Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kubwiriza no kwigisha ku isi hose

KU ISI HOSE

Kubwiriza no kwigisha ku isi hose
  • IBIHUGU 239

  • ABABWIRIZA 7.782.346

  • AMASAHA YOSE BAMAZE BABWIRIZA 1.748.697.447

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 8.759.988

  • IBIHUGU 58

  • ABATURAGE 968.989.710

  • ABABWIRIZA 1.312.429

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 2.999.639

Yaretse gukuramo inda

Addis Ababa mu murwa mukuru wa Etiyopiya, hari umugore wari ufite iduka witwa Saba. Umunsi umwe bashiki bacu babiri bamuhaye igazeti ya Nimukanguke! yavugaga ibyo gukuramo inda. Saba yabahaye ikaze maze ababwira arira ko yateganyaga gukuramo inda. Mu gihe baganiraga kuri icyo kibazo, bose uko ari batatu bakozwe ku mutima batangira kurira. Uwo munsi Saba yafashe umwanzuro wo kudakuramo inda kandi asobanurira umugabo we impamvu. Yaje kubyara umwana mwiza w’umukobwa. Nanone yatangiye kwiga Bibiliya kandi arabatizwa. Ubu ni umupayiniya wishimye. Umugabo we na we yize Bibiliya aba umuvandimwe, kandi muri Mata 2012 abandi bana babo babiri barabatijwe.

‘Ese dushobora kuvugana na we?’

Kaokoland muri Namibiya: Ibitabo byiza by’imfashanyigisho bishishikaza abantu bo mu kigero cy’imyaka yose. Agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka ubu kaboneka mu ndimi 452!

Umugenzuzi w’akarere muri Etiyopiya yarimo abwiriza ku nzu n’inzu ari kumwe n’undi muvandimwe. Bageze ku rugo rumwe, bahuye n’umukozi wo mu rugo bamubaza niba bashobora kuvugana na nyir’urugo. Yababwiye ko bidashoboka, bamubaza niba bamusigira igitabo akakimuha. Yabanje kujya kumubaza, aragaruka ababwira ko yifuzaga kubanza kukireba.

Abo bavandimwe bamuhaye igazeti ngo ajye kuyimwereka. Yagarutse nyuma y’iminota mike ababwira ko yemeye kuyisoma. Hanyuma umuvandimwe umwe yaramubwiye ati “none se niba adashobora gusohoka, dushobora kwinjira tukavugana na we?” Uwo mukozi yagiye kumubaza. Ariko noneho yatinze mu nzu kurusha mbere, abavandimwe batangira kwibaza niba ari bugaruke. Amaherezo yaragarutse abaha ikaze mu nzu. Ni bwo abavandimwe bamenye ko uwo mugabo nyir’urugo yitwaga Yirgu, akaba yari umusaza wari umaze imyaka icumi yaraheze mu buriri, adashobora no kweguka ngo yicare. Impamvu uwo mukozi yari yatinze kugaruka, ni uko yari yabanje kumufasha kwambara, abanza no gutunganya icyumba.

Abo bavandimwe bamugejejeho ubutumwa bwiza. Yirgu yashimishijwe n’ibyo yumvise, yemera kwiga Bibiliya. Uko yakomezaga kwiga Bibiliya ni na ko yarushagaho kugira ubuzima bwiza. Nyuma y’igihe yashoboye kujya ava mu buriri akagenda mu kagare k’abamugaye. Bidatinze, yatangiye kujya mu materaniro kandi yabatirijwe mu ikoraniro ry’intara riheruka.

Idini ry’ibitabo bya se

Calvin utuye muri Zimbabwe, yari afite imyaka ine igihe se yapfaga akamusigira igikapu cyarimo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya n’igitabo Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose, Umubumbe wa 1. Yari yarabwiye Calvin ati “uzakomere ku idini ry’ibi bitabo. Ryigisha ukuri.”

Igihe nyina yapfaga, yagiye kuba kwa nyirakuru. Calvin yamaze imyaka icyenda yose yaranze kujya mu idini rya nyirakuru, avuga ko umunsi umwe azabona idini ry’ibitabo se yamuhaye.

Umunsi umwe, nyirakuru yahuye na mushiki wacu, ariko ntiyari azi ko ari Umuhamya. Yamubwiye ko afite umwuzukuru wigize kagarara udashaka ko bajyana mu idini rye, ahubwo ku cyumweru akirirwa asoma igitabo se yamusigiye. Uwo mushiki wacu yamubajije uko icyo gitabo cyitwa. Nyirakuru wa Calvin yamubwiye ko yatekerezaga ko gishobora kuba ari “kimwe muri bya bitabo by’abasazi bya Watchtower.”

Uwo mushiki wacu yamubwiye ko yifuzaga kubonana n’uwo mwana. Igihe bahuraga, Calvin yarishimye cyane. Uwo mushiki wacu yahise atangira kumwigisha Bibiliya akoresheje igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, kandi yahise atangira kujya mu materaniro nubwo nyirakuru yamurwanyije cyane. Yiyemeje kwizirika ku kuri kandi ategerezanyije amatsiko igihe cy’umuzuko, kuko yiringiye ko azongera kubonana na se na nyina. Calvin yabatijwe muri Kanama 2012.

“Imana ukorera irakomeye”

Caro aba muri Uganda. Hashize ukwezi kumwe atangiye kwiga Bibiliya, umugabo we witwa Martin wari umupfumu, yatangiye kumurwanya cyane. Yaramubwiye ati “ibitabo byanyu byatumye abakurambere batacyinjira mu nzu yanjye.” Yamufataga nabi kandi akamukangisha ko natareka kwiga Bibiliya azamwica. Yaretse no guhahira urugo. Caro yakomeje gutuza, akajya atungwa n’ibyo yahingaga, kandi yakomeje kunguka ubumenyi nyakuri. Nyuma yaho, bimaze kugaragara ko ubuzima bwa Caro bwari mu kaga yavuye iwe arahunga. Yabonaga ikimutunga bimugoye cyane. Nyamara igihe yumvaga ko abana barwaye, yafashe udufaranga duke yari afite abagurira imiti.

Nyuma y’igihe, umugabo wa Caro yaramuterefonnye aramubwira ati “ndifuza ko wagaruka mu rugo. Nabonye ko Imana ukorera ikomeye kandi ko yakomeje kubana nawe. Ndashaka ko wambwirira abo bantu bakwigisha nanjye bakazaza kunyigisha. Mu by’ukuri ndashaka guhindura imibereho yanjye.” Martin yari akomeje. Ubu umuryango wabo wunze ubumwe kandi urishimye. Martin na Caro bombi babatirijwe mu ikoraniro ryabaye muri Kanama 2012.

Umubwiriza wabwirizaga wenyine mu mudugudu witaruye

Igihe David yabaga mu mudugudu wari kure y’iwabo muri Kenya, yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Icyakora nyuma y’igihe gito byabaye ngombwa ko asubira mu mudugudu w’iwabo wa Lokichar, uri mu karere kitaruye ko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kenya. Itorero ryari rimwegereye ryari mu mudugudu wa Lodwar ku birometero 165. David yamaze imyaka ine atabonana n’Abahamya ba Yehova cyane, ariko yabwirizaga abaturanyi be na bene wabo, akabagezaho ibyo yari yaramenye mu gihe gito yari yaramaze yiga Bibiliya. Hari ababyitabiriye, maze bidatinze abona abantu benshi yigishaga Bibiliya. Mu mwaka wa 2007 yashatse abavandimwe b’i Lodwar yongera kwiga, akajya ajyayo kabiri mu kwezi akoresheje moto, tagisi cyangwa bisi.

