Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Miyanimari (Birimaniya)

Miyanimari (Birimaniya)

MIYANIMARI ni igihugu gifite ibintu bitandukanye bishishikaje kiri hagati y’ibihugu binini cyane byo muri Aziya, ari byo u Buhindi n’u Bushinwa. * Umugi munini w’icyo gihugu witwa Yangon (wahoze witwa Rangoon), ukaba urimo amaduka aba arimo abantu b’uruvunganzoka, amazu menshi y’amagorofa n’imodoka nyinshi. Uretse umugi wa Yangon, ahandi igihugu kigizwe n’imidugudu y’igiturage aho usanga abaturage bahingisha ibimasa, bakagirira amatsiko abanyamahanga, kandi bakabara igihe bakoresheje izuba.

Muri iki gihe, Miyanimari igaragaza uko Aziya ya kera yari imeze. Imodoka zitwara abagenzi zishaje ziba zigenda ziceka mu mihanda yuzuye ibinogo, zibisikana n’amagare akururwa n’ibimasa ajyanye ibiribwa ku isoko hamwe n’abashumba baragiye ihene zabo. Abagabo benshi bo muri Miyanimari baracyambara imyenda bakenyera yitwa lungi. Abagore bisiga mu maso amavuta bakora mu bishishwa by’ibiti byitwa thanaka. Abaturage baho ni abanyedini cyane. Ababuda bubaha cyane abiyeguriye idini, bakabarutisha abantu b’ibyamamare, kandi buri munsi bajyana amaturo yo gutaka ibishushanyo birabagirana bya Buda.

Abaturage bo muri Miyanimari bagira urugwiro, bita ku bantu kandi bagira amatsiko. Icyo gihugu gituwe n’amoko umunani y’ingenzi n’andi 127 ayashamikiyeho. Buri bwoko buba bufite ururimi, imyambaro, ibyokurya n’umuco byihariye. Abaturage benshi batuye mu kibaya kinini cy’uruzi runini rwa Ayeyarwardy (Irrawaddy) rufite isoko mu misozi ya Himalaya iba iriho amasimbi, rukiroha mu nyanja ya Andaman rukoze urugendo rw’ibirometero 2.170. Abandi babarirwa muri za miriyoni batuye mu karere gakikije indeko z’urwo ruzi no mu misozi ihana imbibi na Bangaladeshi, u Bushinwa, u Buhindi, Lawo na Tayilande.

Abahamya ba Yehova bo muri Miyanimari bamaze imyaka igera hafi ku 100 bagaragaza ukwizera kutajegajega no kwihangana. Igihe muri icyo gihugu habaga urugomo n’imivurungano bishingiye kuri politiki, bakomeje kutagira aho babogamira (Yoh 17:14). Abo bagaragu ba Yehova bakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ubudacogora nubwo bari mu bihe bitoroshye, barwanywa n’abanyamadini kandi batabona uko bashyikirana neza n’umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose. Inkuru ikurikira itubwira amateka yabo asusurutsa umutima.

Mu gihe cy’imyaka igera hafi ku 100, abavandimwe bacu bo muri Miyanimari bakomeje kugaragaza ukwizera kutajegajega no kwihangana

Umurimo wo kubwiriza utangira

Mu mwaka utazibagirana wa 1914, abagabo babiri b’Abongereza, ari bo Hendry Carmichael na mugenzi we bakoranaga umurimo w’ubupayiniya, bageze ku cyambu cya Yangon gishyuha cyane. Bari baturutse mu Buhindi bafite inshingano itoroshye yo gutangiza umurimo wo kubwiriza muri Birimaniya. Bagombaga kubwiriza igihugu cyose.

“Ibyo byashoboka niba ari natwe tuzakugira mu isi nshya”

Hendry na mugenzi we bahereye i Yangon maze bidatinze bahura n’abagabo babiri bakomoka ku Bongereza n’Abahindi, ari bo Bertram Marcelline na Vernon French. * Bashimishijwe cyane n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bahita bitandukanya burundu n’amadini yiyita aya gikristo maze batangira kujya babwiriza incuti zabo mu buryo bufatiweho. Bidatinze, abantu bagera kuri 20 bateraniraga buri gihe kwa Bertram bakiga Bibiliya bifashishije Umunara w’Umurinzi. *

Ababwiriza b’i Yangon, mu wa 1932

Mu mwaka wa 1928, undi mupayiniya w’Umwongereza wari uturutse mu Buhindi witwaga George Wright yasuye Birimaniya amara amezi atanu azenguruka igihugu cyose, atanga ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya. Izo mbuto z’ukuri k’Ubwami zari zikubiyemo n’agatabo kasohotse mu mwaka wa 1920 kavugaga ko abantu babarirwa muri za miriyoni batazigera bapfa (Des millions de personnes actuellement vivantes ne mourront jamais). Ako ni ko gatabo kacu ka mbere kahinduwe mu kinyabirimaniya.

Hashize imyaka ibiri, abavandimwe babiri b’abapayiniya ari bo Claude Goodman na Ronald Tippin bageze i Yangon bahasanga itsinda rito ry’abavandimwe bagiraga amateraniro buri gihe, ariko ntibakore umurimo wo kubwiriza kuri gahunda. Claude agira ati “twateye abavandimwe inkunga yo kujya baza kubwiriza ku cyumweru. Hari umuvandimwe wabajije niba twajya tubwiriza mu mwanya we, na we akaduha amafaranga dukeneye kuko twari abapayiniya. Ron yaramushubije ati ‘ibyo byashoboka niba ari natwe tuzakugira mu isi nshya.’” Inama nk’izo zidaciye ku ruhande ni zo iryo tsinda ryari rikeneye. Bidatinze, Claude na Ronald bari bafite abantu benshi bifatanya na bo mu murimo wo kubwiriza.

“Rachel we, nabonye ukuri!”

Muri uwo mwaka, Ron na Claude babwirije Sydney Coote wari umuyobozi w’ikigo gari ya moshi zihagararaho mu mugi wa Yangon. Sydney yafashe ibitabo byacu icumi, bakaba barabyitaga umukororombya bitewe n’uko byari bifite amabara akeye. Amaze gusoma ibice runaka by’igitabo kimwe, yahamagaye umugore we aramubwira ati “Rachel we, nabonye ukuri!” Bidatinze, abagize umuryango wa Coote bose batangiye gukorera Yehova.

Sydney yigaga Ibyanditswe ashyizeho umwete. Umukobwa we witwa Norma Barber, wamaze imyaka myinshi ari umumisiyonari none ubu akaba akorera ku biro by’ishami byo mu Bwongereza, yagize ati “papa yari yarakoze agatabo yandikagamo imirongo y’Ibyanditswe. Iyo yabonaga umurongo w’Ibyanditswe usobanura inyigisho runaka, yahitaga awandika muri ako gatabo, munsi y’umutwe uhuje n’inyigisho ivugwa muri uwo murongo. Ako gatabo yakise ngo ‘Wa murongo uri he?’”

Sydney Coote (hagati) yiyigishaga Ibyanditswe ashyizeho umwete; we n’umugore we Rachel (ibumoso), bagezaga ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya

Sydney ntiyashakaga kwiga Bibiliya gusa, ahubwo yashakaga no kubwira abandi ubutumwa buyikubiyemo. Yahise yandikira ibiro by’ishami byo mu Buhindi abibaza niba hari Abahamya ba Yehova bari muri Birimaniya. Nyuma y’igihe gito bamwoherereje ibitabo byinshi n’urutonde rw’amazina y’Abahamya bo muri Birimaniya. Norma agira ati “papa yandikiye buri wese mu bari kuri urwo rutonde amutumirira kuza kudusura. Nyuma yaho, abavandimwe batanu cyangwa batandatu baradusuye, batwereka uko twabwiriza mu buryo bufatiweho. Ababyeyi banjye bahise batangira guha ibyo bitabo incuti zacu n’abaturanyi. Nanone bandikiye bene wacu bose kandi baboherereza ibitabo.”

Daisy D’Souza wabaga i Mandalay amaze kubona ibaruwa n’agatabo yari yohererejwe na musaza we Sydney kavugaga ko Ubwami ari bwo byiringiro by’abatuye isi, yahise amusubiza kandi amusaba ibindi bitabo na Bibiliya. Umukobwa we witwa Phyllis Tsatos yaravuze ati “mama yasomaga ibyo bitabo yishimye bukamukeraho. Umunsi umwe, yaduteranyirije hamwe turi abana be batandatu maze aratubwira ati ‘ubu ngiye kuva muri Kiliziya Gatolika kuko nabonye ukuri!’” Nyuma yaho umugabo wa Daisy n’abana be bemeye ukuri. Ubu abagize umuryango wa D’Souza kugeza ku buvivi, bakorera Yehova Imana mu budahemuka.

Abapayiniya b’intwari

Mu ntangiriro y’imyaka ya 1930, hari abapayiniya b’abanyamwete bagejeje ubutumwa bwiza mu karere gaturiye umuhanda munini wa gari ya moshi wo mu majyaruguru, uturuka i Yangon ukagera mu mugi wa Myitkyina uri hafi y’umupaka wa Birimaniya n’u Bushinwa. Nanone babwirizaga mu migi ya Mawlamyine (Moulmein) na Sittwe (Akyab) iri ku nkombe z’inyanja mu burasirazuba no mu burengerazuba bwa Yangon. Ibyo byatumye i Mawlamyine n’i Mandalay hashingwa amatorero mato.

Mu mwaka wa 1938, umurimo wo kubwiriza muri Birimaniya watangiye kugenzurwa n’ibiro by’ishami bya Ositaraliya aho kugenzurwa n’ibiro by’ishami by’u Buhindi, kandi abapayiniya baturutse muri Ositaraliya no muri Nouvelle-Zélande batangiye kugera muri Birimaniya. Muri abo bapayiniya b’intwari harimo Fred Paton, Hector Oates, Frank Dewar, Mick Engel hamwe na Stuart Keltie. Abo bavandimwe bose batangije umurimo wo kubwiriza mu mafasi mashya.

Frank Dewar

Fred Paton yagize ati “mu myaka ine namaze muri Birimaniya, nabwirije igice kinini cy’icyo gihugu. Muri icyo gihe narwaye malariya, tifoyide, macinya n’izindi ndwara. Akenshi nirirwaga mbwiriza ariko ntafite aho kurara. Icyakora, buri gihe Yehova yampaga ibyo nkeneye kandi akampa imbaraga z’umwuka we kugira ngo nkomeze kubwiriza.” Frank Dewar umubwiriza w’umunyamwete wari waraturutse muri Nouvelle-Zélande yagize ati “nahuraga n’amabandi, inyeshyamba n’abayobozi bikakaza. Ariko naje kubona ko kugira ikinyabupfura, kwiyoroshya, kwicisha bugufi no gushyira mu gaciro bishobora gukuraho inzitizi zingana umusozi. Abantu benshi ntibatinze kubona ko Abahamya ba Yehova nta cyo batwaye.”

Abo bapayiniya bari batandukanye cyane n’abandi banyamahanga babaga muri Birimaniya basuzuguraga abaturage bo muri icyo gihugu. Bubahaga abo baturage kandi bakabakunda. Baganirizaga mu bugwaneza abo baturage bicisha bugufi bigatuma babishimira, kuko bakunda umuntu ubabwira neza kandi ugira amakenga aho gukunda ubabwira adaciye ku ruhande cyangwa uhangana na bo. Abo bapayiniya bagaragaje mu magambo no mu bikorwa ko Abahamya ba Yehova ari Abakristo b’ukuri.Yoh 13:35.

Ikoraniro ritazibagirana

Hashize amezi runaka abapayiniya bageze muri icyo gihugu, ibiro by’ishami byo muri Ositaraliya byateguye ikoraniro ry’intara mu mugi wa Yangon. Iryo koraniro ryagombaga kubera mu nzu mberabyombi y’umugi wa Yangon, ikaba yari inzu nziza cyane ifite ingazi zubakishije amabuye ya marimari n’inzugi nini z’umuringa. Iryo koraniro ryajemo abantu baturutse muri Tayilande, muri Maleziya no muri Singapuru. Nanone umukozi w’ibiro by’ishami byo muri Ositaraliya witwaga Alex MacGillivray yazanye n’itsinda ry’abavandimwe bari baturutse i Sydney.

Disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Intambara izakwira isi yose iregereje” yaramamajwe cyane, kandi yashishikaje abantu benshi bitewe n’umwuka w’intambara watutumbaga muri icyo gihugu. Fred Paton yagize ati “abantu buzuye iyo nzu mu kanya nk’ako guhumbya. Ngikingura imiryango y’imbere, abantu benshi cyane bahise bazamuka ku ngazi bajya kwicara. Mu minota itageze ku icumi, abantu basaga 1.000 bari bamaze kuzura iyo nzu y’imyanya 850.” Frank Dewar yagize ati “byabaye ngombwa ko dufunga inzugi z’imbere kuko abantu bashakaga kwinjira ari benshi cyane, bityo abandi bagera ku 1.000 basigara hanze. Icyakora ntibyabujije abasore b’inkwakuzi kwinjirira mu miryango mito yo mu mpande.”

Abavandimwe ntibashimishijwe gusa n’uko abantu benshi baje kumva iyo disikuru, ahubwo nanone bashimishijwe n’uko haje abantu bo mu moko menshi yo muri icyo gihugu. Kugeza icyo gihe, abantu bake ni bo bari barashimishijwe n’ukuri kuko abantu hafi ya bose bari bakomeye ku idini ry’Ababuda. Abo bantu bari mu madini yiyita aya gikristo (cyane cyane Abakayini, Abakarene, Abakacini n’Abacini) babaga mu turere twitaruye twari tutarageramo ubutumwa bwiza. Byaragaragaraga ko uwo murima wari weze kugira ngo usarurwe. Nyuma y’igihe gito, amoko menshi atuye muri Birimaniya na yo yari kuba abarirwa mu ‘mbaga y’abantu benshi’ bo mu mahanga yose yahanuwe muri Bibiliya.—Ibyah 7:9.

Abigishwa ba mbere b’Abakayini

Abigishwa ba mbere b’Abakayini, Chu May “Daisy” (ibumoso) na Hnin May “Lily” (iburyo)

Mu mwaka wa 1940, hari umupayiniya witwaga Ruby Goff wabwirizaga mu mugi muto wa Insein uri mu nkengero za Yangon. Kubera ko nta bantu benshi bashimishijwe yari yabonye uwo munsi, yarasenze ati “Yehova ndakwingize umfashe mbone nibura ‘intama’ imwe mbere yo gutaha.” Ageze ku nzu ikurikira, yahasanze Umukayini w’Umubatisita witwaga Hmwe Kyaing, wahise atega amatwi ubutumwa bw’Ubwami atagoranye. Bidatinze Hmwe Kyaing n’abakobwa be, ari bo Chu May (Daisy) na Hnin May (Lily), bize Bibiliya kandi bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Nubwo Hmwe Kyaing yaje gupfa nyuma yaho gato, umukobwa we muto witwa Lily yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova wa mbere w’Umukayini. Daisy na we yaje kubatizwa.

