mu gisirikare incuro 39 kandi yaburanishijwe incuro zisaga 30. Umuvandimwe Erçep yagiye acibwa amande, agafungwa, kandi hari n’igihe yafungiwe mu kigo cy’abarwayi bo mu mutwe bavuga ko afite “ibisazi by’idini.”

Mu kwezi k’Ukwakira 2004, umuvandimwe Erçep yatanze ikirego mu Rukiko rw’u Burayi. Mu mwanzuro urwo rukiko rwafashe, rwaravuze ruti “uwareze ni Umuhamya wa Yehova wasabaga gusonerwa umurimo wa gisirikare, atabitewe no gushaka inyungu ze bwite cyangwa ibimworoheye, ahubwo abitewe n’imyizerere y’idini rye akomeyeho.”

Feti Demirtaş ni undi Muhamya wa Yehova wo muri Turukiya wanze guhabwa imyitozo ya gisirikare igihe yahamagarwaga mu mwaka wa 2005. Yarafashwe, arakubitwa, aratotezwa, afungurwa muri Kamena 2007 amaze muri gereza iminsi 554. Kubera ko umuvandimwe Demirtaş yanze kwihakana imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya, bamukoreye raporo bavuga ko arwaye mu mutwe. Mu rubanza yaburanaga na leta ya Turukiya, Urukiko rw’u Burayi rwasanze abayobozi ba Turukiya barakoreye umuvandimwe Demirtaş ibikorwa bya kinyamaswa kandi barengera uburenganzira afite bwo kumvira umutimanama we.

Iyo myanzuro ibiri yafashwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira w’Ikiremwamuntu, yari ishingiye ku mwanzuro ukomeye wo muri Nyakanga 2011 (mu rubanza Bayatyan yaburanaga na Arumeniya), aho Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi arengera abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare. Ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano y’ibihugu by’i Burayi, hakubiyemo na Turukiya, bigomba kubahiriza uwo mwanzuro.

Nanone muri Mutarama 2012, Urukiko rw’u Burayi rwafashe umwanzuro w’uko Arumeniya itsinzwe mu rubanza Bukharatyan yaburanaga na Arumeniya n’urwo Tsaturyan yaburanaga na Arumeniya, rwemeza ko abo Bahamya ba Yehova babiri banze kujya mu gisirikare bitewe n’uko umutimanama wabo utabibemerera, leta yabavukije uburenganzira bwabo bwo kuyoboka idini ryabo mu mudendezo. Mu gihe urwo Rukiko rwafataga umwanzuro, rwagarutse ku mwanzuro ukomeye wafashwe mu rubanza Bayatyan yaburanaga na Arumeniya.

Nubwo muri izo manza zose leta ya Arumeniya yatsinzwe, iracyakomeza gutoteza abo umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, ikabacira imanza kandi ikabafunga. Ubugororangingo bwakozwe ku itegeko rigenga imirimo isimbura uwa gisirikare bukemezwa na leta ya Arumeniya muri Werurwe 2012, bugomba kubanza gusuzumwa n’inteko ishinga amategeko. Twiringiye ko leta ya Arumeniya izubahiriza imyanzuro y’Urukiko rw’u Burayi ikarekura abavandimwe bakiri muri gereza bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani bakomeje kwibasirwa na leta. Bagabwaho ibitero kandi bagafatwa bazira ko bagiye mu materaniro y’idini, ibitabo byabo by’idini birafatirwa, abanyamahanga barahambirizwa, abapolisi barabatuka bakabakorera ibikorwa by’urugomo, kandi bahora babakangisha ko bazabambura ubuzima gatozi. Akanama ka Leta Gashinzwe Imiryango y’Amadini kamaze kwanga icyifuzo cy’Abahamya cyo kongera gusaba ubuzima gatozi, abapolisi barushijeho kurogoya amateraniro Abahamya bagira mu mahoro bagamije gusenga Imana, bakababangamira mu murimo wabo wo kubwiriza kandi bakababuza kwinjiza mu gihugu ibitabo byabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no kubikwirakwiza. Inkiko zagiye zica Abahamya ba Yehova amafaranga menshi y’amande kubera ko bakwirakwije ibitabo by’idini kandi bakajya mu materaniro y’idini. Urugero, hari mushiki wacu waciwe amadolari 1.909 y’amanyamerika azira ko yagiye mu materaniro mu mugi wa Ganja. Kubera ko ibyo bihano bivogera uburenganzira bwo kuyoboka Imana mu mudendezo butangwa n’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ibirego byinshi byagejejwe mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu twiringiye ko bizatuma ibikorwa byo kujujubya Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani no kubatoteza bihagarara.