Uko David yagendaga arushaho kugira ubumenyi, ni na ko yarushagaho kugira ishyaka mu murimo. Nubwo yari atarabatizwa, yubatse “Inzu y’Ubwami” y’ibyondo hafi y’iwe, ayisakaza ibyatsi, maze akajya ayoboreramo amateraniro y’abantu bashimishijwe. Icyakora, abantu bose bo mu mudugudu si ko bashimishijwe n’umurimo wo kubwiriza yakoraga, kandi yamaze imyaka ibiri abantu bamutuka bakanamukubita. Hari igihe bamusagariye baramukubita bamushinja ko yazanye “idini rya Satani” mu mudugudu wabo. Icyakora David yagiye kuregera umuyobozi w’akarere maze urwo rugomo rurahagarara, akomeza kubwiriza. David yaravuze ati “ukuri ni bwo buzima bwanjye. Uko abandwanya baba bangana kose, ntibashobora kumpagarika.”

David yabatijwe mu mwaka wa 2009, none ubu ni umukozi w’itorero akaba n’umupayiniya w’igihe cyose. We n’umuhungu we w’imyaka 15 ni bo babwiriza bonyine bari muri ako karere, ariko muri Mata 2012, abantu bagera kuri 60 baje mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo rwabereye muri ya nzu iri hafi yo kwa David.

“Munyomoze ukoresheje Ibyanditswe”

Mushiki wacu witwa Janet, akaba ari umupayiniya w’igihe cyose muri Gana, yagendaga asoma igitabo Icyo Bibiliya yigisha muri bisi. Umupasiteri yinjiye muri bisi atangira kwigisha abagenzi, arangije abasaba amaturo yo gushyigikira umurimo we. Janet yaramubwiye ati “wavuze ko Yesu ari we Mana. None se ni nde wavuganye na Yesu igihe yabatizwaga?”

Uwo mupasiteri yaravuze ati “iryo ni iyobera.”

Janet yarambuye mu gice cya 4 cy’igitabo Icyo Bibiliya yigisha, atoranyamo imirongo imwe y’Ibyanditswe maze asaba bamwe mu bagenzi gusoma iyo mirongo. Yasobanuye aho Yesu atandukaniye n’Imana Ishoborabyose, Yehova.

Pasiteri yaravuze ati “uri umupfumu.”

Abagenzi bavuganiye mushiki wacu babwira pasiteri bati “aho kumwita umupfumu munyomoze ukoresheje Ibyanditswe.” Uwo mupasiteri yazabiranyijwe n’uburakari, maze bisi ihagaze ahita asohoka. Umukobwa wari wicaye iruhande rwa Janet yaramubwiye ati “nari nzi ko Yehova ari izina ry’urusengero rw’Abahamya. Igihe waganiraga n’uriya mupasiteri ni bwo namenye ko ari izina ry’Imana.”

Barakomeje baraganira, Janet afata nomero za telefoni z’uwo mukobwa amusezeranya ko azamuhamagara. Uwo mukobwa ageze imuhira yatekerereje nyirakuru uko byagenze. Nyirakuru na we yatangajwe no kumenya ko Yehova ari izina ry’Imana. Nyuma yaho Janet yashatse Abahamya bo gukomeza kuganira n’uwo mukobwa na nyirakuru, none ubu bombi bajya mu materaniro.

  • IBIHUGU 57

  • ABATURAGE 946.087.916

  • ABABWIRIZA 3.861.145

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 4.196.922

Yabonye ukuri aho atatekerezaga

Abarinzi ba gereza muri Boliviya baguguranaga n’umukobwa witwa Andrea w’imyaka 20, abatuka kandi ababwira n’andi magambo mabi. Abantu baramutinyaga kuko yari umunyarugomo kandi afite imbaraga. Umuhamya wa Yehova witwa Leidy wari warafunzwe ashinjwa ibinyoma, we ntiyatinyaga Andrea, ahubwo yumvaga amugiriye impuhwe. Buri gitondo, Leidy yasomaga mu ijwi riranguruye amagambo y’indirimbo yo mu gitabo cyacu. Andrea abyumvise, yaramubajije ati “ese uri Umuhamya wa Yehova?”

Peru: Babwiriza abahinzi bo mu misozi ikikije ikibaya cya Utcubamba

Leidy yamubwiye ko yari we, maze Andrea aramubwira ati “mama na we ni Umuhamya wa Yehova, kandi twajyaga tujyana mu materaniro. Yanyigishaga Bibiliya.” Andrea yaraturitse ararira. Mu minsi yakurikiyeho, Leidy yaganiriye na Andrea ku bintu byimbitse byo mu buryo bw’umwuka, kandi igihe Andrea yagombaga kujya kuburana, basengeye Yehova hamwe bamusaba kumuyobora no kumufasha. Andrea yarafunguwe akomeza kwiga ibyerekeye Yehova. Bidatinze yujuje ibisabwa aba umubwiriza utarabatizwa, none ubu arimo aritegura kubatizwa.

Leidy yabyaje umusaruro icyo gihe yamaze yarafunzwe azira amaherere, atangira kwigisha Bibiliya abantu 21 mbere y’uko arekurwa. Ubu asubira muri gereza gatatu mu cyumweru agiye kwita ku bashimishijwe.

Byatewe n’urubuga rwa www.pr418.com

Umunsi umwe ari ku cyumweru mu mwaka wa 2011, hari umugabo n’umugore we bari bambaye neza n’abana babo babiri binjiye mu Nzu y’Ubwami muri Kanada, maze abantu bose batekereza ko bari Abahamya ba Yehova bari baturutse mu wundi mugi. Umukozi w’itorero witwa Dominic, yahise amenyana n’uwo mugabo. Dominic yari yaramwigishije Bibiliya, hakaba hari hashize imyaka 17. Uwo mugabo witwa Marc-André n’umugore we Josée, bari bamaze imyaka ibiri basoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! bavanaga ku rubuga rwa www.pr418.com kandi bari barasobanukiwe ko abagize umuryango bose bagomba kujya ku Nzu y’Ubwami. Bahise batangira kwiga Bibiliya kandi bose bakaza mu materaniro yose. Bamaze amezi abiri gusa biga Bibiliya, batangiye kugira umugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Bakomeje kugira amajyambere, kandi muri Gicurasi 2012 Josée yatanze ishuri bwa mbere mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.

‘Yampaye ibyokurya n’ingofero’

Igihe Marcelo w’imyaka icumi yari mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2010 muri Shili, yabonye ko umugabo ukuze wari wicaye iruhande rwabo nta gitabo na kimwe yari afite.

Yongoreye nyina ati “uriya mugabo ntafite Bibiliya.”