Lily na Daisy babaye abapayiniya b’abanyamwete basiga umurage utazibagirana. Ubu hari ababakomokaho n’abo bigishije Bibiliya benshi cyane bakorera Yehova muri Miyanimari no mu bindi bihugu.

Bahangana n’ingorane mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose

Mu mwaka wa 1939, mu Burayi hateye Intambara ya Kabiri y’Isi Yose maze ingaruka zayo zigera ku isi hose. Uko abantu barushagaho kugira ubwoba bw’intambara ni na ko abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bo muri Birimaniya botsaga igitutu abategetsi b’abakoloni babasaba ko ibitabo byacu byabuzanywa. Ibyo byatumye Mick Engel wari ushinzwe ububiko bw’ibitabo bw’i Yangon ajya kureba umutegetsi ukomeye w’Umunyamerika, amuha urwandiko rumwemerera gutwara toni zigera kuri ebyiri z’ibitabo mu makamyo y’abasirikare, akabivana muri Birimaniya akabijyana mu Bushinwa.

Fred Paton na Hector Oates bajyanye ibyo bitabo mu mugi wa Lashio uri hafi y’umupaka w’u Bushinwa, aho umuhanda wa gari ya moshi ugarukira. Bahasanze umuyobozi wagenzuraga amakamyo ajya mu Bushinwa maze arabatombokana. Yaravuze ati “nta soni? Bishoboka bite ko ibyo bintazi byanyu ngo ni ibitabo nabiha umwanya ungana utyo mu makamyo yanjye kandi nabuze aho ntwara ibikoresho bya gisirikare bikenewe cyane n’imiti irimo iborera aha idatwikiriye?” Fred yaratuje, akura mu isakoshi ye ya baruwa yari yahawe na wa mutegetsi ayiha uwo muyobozi kandi amubwira ko yaba akoze ikosa rikomeye aramutse yirengagije itegeko ryatanzwe n’umutegetsi w’i Yangon. Uwo muyobozi wagenzuraga amakamyo yahaye abo bavandimwe ikamyoneti n’umushoferi hamwe n’ibindi bari gukenera. Bagenze ibirometero 2.400 bagera mu mugi wa Chongqing (Chungking) uri mu majyepfo y’u Bushinwa maze bahatanga ibitabo byinshi ndetse babwiriza na Chiang Kai-shek wari Perezida w’u Bushinwa.

Abayobozi bahageze ibitabo byagiye kera

Muri Gicurasi 1941, leta y’abakoloni yategekaga u Buhindi yohereje telegaramu i Yangon itegeka abayobozi ba Birimaniya gufatira ibitabo byacu. Abavandimwe babiri bakoraga mu biro byakira telegaramu barayibonye bahita babimenyesha Mick Engel. Mick yaterefonnye Lily na Daisy bahita bajya aho ibitabo byari bibitse, bafata amakarito 40 yari asigaye bajya kuyahisha mu mazu atandukanye i Yangon. Abayobozi bahageze ibitabo byagiye kera.

Ku itariki ya 11 Ukuboza 1941, hashize iminsi ine u Buyapani buteye icyambu cya Pearl Harbor, Abayapani batangiye kurasa ibisasu muri Birimaniya. Mu mpera z’icyo cyumweru, hari Abahamya bake bateraniye mu kazu gato kari haruguru y’aho gari ya moshi zihagarara i Yangon. Bamaze kumva ikiganiro cyiyubashye gishingiye ku Byanditswe, Lily yabatirijwe mu muvure biyuhagiriramo.

Nyuma y’amezi atatu, ingabo z’u Buyapani zasesekaye i Yangon zisanga nta n’inyoni itamba. Abantu basaga ibihumbi ijana bari barahungiye mu Buhindi. Ababarirwa mu bihumbi baguye mu nzira bishwe n’inzara, umunaniro n’indwara. Sydney Coote wahunganye n’umuryango we, yaguye hafi y’umupaka w’u Buhindi azize malariya yo mu mutwe. Hari undi muvandimwe warashwe n’ingabo z’Abayapani, naho undi apfusha umugore we n’abandi bagize umuryango we igihe igisasu cyagwaga ku nzu yabo.

Abahamya bake cyane ni bo bagumye muri Birimaniya. Lily na Daisy bimukiye i Pyin Oo Lwin (Maymyo), umugi utuje wubatse mu ibanga ry’umusozi hafi y’i Mandalay maze bahabiba imbuto z’ukuri zaje kwera nyuma yaho. Umuhamya wa gatatu witwa Cyril Gay yagiye mu mudugudu muto witwa Thayarwaddy uri ku birometero 100 mu majyaruguru ya Yangon, akomeza kuhaba kugeza intambara irangiye.

Bishimiye kongera guhura

Intambara irangiye, abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu bari barahungiye mu Buhindi batangiye kugaruka muri Birimaniya. Muri Mata 1946 itorero ry’i Yangon ryari rifite ababwiriza umunani barangwa n’ishyaka. Mu mpera z’uwo mwaka iryo torero ryari rimaze kugira ababwiriza 24, maze abavandimwe biyemeza kugira ikoraniro.

Iryo koraniro ry’iminsi ibiri ryabereye mu ishuri rya Insein. Theo Syriopoulos wamenyeye ukuri i Yangon mu wa 1932, yagize ati “ngihunguka mvuye mu Buhindi, nahise nsabwa gutanga disikuru y’abantu bose imara isaha. Nta kindi kiganiro nari narigeze ntanga uretse ibiganiro bibiri gusa by’iminota itanu nari naratanze mu materaniro ndi mu Buhindi. Icyakora, iryo koraniro ryagenze neza cyane kandi ryajemo abantu basaga 100.”

Hashize ibyumweru bike, umuyobozi w’ubwoko bw’Abakayini wari ushimishijwe n’ukuri yahaye itorero ikibanza kiri mu gace ka Ahlone ku nkombe z’uruzi hafi yo mu mugi wa Yangon rwagati. Abavandimwe bahubatse Inzu y’Ubwami y’imigano irimo imyanya yo kwicaramo igera hafi ku ijana. Abagize itorero basabwe n’ibyishimo. Abavandimwe na bashiki bacu barokotse intambara bari bafite ukwizera gukomeye kandi biteguye gukorana umwete umurimo wo kubwiriza.

Abamisiyonari ba mbere bahagera

Hejuru: Abamisiyonari ba mbere bize i Gileyadi, ari bo Hubert Smedstad, Robert Kirk, Norman Barber na Robert Richards Hasi: (ku murongo w’inyuma) Nancy D’Souza, Milton Henschel, Nathan Knorr, Robert Kirk, Terence D’Souza, (ku murongo w’imbere) Russell Mobley, Penelope Jarvis-Vagg, Phyllis Tsatos, Daisy D’Souza, Basil Tsatos

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1947, abavandimwe bari bishimye cyane bateraniye ku cyambu cya Yangon baje kwakira Robert Kirk, umumisiyonari wa mbere wize Ishuri rya Gileyadi wari uje muri Birimaniya. Nyuma yaho gato, haje abandi bamisiyonari batatu, ari bo Norman Barber, Robert Richards na Hubert Smedstad hamwe na Frank Dewar wari warabaye umupayiniya mu Buhindi mu gihe cy’intambara.

Abo bamisiyonari basanze umugi warashenywe n’intambara. Amazu menshi yari yarahiye kandi abantu babarirwa mu bihumbi babaga mu tuzu tw’utururi twubakishijwe imigano dutondetse ku mihanda. Abantu batekeraga ku muhanda, bakogera ku muhanda kandi bakibera ku muhanda. Icyakora, abo bamisiyonari bari bazanywe no kwigisha ukuri ko muri Bibiliya kandi bahuje imibereho yabo n’imimerere bahasanze maze bakorana umwete umurimo wo kubwiriza.

Ku itariki ya 1 Nzeri 1947, ibiro by’ishami bya Watch Tower Society byashyizwe mu nzu y’abamisiyonari yari ku muhanda wa Signal Pagoda hafi yo mu mugi rwagati. Robert Kirk yagizwe umugenzuzi w’ibiro by’ishami. Nyuma yaho gato, itorero ry’i Yangon ryavuye muri ya Nzu y’Ubwami y’i Ahlone yari yubakishijwe imigano, rijya mu cyumba cyo hejuru cy’igorofa ryari ryubatse ku muhanda wa Bogalay Zay. Hari hafi y’inzu nziza cyane guverinoma y’abakoloni b’Abongereza yakoreragamo. Icyakora, iyo guverinoma yari ishigaje iminsi ibarirwa ku ntoki.

Haduka intambara y’abenegihugu

Ku itariki ya 4 Mutarama 1948, u Bwongereza bwashyikirije ubutegetsi guverinoma nshya y’Abanyabirimaniya. Birimaniya yari ibaye igihugu cyigenga nyuma y’imyaka 60 y’ubukoroni. Icyakora, icyo gihugu cyahise kiyogozwa n’intambara yari ishyamiranyije abenegihugu.

Buri bwoko bwahataniraga gushyiraho leta yabwo yigenga, mu gihe imitwe y’ingabo z’abikorera ku giti cyabo n’udutsiko tw’abagizi ba nabi bahataniraga kugenzura uduce tumwe na tumwe. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1949, ingabo z’abigometse ku butegetsi zagenzuraga igice kinini cy’igihugu maze intambara igera no mu nkengero za Yangon.

Iyo habonekaga agahenge, abavandimwe bajyaga kubwiriza ariko bafite amakenga. Ibiro by’ishami byavanywe mu nzu y’abamisiyonari yari ku muhanda wa Signal Pagoda byimurirwa mu nzu ngari yo hejuru mu igorofa ryari ku muhanda wa 39, mu gace karimo umutekano kubatsemo za ambasade z’ibihugu byinshi, ku rugendo rw’iminota itatu ku maguru, uvuye ku biro by’iposita.

Buhoro buhoro ingabo za Birimaniya zagiye zishimangira ubutegetsi bwazo, zishushubikanya ababwigometseho bahungira mu misozi. Mu myaka ya 1950 rwagati guverinoma yari yarongeye kwigarurira igice kinini cy’igihugu. Icyakora, intambara yari itararangira. Yagendaga ihindura isura kugeza n’uyu munsi.

Kubwiriza no kwigisha mu kinyabirimaniya

Kugeza mu myaka ya 1950 rwagati, abavandimwe bo muri Birimaniya babwirizaga hafi buri gihe mu cyongereza, ururimi rwavugwaga n’abantu bize baba mu migi minini. Icyakora, hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bavugaga gusa ikinyabirimaniya (ikinyamiyanimari), igikayini, igikacini, igicini n’izindi ndimi zivugwa muri icyo gihugu. Abo bantu bari kugezwaho bate ubutumwa bwiza?

Mu wa 1934, Sydney Coote yasabye umwarimu w’Umukayini kujya ahindura udutabo tunyuranye mu kinyabirimaniya n’igikayini. Nyuma yaho hari abandi babwiriza bahinduye mu kinyabirimaniya igitabo kivuga ko Imana ari nyakuri (“Que Dieu soit reconnu pour vrai !”) n’utundi dutabo. Hanyuma mu mwaka wa 1950, Robert Kirk yasabye umuvandimwe Ba Oo guhindura mu kinyabirimaniya ibice byo kwigwa by’Umunara w’Umurinzi. Bahinduraga bandikisha intoki, bigahabwa amasosiyete y’ubucuruzi y’i Yangon akabyandikisha imashini kandi akabicapa, hanyuma bigahabwa abateranaga. Hashize igihe, ibiro by’ishami byaguze imashini yandika inyuguti z’ikinyabirimaniya kugira ngo umurimo w’ubuhinduzi wihute.

Ba Oo (ibumoso) yahinduraga ibice byo kwigwa by’Umunara w’Umurinzi mu kinyabirimaniya

Abo bahinduzi ba mbere bahuye n’ingorane nyinshi. Naygar Po Han wabaye umuhinduzi mu gihe Ba Oo atari agishoboye gukora uwo murimo yagize ati “ku manywa narakoraga kugira ngo nshake ibitunga umuryango wanjye, nijoro ngakora akazi k’ubuhinduzi ndebera ku itara rinyenyeretsa nkageza mu gicuku. Nari nzi icyongereza gike cyane ku buryo ibyo nahinduraga bishobora kuba byari birimo amakosa. Icyakora, twifuzaga cyane ko amagazeti yacu agera ku bantu benshi uko bishoboka kose.” Igihe Robert Kirk yasabaga Doris Raj guhindura Umunara w’Umurinzi mu kinyabirimaniya, byaramurenze araturika ararira. Doris yagize ati “nari narize amashuri make kandi sinari menyereye ibyo guhindura. Icyakora umuvandimwe Kirk yanteye inkunga yo kugerageza. Nasenze Yehova maze ntangira uwo murimo.” Ubu Doris amaze hafi imyaka 50 mu murimo w’ubuhinduzi kuri Beteli y’i Yangon. Naygar Po Han ubu ufite imyaka 93, na we akora kuri Beteli kandi aracyashishikazwa cyane no guteza imbere umurimo w’Ubwami.

Mu wa 1956, Nathan Knorr yasohoye Umunara w’Umurinzi mu kinyabirimaniya

Mu wa 1956, Nathan Knorr wari uturutse ku cyicaro gikuru yasuye Birimaniya maze atangaza ko hasohotse Umunara w’Umurinzi mu kinyabirimaniya. Nanone yateye abamisiyonari inkunga yo kwiga urwo rurimi kugira ngo barusheho gukora neza umurimo wo kubwiriza. Ibyo byatumye abo bamisiyonari barushaho kwiga ikinyabirimaniya bashishikaye. Mu mwaka wakurikiyeho, Frederick Franz na we wari uturutse ku cyicaro gikuru yatanze disikuru y’ifatizo mu ikoraniro ry’iminsi itanu ryabereye mu nzu mberabyombi y’ishuri rikuru rya Yangon. Yateye abavandimwe bayoboraga umurimo inkunga yo kohereza abapayiniya mu migi minini n’imito yo muri icyo gihugu, kugira ngo umurimo ukomeze kwaguka. Umugi wa mbere woherejwemo abapayiniya ni Mandalay, wahoze ari umurwa mukuru wa Birimaniya ukaba ari na wo mugi wa kabiri munini muri icyo gihugu.

Imbuto zera i Mandalay

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1957, abapayiniya ba bwite batandatu bageze muri Mandalay, basangayo umumisiyonari witwaga Robert Richards wari umaze igihe gito ashyingiranywe n’umugore we Baby w’Umukayini. Abo bapayiniya basanze kubwiriza muri iyo fasi bitoroshye. Umugi wa Mandalay wiganjemo Ababuda, ku buryo hafi kimwe cya kabiri cy’abiyeguriye iryo dini bo muri Birimaniya ari ho baba. Icyakora, abo bapayiniya babonye ko kimwe no muri Korinto ya kera, Yehova yari afite ‘abantu benshi muri uwo mugi.’—Ibyak 18:10.

