Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
MURI Yesaya 9:7 hasobanura ibyo Imana izakora binyuze ku Bwami bwayo, hagira hati “ibyo ngibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.” Umwami w’ubwo Bwami, ari we Yesu Kristo, na we yarwaniraga ishyaka ugusenga k’ukuri mu gihe cyose yamaze akorera umurimo we hano ku isi (Yoh 2:17). Inkuru zikurikira zigaragaza ukuntu Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi bigana Yehova na Yesu, bakagira umwete wo gufasha abandi kumenya ukuntu Se wo mu ijuru abakunda.
IBIRIMO
“Dukunda cyane televiziyo ya JW!”
Gutangiza iyo televiziyo ikorera kuri interineti byasabye iki?
Kwihutisha imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami
Hari ibyahindutse kugira ngo kubaka amazu abarirwa mu bihumbi akenewe byihute.
Umushinga wa Warwick ugeze he?
Menya muri make aho umushinga wo kubaka icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova ugeze.
Bagera ku bantu badakunze kuboneka
Ni iki cyatumye Terry yemera ko ibyo Abahamya ba Yehova bamubwiye byari igisubizo cy’isengesho rye?
Umucyo ukomeza kwiyongera
Muri iki gice, urabona uko Yehova akomeje gutuma umucyo umurika mu nzira y’abamusenga by’ukuri.
Kwegurira Yehova ibiro by’amashami
Abahamya ba Yehova bo muri Madagasikari na Indoneziya bagize umugisha udasanzwe mu mwaka wa 2015.
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi nyinshi
Yasohotse mu ndimi cumi n’esheshatu mu mwaka w’umurimo wa 2015.
Raporo z’ibyerekeye amategeko
Urugamba rwo guhashya ivangura rishingiye ku idini rurakomeje hirya no hino ku isi.
Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi
Impano zari mu gasanduku ka Ken zakoreshejwe mu kubaka Inzu y’Ubwami.