IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE
Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi
Bagera ku Banyakanada bose
Videwo ivuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” imaze guhindurwa mu ndimi umunani zivugwa n’abasangwabutaka bo mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Kanada. Mu Kwakira 2014, muri gahunda yihariye yamaze iminsi icumi yo kubwiriza mu karere ka Nunavik ku mpera y’isi ya ruguru, iyo videwo iri mu rurimi rw’ikinukitituti yerekanywe mu ngo hafi ya zose mu turere 14 dutuwe n’abantu basaga 12.000.
Umuyobozi yaratangaye
Muri Nzeri 2014, ikoraniro mpuzamahanga ry’i Seoul ryabereye muri sitade ya Sangam muri Koreya y’Epfo. Hateranye abantu barenga 56.000. Umuyobozi w’iyo sitade yashimiye Abahamya ba Yehova ukuntu bitwaye neza. Yaravuze ati “abantu bose bari bafite ikinyabupfura. Natangajwe no kubona ukuntu basukuye sitade neza kurusha abakozi bacu bakora isuku. Iyaba abakozi bacu bakoraga akazi kabo nk’Abahamya! Niba dushaka gukurikiza iby’idini uko bikwiriye, tugomba kumera nk’Abahamya ba Yehova.”
Yehova yabahaye imyitozo bari bakeneye
Muri Gicurasi 2012, leta ya Suwede yanze guha Abahamya ba Yehova inyungu zo mu rwego rw’ubukungu zihabwa andi madini. Inteko Nyobozi yatanze uburenganzira bwo kujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga.
Urwo rukiko rwiyemeje kubanza kumva Abahamya mbere yo gufata umwanzuro. Abavandimwe bo mu bihugu bitandukanye bahuriye hamwe kugira ngo basuzume uko bari gusubiza ibibazo bashoboraga kubazwa. Iyo nama yabereye mu Nzu y’Ubwami y’i Stockholm.
Mu gihe bari mu nama, inzogera yo ku Nzu y’Ubwami yaravuze. Umuvandimwe yarakinguye, asanga ari abakobwa babiri, umwe afite imyaka 13 undi afite 14. Bamubwiye ko hari ibibazo bifuza kubaza ku birebana n’Abahamya ba Yehova. Uwo muvandimwe yaravuze ati “nifuzaga kubabwira ngo bazagaruke ikindi gihe kubera ko twari duhuze, tudafite umwanya wo gusubiza ibyo bibazo.”
Icyakora uwo muvandimwe yiyemeje kuvugana na bo. Bari bafite ibibazo byinshi, bimwe muri byo birebana n’imibereho y’abaturage no gutora. Hanyuma uwo muvandimwe yasubiye aho abandi bari maze ababwira ibibazo abo bakobwa bamubajije n’uko yabashubije.
Bukeye bwaho, abavandimwe batangajwe n’uko Urukiko rwababajije ibibazo bimeze neza neza nk’ibyo abo bakobwa bari bababajije. Umuvandimwe wari uhagarariye Abahamya yaravuze ati “numvaga ntuje, nubwo nashoboraga kugira akoba bitewe n’uko nari mpagaze imbere y’abavoka bakomeye mu gihugu. Ariko numvaga ko Yehova yari yatweretse ko yari kumwe natwe, aduha imyitozo twari dukeneye ku munsi wabanjirije uwo.”
Urukiko rwaraturenganuye, ikibazo cyongera gushyikirizwa leta ngo ifate undi mwanzuro.
Umufuka w’umuceri wa Ken
Ken afite imyaka itandatu, akaba atuye muri Hayiti. Yarishimye igihe yamenyaga ko itorero ryabo ryari rigiye kubakirwa Inzu y’Ubwami. Yakoze agasanduku
k’impano, agahisha mu cyumba cye. Aho gukoresha amafaranga y’impamba ababyeyi be bamuhaga agiye ku ishuri, yayashyiraga muri ako gasanduku. Yakomeje kubigenza atyo kugeza igihe abubatsi b’Amazu y’Ubwami bahageraga baje gutangira imirimo. Yabahaye ka gasanduku, karimo amafaranga ashobora kugura umufuka munini w’umuceri. Abubakaga Inzu y’Ubwami bamaze iminsi myinshi barya umuceri wa Ken saa sita.Amategeko yatanzwe na Jenerali
Mu mwaka ushize hafi ya wose, kugira ngo umuntu ajye mu turere two muri Siyera Lewone twari twarashyizwe mu kato bitewe n’icyorezo cya Ebola, byasabaga uruhushya rwihariye. Urugero, abagenzuzi basura amatorero bagombaga kugira amakarita abaranga na resepase kugira ngo imodoka zabo zinjire muri utwo turere, kandi n’abavandimwe batwara ibitabo na bo byari uko. Abagize Komite y’ubutabazi bagombaga kujyanayo imiti, ibyokurya, n’utwuma dupima umuriro badakoze ku muntu. Igishimishije n’uko buri gihe bahabwaga ibyangombwa.
Icyakora iyi nkuru ikurikira ikomeza ukwizera. Abavandimwe banditse basaba amakarita 34 na resepase z’imodoka 11, ariko bagombaga kubonana na jenerali wo mu ngabo z’igihugu kugira ngo bahabwe ibyo basabaga. Abavandimwe babiri bo ku biro by’ishami bahuye n’uwo mujenerali ku munsi bari bitezeho ko bari gutwara amakarita na resepase. Icyakora urwandiko banditse babisaba rwarabuze. Bahereje abo bavandimwe umurundo w’impapuro ngo barwishakire, bararubura. Icyo gihe, uwo mujenerali yabwiye umunyamabanga we ko yari agiye gufunga ibiro bye kandi ko hari gushira ibyumweru bibiri nta bindi
byangombwa bitanzwe. Abavandimwe basenze bucece, basaba Yehova kubafasha. Hanyuma uwo mujenerali yitegereje abo bavandimwe arababaza ati “mukeneye amakarita na resepase zingahe?” Bamubwiye umubare, yahise ahaguruka ku ntebe ye ati “izo ni nyinshi cyane!”Abo bavandimwe bamusobanuriye uko umurimo wacu uteye n’ukuntu imfashanyo dutanga zagiraga akamaro kanini mu guhashya icyorezo cya Ebola. Uwo mujenerali yariyumviriye, maze abwira umunyamabanga we ati “bahe ibyo bakeneye byose.”