Umwe muri abo ni Robin Zauja, umunyeshuri w’Umukacini wari ufite imyaka 21. Yagize ati “umunsi umwe mu gitondo cya kare, Robert na Baby Richards baje iwacu batubwira ko ari Abahamya ba Yehova. Bavuze ko babwirizaga ubutumwa bwiza ku nzu n’inzu bubahiriza itegeko rya Yesu ryo kubwiriza (Mat 10:11-13). Barambwirije, bampa aderesi yabo n’ibitabo n’amagazeti. Muri uwo mugoroba nafashe kimwe mu bitabo bampaye, ndara ngisoma nkirangiza mu gitondo izuba rirashe. Uwo munsi nahise njya kwa Robert mara amasaha menshi mubaza ibibazo. Yashubije ibyo bibazo byose akoresheje Bibiliya.” Bidatinze, Robin Zauja yabaye Umukacini wa mbere wemeye ukuri. Nyuma yaho yamaze imyaka myinshi ari umupayiniya wa bwite mu majyaruguru ya Birimaniya, afasha abantu bagera hafi ku ijana kumenya ukuri. Ubu babiri mu bana be bakora kuri Beteli i Yangon.

Undi mwigishwa w’umunyamwete ni Pramila Galliara, umukobwa w’imyaka 17 wari umaze igihe gito amenyeye ukuri i Yangon. Pramila agira ati “data wari mu idini rya Jayinisime yarwanyije cyane idini ryanjye rishya. Yatwitse Bibiliya yanjye n’ibitabo by’imfashanyigisho incuro ebyiri, kandi yajyaga ankubitira imbere y’abantu. Nanone yajyaga amfungirana kugira ngo ntajya mu materaniro ya gikristo, ndetse yavuze ko yari kuzatwika inzu y’umuvandimwe Richards. Ariko amaze kubona ko atashoboraga gusenya ukwizera kwanjye, yaracogoye areka kundwanya.” Pramila yahagaritse amasomo yo muri kaminuza aba umupayiniya urangwa n’ishyaka, hanyuma aza gushyingiranwa na Dunstan O’Neill wari umugenzuzi w’akarere. Kuva icyo gihe, yafashije abantu 45 kumenya ukuri.

Uko umurimo wateraga imbere muri Mandalay, ni na ko ibiro by’ishami byoherezaga abamisiyonari cyangwa abapayiniya mu yindi migi mito nka Pathein (Bassein), Kalaymyo, Bhamaw, Myitkyina, Mawlamyine na Myeik (Mergui). Yehova yabahaye umugisha kuko muri iyo migi yose havutse amatorero akomeye.

Abamisiyonari birukanwa

Uko umurimo wo kubwiriza wagendaga waguka, ni ko umwuka w’ubushyamirane ushingiye kuri politiki n’amoko warushagaho gukaza umurego. Amaherezo muri Werurwe 1962, ingabo zafashe ubutegetsi. Abahindi hamwe n’abantu bakomoka ku Bongereza n’Abahindi babarirwa mu bihumbi amagana barirukanywe bajya mu Buhindi no muri Bangaladeshi (icyo gihe yitwaga Pakisitani y’Iburasirazuba), kandi abanyamahanga basuraga icyo gihugu bahabwaga uruhushya rw’amasaha 24 gusa. Birimaniya yagendaga yishyira mu kato.

Abavandimwe babonaga ibyabaga bikarushaho kubabuza amahwemo. Leta iyobowe n’abasirikare yemeye ko buri wese ajya mu idini ashaka, ripfa gusa kuba ritivanga muri politiki. Icyakora, abamisiyonari b’amadini yiyita aya gikristo bakomeje kwivanga muri politiki nk’uko bisanzwe. Byageze muri Gicurasi 1966 guverinoma itagishobora kubyihanganira, maze itegeka abamisiyonari b’abanyamahanga bose kuva mu gihugu. Nubwo abamisiyonari b’Abahamya batigeze bivanga muri politiki, na bo barirukanywe.

Ibyo byababaje abavandimwe bo muri Birimaniya ariko ntibacika intege. Bari bazi ko Yehova Imana yari kumwe na bo (Guteg 31:6). Icyakora hari abavandimwe bibazaga uko umurimo w’Ubwami wari gukomeza gukorwa.

Icyakora ntibatinze kwibonera ko ukuboko kwa Yehova kwari kumwe na bo. Maurice Raj wari warahoze ari umugenzuzi w’akarere kandi akaba yari yaraherewe imyitozo ku biro by’ishami, yahise ahabwa inshingano yo kuyobora ibiro by’ishami. Nubwo yari Umuhindi, ntiyari yarirukanywe igihe abandi Bahindi birukanwaga. Agira ati “imyaka runaka mbere yaho, nari narasabye ubwenegihugu bwa Birimaniya, ariko sinari mfite amakiyati 450 * yo kubugura, maze ndabisubika. Nuko umunsi umwe, ubwo nacaga imbere y’ibiro by’isosiyete nari narigeze gukorera, uwahoze ari umukoresha wanjye yarambonye. Yarampamagaye ati ‘Raj we, ngwino ufate amafaranga yawe. Igihe wagendaga wibagiwe gutwara amafaranga wari warizigamiye.’ Ayo mafaranga yari amakiyati 450.

“Navuye mu biro nibaza icyo nari gukoresha ayo makiyati 450. Ariko kubera ko ayo mafaranga yari ahwanye n’ayo nari nkeneye kugira ngo mbone ubwenegihugu, nahise numva ko Yehova yifuzaga ko nyakoresha nshaka ibyo byangombwa, kandi ibyo byagize akamaro cyane. Igihe abandi Bahindi birukanwaga, jye nashoboye kuguma mu gihugu kuko nari mfite ubwenegihugu bwa Birimaniya, nkajya aho nshaka, ngatumiza ibitabo, kandi ngasohoza izindi nshingano z’ingenzi zifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza.”

Dunstan O’Neill na Maurice bazengurutse igihugu cyose batera inkunga amatorero yose n’amatsinda yitaruye. Maurice agira ati “twabwiye abavandimwe tuti ‘muhumure, Yehova ari kumwe natwe. Nitumubera indahemuka azadufasha.’ Kandi koko Yehova yaradufashije. Bidatinze hashyizweho abapayiniya ba bwite benshi, maze umurimo wo kubwiriza utera imbere mu buryo bwihuse.”

Ubu nyuma y’imyaka 46, Maurice ni umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami, kandi aracyakora ingendo muri Miyanimari hose atera inkunga amatorero. Kimwe na Kalebu wo muri Isirayeli ya kera wari ugeze mu za bukuru, ishyaka Maurice agira mu murimo w’Imana ntiryigeze ricogora.—Yos 14:11.

Umurimo ugera mu ntara ya Cini

Intara ya Cini iri mu karere k’imisozi kari ku mupaka wa Bangaladeshi n’uw’u Buhindi, ikaba ari imwe mu turere twa mbere twoherejwemo abapayiniya ba bwite. Ako karere gatuwe n’abantu benshi bavuga ko ari Abakristo, uwo ukaba ari umurage w’abamisiyonari b’Ababatisita bo mu gihe cy’abakoloni b’Abongereza. Ni yo mpamvu Abacini benshi bubaha cyane Bibiliya, bakubaha n’abayigisha.

Ahagana mu mpera z’umwaka wa1966, Lal Chhana wari warahoze ari umusirikare ariko icyo gihe akaba yari umupayiniya wa bwite, yageze mu mugi wa Falam, icyo gihe ukaba ari wo wari munini mu ntara ya Cini. Dunstan na Pramila O’Neill hamwe na Than Tum, na we wari warahoze ari umusirikare ariko akaba yari aherutse kubatizwa, bamusanzeyo. Abo babwiriza barangwaga n’ishyaka babonye imiryango ishimishijwe maze bidatinze batangiza itorero rito ariko rirangwa n’ishyaka.

Mu mwaka wakurikiyeho, Than Tum yimukiye mu mugi wa Hakha mu majyepfo ya Falam, atangira gukorerayo umurimo w’ubupayiniya maze ahashinga itsinda rito. Nyuma yaho yagiye kubwiriza mu ntara ya Cini maze agira uruhare mu gushinga amatorero i Vanhna, i Surkhua, i Gangaw no mu tundi turere. Ubu nyuma y’imyaka 45 yose, Than Tum aracyari umupayiniya wa bwite mu mudugudu avukamo wa Vanhna.

Igihe Than Tum yavaga i Hakha, yasimbuwe n’umupayiniya wa bwite witwa Donald Dewar wari ufite imyaka 20. Kubera ko ababyeyi ba Donald, ari bo Frank na Lily Dewar bari baherutse kwirukanwa, murumuna wa Donald witwa Samuel wari ufite imyaka 18 yamusanzeyo. Donald agira ati “twabaga mu kazu gato k’amabati, gashyuha cyane mu mpeshyi, mu mezi y’imbeho kagakonja cyane. Ariko nabonye ko irungu ari cyo kigeragezo gikomeye cyane. Buri gihe najyaga kubwiriza jyenyine kandi sinashoboraga kuvuga ururimi rw’igicini cyo mu karere ka Hakha. Jye na Samuel twagiraga amateraniro twenyine turi kumwe n’umubwiriza umwe cyangwa babiri. Natangiye kumva mpungabanye mu byiyumvo, bigera n’ubwo ntekereza kuva muri iyo fasi.

“Muri icyo gihe, nasomye inkuru ishishikaje yasohotse mu Gitabo nyamwaka ivuga ukuntu abavandimwe bacu bo muri Malawi bakomeje kuba indahemuka mu gihe cy’ibitotezo bikaze. * Naribajije nti ‘niba ntashobora kwihanganira irungu, nabasha nte kwihanganira ibitotezo?’ Nasenze Yehova mubwira ibyari bimpangayikishije byose, nuko numva ndaruhutse. Nanone gusoma Bibiliya n’inkuru zo mu Munara w’Umurinzi no gutekereza ku byo nasomaga, byarankomeje. Igihe Maurice Raj na Dunstan O’Neill bansuraga bantunguye, numvise meze nk’ubonye abamarayika babiri! Buhoro buhoro nongeye kugira ibyishimo.”

Nyuma yaho, igihe Donald yari umugenzuzi usura amatorero, ibyamubayeho byatumye ashobora gutera inkunga abandi Bahamya babaga mu duce twitaruye. Nanone umurimo yakoreye mu karere ka Hakha wageze kuri byinshi. Ubu i Hakha hari itorero rikomeye kandi buri gihe habera amakoraniro y’Abakristo. Babiri mu babwiriza bajyaga mu materaniro i Hakha, ari bo Johnson Lal Vung na Daniel Sang Kha, na bo babaye abapayiniya ba bwite barangwa n’ishyaka kandi bagize uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu gice kinini cy’intara ya Cini.

‘Baterera imisozi’

Intara ya Cini iri ku butumburuke bwa metero 900 kugeza kuri metero 1.800, imisozi imwe ikaba ifite ubutumburuke bwa metero zigera ku 3.000. Imisozi myinshi iriho amashyamba y’inzitane arimo ibiti by’inganzamarumbo by’amoko menshi n’indabo z’amabara menshi. Ako karere kagizwe n’imisozi minini kandi gukoramo ingendo ntibyoroshye. Imigi yo muri ako karere ihuzwa n’imihanda y’ibitaka irimo amakorosi menshi kandi kuyinyuramo mu gihe cy’imvura biba bisa n’ibidashoboka, kubera ko iba irimo ibyondo kandi akenshi inkangu ziracika zikayifunga. Kugera mu midugudu myinshi yitaruye bisaba kugenda n’amaguru gusa. Icyakora izo nzitizi ntizaciye intege abagaragu ba Yehova bari bariyemeje kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose.

Aye Aye Thit wakoranye n’umugabo we wasuraga amatorero muri ntara ya Cini yaravuze ati “nakuriye mu kibaya cy’uruzi rwa Ayeyarwady kandi natangajwe cyane n’ubwiza bw’imisozi yo mu ntara ya Cini. Nazamutse umusozi wa mbere nihuta cyane, ariko ngeze mu mpinga umwuka urahera nitura hasi. Maze guterera indi misozi nk’ingahe, numvise naniwe cyane ntekereza ko ndi bupfe. Amaherezo, namenyereye guterera imisozi, nkagenda buhoro buhoro kandi nkazigama imbaraga. Nyuma y’igihe gito nashoboraga kugenda ibirometero 32 ku munsi mu gihe cy’iminsi itandatu cyangwa irenga.”

Abo mu itorero rya Matupi bagendaga ibirometero 270 ku maguru bagiye mu makoraniro ya gikristo i Hakha

Abavandimwe bo mu ntara ya Cini bamaze imyaka myinshi bakoresha uburyo bunyuranye bwo gutwara abantu n’ibintu, bagakoresha indogobe, ifarashi, igare kandi vuba aha ni bwo batangiye gukoresha moto, imodoka zitwara abagenzi n’imodoka zibasha imihanda mibi. Ariko ubundi bigendera n’amaguru. Urugero, kugira ngo abapayiniya ba bwite Kyaw Win na David Zama bagere mu midugudu ikikije Matupi, bakoraga urugendo rw’ibirometero byinshi bazamuka imisozi bakamanuka indi. Naho abagize itorero rya Matupi riri ku birometero bisaga 270, bakoraga urugendo rw’iminsi itandatu cyangwa umunani ku maguru kugira ngo bagere i Hakha ahabera amakoraniro y’Abakristo, bagakora urundi nk’urwo batashye. Bagendaga baririmba indirimbo z’Ubwami, amajwi yabo akirangira muri iyo misozi myiza.

Izo ngendo ziruhije ntizatumaga abavandimwe bahangana n’ikirere cyo mu misozi gusa, ahubwo nanone bahanganaga n’amarumbo y’imibu n’udusimba tw’amoko yose twabarumaga, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Umugenzuzi usura amatorero witwa Myint Lwin agira ati “igihe nagendaga mu ishyamba nabonye imisundwe intondagira ku maguru. Nyikuyeho, mbona indi ibiri intondagira. Narasimbutse mpagarara ku giti cyari cyaraguye, ngiye kubona mbona imisundwe myinshi cyane izamuka kuri icyo giti. Nagize ubwoba bwinshi, nyura muri iryo shyamba niruka cyane. Nageze ku muhanda imisundwe yanyuzuyeho.”

Umugenzuzi w’intara witwa Gumja Naw n’umugore we Nan Lu, batereraga imisozi basura amatorero yo mu ntara ya Cini

Icyakora abagenda mu ntara ya Cini bihanganira ibintu byinshi birenze imisundwe. Nanone muri Miyanimari haba amasatura, idubu, ingwe, urusamagwe, kandi dukurikije uko ibitabo bimwe bibivuga, ni cyo gihugu ku isi gifite amoko menshi y’inzoka z’ubumara. Iyo umugenzuzi w’intara witwa Gumja Naw n’umugore we Nan Lu babaga bagenda mu misozi yo mu ntara ya Cini bagiye gusura amatorero yaho, nijoro bacanaga umuriro impande zose kugira ngo inyamaswa zitabegera!