Nyina na we yaramwongoreye ati “mutize iyawe musomere hamwe.” Nuko Marcelo aragenda yegera uwo mugabo witwa Victor, akajya areba imirongo yose ivuzwe bakayisomera hamwe muri Bibiliya ye. Ikiruhuko gitangiye, Marcelo yasubiye aho nyina ari aramubwira ati “ntafite ibyokurya.” Nyina yamubwiye ko ajyana ibye akabisangira na Victor. Marcelo yamuhaye icyayi n’umugati. Mu gihe Victor yarimo arya, Marcelo yamweretse imirongo yo muri Bibiliya yose yibukaga.

Nyuma ya saa sita izuba ryabaye ryinshi aho bari bicaye. Marcelo yongeye kubwira nyina ati “nta ngofero afite.”

Nyina yaramubwiye ati “muhe iyawe.” Nuko arayimuha. Porogaramu irangiye, Marcelo yasezeye kuri Victor.

Mu ikoraniro ry’intara ryakurikiyeho, Marcelo yarebye hirya no hino niba Victor yari yaje. Yashimishijwe n’uko yamubonye, kandi noneho yari yambaye karuvati! Victor abonye Marcelo, yabwiye abantu ati “uyu munsi ndi hano kubera uyu mwana. Umwaka ushize bantumiye mu ikoraniro maze ndaza. Uyu mwana yanyerekaga imirongo y’Ibyanditswe muri Bibiliya ye, kandi yampaye ibyokurya bye n’ingofero. Ubu niga Bibiliya!” Victor yabaye umubwiriza utarabatizwa.

Yashimwe n’umunyamakuru

Umunyamakuru uzwi cyane wo muri Venezuwela yanditse mu kinyamakuru cye ibyamubayeho ubwo yahamagaraga mu kigo cy’igihugu gishinzwe telefoni asaba ubufasha mu bya tekiniki. Umukozi wamwitabye yamushubije mu magambo make atarimo ikinyabupfura. Yongeye guhamagara bwa kabiri yitabwa n’umusore wamubwiye ko yitwa “Misael” kandi amuvugisha mu kinyabupfura anamukemurira ikibazo. Yaranditse ati “uwo musore yangaragarije ineza idasanzwe, aranyubaha kandi amfasha abyishimiye. Yamfashije gukemura ikibazo nari mfite kandi menya uko nzajya mbigenza mu gihe kiri imbere.”

Igihe uwo mugore yamushimaga, yavuze ko uwo musore ari Umuhamya wa Yehova, kandi ko agerageza gufata abandi nk’uko yabyigishijwe na Yesu. Uwo munyamakuru yasabye uburenganzira bwo kuvugana n’umukoresha wa Misael, amushimira ukuntu uwo mukozi atanga serivisi inoze. Muri iyo nkuru, yavuze ko Misael ari Umunyavenezuwela w’intangarugero kandi ko ari Umuhamya wa Yehova. Yashoje agira ati “dukeneye abantu bameze nka we ahantu hose bakira abantu.”

“Ntimwinangire!”

Umugi wa Mexico, muri Megizike: Benshi mu bantu basaga miriyoni biga Bibiliya muri icyo gihugu, babwirijwe bwa mbere mu murimo wo kubwiriza mu muhanda

Gabriela ufite imyaka 15, afite ubumuga bwo kutumva kandi yishimiye kubatizwa mu ikoraniro ry’intara ryo mu rurimi rw’amarenga ryabaye muri Ekwateri mu kwezi k’Ukwakira 2011. Yari yishimye cyane ku buryo igihe yasubiraga ku ishuri kuwa mbere yasabye mwarimu uburenganzira kugira ngo agire icyo atangariza bagenzi be. Mwarimu yarabyemeye maze Gabriela ahagarara imbere y’abanyeshuri ababwira mu rurimi rw’amarenga ashishikaye ati “nifuzaga kubamenyesha ko kuri uyu wa gatanu, kuwa gatandatu no ku cyumweru nari mu ikoraniro, kandi narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova. Nanone nifuzaga kubamenyesha ko turi mu minsi ya nyuma y’iyi si. Hasigaye igihe gito cyane! Mugomba kugira ihinduka mutazaririye. None rero, ntimwinangire. Mutinye Imana!” Bagenzi be baratangaye cyane.

Kuri uwo munsi, ubwo bari mu kiruhuko cya saa sita, Umuhamya wakonje ufite ubumuga bwo kutumva witwa Katty, yegereye Gabriela amubaza iby’iryo koraniro. Gabriela yamushubije adaciye ku ruhande ati “ryari ryiza cyane! Ariko ubu ndi Umuhamya wabatijwe kandi nifuza gukomeza kubera Yehova indahemuka. Ndakumenyesha ko ntashobora gukomeza kuba incuti yawe kubera ko imibereho yawe yanduye. Kuba incuti nawe bishobora kugira ingaruka ku bucuti mfitanye n’Imana. Ugomba guhinduka. Ugomba gusenga Yehova kandi ukaganira n’abasaza. Nzi neza ko ushobora guhinduka ukaba umuntu mwiza.” Iyo nama idaciye ku ruhande kandi irangwa n’ineza Gabriela yagiriye Katty, yatumye aganira n’abasaza bamuha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka yongera kugira ishyaka mu murimo.

Yakoresheje orudinateri ya mwarimu

Mushiki wacu w’imyaka 16 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeye ko abanyeshuri bose bamubaza ibibazo ku birebana n’idini rye, ariko ntiyari yitwaje ibitabo, nta na Bibiliya yari yazanye. Kubera ko yifuzaga gusubiza ibibazo byabo akoresheje Ibyanditswe, yatiye mwarimu orudinateri, ajya ku rubuga rwa interineti rwa www.pr418.com. Yashubije ibibazo byabo kandi abereka uko bakoresha urwo rubuga. Yabasobanuriye ko igihe cyose bazajya bagira ikibazo batari kumwe n’Umuhamya, buri gihe bashobora kujya kuri urwo rubuga bakabona ibisubizo. Muri icyo cyumweru, yabonye ko abanyeshuri batari bakimubaza ibibazo byinshi nk’uko byari bimeze mbere. Yababajije impamvu, bamwe bamubwira ko bari basigaye bajya kuri urwo rubuga buri gihe bakoresheje telefoni zabo. Na mwarimu yajyaga kuri urwo rubuga buri gihe!

  • IBIHUGU 48

  • ABATURAGE 4.222.869.785

  • ABABWIRIZA 674.608

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 662.736

Amakimbirane mu mudugudu yarahoshejwe

Hari itsinda ry’Abahamya banyuze mu mudugudu muto wo muri Indoneziya bagiye mu muhango w’ihamba. Umupayiniya yabonye abasore bahagaze ku muhanda maze arabavugisha, abasigira agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka. Nyuma yaho, mushiki wacu yanyuze aho hantu atashye. Hari umugabo waje amusanga afite agatabo Tega amatwi uzabeho amushimira ko yahaye abana be ako gatabo. Yaramubwiye ati “aka gatabo karokoye ubuzima bw’abana banjye!” Uwo mushiki wacu yamubajije uko byagenze kubera ko atari azi ikiganiro cyabaye mbere. Uwo mugabo yamusobanuriye ko abo bana bari biteguye kugaba igitero mu mudugudu baturanye. Bakurikije umuco w’iwabo, bifuzaga guhorera incuti yabo yari yasagariwe. Icyakora abo basore bamaze gusoma ako gatabo, bamenye ko abantu barwana batazaragwa paradizo igiye kuza. Baracururutse bareka umugambi wabo barataha. Amakimbirane yashoboraga guteza akaga gakomeye yahoshejwe bitewe n’ubutumwa bwa Bibiliya bwari muri ako gatabo.

