Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isomo ry’umwaka wa 2013

Isomo ry’umwaka wa 2013

“Gira ubutwari kandi ukomere. . . . Yehova Imana yawe ari kumwe nawe.”—Yosuwa 1:9.

Mu mwaka wa 1473 M.Y, Abisirayeli bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, ariko imbere yabo hari abanzi bakomeye. Ni yo mpamvu Imana yabwiye Yosuwa iti “gira ubutwari kandi ukomere.” Yosuwa yari kugira icyo ageraho ari uko akomeje kuba uwizerwa. Imana yari yaramubwiye iti “ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose.” Kandi koko Imana yabanye na we, kuko Abisirayeli batsinze abanzi babo mu myaka itandatu gusa.—Yos 1:7-9.

Abakristo b’ukuri na bo bari hafi kwinjira mu isi nshya yasezeranyijwe, bityo bagomba kugira ubutwari bagakomera. Kimwe na Yosuwa, duhanganye n’abanzi bakomeye bagerageza kutubuza gukomeza kuba indahemuka. Mu ntambara turwana ntidukoresha amacumu n’inkota ahubwo turwanisha intwaro zo mu buryo bw’umwuka, kandi Yehova adufasha kuzikoresha neza. Uko imimerere urimo yaba iri kose wiringire ko nugira ubutwari, ugakomera kandi ugakomeza kuba uwizerwa, Yehova azatuma utsinda.