Abo babwiriza badacogora basize umurage utazibagirana. Maurice Raj agira ati “bakoreye Yehova n’imbaraga zabo zose. Na nyuma y’aho baviriye mu ntara ya Cini, bifuzaga kugaruka. Imihati bashyizeho yahesheje Yehova ikuzo rwose!” Muri iki gihe, nubwo intara ya Cini ari imwe mu turere dutuwe n’abantu batatanye kurusha ahandi hose mu gihugu, ifite amatorero arindwi n’amatsinda menshi yitaruye.

“Nta ‘ntama’ ziri i Myitkyina”

Mu mwaka wa 1966 abapayiniya ba bwite bageze mu mugi muto mwiza wa Myitkyina uri ku nkombe y’uruzi rwa Ayeyarwady mu ntara ya Kacini, hafi y’u Bushinwa. Mu myaka itandatu mbere yaho, Robert na Baby Richards bari barahabwirije igihe gito. Baravuze bati “nta ‘ntama’ ziri i Myitkyina.” Ariko kandi, abo bapayiniya bashya bahabonye abantu bafite inyota y’ukuri.

Umwe muri abo bantu yari Mya Maung, Umubatisita w’imyaka 19 wasengaga Imana ayisaba ko yamufasha gusobanukirwa Bibiliya. Agira ati “igihe umupayiniya yansuraga aho nakoreraga akansaba ko twigana Bibiliya, narishimye cyane. Numvaga ari igisubizo cy’amasengesho yanjye. Jye na murumuna wanjye San Aye twigaga kabiri mu cyumweru kandi twagize amajyambere yihuse mu buryo bw’umwuka.

“Umwigisha w’inararibonye witwa Wilson Thein yaradufashije. Aho kutubwira icyo dukora, yaratwerekeraga! Twaritozaga maze tumenya uko twakoresha Bibiliya neza, tukabwiriza dushize amanga, tugahangana n’ibitotezo kandi tugategura disikuru tukanazitanga. Wilson Thein yadutegaga amatwi mu gihe twabaga dutegura ikiganiro tuzatanga, hanyuma akatugira inama y’ibyo twanonosora. Imyitozo yaduhaga abigiranye ineza yatumye twishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka.

“Muri iki gihe, imigi ituriye umuhanda wa gari ya moshi ya Namti, Hopin, Mohnyin na Katha yose irimo amatorero akomeye”

“Mu mwaka wa 1968, jye na San Aye twatangiye umurimo w’ubupayiniya, bituma abapayiniya b’i Myitkyina baba umunani. Mu bantu ba mbere twigishije Bibiliya harimo mama n’abana barindwi tuvukana, kandi amaherezo bose bemeye ukuri. Nanone twajyaga dukora ingendo zamaraga umunsi umwe kugera kuri itatu, tugiye kubwiriza mu migi no mu midugudu ituriye umuhanda wa gari ya moshi, kuva Myitkyina kugeza Mandalay. Imbuto twateye zaje kwera. Muri iki gihe, imigi ituriye umuhanda wa gari ya moshi ya Namti, Hopin, Mohnyin na Katha yose irimo amatorero akomeye.”

Igihe San Aye yabwirizaga mu ifasi y’ubucuruzi y’i Myitkyina yahuye na Phum Ram, wari Umukacini w’Umubatisita wari umukozi wa leta. Phum Ram yemeye ukuri ashishikaye maze yimukira mu mugi muto wa Putao, uri munsi y’imisozi ya Himalaya. Agezeyo, yabwirije bene wabo benshi, maze bidatinze abantu 25 batangira kuza mu materaniro ya gikristo. Igihe Phum Ram yari umupayiniya, yafashije umugore we n’abana be barindwi hamwe na bene wabo benshi bamenya ukuri. Ubu ni umupayiniya, akaba n’umusaza mu itorero ry’i Myitkyina.

Ibice byo kuri gari ya moshi bisigara

Abahamya bahagurutse i Yangon muri gari ya moshi bari bakodesheje bagiye mu ikoraniro ryabereye i Myitkyina mu wa 1969

Amajyambere yihuse yo mu buryo bw’umwuka yabaye mu ntara ya Kacini yatumye mu mwaka wa 1969 ibiro by’ishami byimura ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo “Amahoro ku isi” birijyana i Myitkyina aho kubera i Yangon nk’uko byari bisanzwe. Kugira ngo abari kujya muri iryo koraniro bashobore kuva i Yangon bajya i Myitkyina mu birometero 1.100 mu majyaruguru, ibiro by’ishami byasabye ikigo gishinzwe za gari ya moshi muri Birimaniya uruhushya rwo gukodesha ibice bitandatu byo kuri gari ya moshi. Ibyo ntibyari bisanzwe. Intara ya Kacini yari indiri y’abivumbuye ku butegetsi, kandi abantu bajyaga muri ako karere n’abavagayo baragenzurwaga cyane. Ariko abavandimwe batunguwe n’uko abayobozi ba gari ya moshi bahise babyemera.

Itsinda ry’abasaza mu ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo “Amahoro ku isi” ryabereye i Myitkyina mu mwaka wa 1969. (Ku murongo w’inyuma) Francis Vaidopau, Maurice Raj, Tin Pei Than, Mya Maung, (ku murongo wo hagati) Dunstan O’Neill, Charlie Aung Thein, Aung Tin Shwe, Wilson Thein, San Aye, (ku murongo w’imbere) Maung Khar, Donald Dewar, David Abraham, Robin Zauja

Ku munsi gari ya moshi yari itwaye abari baje mu ikoraniro yagombaga kugera i Myitkyina, Maurice Raj n’itsinda ry’abavandimwe bagiye kwakira abo bashyitsi aho gari ya moshi zihagarara. Maurice agira ati “mu gihe twari dutegereje, umukozi w’aho gari ya moshi zihagarara yaje yiruka atubwira ko yari amaze kubona ubutumwa bwavugaga ko abayobozi bari bacomoye ibice bitandatu byarimo abavandimwe bacu, bikabasiga hagati ya Mandalay na Myitkyina. Uko bigaragara, gari ya moshi ntiyashoboraga gukurura ibyo bice byose ngo ibitererane umusozi.

“None se twari kubigenza dute? Twabanje gutekereza ko twahindura amatariki y’ikoraniro. Ariko ibyo byari gusaba ko twongera kwandika dusaba impushya zitandukanye, kandi ibyo byari gufata ibyumweru byinshi! Mu gihe twarimo dusengana umwete twinginga Yehova, gari ya moshi yarahasesekaye. Twagize ngo turarota tubonye ibice bitandatu byose byo kuri iyo gari ya moshi byuzuye abavandimwe bacu! Badupeperaga bamwenyura. Twababajije uko byari byagenze, umwe muri bo aratubwira ati ‘ni byo koko bacomoyeho ibice bitandatu, ariko si ibyacu bacomoye!’”

‘Ni byo koko bacomoyeho ibice bitandatu, ariko si ibyacu bacomoye!’

Ikoraniro ry’i Myitkyina ryagenze neza cyane. Muri iryo koraniro hasohotse ibitabo bitatu bishya mu kinyabirimaniya n’ibindi bitanu mu cyongereza. Mu myaka itatu mbere yaho, igihe abamisiyonari bari barirukanywe, ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byinjiraga muri Birimaniya byaragabanutse cyane. Ariko noneho byari bibonetse ari byinshi!

Bigisha Abanaga

Hashize amezi ane nyuma y’ikoraniro ry’i Myitkyina, ibiro by’ishami byabonye ibaruwa byohererejwe n’umukozi w’ibiro by’iposita byo mu mugi wa Khamti uri ku nkengero y’uruzi runyura mu misozi miremire yo ku mupaka wa Birimaniya n’u Buhindi mu majyaruguru y’uburengerazuba. Ako karere gatuyemo Abanaga bagizwe n’amoko atandukanye, bahoze batinywa cyane kuko bacaga abantu ibihanga. Uwo mukozi witwa Ba Yee wari warahoze ari mu idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yari yanditse asaba ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Ibiro by’ishami byahise byoherezayo abapayiniya ba bwite babiri, ari bo Aung Naing na Win Pe.

Win Pe agira ati “tugeze ku kibuga cy’indege cya Khamti, twabujijwe amahwemo no kubona abarwanyi b’Abanaga bateye ubwoba bahagaze aho, bambaye utubindo twonyine. Hanyuma Ba Yee yaje yihuta aza kudusuhuza, ahita atujyana guhura n’abantu bari bashimishijwe. Mu gihe gito twari dufite abantu batanu twigishaga Bibiliya.

Biak Mawia (ku murongo w’inyuma, iburyo) n’abagize itorero rya Khamti igihe batangiraga kubwiriza mu turere tw’Abanaga

“Icyakora, abategetsi bo muri ako gace batwitiranyije n’abapasiteri b’Ababatisita bari bafitanye ubucuti n’abigometse ku butegetsi bo muri ako karere. Nubwo twabijeje ko tutagira aho tubogamira muri politiki, nyuma y’igihe kitageze ku kwezi badutegetse kuva muri ako karere.”

Hashize imyaka itatu, igihe muri ako karere hashyirwagaho abategetsi bashya, umupayiniya w’imyaka 18 witwa Biak Mawia yakomereje aho abapayiniya ba mbere bari baragereje. Bidatinze, Ba Yee yasezeye ku kazi maze atangira umurimo w’ubupayiniya. Hanyuma haje n’abandi bapayiniya. Nyuma y’igihe gito, abo babwiriza barangwa n’ishyaka bashinze itorero i Khamti n’amatsinda mato menshi mu midugudu yo hafi aho. Biak Mawia agira ati “abavandimwe na bashiki bacu b’Abanaga ntibari barize kandi ntibari bazi gusoma. Ariko bakundaga Ijambo ry’Imana kandi bari ababwiriza barangwa n’ishyaka bakoreshaga amashusho yo mu bitabo byacu babigiranye ubuhanga. Nanone bafataga mu mutwe imirongo myinshi y’Ibyanditswe, kandi indirimbo z’Ubwami bari bazizi mu mutwe.”

Ubu i Khamti habera amakoraniro y’intara buri gihe, mu bayazamo hakaba harimo n’abaturuka kure mu majyepfo mu mugi wa Homalin, uri ku rugendo rw’amasaha 15 mu bwato bugenda mu ruzi.

Barwanywa mu “Karere ka Zahabu”

Hagati aho, mu rundi ruhande rw’igihugu, umurimo wakomezaga kwaguka mu karere k’imisozi gahana imbibi n’u Bushinwa, Lawo na Tayilandi. Aho ni mu Karere ka Zahabu, akaba ari akarere k’imisozi myiza n’ibibaya birumbuka, ariko kibasiwe n’ubuhinzi bw’ibiyobyabwenge, kwigomeka ku butegetsi n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko. Abapayiniya bagejeje ukuri muri ako karere gateje akaga bagiraga amakenga n’ubwitonzi (Mat 10:16). Ariko umurimo wabo wo kubwiriza warwanyijwe bikomeye n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo!

Igihe abapayiniya babiri, ari bo Robin Zauja na David Abraham bageraga mu mugi uhinda wa Lashio mu ntara ya Shan, abayobozi b’amadini yo muri ako karere bahise babarega ko ari inyeshyamba. Robin yaravuze ati “baradufashe batujyana muri gereza, tugezeyo twereka abapolisi icyemezo twahawe na minisiteri. Bidatinze, umusirikare w’umumajoro yarinjiye. Yaranshuhuje ati ‘uraho Zauja we? Ndabona Abahamya ba Yehova bageze i Lashio!’ Uwo musirikare mukuru twari twariganye, kandi yahise aturekura.”

Abo bapayiniya babiri bahise batangira kubwiriza kandi bidatinze bahashinze itorero rinini. Hanyuma bubatse Inzu y’Ubwami. Hashize imyaka ibiri, batumijwe ku biro by’ubutegetsi, basanga hari abasirikare barenga 70, abatware b’imiryango n’abayobozi b’amadini. Robin agira ati “abayobozi b’amadini bari barakaye badushinje ko duhatira abantu kureka imigenzo y’amadini yabo. Igihe uwari uyoboye iyo nama yadusabaga kwisobanura, namubajije niba nshobora gukoresha Bibiliya. Yarabyemeye. Nahise nsenga bucece, hanyuma nsobanura icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’imigenzo y’amadini y’ibinyoma, umurimo wa gisirikare n’iminsi mikuru y’igihugu. Ndangije kuvuga, uwari uyoboye iyo nama yarahagurutse avuga ko amategeko ya Birimaniya yemerera amadini yose gusenga mu mudendezo. Baraturekuye kandi batwemerera gukomeza kubwiriza, nuko abayobozi b’amadini baramanjirwa cyane.”

Nyuma yaho, mu mudugudu muto wa Mongpaw uri hafi y’umupaka w’u Bushinwa, igitero cy’Ababatisita cyatwitse Inzu y’Ubwami. Bamaze kubona ko icyo gikorwa cy’ubugwari kidateye Abahamya baho ubwoba, baragiye batwika inzu y’umupayiniya wa bwite kandi batangira gushyira iterabwoba ku bavandimwe na bashiki bacu babasanze mu ngo zabo. Abavandimwe biyambaje umuyobozi wo muri ako karere ariko akingira ikibaba Ababatisita. Icyakora, nyuma yaho leta yagize icyo ikora, kandi yahaye abavandimwe uburenganzira bwo kubaka indi Nzu y’Ubwami, atari muri cya kibanza cya mbere cyari inyuma y’umugi, ahubwo bayubaka mu kibanza kiri hagati mu mudugudu!

Ahagana mu majyepfo, mu mudugudu witaruye wa Leiktho mu misozi yo mu ntara ya Kayin ku mupaka w’Akarere ka Zahabu, Gregory Sarilo yarwanyijwe bikomeye na Kiliziya Gatolika. Gregory agira ati “umupadiri wo muri uwo mudugudu yategetse abayoboke be kurandura imboga nari narateye. Hanyuma bampaye ibyokurya, ariko incuti yanjye iramburira imbwira ko byari biroze. Umunsi umwe, abatasi ba padiri bambajije aho nari kunyura bukeye bwaho. Uwo munsi nanyuze indi nzira bityo ntibambona kuko bateganyaga kuntega bakanyica. Nishinganye ku bayobozi, bategeka uwo mupadiri n’abambari be kumpa amahoro. Yehova yandinze ‘abahigaga ubugingo bwanjye.’”—Zab 35:4.

Bakomeje kutagira aho babogamira

Mu gihe cy’imyaka myinshi, ubudahemuka bw’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Birimaniya bwagiye bugeragezwa mu bundi buryo bukomeye. Incuro nyinshi intambara zashyamiranyaga amoko n’izishingiye kuri politiki zageragezaga ukutabogama kwabo kwa gikristo.—Yoh 18:36.