Cyabakobwa yarahindutse

Shau Kei Wan muri Hong Kong: Babwiriza umugore ku isoko

Rek yakuriye mu muryango usanzwe muri Kamboje, ariko kuva akiri muto, we n’uwo bavukana ari impanga bumvaga ari abakobwa. Bakinishaga ibipupe kandi bagakunda kwambara imyenda y’abakobwa. Nyina byamuteraga urujijo n’isoni, kandi ntiyari azi icyo yakora kugira ngo ababuze. Bajyaga ku ishuri bambaye nk’abahungu ariko baba bakigerayo bagahita bambara imyenda y’abakobwa. Abo bana bamaze kugira imyaka 16, bagiye mu irushanwa ry’ubwiza rya ba cyabakobwa, maze abakora ibijyanye n’imyidagaduro barababona. Ibyo byatumye bagaragara muri porogaramu za televiziyo n’imikino yo gusetsa abantu. Bidatinze Rek yatangiye kujya agirana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo kandi agashyikirana n’abandi ba cyabakobwa.

Nyina wa Rek yatangiye kujya mu rusengero kandi akajya ajyana na Rek. Nubwo yamwumviye akajya yambara imyambaro y’abagabo, yanze kogosha imisatsi ye miremire. Incuro nyinshi pasiteri yabwiraga Rek amagambo amutesha agaciro kandi akanenga imyifatire ye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Rek yatekerezaga ko yagombaga kugerageza kwigira Bibiliya mu rusengero. Mu cyumweru cya mbere, yazindutse kare mu gitondo, agenda ibirometero byinshi agiye ku rusengero, ariko pasiteri yanga kumwigisha. Mu cyumweru cyakurikiyeho, pasiteri ntiyigeze anaza maze bituma Rek yumva azinutswe.

Icyakora igihe Rek yageraga mu rugo, mugenzi we bavukana ari impanga yamubwiye ko hari umugore waje mu rugo kandi amusaba kumwigisha Bibiliya ku buntu. Yari yamusigiye igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Izo mpanga zatangiye kwigana na mushiki wacu n’umugabo we. Nyuma y’amezi atandatu, umuvandimwe wa Rek yumvise adashaka guhindura imyifatire ye, maze areka kwiga. Icyakora Rek we, yakozwe ku mutima n’amagambo aboneka mu 1 Abakorinto 6:9, 10, abona neza icyo yagombaga gukora. Kwiga Bibiliya abigiranye umwete, gusoma Bibiliya, gusenga no kujya mu materaniro, byatumye ashobora gusukura imibereho ye. Nanone nyina wa Rek arimo ariga Bibiliya kandi afite amajyambere. Igihe Rek yabatizwaga, nyina yavuze amarira amubunga mu maso ati “nshimishijwe cyane no kubona umuhungu wanjye abatizwa ari umugabo.” Ubu ni umupayiniya w’igihe cyose.

Umupfumu ahindura inzira ze

Or-Ya yari umupfumu, umuvuzi, umujyanama kandi akaragura. Umugabo n’umugore we bakoreraga umurimo w’ubupayiniya bwa bwite i Haifa muri Isirayeli bahuye na we babwiriza ku nzu n’inzu. Yabashuhuje muri aya magambo ati “niba muvuga ibyerekeye Imana, nimwinjire!” Inzu ye yari yuzuye ibikoresho bifitanye isano n’ubupfumu no kuragura. Yemezaga ko yahabwaga ubutumwa buturutse ku Mana, bumwe akabubona binyuze ku “mwuka” wa rabi wapfuye.

Bamusabye kujya bamwigishiriza Bibiliya iwe mu rugo bakoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha maze biramushimisha. Iminsi ibiri mbere y’uko uwo mugabo n’umugore bamusura, yari yasenze Imana ayisaba ko yamwoherereza umuntu wari kumwigisha Bibiliya adakurikije ibisobanuro bya ba rabi. Hatarashira ukwezi yarababajije ati “ese hari abandi bantu muhuje imyizerere?” Yagiye mu materaniro maze ashishikazwa n’urukundo bamugaragarije n’ukuntu yakiranywe ubwuzu. Kuva ubwo yatangiye guterana buri gihe.

“Mugomba kumfasha muri aya mezi abiri nkabatizwa!”

Hashize amezi abiri Or-Ya yiga Bibiliya yabajije iby’ikoraniro ryari rigiye kuba agira ati “harya mu gihe cy’amakoraniro si bwo umuntu abatizwa? Niba ari uko bimeze, mugomba kumfasha muri aya mezi abiri nkabatizwa!” Yateye intambwe ya mbere, ajugunya ibikoresho bye byose bihenze yakoreshaga mu bupfumu. Hanyuma yaretse ubupfumu atangira kubwiriza abandi, agashyira abo yavuraga bose n’abakiriya be igitabo Icyo Bibiliya yigisha n’amagazeti. Igihe yarwaraga yirinze gukoresha uburyo yakoreshaga mbere yivura. Kubera ko yari yararetse umurimo w’ubupfumu yakoraga mbere, yari amaze amezi ane nta mafaranga abona. Nubwo byari bimeze bityo ariko, yagennye uko azajya akora akazi, akajya akora amasaha atandatu ku munsi mu minsi ine mu cyumweru, kugira ngo abone uko yifatanya mu bikorwa byo kuyoboka Imana, kandi amaherezo yaje kubona akazi keza. Hanyuma yagurishije inzu ye nini akodesha inzu nto.

Nyuma y’igihe, Or-Ya yujuje ibisabwa kugira ngo abatizwe, ariko hasigaye icyumweru kimwe kugira ngo abatizwe avunika ukuguru. Icyakora ntibyamubujije kubatizwa nubwo bari bamushyizeho isima. Ubu Or-Ya ni umubwiriza urangwa n’ishyaka, abwiriza abahoze ari abakiriya be kandi akigisha abantu Bibiliya.

Umuyoboke w’agatsiko k’idini abona ukuri

Hari abantu babiri bavukana ari impanga bafite ubumuga bwo kutumva batuye mu karere k’imisozi yitaruye yo muri Filipine batangiye kwiga Bibiliya. Bombi babaga mu gatsiko k’idini kizera ko intwaro nta cyo zishobora gutwara abayoboke bako mu gihe bambaye impigi n’ibitambaro byo kubarinda. Bari baratojwe kurwanisha ibyuma, inkota n’imbunda kandi bifatanyije mu bitero byinshi byo kurwanya imitwe y’ibyigomeke byabaga mu misozi. Abagize ako gatsiko k’idini babemereye kwiga Bibiliya batekereza ko Abahamya batari kubahatira kukavamo.