Abategetsi bo mu duce tunyuranye two mu Burusiya bakomeje kujujubya Abahamya ba Yehova no kubatoteza, kandi bagahatira inkiko guhana Abahamya zibahora ko bakoresha umudendezo wabo wo gusenga Imana. Inkiko zo mu Burusiya zashingiye ku itegeko rikemangwa cyane ryerekeranye n’ubutagondwa, zivuga ko ibitabo nibura 64 by’Abahamya ba Yehova birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Vuba aha, umushinjacyaha yasabye ko igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, igitabo kigamije kwigisha abana ibyerekeye Yesu Kristo, gishyirwa ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Mu duce twinshi tw’u Burusiya, nanone inkiko zafunze urubuga rwemewe rwa interineti rw’Abahamya ba Yehova. Zahaye abategetsi uburenganzira bwo kugenzura abagize itorero, hakubiyemo no gushyira za kamera mu ngo zabo no gusoma amabaruwa yabo. Ibyo byatumye abapolisi bahora batara amakuru mu baturanyi banga Abahamya, bagasaka ingo z’Abahamya kandi bagafatira ibitabo byabo by’idini n’ibindi bikoresho byabo. Abahamya bagiye bafatwa bigendera mu muhanda n’amaguru, batwaye imodoka cyangwa bava muri gari ya moshi. Abapolisi bagiye barogoya amateraniro ya gikristo kandi abasaza bagiye bajyanwa mu nkiko bazira ibikorwa byo kuragira umukumbi bakora mu itorero. Mu duce tumwe na tumwe, abashinjacyaha barimo baragerageza gusaba inkiko gusesa imiryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova muri utwo duce.

Muri Gicurasi 2012, Abahamya 17 bo mu mugi wa Taganrog bashinjwe gutegura no kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bitewe n’uko gusa bakurikiza imyizerere y’idini ryabo. Muri ako karere ni ho umuryango w’Abahamya ba Yehova washeshwe mu mwaka wa 2009 bitegetswe n’urukiko, n’Inzu y’Ubwami irafatirwa bitewe n’uko bavugaga ko ikorerwamo ibikorwa by’ubutagondwa. Abahamya bamaze kubuzwa gukoresha Inzu y’Ubwami yabo, batangiye kujya bateranira mu ngo no mu mazu babaga bakodesheje, ariko ubu abategetsi baragerageza kubabuza ibikorwa ibyo ari byo byose byo gusengera Imana hamwe. Muri Nyakanga 2012, umugabo n’umugore we b’abapayiniya mu mugi wa Chita muri Siberiya, bahamijwe icyaha cyo kubiba inzangano mu bantu bitewe n’uko basobanuriraga abandi imyizerere yabo babaha igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, leta ivuga ko kirimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Buri wese muri bo yakatiwe amasaha 200 y’imirimo y’agahato, ariko bajuririye icyo cyemezo.

Nubwo Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe imyanzuro ibiri ikomeye ruvuga ko Abahamya ba Yehova batsinze u Burusiya mu rubanza Kuznetsov n’abandi baregagamo u Burusiya mu mwaka wa 2007 no mu rubanza Abahamya ba Yehova b’i Moscow baregagamo u Burusiya mu mwaka wa 2010, abategetsi bo mu Burusiya bakomeje kwirengagiza iyo myanzuro yafashwe n’urwo Rukiko rukomeye. Abahamya ba Yehova batanze ibindi birego 19 bitegereje gusuzumwa n’Urukiko rw’u Burayi, biringiye ko indi myanzuro y’urwo rukiko yazatuma abategetsi b’u Burusiya bareka gutoteza ubwoko bwa Yehova kandi bakabareka ‘bagakomeza kubaho mu mahoro bafite ituze, biyegurira Imana mu buryo bwuzuye kandi bafatana ibintu uburemere.’—1 Tim 2:2.

Koreya y’Epfo ikomeje gufunga abavandimwe bacu bakiri bato ibaziza kutabogama kwabo kwa gikristo. Buri kwezi, abavandimwe bacu bagera kuri 45 bahamywa icyaha bagakatirwa igifungo cy’umwaka n’igice. Ibyo byatumye ubu hari abavandimwe bagera kuri 750 bari muri gereza zo muri Koreya, akaba ari cyo gihugu cyafunze Abahamya ba Yehova benshi bazira ukwizera kwabo kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose ku isi. Kuva mu mwaka wa 1950, Abahamya ba Yehova bagera ku 17.000 bose hamwe bakatiwe imyaka isaga 32.000.

Mu mwaka wa 2012, abategetsi bateye indi ntambwe mu bikorwa byabo byo gukandamiza Abahamya umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, ku ncuro ya mbere bakatira igifungo abantu umutimanama utemerera kujya mu ngabo zitabazwa bibaye ngombwa. Mu gihe cyashize, abangaga kujya mu myitozo bacibwaga amande gusa. Kubera ko umuntu ashobora guhamagazwa incuro nyinshi, abazajya banga kujya muri iyo myitozo bazajya baburanishwa incuro nyinshi. Urugero, mu kwezi k’Ugushyingo 2011, Ho-jeong Son yakatiwe igifungo cy’amezi umunani. Hanyuma muri Kamena 2012, yongeye gucirwa urubanza yongera gukatirwa amezi atandatu. Yahise afungwa afungurwa nyuma y’iminsi 29 atanze ingwate, mu gihe agitegereje umwanzuro uzava mu bujurire bwe. Ubu ashobora kuzakatirwa amezi 14.

Muri Koreya y’Epfo, buri kwezi abavandimwe bakiri bato bagera kuri 45 bakatirwa igifungo cy’umwaka n’igice

Incuro nyinshi, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gaharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kagiye kagaya Koreya y’Epfo kubera ko ivogera uburenganzira abantu bafite bwo gukurikiza umutimanama wabo mu mudendezo. Ubu hari ibirego bishya byashyikirijwe ako Kanama n’Urukiko rwa Koreya y’Epfo Rurinda Iremezo ry’Itegekonshinga kugira ngo turebe ko ibyo bibazo byakemuka.