Mu mugi wo mu majyepfo wa Thanbyuzayat, aho umuhanda wa gari ya moshi uhuza Birimaniya na Tayilande wubatswe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose urangirira, umupayiniya wa bwite witwa Hla Aung yagotewe hagati y’imirwano y’ingabo za leta n’abazigometseho. Agira ati “abasirikare bagotaga imidugudu nijoro bagakoranya abagabo baho hanyuma bakabajyana babatunze imbunda kugira ngo bajye babatwaza ibikoresho. Hari benshi batigeze bagaruka. Mu ijoro rimwe, ubwo nari mu nzu nganira na Donald Dewar, abasirikare batangiye kugota umudugudu w’iwacu. Umugore wanjye yahise atuburira, tubona igihe cyo guhungira mu ishyamba. Nyuma yaho nubatse ubwihisho mu nzu yanjye, kugira ngo abasirikare nibagaruka njye mpita njya kwihishamo.”

Igihe umupayiniya wa bwite witwa Rajan Pandit yageraga mu mugi wa Dawei mu majyepfo ya Thanbyuzayat, yahise atangira kwigana Bibiliya n’abantu benshi bo mu mudugudu wo hafi aho wari indiri y’abigometse ku butegetsi. Agira ati “igihe nari ntashye mvuye muri uwo mudugudu, abasirikare baramfashe barankubita, banshinja ko nakoranaga n’inyeshyamba. Nababwiye ko ndi Umuhamya wa Yehova, bambaza uko nageze muri uwo mugi wa Dawei. Naberetse itike y’indege nari narabitse ngo ibe urwibutso. Yagaragazaga ko nari naraje n’indege, kandi inyeshyamba ntizagendaga n’indege. Ntibongeye kunkubita, kandi nyuma yaho barandekuye. Icyakora, abasirikare bahase ibibazo umuntu twiganaga Bibiliya, na we abasobanurira ko nta kindi twigaga uretse Bibiliya yonyine. Ibyo birangiye, abo basirikare barandetse, kandi bamwe muri bo nabashyiraga amagazeti buri gihe uko asohotse.”

Rimwe na rimwe, abayobozi b’umugi bageragezaga kotsa igitutu abavandimwe ngo bateshuke ku cyemezo bafashe cyo kutagira aho babogamira, bakabahatira gutora cyangwa kwifatanya mu minsi mikuru y’igihugu. Igihe abategetsi b’umugi wa Zalun wubatswe ku nkombe z’uruzi ku birometero 130 mu majyaruguru ya Yangon, botsaga igitutu Abahamya baho ngo batore, abavandimwe bakomeje gushikama, kandi bakerekana ko umwanzuro wabo ushingiye kuri Bibiliya (Yoh 6:15). Abo bategetsi bagejeje icyo kibazo ku bayobozi b’akarere. Ariko abayobozi b’akarere bari bazi ko Abahamya ba Yehova batagira aho babogamira muri politiki. Abavandimwe bahise basonerwa kutajya mu matora.

Igihe Abahamya 23 b’abana bo mu mugi wa Khampat uri ku mupaka wa Birimaniya n’u Buhindi bangaga kunamira ibendera ry’igihugu, umuyobozi w’ishuri bigagaho yarabirukanye. Hanyuma yatumyeho abasaza babiri b’itorero kugira ngo bitabe imbere y’itsinda rinini ry’abayobozi, barimo umucamanza wo muri uwo mugi n’umukuru w’ingabo. Umwe muri abo basaza witwa Paul Khai Khan Thang agira ati “mu gihe twakoreshaga Ibyanditswe dusobanura icyemezo twafashe, byaragaragaraga ko bamwe mu bayobozi bari baturakariye. Hanyuma twaberetse iteka rya leta rivuga ko Abahamya ba Yehova bemerewe ‘guhagarara bacecetse mu buryo burangwa no kubaha mu mihango y’ibendera.’ Abo bayobozi babaye nk’abakubiswe n’inkuba. Aho bazanzamukiye, umukuru w’ingabo yategetse umuyobozi w’ishuri gusubiza abanyeshuri yirukanye mu ishuri. Nanone uwo muyobozi w’ishuri yahaye amashami yose yari mu kigo cye kopi y’iryo teka.”

Muri iki gihe, abayobozi bo mu nzego zo hejuru z’ubutegetsi bwa Miyanimari bazi ko Abahamya ba Yehova batagira aho babogamira muri politiki. Kubera ko abagaragu ba Yehova bakomeje gushikama ku mahame ya Bibiliya, bashoboye gutanga ubuhamya bwiza nk’uko Yesu Kristo yari yarabihanuye.—Luka 21:13.

Abasirikare babaye Abakristo

Mu mateka yo muri iki gihe ya Miyanimari yaranzwe n’imvururu, abaturage bayo benshi babaye abasirikare mu ngabo za leta cyangwa barwana mu bigometse ku butegetsi. Kimwe n’umusirikare mukuru w’Umuroma wo mu kinyejana cya mbere witwaga Koruneliyo, bamwe muri bo baba ‘bubaha Imana kandi bakayitinya’ (Ibyak 10:2). Iyo bamaze kumenya ukuri, bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bahuze imibereho yabo n’amahame akiranuka ya Yehova.

Aba bagabo babiri bigobotoye ingoyi y’urwango, none ubu basigaye bahujwe n’imirunga y’urukundo, bitewe n’imbaraga zibatura z’Ijambo ry’Imana

Umwe muri abo ni Hlawn Mang wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi, akaba yaramenye ukuri igihe yakoreraga i Mawlamyine. Agira ati “nifuzaga guhita ntangira kubwiriza, ariko igihe nari ngiye gusezera mu gisirikare, namenye ko bashakaga kunzamura mu ntera kandi bakanyohereza kwiga mu ishuri rya gisirikare mu gihugu gikize cy’i Burengerazuba! Icyakora nari nariyemeje gukora umurimo w’Imana. Abari bankuriye batangajwe n’uko nasezeye mu gisirikare nkajya gukorera Yehova. Muri iki gihe, nyuma y’imyaka igera kuri 30, ndacyemera ntashidikanya ko nahisemo neza. Ni iki kindi cyangana no gukorera Imana y’ukuri?”

Aik Lin (ibumoso) na Sa Than Htun Aung (iburyo), basakiraniraga kenshi mu mashyamba bakarwana kakahava

La Bang Gam yari arwariye mu bitaro bya gisirikare ariko agenda yoroherwa, igihe Robin Zauja yamwerekaga igitabo cy’Abahamya kivuga ibya paradizo (Du paradis perdu au paradis reconquis). * La Bang Gam yishimiye icyo gitabo cyane amubaza niba yarashoboraga kukigumana. Ariko kubera ko ari cyo Robin yari afite cyonyine, yemeye kugitiza La Bang Gam ijoro rimwe gusa. Robin agarutse bukeye bwaho, La Bang Gam yaramubwiye ati “akira igitabo cyawe. Ubu mfite icyanjye!” Yari yaraye akoporora icyo gitabo cy’amapaji 250 yose, agishyira mu makayi atandukanye! Bidatinze nyuma yaho, La Bang Gam yavuye mu gisirikare, kandi yakoresheje icyo gitabo afasha abantu benshi kumenya ukuri.

Mu ntara y’imisozi miremire ya Shan, Sa Than Htun Aung yari kapiteni mu ngabo za Birimaniya, naho Aik Lin ari komanda mu mutwe w’ingabo zishyize hamwe z’intara ya Wa, kandi basakiraniraga kenshi mu mashyamba bakarwana kakahava. Amaherezo igihe izo ngabo zombi zagiranaga amasezerano yo guhagarika imirwano, abo bagabo bombi batuye mu ntara ya Shan. Nyuma yaho, bize ukuri buri wese ukwe, basezera mu gisirikare maze barabatizwa. Abo bagabo babiri bari barahoze ari abanzi bahuriye mu ikoraniro ry’akarere, maze bahoberana bishimye kuko noneho bari basigaye ari abavandimwe b’Abakristo! Imbaraga z’Ijambo ry’Imana zatumye bigobotora ingoyi z’urwango, basigara bahujwe n’imirunga y’urukundo.—Yoh 8:32; 13:35.

Kungurana ibitekerezo n’“abantu b’ingeri zose”

Hagati y’umwaka wa 1965 n’uwa 1976, umubare w’ababwiriza bo muri Birimaniya wiyongereyeho 300 ku ijana. Benshi muri abo babwiriza bashya bakiriye neza umurimo wo kubwiriza wakorwaga n’Abahamya, bari barahoze mu madini yiyita aya gikristo. Ariko kandi, abavandimwe bari bazi ko Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:4). Ni yo mpamvu guhera mu myaka ya 1970 rwagati, bongereye imbaraga mu kubwiriza abantu benshi bo mu yandi madini yo muri Birimaniya, hakubiyemo Ababuda, Abahindu n’abo mu madini gakondo.

Abiyeguriye idini ry’Ababuda bakunda kugaragara bambaye imyambaro gakondo

Bahuye n’ingorane nyinshi. Ababuda ntibemera ko hariho Imana igira kamere cyangwa Umuremyi, Abahindu bo basenga imana zibarirwa muri za miriyoni, na ho Abanyabirimaniya bo mu madini gakondo bubaha imyuka ikomeye bita nati. Ayo madini yiganjemo ibikorwa by’imiziririzo, kuragura n’ubupfumu. Nubwo abantu bo muri ayo madini hafi ya bose bemera ko Bibiliya ari igitabo gitagatifu, usanga bazi bike cyane, cyangwa ari nta na byo rwose ku birebana n’abantu, amateka, umuco n’ibitekerezo, bivugwa muri Bibiliya.

Icyakora, abavandimwe bari bazi ko ukuri ko muri Bibiliya gufite imbaraga kandi ko gushobora kugera ku mutima w’umuntu uwo ari we wese (Heb 4:12). Bagombaga gusa kwishingikiriza ku mwuka w’Imana kandi bagakoresha “ubuhanga bwose bwo kwigisha,” bagakoresha ibitekerezo bihuje n’ubwenge bigera abantu ku mutima, bikabashishikariza kugira ihinduka mu mibereho yabo.—2 Tim 4:2.

Urugero, nimucyo turebe ukuntu umupayiniya wa bwite umaze igihe kirekire witwa Rosaline, akoresha ibitekerezo bihuje n’ubwenge afasha Ababuda gutekereza. Agira ati “iyo ubwiye Ababuda ko hariho Umuremyi, akenshi bahita bakubaza bati ‘none se uwo Muremyi we yaremwe na nde?’ Ababuda babona ko inyamaswa ari abantu baba barapfuye bakongera kuvuka ari inyamaswa; bityo mbafasha gutekereza nkoresheje urugero rw’amatungo yabo.

“Ndamubaza nti ‘ese itungo rizi ko shebuja abaho?’

“‘Yego.’

“‘Ariko se rimenya akazi shebuja akora, rikamenya ishyingiranwa rye cyangwa imimerere yakuriyemo?’

“‘Oya.’

“‘Mu buryo nk’ubwo se ko abantu batandukanye n’Imana, kuko yo ari Umwuka, twagombye kwitega ko tuzasobanukirwa ibintu byose byerekeranye no kubaho kwayo cyangwa aho ikomoka?’

“‘Oya.’”

“Urukundo abavandimwe bangaragarije rwarampumurije”

Ibyo bitekerezo byafashije Ababuda benshi gusuzuma ibindi bihamya bigaragaza ko Imana ibaho. Iyo ibitekerezo bihuje n’ubwenge biherekejwe n’urukundo nyakuri rwa gikristo, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mitima y’abantu. Ohn Thwin wahoze ari Umubuda agira ati “igihe nagereranyaga imyizerere yanjye y’idini ry’Ababuda ya Nirvana n’isezerano rya Bibiliya ry’isi izahinduka Paradizo, numvise Paradizo ari yo ishishikaje cyane. Ariko kubera ko nemeraga ko hari inzira nyinshi ziyobora ku kuri, nabonaga atari ngombwa kugira icyo mpindura bitewe n’ibyo nari maze kumenya. Hanyuma natangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Urukundo abavandimwe bangaragarije rwarampumurije cyane. Urwo rukundo rwatumye nshyira mu bikorwa ibyo nari nzi ko ari ukuri.”

Itsinda ry’Abahamya bo muri Birimaniya mu wa 1987

Birumvikana ariko ko gufasha abantu guhindura imyizerere yabo y’idini bisaba kugira amakenga no kwihangana. Kumar Chakarabani yari afite imyaka icumi igihe se wari ukomeye ku idini ry’Abahindu yemereraga umukozi wa Beteli witwa Jimmy Xavier kwigisha Kumar gusoma. Yaravuze ati “data yamwihanangirije avuga ko yagombaga kunyigisha gusoma gusa ntanyigishe iby’idini. Jimmy na we yamubwiye ko Igitabo cy’amateka ya Bibiliya ari igitabo cyiza cyo kwigishirizamo abana gusoma. Nanone iyo Jimmy yabaga amaze kunyigisha gusoma, yamaraga akanya aganiriza data, akamwereka ko amwitayeho by’ukuri. Igihe data yabazaga ibibazo byerekeranye n’idini, Jimmy yamushubije abigiranye amakenga aramubwira ati ‘Bibiliya ifite ibisubizo. Reka tubishakire hamwe.’ Nyuma y’igihe data yaje kwemera ukuri n’abandi bantu 63 bo mu muryango wacu na bo baba Abahamya ba Yehova.”

Bagira amakoraniro mu gihe cy’imvururu

Mu myaka ya 1980, ibintu byarushijeho kuzamba muri politiki yo muri Birimaniya. Amaherezo mu mwaka wa 1988, abantu babarirwa mu bihumbi bagiye mu mihanda kwigaragambya bamagana leta. Icyakora iyo myigaragambyo yahise ihagarikwa kandi mu gice kinini cy’igihugu hashyirwaho amategeko yo mu bihe by’intambara.

Umukozi wa Beteli witwa Kyaw Win agira ati “abategetsi bashyizeho umukwabu ukaze, kandi ntibyari byemewe ko abantu bakoranira hamwe. Twibazaga niba twari gusubika amakoraniro y’intara yari ateganyijwe. Ariko twiringiye Yehova, maze twegera umusirikare wayoboraga umugi wa Yangon tumusaba uruhushya rwo kugira ikoraniro ry’abantu 1.000. Nyuma y’iminsi ibiri, twahawe uruhushya! Iyo twerekaga urwo ruhushya abayobozi bo mu tundi turere, bahitaga bemera ko amakoraniro abera no mu turere twabo. Yehova yaradufashije amakoraniro agenda neza ahantu hose!”

Ntibaretse amateraniro ya gikristo

Nyuma y’imvururu zo mu mwaka wa 1988, ubukungu bwa Birimaniya bwagendaga burushaho kuzamba. Nubwo byari bimeze bityo ariko, abavandimwe na bashiki bacu bagaragaje ko bizera Yehova bakomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo.—Mat 6:33.