Birumvikana ariko ko abavandimwe babateye inkunga yo kwifatira umwanzuro ushingiye ku byo bize muri Bibiliya. Umwe muri bo yumvise atazashobora guhindura imibereho ye ngo akorere Imana mu buryo yemera. Icyakora undi we yakomeje kwiga. Kugira ngo umuvandimwe biganaga amutere inkunga, yafunguye Bibiliya maze amusobanurira mu rurimi rw’amarenga ati “izina ryawe, Samweli, riri muri Bibiliya. Samweli wo muri Bibiliya yakoreye Imana y’ukuri Yehova kugeza igihe yari ageze mu za bukuru. Nawe ushobora kumvira Yehova mu budahemuka.” Ibyo byakoze Samweli ku mutima. Yaratekereje ati “niba izina ryanjye riri muri Bibiliya, nanjye ngomba kujya mu ruhande rwa Yehova.” Yamenyesheje ka gatsiko k’idini ko yari agiye kuva mu misozi, maze atwika impigi ze zose n’ibikoresho by’ubupfumu, kandi agira amajyambere yihuse. Ubu ni umugaragu wa Yehova wabatijwe, ufasha abandi batumva kumenya ukuri kwa Bibiliya abigiranye ishyaka.

Umwana wahanganye n’ibitotezo

Erdenet muri Mongoliya: Bigisha Bibiliya umugore utuye mu bibaya biri mu karere kitaruye

Rajiv aba mu mudugudu witaruye wo mu majyaruguru y’u Buhindi. Igihe yari afite imyaka icyenda yiga mu mwaka wa kane, mwarimu we wari Umuhamya wa Yehova yigishije abanyeshuri be amahame mbwirizamuco akoresheje igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe. Rajiv yashishikariye ibyo yigaga kandi atangira kubikurikiza. Yabwiye mwarimu we ko yaretse kubeshya no kurwana n’abanyeshuri bagenzi be kandi ko yari asigaye asangira ibyo yapfunyitse n’abatabifite.

“Unyunamishije imbere y’iki gishushanyo ku ngufu, ariko umutima wanjye ntuzawunamisha”

Amaze kumenya byinshi ku byerekeye isezerano ry’uko isi izahinduka paradizo, yatangiye kugeza ubwo butumwa bwiza ku bantu bo mu mudugudu w’iwabo kandi akabwiriza n’abo bahuriraga muri gari ya moshi. Ibyo byarakaje cyane ababyeyi be bibabuza amahwemo. Bamubujije gukomeza kuvuga ibyerekeye Yehova na Yesu. Yarabyanze maze batangira kujya bamukubita, kandi iyo yavaga ku ishuri nyina yamukuragamo imyenda kugira ngo atajya kubwira abandi ibyiringiro bishya yari yaramenye. Ababyeyi be bamubujije kuryama mu buriri bwe, kandi bamwima ibiryo. Babonye ibyo byose bitagize icyo bigeraho, bahamagaye umutambyi ngo aze ahindure imitekerereze y’umwana wabo.

Uwo mutambyi yamaze iminsi muri urwo rugo agerageza guhatira Rajiv kunamira igishushanyo. Rajiv yavuze ko icyo gishushanyo ari ibuye risanzwe ko atari imana nzima, maze umutambyi amubwira ko yagombaga ‘kurebesha amaso y’umutima,’ kuko ari bwo gusa yashoboraga “kubona” imana iri muri icyo gishushanyo. Rajiv yafashe urupapuro yandikaho ngo “amafaranga 100.” Yaruhaye umutambyi maze aramubwira ngo ajye kugura shokola amugarurire amafaranga asigara. Uwo mutambyi yamubwiye ko atari umusazi, ko urwo rwari urupapuro rudafite agaciro. Rajiv yaramushubije ati “nurebesha amaso y’umutima, uri bubone agaciro nyako kari muri urwo rupapuro.” Umutambyi yararakaye afata uwo mwana amwunamisha imbere y’icyo gishushanyo. Rajiv yaramubwiye ati “unyunamishije imbere y’iki gishushanyo ku ngufu, ariko umutima wanjye ntuzawunamisha.” Amaherezo uwo mutambyi yaragiye, avuga ko kugorora uwo mwana bidashoboka kandi ko na we agumye aho, yatakaza ukwizera kwe. Hanyuma ababyeyi ba Rajiv bamwohereje kwiga ku kindi kigo. Icyakora yakomeje kubwira buri wese wamutegaga amatwi ibyerekeye Yehova n’isezerano rya paradizo. Ubu afite imyaka icumi, kandi akomeje kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo amufashe gukomeza kugira ukwizera gukomeye.

Yabonye Bibiliya yashakaga

Igihe Larisa yabwirizaga umugore wacuruzaga mu iduka ry’ibitabo muri Arumeniya, hari undi mugore winjiye amubaza niba afite Bibiliya y’“Isi Nshya.” Uwo mucuruzi yamubwiye ko atari afite iyo Bibiliya ariko ko yashoboraga kumuha Bibiliya isanzwe yo mu kinyarumeniya. Uwo mukiriya yaramubajije ati “ese irumvikana neza?” Uwo mucuruzi yamusomeye imirongo mike, maze aravuga ati “irasa naho yumvikana.” Uwo mukiriya ntiyanyuzwe, yakomeje kuvuga ko yashakaga Bibiliya y’“Isi Nshya.” Larisa yahise yibuka ko yari afite iyo Bibiliya y’ikinyarumeniya mu isakoshi. Yayeretse uwo mugore, maze amusaba gusoma umutwe wayo. Uwo mugore yarasomye ati “Ubuhinduzi bw’isi nshya.” Iyo ni yo Bibiliya yashakaga!

Uwo mukiriya yasobanuye ko umukobwa we n’umukwe we baba mu Bugiriki bari baratangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Ariko kubera ko bari bataramenya ikigiriki, basabye nyina ko nagaruka kubasura azabazanira Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu kinyarumeniya. Uwo mushiki wacu yahaye uwo mugore Bibiliya maze aramubwira ati “uzayibahe, ubabwire ko ari impano iturutse kuri Yehova.” Uwo mugore yarishimye cyane igihe Larisa yamubwiraga ko azamufasha kwiga Bibiliya. Bahanye nomero za telefoni kugira ngo bazatangire kwigana Bibiliya uwo mugore amaze kuva mu Bugiriki.

  • IBIHUGU 47

  • ABATURAGE 738.679.198

  • ABABWIRIZA 1.595.888

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 841.260

Yagaruye agasakoshi

Mushiki wacu w’umupayiniya w’igihe cyose uba muri Bosiniya witwa Nina, yigana Bibiliya n’umuryango w’Abatsigane. Umunsi umwe, ubwo umwana wabo w’imyaka icumi yagendaga mu muhanda yatoye agasakoshi karimo amafaranga, amakarita ya banki n’andi madosiye. Iyo aza kuba atariga ukuri, yari kubona ko ari impano y’agaciro atoye, ariko amaze kubiganiraho na nyina, yafashe umwanzuro wo kugashyikiriza polisi. Uwo mwanzuro wari utangaje kubera ko uwo muryango wari ukennye, udafite n’amafaranga yo kugura umugati. Umupolisi bagahaye yaratangaye cyane, maze hashize amasaha agera kuri abiri, babaterefona babasaba ko basubira ku biro bya polisi. Nyir’ako gasakoshi yari abategereje ngo abashimire kandi abahe ibihembo. Yabahaye amadolari 30 y’Amanyamerika, angana n’umushahara w’iminsi ibiri.

