Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016
Soma raporo y’ibyo Abahamya ba Yehova bakoze mu mwaka wa 2015 n’amateka yabo muri Indoneziya.
Isomo ry’umwaka wa 2016
Mu Baheburayo 13:1 harimo inama n’itegeko.
Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
Ubu butumwa buteye inkunga bugaragaza ukuntu urubuga rwa jw.org, televiziyo ya JW, kubwiriza mu ruhame, n’amakoraniro y’iminsi itatu yo mu wa 2015 byagaragaye ko ari imigisha.
“Dukunda cyane televiziyo ya JW!”
Gutangiza iyo televiziyo ikorera kuri interineti byasabye iki?
Kwihutisha imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami
Hari ibyahindutse kugira ngo kubaka amazu abarirwa mu bihumbi akenewe byihute.
Umushinga wa Warwick ugeze he?
Menya muri make aho umushinga wo kubaka icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova ugeze.
Bagera ku bantu badakunze kuboneka
Ni iki cyatumye Terry yemera ko ibyo Abahamya ba Yehova bamubwiye byari igisubizo cy’isengesho rye?
Umucyo ukomeza kwiyongera
Muri iki gice, urabona uko Yehova akomeje gutuma umucyo umurika mu nzira y’abamusenga by’ukuri.
Kwegurira Yehova ibiro by’amashami
Abahamya ba Yehova bo muri Madagasikari na Indoneziya bagize umugisha udasanzwe mu mwaka wa 2015.
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi nyinshi
Yasohotse mu ndimi cumi n’esheshatu mu mwaka w’umurimo wa 2015.
Raporo z’ibyerekeye amategeko
Urugamba rwo guhashya ivangura rishingiye ku idini rurakomeje hirya no hino ku isi.
Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi
Impano zari mu gasanduku ka Ken zakoreshejwe mu kubaka Inzu y’Ubwami.
Afurika
Ni ubuhe buryo bushya Abahamya bakoresha babwiriza ubutumwa bwiza?
Amerika
Kuki hari umugore wigiraga Bibiliya mu gasozi yigira kuri buji? Kuki uwahoze atoteza abavandimwe yarize?
Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati
Nta cyakoma imbere ababwiriza b’Ubwami, naho byaba ubumuga cyangwa gufungwa.
U Burayi
Umugabo w’Umutsigane, imfungwa n’umugore wateganyaga kwiyahura, bashishikajwe n’ubutumwa bw’ukuri.
Oseyaniya
Ameza y’ibitabo, kubwiriza hakoreshejwe utugare, urubuga rwa jw.org na videwo, byatumye imbuto z’ukuri zibibwa mu bantu babarirwa mu bihumbi!
Icyo twavuga kuri Indoneziya
Menya muri make imiterere y’igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi kurusha ibindi ku isi, abaturage n’imigenzo yaho.
Ubucuruzi bw’ibirungo
Mu kinyejana cya 16, ubukungu bw’isi bwari bushingiye ku bucuruzi bw’ibirungo.
Aha ni ho nshaka gutangirira!
Abapayiniya bake bo muri Ositaraliya barangwa n’ishya baneshje inzitizi igihe batangizaga umurimo wo kubwiriza.
Uburyo bwakoreshwaga mu murimo wo kubwiriza
Ibiganiro byanyuraga kuri radiyo no kubwiriza ku byambu, byarakaje cyane abanzi b’ukuri muri Indoneziya.
Idini rya Bibelkring
Iryo dini ryatangiye rikoresha ibitabo by’Abahamya ba Yehova, ariko riza kuyobywa n’imitekerereze y’abantu.
Yahaga agaciro iby’Imana
Abigaragambyaga basahuye urugo rwa Thio Seng Bie, ariko basize ikintu cy’agaciro karenze ibyo basahuye.
Intara ya Java y’i Burengerazuba yera imbuto
Uko ibitabo by’Abahamya ba Yehova byagendaga bibuzanywa, ni ko bashakishaga ubundi buryo bwo gukora umurimo wo kubwiriza.
