INDONEZIYA
Haza abamisiyonari bize mu Ishuri rya Gileyadi
Muri Nyakanga 1951, itorero rito ry’i Jakarta ryakiriye umuvandimwe Peter Vanderhaegen, akaba ari we mumisiyonari wa mbere wize mu ishuri rya Gileyadi wageze muri Indoneziya. Uwo mwaka warangiye haraje abandi bamisiyonari 13 bari baturutse muri Ositaraliya, mu Budage no mu Buholandi, bakaba bari bakubye hafi incuro ebyiri umubare w’ababwiriza bari mu gihugu.
Umumisiyonari w’Umuholandi witwa Fredrika Renskers yagize ati “nasaga n’uwireba mbwiriza ku nzu n’inzu nkoresha amarenga. Ariko kubera ko abantu benshi bavugaga igiholandi, mu mizo ya mbere nabwirizaga muri urwo rurimi.” Ronald Jacka wo muri Ositaraliya na we yagize ati “bamwe muri twe bakoreshaga udukarita two kubwiriza twabaga turiho ikibwiriza kigufi mu kinyandoneziya. Mbere yo gukomanga ku rugi, natereraga akajisho kuri iyo karita nkagerageza gufata amagambo mu mutwe.”
Abamisiyonari bafashe iya mbere mu murimo, bituma ababwiriza biyongera cyane, bava kuri 34 bagera kuri 91 mu mwaka umwe gusa. Ku itariki ya 1 Nzeri 1951, Watch Tower Society yafunguye ibiro by’ishami byakoreraga kwa André Elias, mu mugi wa Jakarta rwagati. Ronald Jacka ni we wari uhagarariye ibyo biro by’ishami.
Bajya mu tundi turere
Mu Gushyingo 1951, Peter Vanderhaegen yoherejwe mu mugi wa Manado, mu ntara ya Sulawesi ya Ruguru, aho Theo Ratu n’umugore we bari baratangije itsinda rito. Abenshi mu baturage baho bavugaga ko ari Abakristo kandi bubahaga cyane Ijambo ry’Imana. Hari benshi bahaga Abahamya ikaze maze bakabasaba ko babasobanurira
inyigisho za Bibiliya. Akenshi batangiraga bari kumwe n’itsinda ry’abantu icumi. Nyuma y’iminota cumi n’itanu, babaga bageze kuri 50. Mu isaha imwe, abantu babaga bamaze kuba nka 200 maze bagakomereza ikiganiro hanze.Mu ntangiriro z’umwaka wa 1952, Albert na Jean Maltby bafunguye icumbi ry’abamisiyonari i Surabaya, muri Java y’i Burasirazuba, ukaba ari umugi wa kabiri mu bunini muri Indoneziya. Abandi bashiki bacu batandatu b’abamisiyonari baje kubasangayo. Abo ni Gertrud Ott, Fredrika Renskers, Susie na Marian Stoove, Eveline Platte, na Mimi Harp. Fredrika Renskers yagize ati “ahanini abaturage baho
bari Abayisilamu batari intagondwa kandi bagiraga urugwiro. Abantu benshi basaga n’abari bategereje ukuri ku buryo gutangira kubigisha Bibiliya byari byoroshye. Mu gihe cy’imyaka itatu gusa, itorero ry’i Surabaya ryari rimaze kugira ababwiriza 75.”Icyo gihe, Umwisilamu w’i Padang muri Sumatra y’i Burengerazuba witwaga Azis, yandikiye ibiro by’ishami asaba ko hagira umuntu uza kumwigisha Bibiliya. Azis yari yarigishijwe Bibiliya n’abapayiniya bo muri Ositaraliya mu myaka ya 1930, ariko baza kuburana igihe Indoneziya yari yarigaruriwe n’u Buyapani. Hanyuma yaje kugwa ku gatabo kanditswe n’Abahamya ba Yehova. Yaranditse ati “igihe nabonaga muri ako gatabo aderesi yabo y’i Jakarta, nongeye kumva nshaka kwiga Bibiliya!” Ibiro by’ishami byahise byohereza i Padang umugenzuzi usura amatorero witwaga Frans van Vliet. Yamenye ko Azis yari yarabwirije umuturanyi we witwaga Nazar Ris, wari umukozi wa leta akaba yari afite inyota y’ukuri. Abo bagabo babiri hamwe n’abagize imiryango yabo bemeye ukuri. Umuvandimwe Azis yaje kuba umusaza w’indahemuka. Nazar Ris we yaje kuba umupayiniya wa bwite, kandi abenshi mu bana be ni Abahamya barangwa n’ishyaka.
Nyuma yaho, Frans van Vliet yasuye umuvandimwe w’Umuholandi wari warakonje, warimo asana uruganda rwayungururaga peteroli rw’i Balikpapan muri Kalimantan y’i Burasirazuba rwari rwarangijwe n’intambara. Frans yajyanye n’uwo muvandimwe kubwiriza kandi amushishikariza kwigana n’abantu bari bashimishijwe. Mbere yuko uwo muvandimwe asubira mu Buholandi, yatangije itsinda rito i Balikpapan.
Hashize igihe, mushiki wacu wari uherutse kubatizwa witwaga Titi Koetin yimukiye i Banjarmasin, muri Kalimantan y’Epfo. Titi yabwirije bene wabo bo mu bwoko bw’Abadayake, afasha benshi kumenya ukuri. Bamwe muri
bo basubiye mu midugudu y’iwabo muri Kalimantan, maze batangizayo amatsinda yaje kuvamo amatorero akomeye.Basohora ibitabo mu kinyandoneziya
Kubera ko umurimo wo kubwiriza wateraga imbere mu buryo bwihuse, abavandimwe bari bakeneye ibitabo byinshi mu kinyandoneziya. Mu mwaka wa 1951, agatabo kavugaga ko Imana igira ukuri kahinduwe mu kinyandoneziya; icyakora abategetsi bavuguruye imyandikire y’ikinyandoneziya maze biba ngombwa ko ibiro by’ishami bisubiramo ako gatabo. * Amaherezo ako gatabo karasohotse maze gashishikaza Abanyandoneziya benshi.
Mu wa 1953, ibiro by’ishami byacapye kopi 250 z’Umunara w’Umurinzi mu kinyandoneziya, zikaba ari zo za mbere zari zicapiwe muri Indoneziya nyuma y’imyaka 12. Iyo gazeti yari ifite amapaji 12 kandi yabaga irimo ibice byo kwigwa gusa. Hashize imyaka itatu, amapaji yariyongereye agera kuri 16, kandi icyo gihe icapiro ry’abacuruzi ryacapaga kopi zayo 10.000 buri kwezi.
Mu wa 1957, Nimukanguke! yatangiye gusohoka buri kwezi mu kinyandoneziya. Kopi zatangwaga zahise zigera ku 10.000. Kubera ko impapuro zari zarabuze, abavandimwe bagombaga kwandikira leta bazisaba. Umutegetsi wasuzumye iyo dosiye yabwiye abo bavandimwe ati “mbona ko Menara Pengawa (Umunara w’Umurinzi), ari kimwe mu binyamakuru byiza cyane byo muri Indoneziya kandi nshimishijwe rwose no kubafasha kugira ngo muzabone impapuro muzajya mucapaho ikinyamakuru cyanyu.”
^ par. 1 Kuva mu wa 1945, imyandikire y’ikinyandoneziya yavuguruwe incuro ebyiri, isimbura imyandikire yari ishingiye ku giholandi.