Umutwe waramushishikaje

Gjógv mu birwa bya Ferowe: Mu mwaka wa 2012 kuri ibi birwa hari ababwiriza 118

Nihad uba muri Bosiniya yari arangije kubwiriza. Igihe yari ageze aho yari yasize imodoka ye, yasanze hari umugabo uyihagaze iruhande. Nihad yashuhuje uwo mugabo, na we aramubwira ati “nabonye igazeti mu modoka yawe ifite umutwe uvuga ngo ‘Uko waba umubyeyi mwiza.’ Nifuzaga kopi yayo. Maze hafi isaha yose ntegereje ko hagira umuntu uza. None se wayimpa?” Nihad yishimiye kumuha iyo gazeti kandi aramubwiriza.

Abasare babona ihumure

Igihe umugabo n’umugore we babwirizaga ku cyambu cya Rotterdam mu Buholandi basuye ubwato, basanga abasare babwo bababaye. Umukanishi mukuru w’ubwo bwato yababwiye amarira amubunga mu maso ko ubwo bwato bwari bwahuye n’ibyago byinshi, hakubiyemo no kuba bwari bwagonze kandi bukangirika. Hanyuma yarababajije ati “ese muzadusengera?” Uwo mugabo n’umugore we bemereye abo basare kubaha disikuru ishingiye kuri Bibiliya yo kubatera inkunga. Ku munsi wakurikiyeho, saa moya z’umugoroba, abo babwiriza bari kumwe n’abagabo babiri n’abagore babo bageze muri ubwo bwato, basanga hateraniye abasare 15 mu basare 16 b’ubwo bwato. Bamaze gusenga, umuvandimwe yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Ese impanuka kamere ziterwa n’Imana?” Abo basare bashoboye gusoma muri Bibiliya imirongo yose kuko abo babwiriza bari bazanye Bibiliya zihagije kandi bagafasha buri wese kubona aho imirongo bavuze iherereye. Nyuma y’isengesho risoza, abasare bose bakomeje kwicara baganira n’abavandimwe. Bumvise bahumurijwe kandi barabashimira. Umwe muri bo yaravuze ati “iki ni igisubizo cy’amasengesho yacu.” Abo basare bamaze kwakira ibitabo 20 hakubiyemo Bibiliya n’ibindi bitabo, kapiteni yahaye abo babwiriza ibahasha irimo amadolari 200 y’amanyamerika y’impano z’ibitabo.

Yasenze asaba ko yagira uwo afasha

Irene utuye muri Suwede yaranditse ati “mfite imyaka 80, kandi sinshobora kujya kubwiriza bitewe n’uburwayi. Nasenze Yehova musaba ko nafasha umuntu nigeze gusura, wakwemera ko tuganira cyangwa nkamusura.

“Umunsi umwe telefoni yarasonnye, umugabo wanjye aba ari we uyitaba. Umugore wari uhamagaye yaramubwiye ati ‘ni mwe nashoboye kwibuka, ni yo mpamvu mbahamagaye. Ese umugore wawe yakwemera kunsura tukaganira ku Ijambo ry’Imana? Kera nigeze kwiga Bibiliya, ubu hashize imyaka 15 cyangwa 20, ariko umugabo wanjye uherutse gupfa yarabyanze bituma mbireka.’

“Nibutse ko nari narasuye uwo mugore ndi kumwe na mushiki wacu wamwigishaga Bibiliya. Natangajwe n’uko uwo mugore yari akinyibuka. Narishimye cyane maze nshyiraho gahunda yo kubonana na we. Kuva icyo gihe twiga buri cyumweru. Yateranye ku Rwibutso no kuri disikuru yihariye. Nanone ajya mu materaniro. Buri munsi nshimira Yehova ko yashubije isengesho ryanjye.”

Shokola ntizishyirwa mu gasanduku k’impano

Sergio ufite imyaka 8 uba mu Butaliyani yifuzaga kwemeza abasaza ko yari yiteguye kuba umubwiriza utarabatizwa. Umunsi umwe yajyanye na se ku kazi, agiye gukora urugi rw’umugabo n’umugore we bari mu kigero cy’imyaka 70. Sergio yitwaje amagazeti. Agira ati “igihe papa yari mu kazi, nahaye amagazeti umugabo maze arishima ku buryo yahamagaye umugore we akayamwereka. Hanyuma nanditse amazina yabo, aderesi na nomero za telefoni kugira ngo nzagaruke kubasura. Uwo mugore yampaye ayo makuru yose, nuko ampa na shokola nini.” Nyuma y’iminsi mike, Sergio yasubiye kubasura ari kumwe n’umusaza w’itorero. Sergio yarasonnye haza wa mugore, amusobanurira ko yifuzaga kubaha igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Uwo mugore yaracyishimiye. Yarongeye amuha shokola. Sergio yaravuze ati “kubera ko ntashoboraga gushyira shokola mu gasanduku k’impano, narayiriye. Amaherezo abasaza bamenye ko nifuzaga cyane kuba umubwiriza utarabatizwa.”

Pasiteri yifuzaga kumenya byinshi

Simeon yari pasiteri mu mugi wa Gurkovo muri Bulugariya utabamo Abahamya. Yiyigishije Bibiliya maze abona ko hari itandukaniro hagati y’ibyo Bibiliya yigisha n’ibyo idini rye ryigisha. Umunsi umwe, ubwo yari muri gari ya moshi yabonye amwe mu magazeti yacu. Simeon yashimishijwe no kumenya ko Yehova ari Imana y’ukuri kandi ko Ubutatu butabaho. Yifuje kumenya byinshi kurushaho, yandikira ibiro by’ishami, yandikira n’amadini yose yari azi. Idini rimwe ni ryo ryamushubije, rimubwira ko atagomba guhangayikishwa n’“ibyo bibazo bidafite epfo na ruguru.” Ibinyuranye n’ibyo, ibiro by’ishami byo byashatse Abahamya babiri, bakora urugendo rw’ibirometero bigera kuri 35 baturutse i Kazanlŭk. Batangiye kwigisha Simeon n’abagize umuryango we Bibiliya. Simeon yakunze ibyo yigaga, kandi atumirira abaturanyi n’incuti kwifatanya mu cyigisho. Bidatinze, abantu 25 bazaga kwiga Bibiliya buri cyumweru. Hari umuturanyi we w’imyaka 75 waje kwigana na bo Bibiliya ku ncuro ya mbere, maze avuga amarira amubunga mu maso ati “mu gihe cy’isaha imwe namenye ibintu byinshi kuruta ibyo namenye mu myaka 30 maze njya mu rusengero.” Abantu bagera kuri 60 basigaye baza mu materaniro aba buri kwezi ayoborwa n’abavandimwe baturutse i Kazanlŭk, kandi abantu 79 bateranye ku Rwibutso.

“Mu gihe cy’isaha imwe namenye ibintu byinshi kuruta ibyo namenye mu myaka 30 maze njya mu rusengero”

“Ndakwinginze, uzakomeze iyi nzira y’ubuzima”

Mushiki wacu witwa Valya ufite imyaka 15 uba muri Ukraine, yabonye ko mwarimu we yari yaje ku ishuri yambaye imyenda y’umukara kandi ko yari yahoze arira. Valya amaze kumenya ko mwarimu yari yapfushije nyina, yiyemeje kumuhumuriza yifashishije imirongo y’Ibyanditswe ivuga iby’umuzuko. Valya yafashe Bibiliya n’udutabo tubiri, akavuga ngo Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye? n’akavuga ngo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, yiyemeza kujya kumureba nyuma y’amasomo. Yaravuze ati “igihe nari mutegerereje ku muryango w’ibiro bye, nari mfite ubwoba, nuko nsaba Yehova ngo amfashe.”