Reka dufate urugero rwa Cin Khan Dal wabanaga n’umuryango we mu mudugudu witaruye wa Sagaing. Agira ati “twifuzaga kujya mu ikoraniro ry’intara ryari kubera i Tahan, tukaba twaragombaga gukora urugendo rw’iminsi ibiri mu bwato no mu ikamyo. Ariko nta muntu wari kwita ku nkoko zacu mu gihe twari kuba tudahari. Icyakora twiringiye Yehova, tujya mu ikoraniro. Tugarutse mu rugo twabuze inkoko 19, kandi icyo cyari igihombo gikomeye. Ariko kandi, mu mwaka umwe gusa izo nkoko nke zariyongereye, zisaga 60. Nubwo abaturage benshi bapfushije inkoko muri uwo mwaka zishwe n’indwara, twe nta nkoko n’imwe twapfushije.”

Abandi bantu bakomeje kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka ni Aung Tin Nyunt n’umugore we Nyein Mya, babanaga n’abana babo icyenda mu mudugudu muto wa Kyonsha, uri ku birometero 64 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Yangon. Aung Tin Nyunt yaravuze ati “ahanini umuryango wacu watungwaga n’igikoma cy’umuceri n’imboga. Nta mafaranga twari dufite kandi nta kintu twari dufite cyo kugurisha. Ariko ntitwihebye. Nabwiye abagize umuryango wanjye nti ‘Yesu ntiyari afite aho kurambika umusaya. Nubwo narara munsi y’igiti cyangwa nkicwa n’inzara, nzakomeza kuyoboka Imana mu budahemuka.’

“Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?”—Heb 13:6

“Icyakora, umunsi umwe nta byokurya na bike twari dusigaranye mu nzu. Umugore wanjye n’abana banjye bandebaga bahangayitse cyane. Narabahumurije nti ‘ntimuhangayike. Imana izadufasha.’ Tumaze kubwiriza mu gitondo, najyanye n’abahungu banjye kuroba. Ariko twafashe amafi twarya rimwe gusa. Twasize ibitebo twarobeshaga ku ruzi, hafi y’izinga ry’amarebe, maze mbwira abahungu banjye nti ‘turagaruka nyuma y’amateraniro.’ Kuri icyo gicamunsi hahushye umuyaga mwinshi. Tugarutse, twasanze amafi menshi yaje kwikinga umuyaga muri ayo marebe. Twarobye amafi menshi, turayagurisha, duhaha ibyokurya byari kutumaza icyumweru cyose.”

Incuro nyinshi, abagaragu ba Yehova bo muri Miyanimari bagiye bibonera isohozwa ry’isezerano ry’Imana risusurutsa umutima rigira riti “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.” Ni yo mpamvu bavuga bati “Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?”—Heb 13:5, 6.

Umurimo wo gusohora ibitabo utera imbere

Kuva mu mwaka wa 1956, abaturage bo muri Miyanimari bagiye bungukirwa n’ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka rizira igihe ry’Umunara w’Umurinzi mu kinyamiyanimari. Nubwo hari intambara z’urudaca zishyamiranya amoko, imyivumbagatanyo y’abaturage n’ibibazo by’ubukungu, nta nomero n’imwe babuze. Ariko se amagazeti yabonekaga ate?

Mu gihe cy’imyaka myinshi, iyo igazeti yamaraga guhindurwa ibiro by’ishami byohererezaga kopi umukozi wa leta wagenzuraga inyandiko zemerewe gusohoka mu gihugu. Iyo uwo mukozi yabaga amaze kwemera uwo mwandiko, ibiro by’ishami byaguraga impapuro zo gukoresha mu gucapa. Iyo bamaraga kubona izo mpapuro, umuvandimwe yarazifataga hamwe na wa mwandiko w’igazeti, akazijyana mu icapiro ry’abikoreraga ku giti cyabo, bagapanga inyuguti za buri paji bakoresheje inyuguti z’ikinyamiyanimari. Hanyuma umuvandimwe yasomaga uwo mwandiko akareba niba nta makosa arimo, umukozi w’icapiro akabona gucapa igazeti ku mashini ishaje cyane. Ayo magazeti yongeraga kohererezwa wa mukozi wa leta ugenzura inyandiko zemerewe gusohoka mu gihugu, agatanga icyemezo cyemerera iyo gazeti gusohoka. Birumvikana ariko ko ibyo byatwaraga ibyumweru byinshi kandi impapuro n’uburyo bwo gucapa ntibyari byiza cyane.

Mu mwaka wa 1989, ibiro by’ishami byabonye porogaramu nshya ya orudinateri ikoreshwa mu gusohora ibitabo yahinduye burundu uburyo bakoreshaga mu gucapa ibitabo byabo. Iyo porogaramu (yitwa MEPS) yateguriwe ku cyicaro gikuru yakoreshaga orudinateri kandi yashoboraga gukoresha inyuguti z’indimi 186, hakubiyemo n’ikinyamiyanimari! *

“Mya Maung wakoraga ku biro by’ishami yaravuze ati “uko bigaragara Abahamya ba Yehova ni bo babaye aba mbere muri Miyanimari mu gupanga amagambo ku mapaji no gusohora ibitabo bakoresheje orudinateri. Iyo porogaramu ya MEPS yakoreshaga inyuguti z’ikinyamiyanimari zisa neza zashushanyirijwe ku biro by’ishami ryacu, yatumye hahinduka byinshi mu macapiro yo mu gihugu. Abantu ntibiyumvishaga ukuntu twakoze inyuguti zisa neza!” Nanone iyo porogaramu ya MEPS yashoboraga gukorana n’amamashini acapa agezweho, akoresha uburyo bwiza cyane kurusha ayari asanzwe. Byongeye kandi, MEPS yatumaga amashusho asohoka asa neza cyane bigatuma Umunara w’Umurinzi usa neza.

Mu mwaka wa 1991 leta ya Miyanimari yemeye ko igazeti ya Nimukanguke! isohoka, maze abavandimwe barishima cyane, kandi n’abandi bantu bose barishimye! Umutegetsi mukuru muri Minisiteri y’Itangazamakuru yagaragaje icyo abasomyi benshi batekerezaga agira ati “Nimukanguke! itandukanye n’ibindi binyamakuru by’amadini. Yandikwamo ingingo nyinshi zishishikaje, kandi irumvikana rwose. Ndayikunda cyane.”

Mu gihe cy’imyaka isaga 20, umubare w’amagazeti yacapwaga wiyongereyeho asaga 900 ku ijana!

Mu myaka 20 ishize, umubare w’amagazeti acapirwa ku biro by’ishami buri kwezi wariyongereye, uva ku 15.000 urenga 141.000, ni ukuvuga ko wiyongereyeho 900 ku ijana! Ubu amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! aboneka cyane i Yangon kandi abantu bo hirya no hino mu gihugu barayakunda cyane.

Hari hakenewe ibiro by’ishami bishya

Nyuma y’imvururu zo mu mwaka wa 1988, abasirikare bari barafashe ubutegetsi basabye imiryango yose itegamiye kuri leta n’amadini yo muri Miyanimari kongera kwiyandikisha bisaba ubuzima gatozi. Nk’uko bisanzwe, ibiro by’ishami byahise byubahiriza iryo tegeko. Hashize imyaka ibiri, ku itariki ya 5 Mutarama 1990, leta yahaye ubuzima gatozi “umuryango w’Abahamya ba Yehova” wo muri Miyanimari.

Mu nzu ya Beteli ahantu hose harakoreshwaga. Mushiki wacu yatereraga ipasi hasi

Icyo gihe, abavandimwe bari barimuye ibiro by’ishami babivana ku muhanda wa 39 babyimurira mu nzu y’amagorofa abiri yari mu kibanza gifite ubuso bwa ari 20 ku muhanda wa Inya, mu gace gakize ko mu majyaruguru y’umugi. Icyakora, imyanya yose yo muri iyo nzu nshya yarakoreshwaga. Viv Mouritz, wasuye Miyanimari muri icyo gihe ari umugenzuzi wa zone, agira ati “abagize umuryango wa Beteli uko bari 25 bakoreraga mu mimerere igoye cyane. Nta shyiga ryiza bari bafite mu gikoni; mushiki wacu yatekaga ku gashyiga k’amashanyarazi. Nta mashini imesa bagiraga, bityo mushiki wacu yameseraga hasi. Abavandimwe bifuzaga kugura ishyiga ryiza n’imashini imesa, ariko ntibashoboraga kubitumiza hanze y’igihugu.”

Byarigaragazaga ko abavandimwe bari bakeneye ibiro by’ishami bigari. Ibyo byatumye Inteko Nyobozi yemera umushinga wo gusenya iyo nzu y’amagorofa abiri yari isanzwe, bakubaka indi y’amagorofa ane y’amacumbi n’ibiro. Icyakora mbere y’uko abavandimwe bagira icyo bakora, hari ibibazo bikomeye bagombaga kubanza gukemura. Mbere na mbere, bagombaga gushaka ibyemezo mu nzego esheshatu za leta. Icya kabiri, abubatsi bo mu gihugu ntibashoboraga kubaka iyo nzu kubera ko batari bamenyereye kubakisha ibyuma. Icya gatatu, Abahamya bo mu bindi bihugu ntibashobora kwinjira mu gihugu ngo bitangire gukora iyo mirimo. Icya kane, ibikoresho by’ubwubatsi ntibyabonekaga mu gihugu kandi ntibyashoboraga gutumizwa hanze. Si ngombwa ko twirirwa tuvuga ko uwo mushinga wasaga naho utazashoboka. Ariko nk’uko bisanzwe, abavandimwe biringiye Yehova. Niba Yehova yarashakaga ko ibiro by’ishami bishya byubakwa, byari kubakwa!—Zab 127:1.

‘Si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye’

Kyaw Win wo mu rwego rushinzwe iby’amategeko ku biro by’ishami avuga uko byagenze agira ati “impapuro twasabiragaho uburenganzira bwo kubaka zanyuze mu nzego eshanu za leta muri esheshatu nta kibazo, hakubiyemo na Minisiteri Ishinzwe Amadini. Hanyuma Komite Ishinzwe Iterambere ry’Umugi wa Yangon yavuze ko inzu y’amagorofa ane ikabije kuba ndende, maze banga kuduha uburenganzira. Twongeye kwandika dusaba uburenganzira, nanone barabutwima. Komite y’ibiro by’ishami yanteye inkunga yo kutagamburura. Bityo nasenze Yehova mwinginga maze nongera gusaba uburenganzira ku ncuro ya gatatu. Icyo gihe noneho baratwemereye!

“Hanyuma twagiye muri Minisiteri Ishinzwe Abinjira n’Abasohoka. Tuhageze, abakozi b’iyo minisiteri batubwiye ko abanyamahanga bashoboraga kwinjira mu gihugu bahawe uruhushya rwa ba mukerarugendo rumara iminsi irindwi gusa. Ariko tumaze kubasobanurira ko abakozi bacu b’abahanga bitangiye gukora imirimo bari kuzatoza abenegihugu ubuhanga buhambaye bwo kubaka, bemeye kubaha uruhushya rw’amezi atandatu!

“Hanyuma twagiye muri Minisiteri y’Ubucuruzi, abakozi bayo batubwira ko nta kintu na kimwe cyari cyemerewe gutumizwa hanze. Ariko twabamenyesheje uko umushinga wacu uteye, maze baduha uburenganzira bwo kwinjiza mu gihugu ibikoresho by’ubwubatsi bifite agaciro k’amadolari arenga miriyoni. Bite se ku birebana n’imisoro ku bintu bitumizwa hanze? Twagiye muri Minisiteri y’Imari batwemerera kwinjiza ibyo bikoresho nta musoro! Muri ubwo buryo, ndetse no mu bundi buryo bwinshi, twiboneye ukuri kw’ibyo Imana yavuze igira iti “‘si ku bw’ingabo cyangwa ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye.’ Ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.”—Zek 4:6.

Abavandimwe b’abanyamahanga n’abo mu gihugu bakoreraga hamwe bunze ubumwe

Mu mwaka wa 1997, abakozi bitangiye gukora imirimo bagiye ku kibanza. Abavandimwe bo muri Ositaraliya batanze ibikoresho by’ubwubatsi hafi ya byose, ibindi bituruka muri Maleziya, Singapuru na Tayilandi. Bruce Pickering wagenzuraga uwo mushinga, agira ati “abavandimwe bo muri Ositaraliya bapimye ibyuma byose, hanyuma bajya muri Miyanimari babiteranyirizayo. Igitangaje ni ukuntu babiteranyije byose bikaba mahwi!” Abandi bakozi bitangiye gukora imirimo baturutse mu Bwongereza, muri Fiji, mu Budage, mu Bugiriki, muri Nouvelle-Zélande no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku ncuro ya mbere mu myaka 30 yose, ababwiriza bo muri Miyanimari bashoboye gusabana n’abavandimwe na bashiki babo bo mu bindi bihugu mu bwisanzure. Donald Dewar agira ati “twari twishimye cyane; twari tumeze nk’abarota. Twatewe inkunga cyane no kubona ukuntu abo bashyitsi bari bakuze mu buryo bw’umwuka, barangwa n’urukundo kandi barangwa n’umwuka wo kwigomwa.” Undi muvandimwe yongeyeho ati “twabigiyeho ubuhanga bw’ingirakamaro mu by’ubwubatsi. Ababwiriza bari basanzwe bazi gukoresha za buji gusa, bize guteranya insinga z’amashanyarazi. Abandi bari bazi gukoresha gusa utuntu two kwihungiza bafata mu ntoki, bize gushyira mu nzu ibyuma bizana umuyaga. Nanone twize gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi!”

Beteli ya Miyanimari

Abavandimwe baturutse mu bindi bihugu na bo batewe inkunga no kubona ukwizera n’urukundo by’abavandimwe na bashiki babo bo muri Miyanimari. Bruce Pickering agira ati “abavandimwe bari bakennye ariko bagiraga ubuntu. Abenshi muri bo badutumiraga mu ngo zabo tugasangira ibyokurya byashoboraga gutunga imiryango yabo mu minsi myinshi. Urugero rwabo rwatwibukije ibintu bifite agaciro nyakuri mu buzima, ni ukuvuga kugira umuryango, ukwizera, abavandimwe bacu n’imigisha ya Yehova.”

Ku itariki ya 22 Mutarama 2000, ibiro bishya by’ishami byeguriwe Yehova mu ikoraniro ryihariye ryabereye mu nzu mberabyombi y’igihugu. Abavandimwe bo mu gihugu bashimishijwe cyane no kubona John E. Barr wo mu Nteko Nyobozi atanga disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu.