Bakoronizwa n’Abayapani
Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, hari Abahamya banditswe n’Abayapani badatandukiriye ukutabogama kwabo.
Umupayiniya utaragiraga ubwoba
Mu myaka 60 André Elias yamaze mu murimo, yakomeje kuba indahemuka nubwo yahaswe ibibazo kandi agashyirwaho iterabwoba.
Haza abamisiyonari bize mu Ishuri rya Gileyadi
Abamisiyonari ba mbere bagize uruhare mu kwihutisha umurimo wo kubwiriza.
Umurimo waguka ukagera mu Burasirazuba
Ese hari icyo abayobozi b’amadini bari kugeraho?
Haza abandi bamisiyonari
Mu myaka ya 1970, kubwiriza ubutumwa bwiza byarushijeho kugorana.
Umukobwa nyakuri wa Sara
Titi Koetin yagandukiraga umugabo we kandi yabonye ingororano.
Ikoraniro ritazibagirana
Ikoraniro ryo mu wa 1963 ryavugaga ngo “Ubutumwa bwiza bw’iteka” ryarabaye nubwo hari inzitizi nyinshi.
Narokotse imyivumbagatanyo y’Abakomunisiti
Bari baracukuye imva ya Ronald Jacka.
Namaze imyaka 50 ndi umupayiniya wa bwite
Mu mwaka wa 1964, umupasiteri wo muri Papouasie y’i Burengerazuba yaravuze ati ‘ngiye kwirukana Abahamya ba Yehova muri Manokwari!’ Ese yabigezeho?
Uwahoze ari umukuru w’abagizi ba nabi yabaye umuturage wubahwa
Umuyobozi w’ibiro by’ubutasi yarabajije ati “mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova bakora iki muri Indoneziya?”
Biyemeje gukomeza kujya mbere
Ni iki cyatumye bamwe bavuga bati “Abahamya ba Yehova bameze nk’imisumari”?
Ntibirengagije guteranira hamwe
Igihe itegeko ribuzanya umurimo w’Abahamya ba Yehova ryakurwagaho, hari umutegetsi wababwiye ati “ubu buzima gatozi muhawe si bwo bubaha uburenganzira bwo kuyoboka Imana.”
Abakristo bagaragaza urukundo mu gihe cy’ibiza
Abahamya ba Yehova bahise batabara igihe umutingito wasenyaga umugi wa Gunungsitoli muri Indoneziya.
Ntituzigera tunamuka ku kwizera kwacu
Daniel Lokollo yibuka ukuntu abarinzi ba gereza bamutoteje.
Kumvira byaraturokoye!
Ubushyamirane hagati y’Abisilamu n’Abakristo muri Indoneziya bwatumye Abahamya ba Yehova bahura n’ibibazo.
Umurimo ufata indi ntera
Itegeko ribuzanya umurimo rikuweho, abavandimwe bungukiwe na gahunda eshatu z’ingenzi.
Baterwa ishema no gutangaza izina rya Yehova
Abahamya banesheje bate ikibazo gishingiye ku muco wabo cyatumaga batagira ubushizi bw’amanga?
Ibiro by’ishami mu kirere
Ababwiriza baza gukorera ahakenewe ubufasha bashaka ahandi bazajya kubwiriza barahabonye.
Yehova yadukoreye ibirenze ibyo twari twiteze!
Itorero ryo mu mudugudu wa Tugala Oyo muri Indoneziya, ryahawe umugisha udasanzwe.
Twongeye kubana!
Bashiki bacu babiri batumva bo muri Indoneziya batandukanyijwe bakiri bato igihe umwe yajyaga kurerwa n’abandi babyeyi ariko ukuri kwarabahuje.
1916—Hashize imyaka ijana
Hari ikintu cyabaye mu wa 1916 cyagize ingaruka zikomeye ku Bigishwa ba Bibiliya.
Igiteranyo cyose 2015
Ni ibiki twakoze mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana?
Kwizihiza Urwibutso, kuwa gatanu tariki ya 3 Mata 2015
Gahunda y’ibyumweru bine yo gutanga impapuro z’itumira yageze ku bintu bihebuje.