Valya amaze kwinjira mu biro bya mwarimu, yaramubajije ati “urashaka iki?”

“Ndashaka kuguhumuriza kubera ko niyumvisha uko umerewe. Nanjye napfushije sogokuru mu myaka ishize.”

Jeworujiya: Babwiriza mu ruzabibu

Mwarimu yakozwe ku mutima n’uburyo Valya yamwitayeho. Yaraturitse ararira, maze avuga ko nta mwene wabo cyangwa abo bakorana wari wamugaragarije ko yishyira mu mwanya we. Valya yamusomeye umurongo wo mu Byahishuwe 21:3, 4 aranawusobanura, maze mwarimu yemera udutabo amuhaye, aramubwira ati “utandukanye n’abandi banyeshuri.”

Valya yaramubwiye ati “nihatira gusoma Bibiliya no kubaho mu buryo buhuje na yo, kandi ntega amatwi ababyeyi banjye.”

Nyuma yaho mwarimu yasabye Valya kumuzanira Bibiliya n’igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Nanone mwarimu yongeye gushimira Valya aramubwira ati “idini ryanyu ni ryo ry’ukuri, kandi ufite ababyeyi beza bakwigisha ibintu by’ukuri. Ndakwinginze, uzakomeze iyi nzira y’ubuzima.”

Yibeshye inomero

Ku munsi wa mbere w’ikoraniro ry’intara ryabaye mu mwaka wa 2011 i Malakasa mu Bugiriki, Natalie yaterefonnye se ashaka kumubwira ibyerekeye bisi yari kubageza aho ikoraniro ryagombaga kubera. Icyakora yibeshye inomero, ntihagira umwitaba. Hashize igihe gito, umuntu yari yahamagaye yabonye ko hari uwamuhamagaye, maze na we ahita ahamagara ngo amenye uwamuhamagaye. Icyakora ikoraniro ryari ryatangiye, kandi Natalie yashakaga kuzimya telefoni, ariko akanda kuri buto yo kuyitaba atabizi. Nubwo Natalie atari abizi, uwo mugabo yumvise igice cya disikuru y’uwari uhagarariye ikoraniro, maze arashimishwa.

Nyuma yaho uwo mugabo yohereje ubutumwa bugira buti “uri nde? Ese uri umupadiri?” Natalie yabonye ubwo butumwa porogaramu ya mbere ya saa sita irangiye, arasubiza ati “si ndi umupadiri. Ndi Umuhamya wa Yehova, ndi mu ikoraniro.”

Pittenweem muri Ekose: Babwiriza ku cyambu

Uwo mugabo yongeye guhamagara kuwa gatandatu, abaza niba ikoraniro ryari rikirimo. Se wa Natalie yaramubwirije, maze uwo mugabo aramubwira ati “disikuru numvise mu minota mike kuri telefoni yashubije ibibazo byinshi byambuzaga amahwemo.” Umuryango w’uwo mugabo wari waribasiwe n’abadayimoni kandi ntibari bazi icyo imyuka ari cyo n’impamvu ibyo byababagaho. Yaravuze ati “mbere numvaga ntashaka kuvugana n’Abahamya ba Yehova, ariko niba bishoboka, ubu nifuzaga kuganira n’umuntu watanze ya disikuru numvise.”

Ibyo byarashobokaga rwose. Uwo mugabo yaje mu ikoraniro ku cyumweru maze atangazwa no kubona abagize imiryango bambaye neza kandi bishimye. Nta mwanda wari hirya no hino, nta magambo mabi yumvikanaga kandi nta muntu wanywaga itabi. Yaravuze ati “sinatekerezaga ko kuri iyi si haba abantu nkamwe. Ndumva meze nk’uwageze mu yindi si.” Se wa Natalie yamujyanye mu biro by’uwari uhagarariye ikoraniro, baraganira. Ikoraniro ubwaryo n’ibisubizo uwo mugabo yahawe byamukoze ku mutima. Yakiriye igitabo Icyo Bibiliya yigisha, Bibiliya n’amagazeti, kandi hashyirwaho gahunda yo kuzamusura.

  • IBIHUGU 29

  • ABATURAGE 38.495.300

  • ABABWIRIZA 94.924

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 59.431

“Iyi ni yo ndirimbo nziza cyane kuruta izindi zose numvise”

I Savaii muri Samowa, abanyeshuri bose batangira umunsi bahurira hamwe bakaririmba indirimbo. Icyakora Celina ufite imyaka itanu na Levaai ufite imyaka itandatu, babwiye umukuru w’abarimu bamwubashye ko batashoboraga kuyiririmba kubera ko ari Abahamya ba Yehova. Ibyo byashoboraga gutuma bahanwa bikomeye. Icyakora, uko bigaragara uwo mukuru w’abarimu yatekerezaga ko yari kubakoza isoni bakemera kuririmba iyo ndirimbo, maze arababwira ati “noneho niba mudashobora kuririmba indirimbo yacu, nimuririmbe iyanyu.” Celina na Levaai bahise baririmba indirimbo ya 111 ivuga ngo “Azahamagara,” bakaba bari baherutse kuyiga mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Barangije kuyiririmba, uwo mukuru w’abarimu amarira yamubunze mu maso. Yaravuze ati “iyi ni yo ndirimbo nziza cyane kuruta izindi zose numvise. Ndabinginze mwongere muyiririmbe.” Abo bana barongeye barayiririmba, maze arababwira ati “guhera ubu, sinzajya mbasaba kuririmba indirimbo zacu, ahubwo nzajya mbasaba kuririmba izanyu.”

“Guhera ubu, sinzajya mbasaba kuririmba indirimbo zacu, ahubwo nzajya mbasaba kuririmba izanyu”

Mu buzima bwe bwose yasengaga Yesu

Timoru y’Iburasirazuba: Iki gihugu cyari cyaribasiwe n’intambara cyagize ukwiyongera kw’ababwiriza kungana na 9 ku ijana

Umugabo wo muri Fiji wari umuvugabutumwa mu idini rye yaje kwicara iruhande rw’umuntu wigaga Bibiliya. Mu gihe bigaga, yumvise ko Yesu atari Imana. Ibyo byamubujije amahwemo ku buryo yananiwe gusinzira. Umugore we abonye yavurunganye, yaramubwiye ati “ntuzongere kujya kumva ibyo bariya bantu bavuga!” Icyakora byanze kumuvamo. Mu cyumweru cyakurikiyeho, yasubiye kumva uko bigaga Bibiliya. Hashize iminsi mike nyuma yaho, yagiye mu idini rye asezera ku mwanya w’ubuvugabutumwa, nubwo yari ataratangira kwiga Bibiliya ku giti cye. Ibyo byatunguye bene wabo n’abo basenganaga kandi birabababaza. Ntiyari avuye mu idini rye gusa, ahubwo yari aretse n’akazi kamuheshaga umushahara utubutse. Yashoboraga kwibonera ukuri ku byerekeye Yesu muri Bibiliya, ariko ntiyashoboraga gusenga Yehova kubera ko mu buzima bwe bwose yasengaga Yesu. Nyuma y’amezi menshi, amaherezo yashoboye gusenga Yehova. Ubu abwiriza abandi ubutumwa bwiza kandi akabafasha kumenya Yehova no kumukunda.