Bubaka Amazu y’Ubwami

Umurimo wo kubaka ibiro bishya by’ishami ugiye kurangira, abavandimwe bibanze ku kindi kintu cy’ingenzi cyari gikenewe, ni ukuvuga Amazu y’Ubwami. Mu mwaka wa 1999, Nobuhiko na Aya Koyama bahageze baturutse mu Buyapani. Nobuhiko yagize uruhare mu gushyiraho Urwego Rushinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami ku biro by’ishami. Agira ati “twatangiye kugenzura aho amateraniro y’itorero yaberaga mu gihugu hose, tukagenda muri bisi, mu ndege, kuri moto, mu bwato cyangwa tukagenda n’amaguru. Akenshi twabaga dukeneye uruhushya rw’inzira rwatangwaga na leta, kubera ko hari uturere twinshi abanyamahanga batari bemerewe kugeramo. Tumaze kubona ahantu hose hari hakenewe Amazu y’Ubwami mashya, Inteko Nyobozi yatanze amafaranga yo kubaka, muri porogaramu igenewe ibihugu bifite amikoro make.

“Tumaze kubona ikipi y’abari bitangiye gukora imirimo, bahise bajya i Shwepyitha, mu nkengero za Yangon, bahubaka Inzu y’Ubwami nshya ya mbere. Abavandimwe b’abanyamahanga n’abo mu gihugu bakoreraga hamwe. Ibyo byatangazaga abapolisi baho, maze incuro nyinshi bagategeka abubatsi guhagarika imirimo kugira ngo babanze babaze ababakuriye niba byemewe ko abanyamahanga n’abenegihugu bakorana. Abandi babirebaga bashimaga abavandimwe. Hari umuntu wiyamiriye ati ‘yewe we, mbonye umunyamahanga asukura umusarani! Nari ntarabona abanyamahanga bakora imirimo nk’iyo. Mwe mutandukanye n’abandi rwose!’

Bagera ku Nzu y’Ubwami nshya bakoresheje ubwato

“Hagati aho, indi kipi y’abubatsi yatangiye kubaka Inzu y’Ubwami nshya mu mugi wa Tachileik uri ku mupaka wa Miyanimari na Tayilandi. Abahamya benshi bo muri Tayilandi bambukaga umupaka buri munsi, bakaza gufasha abavandimwe babo bo muri Miyanimari kubaka. Bakoranaga bunze ubumwe nubwo bavugaga indimi zitandukanye. Nyamara igihe iyo nzu yuzuraga, ingabo zari ku mipaka zatangiye kurwana. Ibisasu binini n’amasasu mato byagwaga nk’imvura mu mpande z’iyo nzu ariko nta byayiguyeho. Iyo mirwano imaze guhosha, abantu 72 bateraniye kuri iyo Nzu y’Ubwami kugira ngo bayegurire Yehova, Imana y’amahoro.”

Kuva mu mwaka wa 1999, amakipi y’abubatsi b’Amazu y’Ubwami yubatse Amazu y’Ubwami asaga 65 mu gihugu hose

Guhera mu mwaka wa 1999, amakipi y’abubatsi b’Amazu y’Ubwami yubatse Amazu y’Ubwami mashya asaga 65 mu gihugu hose. Ababwiriza babyakiriye bate? Hari mushiki wacu wagaragaje ibyiyumvo ahuriyeho n’abandi benshi, avuga amagambo yo gushimira, asuka amarira y’ibyishimo agira ati “sinatekerezaga ko twagira Inzu y’Ubwami nziza nk’iyi! Ubu noneho nzajya nkora uko nshoboye kose ntumire abashimishijwe mu materaniro. Ndashimira Yehova n’umuteguro we ku bw’ineza yuje urukundo batugaragarije!”

Abamisiyonari bahagera

Mu myaka ya 1990, nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo Miyanimari iba mu bwigunge, buhoro buhoro yatangiye gufungura amarembo. Ibiro by’ishami na byo byahise bitangira gusaba leta uburenganzira bwo kugarura abamisiyonari. Amaherezo, muri Mutarama 2003, Hiroshi na Junko Aoki baje baturutse mu Buyapani, bakaba ari bo bamisiyonari bize mu ishuri rya Gileyadi binjiye muri Miyanimari bwa mbere nyuma y’imyaka igera kuri 37 yose.

Hiroshi na Junko Aoki ni bo bamisiyonari ba mbere binjiye muri Miyanimari nyuma y’imyaka igera kuri 37

Hiroshi yaravuze ati “kubera ko mu gihugu hari abanyamahanga bake, twagombaga kugira amakenga kugira ngo abategetsi badafata nabi umurimo wacu wo kubwiriza. Bityo, twabanje kujya duherekeza abavandimwe na bashiki bacu basubiye gusura no kwigisha abantu Bibiliya. Bidatinze, twabonye ko abantu bo muri Miyanimari bakunda kuvuga ibyerekeye Imana. Umunsi wa mbere twagiye kubwiriza twatangiye kwigana Bibiliya n’abantu batanu!”

Junko na we yongeyeho ati “incuro nyinshi twiboneraga ukuntu Yehova yatuyoboraga. Igihe kimwe, ubwo twari ku ipikipiki tuvuye hafi y’i Mandalay kwigisha umuntu Bibiliya, twatobokesheje ipine. Twarayisunitse tuyigeza ku igaraji ryo hafi aho, tubasaba ko baduhomera. Umuzamu yemereye Hiroshi kwinjiza ipikipiki, nanjye nsigara ntegerereje mu kazu k’umuzamu. Uwo muzamu yagize amatsiko.

“Yarambajije ati ‘mwaje gukora iki ino aha?’

“Naramushubije nti ‘twaje gusura incuti zacu.’

“Yarambajije ati ‘kubera iki? Mwari mufite amateraniro y’idini?’

“Kubera ko ntari nzi icyo agamije, nirengagije icyo kibazo.

“Yarantitirije ati ‘mbwiza ukuri! Uri muri rihe dini?’

“Navanye Umunara w’Umurinzi mu isakoshi yanjye ndawumwereka.

“Yavuze yishimye ati ‘nari nabibonye!’ Yahamagaye mugenzi we ati ‘wari uzi n’ikindi? Umumarayika yatoboye ipine kugira ngo atwoherereze Abahamya ba Yehova!’

“Uwo mugabo yakoze mu isakoshi ye avanamo Bibiliya n’imwe mu Nkuru z’Ubwami zacu. Yari yarahoze yigana Bibiliya n’Abahamya, ariko amaze kwimukira i Mandalay ntiyongera kubabona. Twahise dutangira kumwigisha Bibiliya. Nyuma yaho, bamwe mu bo bakoranaga na bo batangiye kwiga Bibiliya.”

Mu mwaka wa 2005, abandi bamisiyonari bane bageze muri Miyanimari, icyo gihe bakaba bari bavuye mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo (ubu ryitwa Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri) muri Filipine. Umwe muri abo bavandimwe, ari we Nelson Junio, yahuye n’ikibazo abamisiyonari bakunze guhura na cyo, cyo gukumbura iwabo. Yaravuze ati “incuro nyinshi mbere yo kuryama narariraga hanyuma ngasenga. Hanyuma umuvandimwe yanyeretse mu bugwaneza ibivugwa mu Baheburayo 11:15, 16. Iyo mirongo igaragaza ukuntu Aburahamu na Sara batigeze bicuza ko bavuye mu nzu yabo muri Uri, ahubwo bagakomeza kugendana n’umugambi w’Imana. Maze gusoma iyo mirongo sinongeye kurira. Natangiye kubona ko aho noherejwe gukorera umurimo ari ho iwacu.”

Babaye intangarugero bigirira akamaro benshi

Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yagiriye inama Timoteyo agira ati “ibyo wanyumvanye . . . ujye ubishinga abantu bizerwa; na bo bazuzuza ibisabwa kugira ngo babyigishe abandi” (2 Tim 2:2). Abamisiyonari bazirikanye iryo hame, maze bafasha amatorero yo muri Miyanimari arushaho gukurikiza imikorere ya gitewokarasi ikurikizwa n’abagaragu ba Yehova ku isi hose.

Urugero, abamisiyonari babonye ko ababwiriza benshi batozaga abo bigishaga Bibiliya gusubiza basubiramo ibisubizo byanditse mu gitabo, ubwo akaba ari uburyo bwakoreshwaga mu mashuri yo muri Miyanimari. Joemar Ubiña yagize ati “twabateye inkunga twihanganye yo kujya bakoresha ibibazo bituma abo bigisha Bibiliya bagaragaza icyo batekereza kugira ngo bamenye uko bumva ibintu. Ababwiriza bahise bashyira mu bikorwa iyo nama bituma barushaho kuba abigisha bagera ku ntego.”

Nanone abo bamisiyonari babonye ko amatorero menshi yabaga afite umusaza umwe gusa cyangwa umukozi w’itorero umwe. Bamwe muri abo bavandimwe bari barahawe inshingano, nubwo bari indahemuka kandi barangwa n’ishyaka, basaga naho batwaza igitugu umukumbi. Birumvikana ariko ko iyo kamere muntu yari ihari no mu kinyejana cya mbere, igihe intumwa Petero yateraga abasaza inkunga agira ati “muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda, . . . mudatwaza igitugu abagize umurage w’Imana, ahubwo mujye muba ibyitegererezo by’umukumbi” (1 Pet 5:2, 3). None se abo bamisiyonari bari gufasha bate abavandimwe babo? Benjamin Reyes yagize ati “twihatiye kubaha urugero rwiza tubagaragariza ineza, tukaborohera kandi tukaba abantu bishyikirwaho.” Buhoro buhoro abavandimwe batangiye kwigana urugero rwabo. Abasaza benshi bahinduye imyifatire, batangira kurushaho kugaragariza umukumbi impuhwe.

Ubuhinduzi bunoze bwagize akamaro

Abavandimwe bo muri Miyanimari bamaze imyaka myinshi bakoresha Bibiliya yo mu kinyamiyanimari yari yarahinduwe mu kinyejana cya 19 n’umumisiyonari wo mu madini yiyita aya gikristo afatanyije n’abiyeguriye idini ry’Ababuda. Ubwo buhinduzi burimo amagambo menshi atagikoreshwa akomoka mu rurimi rw’igipali kandi kubusobanukirwa biragoye cyane. Bityo, igihe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo yasohokaga mu mwaka wa 2008 mu kinyamiyanimari, abavandimwe basabwe n’ibyishimo. Maurice Raj yagize ati “abari bateranye bakomye amashyi umwanya munini, ndetse hari n’abarize bamaze guhabwa kopi zabo bwite. Ubwo buhinduzi bushya burasobanutse neza kandi buhuje n’ukuri. Ndetse n’Ababuda barayisoma bakayisobanukirwa!” Nyuma y’igihe gito ubwo buhinduzi busohotse, umubare w’abigishwaga Bibiliya wiyongereyeho 40 ku ijana.

Ubu Doris Raj amaze hafi imyaka 50 mu murimo w’ubuhinduzi kuri Beteli y’i Yangon

Kimwe n’izindi ndimi nyinshi, ikinyamiyanimari na cyo kirimo ibice bibiri: hari icy’umwimerere gikomoka ku gipali n’igisansikiriti, hakaba n’igisanzwe gikoreshwa mu biganiro bya buri munsi. Byombi bikoreshwa mu mvugo no mu nyandiko. Ibyinshi mu bitabo byacu bya kera byakoreshaga ikinyamiyanimari cy’umwimerere, ariko abantu benshi kirabakomerera. Kubera ko ibiro by’ishami bizirikana icyo kibazo, vuba aha byatangiye guhindura ibitabo mu kinyamiyanimari gikoreshwa mu biganiro bya buri munsi, kuko ari cyo abantu hafi ya bose bumva bitabagoye.

Amakipi y’ubuhinduzi yo ku biro by’ishami byo muri Miyanimari

Ibyo bitabo bishya byahise bigira ingaruka nziza. Umugenzuzi w’Urwego rw’Ubuhinduzi witwa Than Htwe Oo, agira ati “abantu bakundaga kuvuga bati ‘ibitabo byanyu ni byiza cyane, ariko ndabisoma simbyumve.’ Ariko ubu bishimira kwakira ibitabo byacu bagahita batangira kubisoma. Benshi baravuga bati ‘iki gitabo kirumvikana rwose!’” Ndetse n’ibitekerezo bitangwa mu materaniro y’itorero byarushijeho kuba byiza kubera ko abateranye baba bumva neza ibyanditswe mu bitabo byacu.

Ubu Urwego rw’Ubuhinduzi rufite abahinduzi bakora igihe cyose 26 bahindura mu ndimi eshatu, ni ukuvuga mu kinyamiyanimari, mu gicini cyo mu karere ka Hakha n’igikayini cyo mu karere ka Sgaw. Nanone ibitabo byahinduwe mu zindi ndimi 11 zikoreshwa mu gihugu.

Inkubi y’umuyaga yiswe Nargis

Ku itariki ya 2 Gicurasi 2008, inkubi y’umuyaga yiswe Nargis, yari irimo imiyaga ifite umuvuduko w’ibirometero 240 ku isaha yibasiye Miyanimari ihitana abantu kandi yangiza byinshi mu karere k’indeko z’uruzi rwa Ayeyarwady ku mupaka wa Tayilandi. Iyo nkubi y’umuyaga yasize iheruheru abantu barenga miriyoni ebyiri, kandi abagera ku 140.000 barapfuye cyangwa baburirwa irengero.

Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi na bo bibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga, ariko igitangaje ni uko nta n’umwe muri bo wagize icyo aba. Benshi bakijijwe no guhungira mu Mazu y’Ubwami mashya. Mu mudugudu wa Bothingone uri ku nkombe z’indeko z’uruzi rwa Ayeyarwady, Abahamya 20 hamwe n’abandi baturage 80 bamaze amasaha icyenda mu gisenge cy’Inzu y’Ubwami bugarijwe n’amazi yari yarengeye akagera ku idari, hanyuma aza kugabanuka.

May Sin Oo ahagaze inyuma y’inzu y’iwabo igihe yarimo isanwa

Ikipe y’ubutabazi iri hamwe n’umuvandimwe na mushiki wacu Htun Khin imbere y’inzu yabo yongeye kubakwa nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Nargis

Ibiro by’ishami byahise bishyiraho itsinda ry’abatabazi kugira ngo batabare abari mu karere kari kibasiwe cyane gaherereye aho uruzi rwirohera mu nyanja. Abagize iryo tsinda banyuze mu karere kari kahindutse umusaka kuzuye imirambo, bageza ibyokurya, amazi n’imiti muri uwo mudugudu. Ni ryo tsinda ry’abatabazi rya mbere ryari rigeze muri ako karere. Bamaze gushyikiriza abavandimwe na bashiki bacu imfashanyo, babahaye za disikuru zishingiye ku Byanditswe zo kubakomeza kandi babaha na za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho kuko ibintu byabo byose byari byatwawe n’inkubi y’umuyaga.

Ibiro by’ishami byashyize i Yangon n’i Pathein komite zishinzwe iby’ubutabazi kugira ngo zihurize hamwe ibikorwa byagutse byo gutanga imfashanyo. Izo komite zashatse abitangiye imirimo babarirwa mu magana kugira ngo bashyire abibasiwe n’uwo muyaga amazi, umuceri n’ibindi bintu by’ibanze bikenerwa. Nanone bashyizeho amakipi y’abubatsi bagendaga bubaka amazu y’Abahamya yari yangijwe cyangwa yashenywe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Tobias Lund, akaba yari mu bitangiye gutanga ubufasha, agira ati “jye n’umugore wanjye Sofia twabonye May Sin Oo ufite imyaka 16, akaba ari we wenyine wari umubwiriza mu muryango we, ari mu matongo y’inzu y’iwabo arimo yanika Bibiliya ye ku zuba. Igihe yatubonaga yaramwenyuye, ariko amarira yamutembaga ku matama. Bidatinze, imwe mu makipi yacu y’ubwubatsi yahageze ifite ingofero z’abubatsi, ibikoresho by’amashanyarazi n’ibikoresho by’ubwubatsi, maze batangira kububakira inzu nziza nshya. Abaturanyi baratangaye! Abantu bamaze iminsi myinshi baza gushungera aho bubakaga, hahinduka ahantu abantu benshi bo muri ako karere bahuriraga. Ababirebaga baravuze bati ‘twari tutarigera tubona ibintu nk’ibi! Umuryango wanyu wunze ubumwe cyane kandi urakundana. Natwe twifuza kuba Abahamya ba Yehova.’ Ubu ababyeyi ba May Sin Oo n’abo bavukana bajya mu materaniro, kandi abagize uwo muryango wose barimo baragira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.”

Imirimo y’ubutabazi yarakomeje imara andi mezi menshi. Abavandimwe batanze toni nyinshi z’imfashanyo kandi basana cyangwa bubaka amazu 160 y’abavandimwe, n’Amazu y’Ubwami 8. Inkubi y’umuyaga yiswe Nargis yateje amakuba n’ibyago Abanyamiyanimari, ariko yasize hari ikintu kigaragaye neza, ni ukuvuga imirunga y’urukundo ituma abagize ubwoko bw’Imana bunga ubumwe kandi igahesha ikuzo izina rya Yehova.

Ikintu kitazibagirana

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2007, ibiro by’ishami bya Miyanimari byabonye ibaruwa ishishikaje. Jon Sharp wari warageze ku biro by’ishami ari kumwe n’umugore we Janet agira ati “Inteko Nyobozi yadusabye gutegura ikoraniro mpuzamahanga ryagombaga kubera i Yangon. Iryo koraniro ryo mu mwaka wa 2009, ryagombaga kuba ririmo abantu babarirwa mu magana baturutse mu bihugu icumi, kandi ibyo ntibyari byarigeze bibaho mu mateka y’ibiro by’ishami ryacu!”

Jon akomeza agira ati “twibazaga ibibazo byinshi. Twaribazaga tuti ‘ni he mu gihugu hashoboraga kubera ikoraniro ry’abantu benshi? Ese ababwiriza bo mu turere twitaruye bari kurizamo? Bari gucumbika he? Bari kugera aho ikoraniro ribera bate? Ese bari kubona ibyo bagaburira abagize imiryango yabo? Abategetsi ba Miyanimari bo se bari kubibona bate? Ese bari kwemera ko iryo koraniro riba?’ Byasaga naho inzitizi zari nyinshi cyane. Nubwo byari bimeze bityo ariko, twibutse amagambo Yesu yavuze agira ati ‘ibidashobokera abantu, ku Mana birashoboka’ (Luka 18:27). Twiringiye Imana, maze dutangira gutegura iryo koraniro dushishikaye.

“Bidatinze twabonye ahantu hakwiriye iryo koraniro ryashoboraga kubera, muri sitade itwikiriye iri mu mugi rwagati, ifite imyanya 11.000 n’ibyuma bizana umuyaga. Twahise dusaba abayobozi uburenganzira bwo kuzakoresha iyo sitade. Icyakora, hashize amezi menshi, ndetse bigera n’ubwo hasigara ibyumweru bike ngo ikoraniro ribe, tutaremererwa. Hanyuma twumvise inkuru y’incamugongo ivuga ko abayobozi b’iyo sitade bari bateganyije irushanwa ry’umukino w’iteramakofe ryari kuzaba ku matariki ikoraniro ryacu ryari riteganyijweho! Kubera ko tutari dufite igihe cyo gushaka ahandi, twakomeje gushyikirana twihanganye n’uwateguraga iryo rushanwa n’abayobozi ba sitade kugira ngo turebe uko icyo kibazo cyakemuka. Amaherezo, uwateguraga iryo rushanwa yatwemereye ko yashoboraga kuryigiza inyuma ari uko gusa abateramakofe b’ibirangirire 16 bari kuza muri iryo rushanwa na bo babyemeye. Igihe abateramakofe bumvaga ko Abahamya ba Yehova bifuzaga iyo sitade kugira ngo bayikoreremo ikoraniro ryihariye, bose bemeye guhindura amatariki.”

Abagize Komite y’ibiro by’ishami, uva ibumoso ugana iburyo: Kyaw Win, Hla Aung, Jon Sharp, Donald Dewar na Maurice Raj

Kyaw Win na we uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami agira ati “icyakora twari tugikeneye icyemezo cya leta kitwemerera gukoresha iyo sitade, kandi twari twarayisabye incuro enye zose baduhakanira! Tumaze gusenga Yehova, twagiye kureba umujenerari wari ushinzwe sitade zose zo muri Miyanimari. Haburaga ibyumweru bibiri gusa ngo ikoraniro ribe, kandi bwari ubwa mbere twemererwa kubonana n’umutegetsi wo ku rwego nk’urwo. Twashimishijwe n’uko yemeye ibyo twasabaga!”

Hagati aho, abashyitsi babarirwa mu bihumbi baturutse hirya no hino muri Miyanimari no mu bindi bihugu, bakomezaga kugera i Yangon baje mu ndege, muri gari ya Moshi, mu bwato, muri bisi, mu makamyo, abandi bakaza n’amaguru. Imiryango myinshi yo muri Miyanimari yari yaramaze amezi menshi izigama kugira ngo izashobore kuza muri iryo koraniro. Abavandimwe benshi bahinze imyaka, abandi borora ingurube, abandi bakadoda imyenda, hakaba n’abagiye gushakisha zahabu. Hari benshi batari barigeze bagera mu mugi munini cyangwa bakaba batarigeze babona umunyamahanga.

Abashyitsi basaga 1.300 baturutse mu majyaruguru ya Miyanimari bagiye aho gari ya moshi ihagarara i Mandalay kugira ngo bafate gari ya moshi yari yakodeshejwe ngo ibajyane i Yangon. Abagize itsinda rimwe ryo mu misozi ya Naga bari bakoze urugendo rw’iminsi itandatu, bahetse ababwiriza babiri bamugaye kubera ko amagare bari barabakoreye yapfuye urugendo rugitangira. Ababarirwa mu magana bacumbitse aho gari ya moshi zihagarara, baraganira, baraseka kandi baririmba indirimbo z’Ubwami. Pum Cin Khai wafashije mu gutwara abantu agira ati “abantu bose bari bishimye cyane. Twabahaye ibyokurya, amazi n’imikeka yo kuryamaho. Igihe gari ya moshi yahageraga, abasaza bafashije buri tsinda kugera mu gice cya gari ya moshi ryari ryagenewe. Hanyuma umuntu yavugiye mu ndangururamajwi ati ‘gari ya moshi y’Abahamya ba Yehova iragiye!’ Nabanje kugenzura hose ko nta muntu wari wasigaye inyuma, mbona kurira!”

Hagati aho, abashyitsi b’abanyamahanga bagera hafi kuri 700 bari bacumbitse mu mahoteli i Yangon. Ariko se abandi bashyitsi basaga 3.000 b’Abanyamiyanimari bo bari gucumbika he? Myint Lwin wari mu Rwego Rushinzwe Amacumbi agira ati “Yehova yuguruye imitima y’Abahamya b’i Yangon kugira ngo bite ku bavandimwe na bashiki babo. Hari imiryango yakiraga abashyitsi bagera kuri 15. Batangaga amafaranga kugira ngo babanzuze mu bategetsi, kandi buri munsi babahaga ifunguro rya mu gitondo bakanabishyurira bajya kuri sitade banavayo. Hari abashyitsi bacumbitse mu Mazu y’Ubwami, abandi babarirwa mu magana bacumbika mu ruganda runini. Nubwo hashyizweho iyo mihati yose ariko, hari abashyitsi bagera kuri 500 bari bagikeneye amacumbi. Twasobanuriye abayobozi ba sitade ikibazo twari twahuye na cyo, maze bemerera abashyitsi kurara muri sitade, ibyo bikaba ari ibintu bitari byarigeze bibaho mbere yaho!”

“Yehova yuguruye imitima y’Abahamya b’i Yangon kugira ngo bite ku bavandimwe na bashiki babo”

Ikoraniro mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 2009 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kuba maso!” ryakomeje abavandimwe kandi ritanga ubuhamya bukomeye i Yangon

Kubera ko sitade ititabwagaho neza, Abahamya basaga 350 baritanze bamara iminsi icumi bayitunganya kugira ngo iberemo ikoraniro. Htay Win wari umugenzuzi w’iryo koraniro agira ati “twasannye amatiyo y’amazi, insinga z’amashanyarazi n’ibyuma bizana umuyaga, turangije dusiga amarangi kandi dusukura inyubako zose. Iyo mirimo ihambaye twakoze yatanze ubuhamya bwiza. Umusirikare wari ushinzwe iyo sitade yaratubwiye ati ‘murakoze rwose! Murakoze cyane! Nzasenga Imana kugira ngo buri mwaka mujye mukoresha sitade yanjye!’”

Abantu barenga 5.000 baje mu ikoraniro ryabaye ku itariki ya 3-6 Ukuboza 2009. Ku munsi wa nyuma w’ikoraniro, benshi baje bambaye imyenda gakondo y’amabara ashimishije atandukanye. Hari mushiki wacu wavuze ati “na mbere y’uko porogaramu y’ikoraniro itangira, wasangaga abantu bahoberana kandi barira!” Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi amaze kuvuga isengesho rya nyuma, abari bateranye bamaze iminota itari mike bakoma amashyi kandi bapepera. Mushiki wacu w’imyaka 86 yagaragaje ibyiyumvo ahuriyeho na benshi agira ati “numvaga meze nk’uri mu isi nshya!”

Abategetsi benshi na bo baratangaye cyane. Umutegetsi umwe yaravuze ati “iki giterane cyari cyihariye rwose. Nta muntu wavugaga amagambo y’amatakaragasi, nta wanywaga itabi cyangwa ngo ahekenye mayirungi. Abantu bo mu moko atandukanye bunze ubumwe. Ni ubwa mbere mbonye abantu nk’aba!” Maurice Raj agira ati “ndetse n’umusirikare mukuru wategekaga i Yangon yatubwiye ko we na bagenzi be batigeze babona igiterane gishishikaje nk’icyo.”

Benshi mu baje mu ikoraniro bemera ko babonye ikintu kidasanzwe. Umuvandimwe umwe wo muri Miyanimari yagize ati “ikoraniro ritaraba, twari twarumvise iby’umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Ariko ubu twarawiboneye! Ntituzigera twibagirwa urukundo abavandimwe bacu batugaragarije.”

“Ikoraniro ritaraba, twari twarumvise iby’umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Ariko ubu twarawiboneye!”

“Imirima ireze kugira ngo isarurwe”

Hashize hafi imyaka 2.000 Yesu abwiye abigishwa be ati “mwubure amaso murebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe” (Yoh 4:35). Amagambo nk’ayo ashobora kuvugwa kuri Miyanimari muri iki gihe. Ubu muri Miyanimari hari ababwiriza 3.790, ni ukuvuga umubwiriza 1 ku baturage 15.931. Koko rero, ni umurima munini ukeneye gusarurwa! Kandi abantu 8.005 bateranye ku Rwibutso rwo mu mwaka wa 2012, bikaba bigaragaza ko abantu bazakomeza kwiyongera cyane!

Indi gihamya ni intara ya Rakhine, iri mu karere kegereye inkombe ku mupaka wa Bangaladeshi, ikaba ifite abaturage bagera hafi kuri miriyoni enye ariko nta Muhamya n’umwe urimo. Maurice Raj agira ati “buri kwezi tubona amabaruwa menshi yoherejwe n’abantu bo muri ako karere basaba ibitabo n’ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, umubare w’Ababuda bo muri Miyanimari bagaragaza ko bashishikajwe n’ukuri ukomeje kwiyongera, cyane cyane mu bakiri bato. Bityo, dukomeje kwinginga Nyir’ibisarurwa ngo yohereze abakozi benshi mu bisarurwa.”—Mat 9:37, 38.

“Dukomeje kwinginga Nyir’ibisarurwa ngo yohereze abakozi benshi mu bisarurwa”

Hashize hafi imyaka 100 abapayiniya babiri barangwa n’ishyaka bazanye ubutumwa bwiza muri icyo gihugu cyiganjemo Ababuda. Kuva icyo gihe, abantu babarirwa mu bihumbi bakomoka mu moko atandukanye baje mu kuri. Nubwo muri Miyanimari habaye ibikorwa by’urugomo, imyivumbagatanyo ishingiye kuri politiki, ubukene bwinshi, ibitotezo bishingiye ku idini, ubwigunge bw’igihugu n’impanuka kamere, Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu bagaragaje ko biyeguriye Yehova Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo n’umutima wabo wose. Bakomeye ku cyemezo cyabo cyo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no ‘kwihangana mu buryo bwuzuye kandi bihanganira ingorane zose bafite ibyishimo.’—Kol 1:11.

^ par. 2 Kera Miyanimari yahoze yitwa Birimaniya yitiriwe ubwoko bw’Ababamari (Ababirima) ari na bo biganje muri icyo gihugu. Mu mwaka wa 1989, icyo gihugu cyiswe Leta Yunze Ubumwe ya Miyanimari ibumbiye hamwe amoko menshi yo muri icyo gihugu. Turi bukoreshe izina Birimaniya tuvuga ibyabaye muri icyo gihugu mbere y’umwaka wa 1989, hanyuma dukoreshe Miyanimari tuvuga ibyabaye nyuma y’uwo mwaka.

^ par. 8 Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abongereza, Abahindi babarirwa mu bihumbi bimukiye muri Birimaniya icyo gihe yari intara y’u Buhindi bwakoronijwe n’u Bwongereza.

^ par. 8 Bertram Marcelline ni we muntu wa mbere wo muri Birimaniya wabatijwe aba Umuhamya wa Yehova. Yakomeje kuba indahemuka kugeza igihe yapfiriye aguye muri Birimaniya mu mpera z’imyaka ya 1960.

^ par. 62 Icyo gihe yanganaga n’amadorari 95, akaba yari amafaranga menshi.

^ par. 71 Reba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 1966, ku ipaji ya 192.

^ par. 113 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikigicapwa.

^ par. 140 Ubu MEPS ishobora gukoresha inyuguti z’indimi zisaga 600.