Abantu bo mu mudugudu muto bemera ukuri

Ikirwa cya Makatea kiri mu nyanja ya Pasifika y’Epfo, gituwe n’abantu 62 gusa. Abagize itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo muri Tahiti bita ku byo abo bantu bakenera mu buryo bw’umwuka, bakigisha Bibiliya buri gihe abantu icyenda bakoresheje telefoni. Abantu bagera kuri 15 bateranira mu rugo rw’umwe muri abo bantu biga Bibiliya bagatega amatwi amateraniro abera muri Tahiti. Muri abo bantu ubu biga Bibiliya harimo umukobwa wahoze akomeye mu idini, kandi yari hafi kuba umudiyakoni. Mu minsi ishize yasubiye mu idini rye kubasobanurira impamvu atari akiza kuhasengera. Yakoresheje Bibiliya abereka impamvu umugore atagomba kwigisha mu itorero. Nanone yabasobanuriye umwanya Yesu Kristo afite n’icyo Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba risobanura, kandi abasobanurira ko rigomba kwizihizwa rimwe mu mwaka, atari buri cyumweru. Byongeye kandi, yabasobanuriye ko abantu 144.000 bonyine ari bo bazabana na Kristo mu ijuru kandi ko ari bo bonyine bagomba kurya ku bigereranyo bikoreshwa mu Rwibutso. Hari undi mugore watewe inkunga n’urugero rwe maze ava mu idini rye, none ubu yigana Bibiliya n’Abahamya buri gihe.

Umuryango wemeye itumira

Igihe abasaza babiri bo mu Birwa bya Salomo bashyiragaho imihati kugira ngo batumire ku Rwibutso rw’Urupfu rwa Kristo ababwiriza bakonje, basuye Joshua waherukaga mu materaniro mu mwaka wa 1998. Joshua yakoze urugendo rw’amasaha abiri ku maguru ari hamwe n’abagize umuryango we bagera kuri 20, kugira ngo bagere ahagombaga kubera Urwibutso. Abagize itorero babakiranye urugwiro ku buryo Joshua yasutse amarira y’ibyishimo. Nanone benshi mu bagize umuryango we baje kumva disikuru yihariye, maze irangiye babwira abasaza ko bifuzaga kwiga Bibiliya. Hashyizweho gahunda yo kwigisha abantu 15 muri bo.

Yari azi igisubizo

Mu birwa bisaga 1.000 bigize ifasi igenzurwa n’ishami rya Gwamu, ibisaga 100 ni byo bituwe. Icyakora ibirwa 13 gusa ni byo byegereye itorero. Kubera ko hari ibirwa byinshi cyane Abahamya ba Yehova batarageraho, abavandimwe bakomeza gushakisha uko babigeraho. Muri Mata 2012, itsinda ry’ababwiriza ryafashe ubwato ryerekeza kuri kimwe mu birwa byitaruye kurusha ibindi cya Polowat. Abantu bo ku kirwa cya Polowat basa n’aho bibera mu isi ya bonyine. Abagabo bambara utubindo, bakabaza ubwato mu giti kandi batunzwe n’ubuhinzi.

Umwe mu babwiriza bari basuye icyo kirwa yabajije umusore umwe ati “bitugendekera bite iyo dupfuye?”

Uwo muturage wo kuri icyo kirwa yahise amubwira ati “nzi igisubizo cy’icyo kibazo!” Hanyuma yarirutse avana mu kabati igitabo Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo kiri mu rurimi rw’igicuki, maze arambura ku ipaji y’ibirimo. Yamweretse ku gice cya 8 kivuga ngo “Bigenda bite nyuma yo gupfa?,” maze amusobanurira ashishikaye ibyo yari yarize muri icyo gitabo.

Kingston ku kirwa cya Norfolk: Babwiriza ku muhanda munini wa Quality Row

None se icyo gitabo yari yaragikuye he? Mu mwaka wa 2009, ababwiriza bo ku kirwa kinini cya Cuki babwirije ku byambu bagira ngo bagere ku bantu bajyaga ku birwa byitaruye cyane, maze babaha ibitabo Kubaho Iteka. Nuko umuntu umwe wari ugiye ku kirwa cya Polowat yishimiye kujyana ikarito y’ibitabo kugira ngo azabihe abaturanyi be, uwo musore aba akibonye atyo.

Mbere y’uko abo bavandimwe bava kuri icyo kirwa cya Polowat basuye uwo musore incuro nyinshi kugira ngo bamutere inkunga kandi bamwereka uko yazajya akiga bikamugirira akamaro. Nanone bamweretse uko azajya ashaka imirongo ya Bibiliya maze akandika mu mukika w’igitabo cye ingingo z’ingenzi.

Birashishikaje cyane kumenya ko no ku birwa byitaruye bitabaho televiziyo, radiyo, ibinyamakuru cyangwa interineti, ibitabo byacu bifasha abantu kumenya ukuri mu rurimi rwabo kavukire.

Amasasu atatu, impamvu eshatu

Anna yari umubwiriza utarabatizwa uri mu kigero cy’imyaka 20 igihe intambara y’abenegihugu yagendaga irushaho gukaza umurego i Bougainville muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Mu mwaka wa 1991, yari mu itsinda ry’Abahamya batandatu n’abana barindwi bo mu itorero rya Arawa bahungiye mu mashyamba bafite ibintu bike. Bamaze imyaka ibiri baba mu mazu atabamo abantu kandi bakajya gushaka ibyokurya. Bagiraga amateraniro bifashishije ibitabo bibiri byonyine bari bafite, ni ukuvuga Bibiliya ya Anna n’igitabo Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine. Basengeraga hamwe, bakaririmba indirimbo z’Ubwami kandi bakabwiriza abantu bahuraga na bo.

Abasirikare bo mu ngabo zaharaniraga ubwigenge barababonye maze bashaka kwinjiza mu ngabo zabo abavandimwe babiri bari muri iryo tsinda, ariko bubahaga Abahamya kubera ko batagira aho babogamira. Igihe kimwe hari umusirikare weretse Anna amasasu atatu maze aramubwira ati “emera ube umugore wanjye cyangwa upfe.” Anna yamuhaye impamvu eshatu atashoboraga gushakana na we zingana n’ayo masasu atatu, imwe y’ingenzi muri zo ikaba ari uko Bibiliya ivuga ko tugomba gushakana n’“uri mu Mwami gusa” (1 Kor 7:39). Uwo mugabo yarahindukiye aragenda.

“Nta gishobora guhagarika umurimo wa Yehova, niyo yaba intambara”

Mu mwaka wa 2012, Anna ubu akaba ari umupayiniya w’igihe cyose, amaze kumva ko muri Arawa hakenewe cyane ababwiriza b’Ubwami yasubiranyeyo na mugenzi we w’umupayiniya bajya gushinga itsinda ryitaruye. Igihe bamubazaga niba nta kibazo yari afite cyo gusubira ahantu yaboneye ubwicanyi bukabije kandi akahahurira n’ingorane mu ntambara, yarashubije ati “ndumva nshimishijwe gusa no kugaruka hano. Nta gishobora guhagarika umurimo wa Yehova, niyo yaba intambara.”